INGURUBE YERA
.
EPISODE 26
.
Duheruka ubwo president na first lady bashwanaga kubera ko first lady atishimiye imikorere mibi y’umugabo we, president anamubwira ko nakomeza kumwivangira mu kazi azamwica kimwe nk’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi…..
.
Gabby yari amaze kubwira Emilia ko amuteye inda, bituma impungenge ziba nyinshi hibazwa nimba bitakwangiza career….
Aline yari amaze kwemerera Edmondson ko amukunda, urugendo rw’urukundo rwari rutangiye hagati yabo…
Twasize kandi Chief of staff agiye kwa Elina…..REKA DUTANGIRE NTAGUTINDA…
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco
Bidatinze Chief of staff yageze kwa Elina, ariko ku muryango hari hegetseho nuko ahita akomanga arindira ko baza kumukingurira.
Bidatinze Mama Aline yarasohotse, akimukubita amaso ahita ahagarara mu muryango aramwitegereza gusa ubona yatunguwe.
Chief of staff azamura ikiganza ngo amusuhuze ariko ahita agisubizayo, kera kabaye ati:” ntewe isoni no kukubona aha hantu muri ubu buzima na title y’ubuzima mfite.”
Elina ugitunguwe aramureba ati:”Bucura??”
Chief of staff yifata ku maso ati:” ubu sosiyete mbamo ntago bakinyita bucura.”
Elina ati:” kuki uri hano?”
Chief of staff ati:” impamvu mpari ni uko uhari, udahari sinaba mpari. Ese ubundi ni karibu?”
Elina ahita amuha inzira bicara muri saro.
.
Ku rundi ruhande turi ku mwaro w’inyanja, ni ho Gabby, Emilia, muzehe ndetse na Gaston bari, baherekeje Gabby kubera ko agiye kwinjira ubwato ajyanye na ya modoka ku kirwa.
Imodoka barangije kuyinjiza ubwato, bivuze ngo Gabby nicyo gihe ngo agenda, ariko yahise afata Emilia ukuboko amwegeza ku ruhande
Emilia aramureba ati:” utangiye ibiki? Injira mu bwato ugende Utica akazi.”
Gabby aramwenyura ati:” narinziko ibyo twavuganye wabyibagiwe.”
Emilia ati:” ibyo twavuganye byose ndabyibuka, rero sinzi ubwo ibyo waba ushatse gukomozaho.”
Gabby amuhereza ikiganza ati:” twavuganye ko ubu ikiruhuko cyacu cyarangiye, twinjiye mu kazi.”
Emilia ati:” twanavuganye ko kandi twembi ntagihe dufite, bityo ko ibyo dukora byose ari ugucunguza uburyo umwete tugafatirana igihe. Uzi neza condition njye nawe turimo, ntitwemerera kuzarira.”
Gabby ati:” genda ukore akazi kawe neza nk’ibisanzwe.”
Emilia ahita arekura mu kiganza cya Gabby ahagarara neza arabana ahita akura i Salute na Gabby agenza uko.
Ibyo byose captain aho ari mu bwato yarabirebaga akabyitegereza.
Gabby yinjiye ubwato, Emilia ahita ahindukira abona muzehe na Gaston barahagaze baramurindiriye kuko baragenda mu modoka imwe. Emilia abacaho ntano kubavugisha yinjira mu modoka ndetse yicara kuri vola ahita avuza amahoni asaba ko bakwinjira bagataha
Bidatinze Gaston na muzehe binjiye mu modoka. Gaston aramureba ati:” ni njye wari kubatwara ariko.”
Emilia ahita akandagira umuriro atwarira mu ijana bimwe bya Gabby kandi ari seriye cyane kuburyo muzehe byamutangaje.
.
Ku rundi ruhande Mr. Frederick arikumwe na Baptiste bari kuganira
Baptiste areba president ati:” icyo cyari kuba ari ikibazo gikomeye iyo biza kuba ari nk’undi muntu ukomeye muri politiki wabikubwiye, kandi na bwo ntiyari gutera kabiri atarajya guhinga itabi mu kuzimu, none ubwo ari umugore wawe, biroroshye kumuzibisha.”
President ati:” uriya mugore arakarishye. Ni isasu yanadushyira hasi turamutse turebye nabi.”
Baptiste araseka ati:” Icyo ugomba gukora ni ukumwima ububasha mu cyayenge, kuburyo asigarira ku izina gusa. Imirimo ye yose urayimuhagarikaho, ingendo mwakoranaga zose uzihagarike, gahunda ze zose ukaze umutekano kuburyo azajya aba atemerewe gukora no kuvugisha uwo ariwe wese atabiherewe uburenganzira n’abamurinda.”
President arumva. Baptiste arakomeza ati:” imbugankoranyambaga ze zose, wibuke kongera guha amategeko abazishinzwe, bityo zige zigeraho gusa ibiri mu murongo wibyo waberetse, yewe n’amafoto ye ntibakamwemerere kuyashyiraho, kereka ifoto ifite aho ihurira n’ibiri mu magambo yanditwe kuri iyo post, kandi iyo post na yo izajya iba yasuzumwe n’ikipe gawe.”
President arumva. Baptiste atuza mo gake, ubundi ati:” ariko hari ibindi ngo washakaga kumbwira.”
President ati:” nashakaga kukubwira kuri Alfredo.”
Baptiste atuje ati:” ninayompamvu wambwiye ko twahura ariko we ntiwamubwira? Ni iki uramumbwiraho bitari ngombwa ko amenya?”
President ati:” nshaka ko apfa vuba bidatinze.”
Baptiste arikanga ati:” yeee?”
President areba neza Baptiste ati:” Alfredo agomba gupfa.”
Minister Baptiste akuramo amadarubindi ati:” kuki yapfa?”
President ati:” Ibanga riba rigomba kuba iry’abantu 2 gusa, none reba turi 3, no kugabana ku mutungo tuba twigwijeho nabyo bituma buriwese atwara micye hakaba n’itugora mu kuyigabana, none rero agomba gupfa.”
Baptiste yongera kwambara amadarubindi ye, afata n’ikirahure k’inzoga asoma ho yitonze arongera atereka ku meza ati:” Alfredo ntago yapfa yishwe natwe. Ntago icyo gitekerezo nyishyigikiye.”
President aratungurwa kumva Baptiste amuvuguruje ati:” Ni iki ugenderaho umugirira impuhwe?”
Baptiste ati:” ni inshuti yacu byumwihariko ni inshuti yange, uriya muhungu twakinanye nyinshi ni we nshuti mfite hanze aha imeze nk’umuvandimwe.”
President ati:” Ni inshuti yacu nibyo, kandi nange ku ruhande rwange ni inshuti yange, ariko nawe uri inshuti yange, rero wikwikunda ngo wumve waba uhombye umuntu wenyine.”
Baptiste ati:” ntago apfa, ntanubwo natuma biba.”
President ararakara akubita ikiganza ku meza afite umujinya ati:” Alfredo arapfa cyangwa wowe upfe, amahitamo ni abiri. Alfredo agapfa nge nawe tugakomezanya gahunda, cyangwa wowe ukitangira inshuti yawe ugapfa njye na Alfredo tugakomeza imishinga turi babiri.”
Minister arikanga.
.
Tugaruke kwa Elina aracyari kuganira na Chief of staff
Elina ati:” nyuma yiyicwa ry’umugabo wange, nanjye narahizwe ngo nicwe, rero ijambo ryanyuma papa Aline yambwiye, yansabya kutazapfa nkuko apfuye, asiga antegetse no kuzatuma umukobwa we akura akaba umuntu ukomeye, akusa ikivi cye atabashije gusoza.”
Chief of staff ati:” kuki wakomeje kuba mu bwihisho kugeza igihe ubereye umukene kuri uru rwego?”
Elina aramwenyura ati:” kuba umukene navuga ko aribyo nahisemo, kuko iyo nkomeza kugaragara nk’umugore ukomeye, nubundi nari kwicwa. Iyo niyompvu imitungu yose nayihaye imiryango itegamiye kuri leta ifasha abatishoboye n’imfubyi, nuko njye mpitamo iyi nzira yo kuza murieuyu mugi, nkabaho nshugurika ariko umwana wange akagirira amahoro mu gihugu cy’iwabo, yazakura nkamubwira byose.”
Chief of staff aratangara, arongera ati:” nonese wumvaga ufashe umwanzuro mwiza kuza i Solok kandi ubizi neza ko uguhiga ngo akwice ari ho ari?”
Elina ati:” kimwe mu bintu byatumye papa Aline apfa, harimo no kuba yaramfashe tugahungira kure. Muby’ukuri twahungiye i Kentin kuko ariho twari twizeye umutekano, ariko siko byagenze kuko Mr. Frederick n’abambari be badusanzeyo ndetse bakanagerageza kutwica bikarangira bahitanye umugabo wange. Imitungo ye bari bazi barayinyaze, ndetse politic ye yagendanye na we, imitungo yonyine nabashije gutanga, ni mike twari dufite hanze y’igihugu. Nafashe umwanzuro wo kugaruka inaha kuko natekerezaga ko batakekako naba narahagarutse kandi sinibeshye.”
Chief of staff ati:” wakoze ikosa ryo gutanga imitungo yagombaga gutunga neza umukobwa wawe ntakurire muri ubu buzima.”
Elina aramwenyura ati:” nakoze kuburyo hano tutabura icyo kurya, ubukene buba bubi iyo habuze icyo kurya gusa, naho iyo kiboneka hakaba amahoro, mubaho neza ntakibazo. Ibyo nibyo naharaniye, ibindi byose byashoboraga gutuma baduhiga bakatwica.”
Chief of staff ati:” kuki utashatse amakuru ya musaza wawe ngo umusange?”
Elina ati:” icyo nizera nuko iyo mushaka ntari kumubura, ariko nirinze icyo kintu. Kubera ko byagombaga gutuma mumbona kandi mwashoboraga kunyica.”
Chief of staff aratungurwa ati:” none kuki nange unshyize muri uwo mubare?”
Elina ati:” nahigwaga na president n’abambari be, kandi nawe uri umwe muri bo. Uri Chief of staff bityo nawe ibyabo ubiziho ndetse mpamya ko mukorana amabi, rero iyo ntangira kujya mu itangazamakuru nshaka musaza wange, wari guhita umbona ugahita ubabwira. Ikindi musaza wange yagiye kera avuga ko atatubwira aho agiye kubera ko yari agiye gutegura Bori itunganye, ubwo yagendaga kera mwarajyanye, ariko natunguwe no kukubona muri politiki ya ba Frederick kandi warajyanye na musaza wange uvuga ko muzahirika ubutegetsi mu mahoro.”
Chief of staff yubika umutwe arongera arunamuka ati:” none ubu wizeye ute umutekano wawe ko uri kumwe n’abaguhiga?”
Elina ati:” ndi kwiyumvamo ko utabikora, ahubwo ndumva amateka asa nk’aho agiye guhinduka kuko ndakubonamo ineza.”
Chief of staff ati:” witeguye kuva hano se?”
Elina ati:” nkajya he?”
Chief of staff ati:” ntuvuze ko uri kumbonamo ineza se? Hano ntago ugomba kuhaguma.”
Elina ati:” ibyo simbizi rwose kandi njye ntanikibazo mfite. Ndi kurera umwana wange, umusaruro uzamuturukamo ni wo nzishimira kandi uzaba utubutse.”
Chief of staff aramwenyura ati:” ejo nzakwereka aho tujyana.”
Elina ati:” aho ni he?”
Chief of staff akura telephone mumufuka ajya mumafoto ahita yereka Elina ati:” umupangu wacu njye na musaza wawe ubu nibwo twenda kuwugeraho.”
Elina aratangara yipfuka kumunwa ati:” ntumbwire ko azi neza ko uri hano njye nawe turikumwe.”
Chief of staff ati:” arabizi ndetse ubwo nakubonaga police irikukwirukankana, nyuma yo kumuha amafoto yawe niwe wapanze imipangu yose yakurikiyeho. Ukuntu wavuye muri gereza kugeza nubu turikumwe hano, musaza wawe azi gahunda yose uko ipanze.”
.
Tugaruke kuri president na Baptiste baracyaganira ku byo natumvikanaho
Baptiste ati:” oya kandi nanone ntago napfa.”
President ati:” igikwiye ni iki none?”
Baptiste ati:” reka tuvuge ko Alfredo agomba gupfa, ariko se icyuho ke ninde uzakiziba?”
President ati:” ikihe cyuho?”
Baptiste ati:” Ni umukozi mwiza. Azi gutekereza neza kandi akaringaniza inyungu. Ni minister w’ibikorwa remezo, rero amenya uko abikora bikangura abaturage, kandi agashyiramo inyungu nyinshi zacu, ndetse bikakuzamurira icyubahiro n’igikundiro mu baturage.”
President ati:” ndumva rero ari wowe ugomba gupfa nimba ari gutyo bimeze. Reka Alfredo muveho, hanyuma mbe ari wowe nica.”
Baptiste arikanga ati:” ndi minister wumutekano. Hatari umutekano ibyo bikorwaremezo ntibyabaho.”
President araseka ati:” ngayo nguko rero. Akamaro kose Alfredo afite, ntigakuraho igihango njye nawe dufitanye. Ikindi kandi ugomba kumenya ko burikintu cyose gisaba ibitambo, kandi ntagihe nakimwe bizaba ngombwa ko dutamba ibitambo bidafatika, igitambo kigomba kuba cyiza kugira ngo twakire ibikiruta.”
Baptiste yitsa umutima ati:” gahunda yo kumushyingura iteye ite rero?”
President abanza gusoma ku nzoga ati:” icyo nakubwira ni uko tuzamushyingura mu cyubahiro, tuzamutaba neza, ibintu bazashimisha cyane abo mu muryango we babone ko twari inshuti nziza kuburyo batanadukeka.”
.
Tugaruke mucyaro kwa muzehe, bamaze kugera mu rugo bavuye guherekeza Gabby, gusa Emilia we ari kwihuta cyane nta gahunda afite yo kuhatinda
Areba Gaston ati:” Nizere ko ntakiruhuko uri kwiha kirambuye, kubera ko turasa nk’aho twatinze.”
Gaston ati:” program yange nyikora bijyanye nuko muzehe akora ibintu bye.”
Emilia arahindukira areba muzehe ati:” Ni igitekerezo mfite kandi ndifuza ko mucyumva nk’umuntu mwagiriye ikizere cyo kuzaha umwanya w’umukuru wigihugu.”
Muzehe ati:” Ni ikihe gitekerezo?”
Emilia ati:” wareka nkayobora operation zacu zose, hanyuma ukambera umujyanama mukuru ariko ari njye ufata umwanzuro wanyuma?”
Muzehe araceceka gato ati:” kuki ushaka kwihutisha ibi bintu?”
Emilia ati:” kubera ko iyo havuyeho internet ya 4G, haza 5G.”
Muzehe araceceka. Emilia ati:” icyo nizera ni uko ufashe Internet ya 4G ugateranyaho 5G, byahita bitanga 9G. Icyo nicyo gitekerezo mfite. Ntago nar nshatse gusobanura ko ibyo mwakoze ari ibyo, ahubwo nshatse kuvuga ko mugomba kuduha ikibuga tugakora neza ibyo mwadutoje, ariko kandi mutwerekera kugira ngo tutihuta cyane tukayoba.”
Muzehe areba Emilia cyane. Gusa Emilia ari serious cyane wagira ngo ari gukina za role ajya akina muri films.
Yahise abasaba kumukurikira, baragenda binjira muri cave, asaba Gaston gucana imashini ngo ashyiremo ya program ye, arangije ati:” nyuma yo gusesengura neza iyi program ya Gaston, nahise nsanga ari imbarutso ihamya mu kico bariya bagabo kandi idahusha, bityo rero ntampamvu ihari yo gutinza inzozi zacu kandi dufite amahirwe menshi.”
Emilia arakomeza ati:” Gaston ni umukozi mwiza wumuhanga, umunyamurava ndetse n’umuvumbuzi, rero ntidukeneye ibitangazamakuru bisanzwe bya leta, ngo twumvishe isi yose ububi bw’abayobozi bacu, kandi dufite itangazamakuru tugendana na ryo ari ryo Gaston. Mwibuke ko isi dutuye yubakiye kuri internet, kandi internet yose y’isi dufite nyirayo hano, none harabura iki?”
Muzehe arumva. Emilia ati:” ndasaba Gaston nk’umuntu ishinzwe department y’ikoranabuhanga na Media byacu, kwicara akandika inkuru irambuye ku mateka y’ikipe yacu, agaragaza ko ari ikipe ifite intego runaka kandi izo ntego azigaragaze, mukuzigaragaza niho arerekanira amabi y’abo turwanya yose, ibimenyetso birahari turabifite, n’amara kurangiza iyo nkuru muzampamagare nze hano tuyisubiremo, oya nako ntago muzampamagara, nzajya ngera hano kenshi gashoboka. Icyo gikorwa amafaranga yose kizasaba ni ayange, harageze ngo turimbure umugina w’ibiyege duhinge imegeri n’ibihumyo.”
Emilia arangije kuvuga utyo ahita asohoka bamukurikiza amaso arenda asohoka mu nzu.
Ageze hanze yuriye imodoka, ndetse ahita atwara yihuse, ageze hirya ahamagara umuntu ushinzwe kumureberera inyungu ze mu mwuga wa Cinema ati:” mutegure ibikoresho nkenerwa byose, utegure n’abakinnyi kuko mugitondo turajya kuri set, tugomba kurangiza ya filme mu cyumweru gitaha igatangira kujya hanze.”
.
Ku rundi ruhande amasaha abaye ay’umugoroba, Aline na Edmondson bari gutandukana kuko amaze kumugeza hamwe amugeza, gusa Aline ari kwihuta cyane afite amatsiko yo kumenya nimba wa muntu uraza kureba mama we yaba yaje, iyo niyompamvu yasabye Edmondson kuzahura ejo.
.
Amasaha yaricumye, gahunda zose zikomeza nk’ibisanzwe.
Nyuma yiminsi 2 hano turi muri Green part Iceland, ku kinombe haje kajugujugu 3 zaparitse hirya gato hitaruye ishyamba
Aho hafi huzuye Drone ziri gufata amashusho umutekano wapanuwe, hari abasore bafite imbunda birenze ibisanzwe, hakurya ahantu hateraniye abakozi benshi ni ho Gabby ari ndetse ahagararanye na wa murinzi we Lewis.
Bari gufunga igisanduku cya nyuma mu bisanduku bitatu bifunze neza, ubundi bahita batangira kubyuriza imodoka irabigeza kuri za ndege, Gabby ni we uri kuberekera uko bigomba kugenda, ariko buri ntambwe yose ari gutera Lewis umurinzi we ari kumugenda iruhande, Gabby kuri uyu munsi ararinzwe cyane ku rwego rugaragara.
Bidatinze imodoka barayakije igenda imbere, ariko itaragera kure yahise iturika igice k’imbere yose itangira kwaka. Akavuyo kahise kavuka mu bakozi b’abasivire,
Ba basore bafite imbunda bahise bifegura urugamba bahagarara mu ma position abemerera kurasa umwanza aho agaragara hose, bakiri muri ibyo wa musore ushinzwe camera yabonye hirya mu ishyamba babagore, ahita atanga signal z’aho baherereye, ariko batarajya kure imyambi itangira guturuka mu biti bibakikije,.. kubera uburyo ibiti byakuze, abarimo ntibagaragara, gusa imyambi iri gufata babakozi basanzwe bacukura, ako kanya Gabby bahise bamwirukankana ariko yishikuza wa murinzi we amweaka imbunda ngo agaruke gufatanya na ba basore barikurasa,
Ku ruhande rw’ibumoso hahise humvikana urusaku rudasanzwe rw’imashini ifite umuvudoko mwinshi, kumbe ni ya modoka ya Gabby ndetse umuntu uyitwaye Ni ka gakobwa Domina ariko kari kumwe n’undi mukobwa uri kugenda arasa imyambi,
Yinjiye urugamba agonga ibintu byose abonye harimo na ba basore bafite imbunda, mu buryo butangaje nka bimwe ujya ubona muri films, DOMINA yakase imodoka arayizinga, muri uko kuyikata wa mukobwa barikumwe yafoye umwambi mwiza cyane awurekurana umujinya ugenda usatira Gabby, Lewis arabibona ki Gabby bamurashe ariko ataragira ibyo akora yisanga Gabby yageze hasi ndetse yarabye kera.
We n’abandi basore 2 bahise bamuterura bamwirukankana bamwerekeza ku ndege, akokanya babagore bose bahise bahingukw bafite imbunda batangira kurasana na babasore abandi ariko batangira guhunga, Domina we yari yabahutsemo n’imigeri n’ibipfunsi kandi yabakubitaga afite urusaka, kuburyo mu mwanya muto urugamba barutsinze ndetse bahagarara hamwe, ariko Domina n’umujinya mwinshi ahita aza akubita umutego ka gakobwa bari barikumwe mu modoka kamwe karashe Gabby
Abandi bahise baza bafata Domina wari wagize umujinya wumuranduranzuzi
Domina nyuma bamurekuye ahuta afata ka gakobwa atangira ku kaniga ari no kurira ati:” wakoze ibiki? Ibyo wakoze sibyo twavuganye, wakabije nawe ndakwica Gabby uramukurikira.”
Abandi basirikare babyumvise barikanga babaza iby’aribyo.
DOMINA arekura wa mukobwa apfukama hasi atangira kurira. Wa mukobwa general ahita aza amubaza uko byagenze.
Umukobwa ati:” nibeshye ku mwambi nagombaga kurasa Gabby.”
Bose bahita bacikamo igikuba.
DOMINA arira ati:” buriya burozi yamurashe bwica mu masaha 24 yonyine, budahagaritswe bwamwica vuba kandi ntaburyo dufite bwo kumutabara. Nitwe twenyine twabasha kumukiza uburozi.”
Umwamikazi biramurenga, n’abandi basirikare bose babura uko bifata.
.
Mu ndege ho bari hafi yo kugera i SOLOK gusa Gabby weeamerewe nabi ari kuruka amaraso menshi ndetse umubiri we watangiye gukonja, ibintu byateye abo barikumwe ubwoba ndetse Lewis we arumva afite n’isoni.
.
Ibyo byose president na Baptiste babirebaga line, umujinya warabafashe bahita barasa muri screen………………LOADING EPISODE 27……………….