INEZA NTIPFA UBUSA: UMUKOBWA, INGWE N’INZUKI
Hariho umukobwa mwiza wari ukiri muto wacuditse n’inzuki. Buri munsi yajyaga gusura umuzinga w’inzuki mu ishyamba agaha izi nzuki isukari n’indabyo zabaga zuzuye ubunyunyu bw’ubuhura bwabaga buryoshye cyane.
Inzuki zaramukundaga cyane kandi zikishimira cyane gukina na we. Zarazaga zikamuhova irihande zikamusomagura maze zikamubwira uburyo yatumaga umunsi wazo uba mwiza. Zamushimiraga ineza ndetse n’urukundo yazigiriraga.
Rimwe ku mugoroba, ubwo umugore yarimo agenda mu ishyamba, ingwe y’ingome kandi yari ishonje yaramusatiriye. Mu gahe gato, umugore abonye uburyo ingwe yari yasamiye kumutanyagura ngo imusamure, ubwoba bwaramutashye, asa n’utaye ubwenge, ha handi ahagarara nk’uwo ibice by’umubiri we bidakora adashobora kwiruka cyangwa no kugira icyo akora yewe no guhumbya.
Umutima we wateye ubudahagarara, abira ibyuya byinshi mu ntoki maze aratengurwa aratitira cyane, ni uko mu ijwir ryuje ubwoba bwinshi ururimi rutava mu kanwa abwira ingwe y’ubugondo ayisaba ayinginga ati:
“Nyabuneka rwose mbababrira ntunyice. Ndi umukobwa mwiza cyane witegura kurongorwa n’umusore w’umukungu utwara ubwato. Rwose ngirira ibambe ntunyice.”
N’umujinya mwinshi, ingwe yavugiye hejuru mu ijwi rinini ihuma iti “Ndakwica, ngiye kugutanyaguza wa kigwari cy’inshinzi we!”
Umukobwa ubwoba bwaramurenze cyane atekereza ko agiye gupfa. Gusa muri ako kanya agitekereza ibyo gusenga ngo nyagasani yeze umutima we, yahise yibuka inshuti ze magara z’inzuki. Mu kanya nk’ako guhumbya, mu mutwe byirukanka nka filimi yo mu nzozi, sinzi uko igitekerezo cyamujemo, maze abwira ingwe ati:
“Njyewe buriya ndi umukobwa wavumwe, amaraso yanjye yuzuye ubuvukasi n’inyatsi. Amaraso yanjye agira ububihe nk’ubw’ikawa. Icyakora, nunjyana ku muzinga w’inzuki, inzuki zishobora kuguha ubuki wavanga n’amaraso yanjye maze ukandya ndyohereye cyane.”
Ingwe yaratekereje agahe gato maze izunguza umutwe iravuga ngo “Byiza cyane! Ubu none aha, zunguza utwo tubuno twawe tugende tujye ku muzinga w’inzuki.”
Umukobwa n’inzuki bafashe inzira berekeza ku muzinga utari na kure y’aho bari bari. Gusa, umugore akibona rya tsinda ry’inzuki z’inshuti ze, yahise ahamagara asakuza atabaza asaba ubufasha.
Ngo zimwumve, inzuki zahise zisohoka mu muzinga maze zanjama ya ngwe , si ukuyidwingagura, zivayo. Zarayiriye ariko nta mpuhwe na nkeya maze ikizwa n’amaguru yiruka kibuno mpa amaguru ihunga ari na ko irira cyane.
Inzuki zakijije umukobwa inzara n’amenyo y’ingwe y’ingome maze zimuherekeza boshye iziherekeje umwamikazi wazo zimugeza mu mudugudu yari atuyemo ari mutaraga.
Hashize iminsi mike, arasabwa arakobwa ubukwe buba igitangaza kuko bwatashywe n’inzuki kandi ababutashye boshye bakanezezwa n’inzoga y’ubuki, abandi bakaba ari bwo barya ndetse n’urya mutsima abageni bakata wari uvugishijwe ubuki.
Ku rundi ruhande, ingwe yarwaye igihe kirekire uburibwe bwatewe no kurumwa n’inzuki ariko kera kabaye nyuma y’amezi iza gukira gusa aho yari yarumaguwe n’inzuki hasigaye ibimenyetso by’inkovu ku ruhu rwayo rwose bikaba ari buriya bugondo busa n’ibyasha byinshi mubona ku ruhu rwayo bitazigera bivaho.
Iyi nkuru yahimbwe na Chima Dickson itwigisha ko iyo ugiriye abandi ineza, hari ubwo ibihembo by’iyo neza bidahita bikugeraho ariko kera kabaye, ineza hari ubwo ikugarukira mu gihe utari ubyiteze.
Iga kugirira abandi neza, ukunde bose ntawe wanga kandi ubabarire abanzi bawe ndetse ikibi utifuza kugirira abandi ntukakigirire abandi kuko ngo ari cyo ibyanditswe n’ubuhanuzi bwose bishingiraho. Ntukite ku bitura ineza inabi, wowe ujya uharanira kubanira bose amahoro mu rwawe ruhande.