INGURUBE YERA
.
EPISODE 25
.
Duheruka ubwo twari twamaze kumenya umubano mushya muzehe abanyemo na Mrs. Catherine…. Ndetse twari twumvise imigambi mibisha ubuyobozi bw’igihugu buba bufite.
Gabby na Emilia twasize bari mu nzu imwe, ndetse bari bagiye kurarana kandi kare ubwo bari bari mu modoka Gabby yari yabajije Emilia nimba ibyo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko biba atari imihango gusa kuko yashakaga kumurongora 🤣
Twasize kandi Aline na Edmondson bamaze gutandukana mu modoka, ariko hari byinshi bari baganiriye byerekeye urukundo. REKA DUKOMEREZE AHO TWARI TUGEZE
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco, ku bufatanye na THE NTACO STORIES PRODUCTION
.
Aline nyuma yo gutandukana na Edmondson, hashize iminota itari micye ageze iwabo, ndetse nyuma yo kurya ari kuganira na mama we ndetse bitegura kuryama.
Mama we yinanura ati:” uyu munsi wabaye muremure cyane kubera ibyawubayemo numvaga bitari burangire, ariko rero twanahugiye mu busutwa bwa hano mu rugo, nibagirwa kukubwira ibyambayeho uyu munsi bimeze nk’ibitangaza, ariko nawe urabanza umbwire iyo watindiye.”
Aline agira amatsiko ati:” ibyo ni ibiki byakubayeho bitangaje mama?”
Mama we ati:” umva kandi icyo mfa nawe, ugira amatsiko azanakwica. Sinkubwiye ko ubanza ukambwira iyo watindiye?”
Aline arabyumva araceceka akomeza gutunganya ameza bamaze kuriraho ahanagura ibyatakayeho.
Mama we ati:” Aline rwose ugomba kumbwira. Dore mbere inshuti yawe itaratangira kujya iguha rifuti, nibwo wageraga hano ukererewe kandi nkabyumva, none ibyo ntibikibaho kuko inshuti yawe igutwara. None se ko ubona banashatse kukwica, none nubu ukaba watangiye kujya utinda, bimeze bite ko mfite impungenge?”
Aline arumva kubwiza mama we ukuri yaba ari gukora ubusazi kuko umubano we na Edmondson nta busobanuro bushyitse uragira kuburyo yabwiza mama we ukuri kw’aho yari ari. Yahise yiyemeze kumubeshya ati:” erega mama twatindiye ku ishuri hari ibyo njye na Sarah twagombaga kubanza tukiga ndetse tugafata bitewe nuko abandi badusize, urumva rero gutinda kwange bifite ishingiro.”
Mama arabyumva. Aline ati:” none se uyu munsi wowe byakugendekeye bite?”
Mama we atuje ati:” police yadufashe iradufunga.”
Aline arababara ati:” ariko mama nawe ubanza uvangirwa! Nonese ibyo nibyo wita ibitangaza?”
Mama ati:” ariko ubyinnye mbere y’umuziki.”
Aline ati:” none ntibagufunze se? Ubeo ndabyumva n’agataro kawe bagatwaye, ubu tugiye guhangayika dushaka ikindi gishoro!”
Mama we ati:” yego bamfunze, ndetse ibicuruzwa byange babimennye.”
Aline yubika umutwe ku meza. Mama we arakomeza ati:” ariko nyuma y’amasaha macye ubwo nari ndi muri gereza mfunganywe na za mayibobo kazi, umupolisi yaje atangira kubaza izina ryange, nuko ndiyerekana ahita ampagurutsa ubona atamputaza nk’ibisanzwe.”
Aline atega amatwi. Mama arakomeza ati:” yansohoye hanze ubundi antungira urutoki imodoka nziza ahita ambwira ko ndekuwe, nkiri kwibaza ibyo byose mbona muri ya modoka hasohotsemo umusore wagira ngo ni umuntu wakoze ikosi rya gisirikare, uwo mugabo rero yaje ansanga maze ansaba ko namukurikira tugataha. Nibajije byinshi ndetse nshaka no kubyanga ariko ntago nagombaga kwanga kuko aho narimvuye hariho habi cyane kandi nanagutekerezagaho cyane mvuga nti uraza umbure uhangayike! Njye nuwo musore twinjiye mu modoka, tugezemo arayatsa ndetse ahita ambwira ko atumwe na boss we ariko ngo yamubwiye ko atagomba kumumbwira ngo kuko vuba azaza kunyirebera mu rugo, ubwo rero tugeze ku muhanda, yakomeje aramperekeza angeza hano mu rugo ngo ahamenye neza, nyuma yibyo yampaye n’amafaranga ngo kuko ubwo ntayo mfite.”
Aline atunguwe ati:” nonese uwo mugabo wagutumyeho yaba yakumenyeye he? Kuki yaba yaguhaye amafaranga?”
Mama ati:” ibyo byose nzabimenya yaje kundeba, ariko ubwo ndacyeka impamvu yampaye amafaranga ari uko yari azi neza ko ntayomfite nyine, bityo akabikora mu rwego rwo kubona ayo mba nifashisha nko mu guhaha uretse ko ayo yanampaye atari macye.”
Aline ajya mu rujijo.
.
Iryo joro ryarakeye, turi mu gitondo cya kare, imbere mu gihugu abaturage babyutse bitegura gukomeza imirimo yabo ya buri munsi.
Muri iki gitondo Gabby na Emilia babyutse bakora sports ndetse ubu bazivuyemo, bitunganije bari kurya ibyamugitondo banaganira
Emilia ati:” uziko mbana nawe nakwisanga naragize umubiri nk’uwinzoka we? “
Gabby ati:” ushatse kuvuga iki?”
Emilia ati:” inzoka ntamagufa ifite kuburyo yayibuza kwizinga, ikindi kandi mba mbona ifite n’uruhu rwiza runanyerera. Izi siporo unkoresheje ni ubwambere nzikoze, nkomeje kuzikora nakisanga ndi feet kurushaho.”
Gabby ati:” nonese warubizi ko ntinya inzoka?”
Emilia ati:” genda se! Utinya inzoka?”
Gabby anywa icyayi aruma no ku mugati arongera aramureba ati:” ntuzongere kuvuga inzoka utazatuma niruka.”
Emilia ati:” ibyo wambeshya byose sinabyemera. Ubwo se wowe ni iki watinya.”
Gabby araseka ati:” ntinya inzoka wa murezi we.”
Emilia aramwenyura ahita ahaguruka yicara yegereye Gabby ubundi ajya mu gutwi kwe aramwongorera buhoro kuburyo tutabyumva.
Amaze kumwongorera Gabby amureba cyane atunguwe, Emilia we araseka yisubirira mu byicaro bye.
Gabby aramureba ati:” uziko wasaze we.”
Emilia ati:” ni wowe watumye nsara.”
Gabby ati:” unyongoreye ngwiki?” Emilia aramwihorera araseka.
Gabby avugira mu ntamatama abyibazaho ati:” ngo ntinya inzoka kandi ngo hari iyo namurishije ninjoro?”
Emilia abona Gabby ari kubyibazaho ahita aturika araseka. Gabby aramureba barebana mu maso baraseka ahita ahaguruka ati:” reka nze ubwo bujigo mbukurure wagaturage we.”
Emilia ahita ahaguruka aseka yirukanyira mu cyumba Gabby amwirukaho amufatira mu cyumba bahita banafunga umuryango wicyumba ibindi ntitwabibona, ariko ubwo ari kumukurura utujigo nkuko abimubwiye 🤣
.
Ku rundi ruhande ni kwa muzehe mucyaro, muzehe nawe aba ari guterura ibyuma akanatera amapompaje akanirukanka byose, ni umusaza wumusore, ari mu kigero cya ba president na ba minister ariko uba ubona akiri umusore ugereranije na bo! Yarangije gukora umwitozo ajya mu nzu asanga ku meza ntacyo kurya kirahagera, ku mutima ati:” iki cyane kiba kikiryamye koko?”
Ajya mu cyumba asanga ntamuntu urimo, ahita agaruka yinjira muri cya cyumba kijya muri cave, amanuka hasi asanga ni ho Gaston yiyicariye kuri za mudasobwa aramureba ati:” kuki wazindukiye hano?”
Gaston ati:” byari ngombwa.”
Muzehe ati:” wanze gukora sport ngo nta mirwano yibipfunsi uteganya.”
Gaston ati:” cyane rwose mba mbona siporo ari iz’abahaze.”
Muzehe ati:” ntago ngiye kugaruka ku kwibeshya kwawe, ahubwo kuki utatunganyije ibyamugitondo kandi ari byo nagukuriye kwa nyoko ngo ujye umfasha?”
Gaston arahindukira muri za nebe zikaraga areba muzehe ati:” urwo ruzina ngo nyoko ntago nkunda kurwumva mu matwi yange, ujye untuka ukundi ariko utambwiye ngo nyoko.”
Muzehe araseka ati:” ni ururimi rwacu kandi ntago ndwishwe.”
Gaston ati:” Ni urwanyu abakera nyine, nonese ngewe ndi uwakera?”
Muzehe ati:” izo mpaka ni iza ngo turwane tuzireke. Kuki udakora ibyo nakuzaniye hano?”
Gaston ati:” mu mutwe haba huzuyemo project zange gusa niyompamvu. Kandi buriya akazi uba umbwira gukora nemera ko kareba abakobwa ari nayo mpamvu biba byangoye, imyemerere yange iba yanganjije.”
Muzehe azunguza umutwe gusa, ahita akata asubira inyuma, ariko ataragera kure Gaston arahaguruka aramwitambika ati:” utajya mugikoni kandi mpari. Wenda nubwo natinze, ariko nzi neza ko ari njye ugomba kubikora igihe cyose ndi hano.”
Muzehe ati:” ese ubundi uhugiye mu biki muri iyi minsi ko ukunda kuza hano kuri mudasobwa ukahamara iminsi?”
Gaston ati:” ndi gukora ikinyamakuru.”
Muzehe ati:” kugikora se bisaba umwanya ungana utya?”
Gaston ati:” oya.”
Muzehe ati:” none ni ibiki?”
Gaston ati:” tugende nkwereke.”
Baragenda atangira kumwereka project zo gukora icyo kinyamakuru, uko gishushanyije, ibyumba byacyo byose, gusa muzehe arakitegereza cyane acecetse nyuma y’agahe ati:” mu buhanga bwange ubu bwoko bw’ikinyamakuru ndabona ntabuzi butarigeze bunabaho, ariko kandi mu bunararibonye nsanganywe, iki kinyamakuru ndabona gihishe byinshi.”
Gaston areba muzehe ati:” ubu ni ubwoko bushya bwa website ndi kuvumbura, butandukanye n’ubundi bwose waba uzi, ni urubuga rufite ubushobozi nk’ubwa Google twese dusanzwe dukoresha gusa rwo hari ibyo rwihariyeho nyirizina ari nabyo bikomeje kundushya gutunganya.”
Muzehe aratungurwa areba Gaston ati:” uracyeka byamara iki ibyongibyo? Wari gukora program ibarizwa kuri Google nkuko tubona za YouTube n’izindi mbuga, ntukore urubuga rukora nka Google.”
Gaston ati:” kubera iki?”
Muzehe ati:” ba nyiri Google bazakurwanya ndetse igihugu cyabo kizahaguruka kikurwanye kuburyo ushobora kubiburiramo ubuzima. Ibyo kandi byaba igihe wa rukoze rugatangira kumenyekana, naho ubundi simpamya ko abatuye isi bazarumenya ngo batangire kurukoresha.”
Gaston ati:” kuki utizeye ubushobozi bwange? Ntago naba nabonye ubushobozi bwo kurukora, ngo mbure urwo gutuma barumenya. Ikindi koko nimba abo bazungu bizeye ubushobozi bwabo, bazareke duhangane hatajemo ibyo kwicana.”
Muzehe aramwitegereza ati:” Ni iki uru rubuga rwawe rwihariyeho bizatuma rukundwa kurusha Google? Google ifite YouTube, Instagram, Facebook, WhatsApp, X, n’izindi program nyinshi zirimo n’ama WordPress, ibyo byose kandi ni ubuzima bwacu bwaburi munsi kuburyo bitoroshye kubaho tutabifite. None ni iki wakora ugakura abantu kuri Google kugira ngo ubazane ku byawe?”
Gaston ati:” nkuko nabikubwiye ni byo biri kungora, ariko uko nkomeza kubona igihe gihagije ni ko niga byimbitse ku cyo nakora. Icyo nzi kandi namaze gutunganya magingo aya, ni uko uburyo buzamfasha mukuyimenyekanisha, nubundi nzifashisha Google nyirizina.”
Muzehe biramutungura ati:” simbyumva.”
Gaston ati:” ntanuwabyumva kuri iyi si, ariko njye niyizereramo. Uru rubuga nzarutangira mu buryo bwo kwiba iby’abandi byose ariko bikanaguma ari ibyabo kandi ari nabo bifitiye akamaro.”
Muzehe bikomeza kumucanga. Gaston arakomeza ati:” uru rubuga ruzatangira rumeze nk’ikinyamakuru gisanzwe gikodera kuri Google, icyo nzakora njye nzashyiraho inkuru imwe iteye amatsiko, kandi nzakora kuburyo izaba boosted kuburyo umuntu wese ugera kuri Google azabasha kuyibona akayifungura, namara kuyifungura bizahita byikora application yange izahita yiyesitara muri telephone ye nkuko tubona Google mu materefone yacu. Icyo gihe ntibizaba bigikunze kuyisiba, nkuko utasiba Google muri telephone yawe. Azajya akoresha Google nk’ibisanzwe, ariko ibyo azajya ayishakaho azajya yisanga ameze nk’uwabishakiye kuri uru rubuga rwange kuko bizajya bihita bihimukira.”
Muzehe ati:” ibyo ntago bishoboka.”
Gabby ati:” ntago kugeza ubu byari byabaho ariko bizabaho. Icyo gihe Google izahita ibona ko yinjiriwe muri system kuko izahomba abakiriya benshi, izashakisha icyo gukora ariko nigerageza guhagarika system yange, bizayisaba amasegonda atanu gusa kugira ngo yakire ubutumwa buyiburira ko nikomeza ubwo buswa, system yabo irahita iba banned kuburyo itazongera kugaragara kuri internet, icyo gihe bazahita bahagarika ibyo bakoraga ariko ikipe yabo y’abahanga mubyikoranabuhanga, bazatangira kwiga kuri icyo kibazo, bazakora ibishoboka byose, ariko igisubizo cyanyuma bazajya babona, ni ubutumwa bugufi bubamenyesha ko ikigo bari gukoraho ubushakashatsi kiri gutanga akazi ku bakozi nka bo.”
Muzehe atangira kumva bitabaho. Gaston amwenyuramo gake ati:” icyo gihe ibigo bikomeye nka YouTube, Facebook, Instagram n’ibindi byinshi, bizahita bibibona bityo bisinyane amasezerano nange kugira ngo bijye muri system yange, kabone nubwo byaguma kuri Google ariko nanjye ibyange bizaba bikora.”
Muzehe ati:” ibyo bishobotse se ko numva waba urimbuye Google?”
Gaston ati:” ntago nzayirimbura, ahubwo ubushobozi bwayo nzabugira buke, nyigire nkuko yagize Yahoo. Mu myaka yatambutse za 2000-2007 abantu bakoreshaga internet icyogihe, ntago twari tuzi icyo bita G-mail ( Google mail), ahubwo twakoreshaga Yahoo mail. Ntanubwo twari tuzi Google, ahubwo Yahoo niyo twari tuzi. Ariko se ubu Yahoo iri he? Bitewe n’ubushobozi Google yazanye, byatumye twibagirwa Yahoo, gusa ntibikuraho ko nubungubu Yahoo iyo ushatse kuyikoresha urayikoresha, ariko se ni bangahe bayikoresha?? Ni bake. Nange rero ni uko nzagenza Google.”
Muzehe arongera areba iyo website aho Gaston ari kuyikorera ati:” ubundi se bwo ni iyihe nkuru uzayishyiraho bwambere?”
Gaston ati:” turi ku rugamba rwo guhirika ubutegetsi, rero iyo nkuru izaba imbarutso irasa mu kico ubutegetsi bwacu.”
Muzehe ati:” ute?”
Gaston ati:” amabi y’abayobozi yose turayazi, azaba akubiye mu nkuru yange, ndetse iyo nkuru izagaruka ku bigwi n’ubutwari bw’ikipe yacu iyobowe nawe, mbese inkuru yange izangisha ubutegetsi abaturage, bakunda ikipe yacu ari nayo bizera, bityo bituma badushyigikira kugira ngo president wabo aturuke ku byifuzo byawe.”
Muzehe araceceka gato ati:” ndumva tudakeneye amasasu cyangwa izindi mbaraga kugira ngo duhirike ubutegetsi. Twashyira imbaraga kuri uru rubuga rwawe.”
Gaston ati:” oya. Imipangu yacu igomba kugumaho kandi akanagenda neza nkuko mwayipanze, inkuru yange izaza iri gushimangira ibikorwa by’amaboko yacu, tunishimira intsinzi zombi; Guhirika ubutegetsi no kwigaranzura Google.”
Muzehe ati:” urwo rubuga rwawe ruzaba rwitwa ngwiki kandi umutwe wiyo nkuru uzaba witwa ngwiki?”
Gaston ati:” ibyo sindabyigaho neza.”
.
Tugaruke mu mugi, kuri Gabby na Emilia, bicaye ku buriri ariko birasa nkaho babyutse, Emilia akenyeye isume na Gabby yambaye boxer gusa,
Gabby areba Emilia udashaka kumureba mu maso ati:” dusubire kurya ibya mugitondo.”
Emilia araseka ati:” ntitwabiriye se?”
Gabby ati:” watumye nza hano mu cyumba, none reba imbaraga zimaze kunshiramo nashonje.”
Emilia amureba mu maso araseka ati:” wananiwe nkuko byangendekeye?”
Gabby amukurura itama ati:” nimba twahinganaga umurima none tukaba tuwusojereje rimwe se kuki wumva ko waba wantaniwe wenyine njye ntinanirwe?”
Emilia araseka amuryama ku bibero ati:” genda wowe uri umugome. Ni njye warangije guhinga mbere yawe, nkagusaba ngo ndekere, ukanga ngo ushaka ko ngufasha no guhinga ahawe mpaka tuharangije! Uri ikigome”
Gabby araseka ahita amuterura bajya muri saro barongera bicara bundi bushya batangira kurya 🤣
Gabby areba Emilia ati:” wari uziko ngiye kugusiga nkagenda?”
Emilia aratungurwa ati:” ujya he se kandi? Ntiwari wambwiye ko dufite iminsi 2 turikumwe kuko uri mu kiruhuko?”
Gabby ati:” niko nari nakubwiye. Ariko njye mba mfite akazi kenshi, ngiye kujyana imodoka imwe muri za zindi nashyizemo moteri nshya nkanazihindurira amabati, ndayijyana ku kirwa, kandi ndahita ntangira kuyigisha abaho kuko ejobundi kuwa 5 bazayikoresha, gusa kuyibigisha byo ntibizangora, kubera ko ni ugufata umuriro, kuyobora no guhindura vitensi gusa ntayandi mategeko.”
Emilia ati:” uzagaruka ryari se?”
Gabby ati:” nzagaruka meze nk’umuntu uzutse, muzaba muri kunyondora.”
Emilia ati:” ibyo uri kuvuga ni ibiki?”
Gabby araseka ati:” ubwo nababwiraga uko gahunda zipanze kuri uriya munsi, sinababwiye ko bazandasa umwambi ufite ubumara mu gituza nkamera nk’uwapfuye? Rero aba Boss bange bazanjyana bamvure, nimara koroherwa birumvikana nzaruhuka bihagije mbere yuko bampa izindi mission, icyo gihe rero mu koroherwa kwange, nibwo nzaza munyondore nk’umurwayi.”
Emilia arabyumva ati:” sawa. Ariko ndumva ngiye kugukumbura.”
Gabby ati:” ntago uzaba uri wenyine hari ikintu nkusigiye.”
Emilia ati:” Ni igike?”
Gabby aramwongorera ati:” naguteye inda.”
Emilia arikanga ati:” ntago byaba ari byo! Uyobewe umugambi muzehe na papa bamfiteho? Ni njye ugomba kuyubora Bori.”
Gabby ati:” nonese gutwita bikuraho kuba president?”
Emilia ahangayitse ati:” icyo gihe nzaba ntarabyara, nzaba ntwite kandi umugore utwite ntambaraga aba afite.”
Gabby aramwenyura ati:” wari uzi n’ikindi se? Nta muntu wayobora igihugu ari ingaragu, agomba kuba afite umufasha cyangwa umutware.”
Emilia amarira aratemba ati:”ntago twari twabipanze ariko.”
Gabby amufata mu matama ati:” wari uzi ikindi kintu nangira ubwamamare? Umu star aba yiyumva nk’ikitabashwa, ayo ari umusore kubera abakobwa baba bamurwanira uwo agezeho wese asambana, aba yumva gushaka umugore birahita bimuzitira kuburyo n’iyo ateye inda birangira yihakanye umwana, cyangwa akemera umwana ariko akanga nyina.”
Emilia arumva. Gabby arakomeza ati:” iyo rero ari umukobwa, yireba ibibero, akumva akomeje gukunda ubwo bushongore, akareba abasore beza n’abagabo bafite ifaranga bamurwanira akumva ko ubwo buzima adakeneye kubuvamo…”
Atarakomeza kuvuga n’ibindi Emilia amuca mu ijambo ati:” ngewe si uko meze.”
Gabby ati:” none ko dukundana, kandi nkaba nakubwiye ko nshaka kukurongora ukambera umugore, kuki nakubwira ko naguteye inda bikakurakaza kandi hari nubwo ishobora kuba itinjiye kuko ntagupimye?”
Emilia ati:” ibyo sibyo bimbabaje, ahubwo ni uko byaba bigiye kubangamira umwuga wange ndetse n’umupangu wacu wo kuba president.”
Gabby ati:” kongera gukina cinema byo ntago mbiha amahirwe kuko ntiwabifatanya no kuba umukuru wigihugu.”
Emilia ati:” rero hari filme ntarasohora kandi ngomba kuyisohora vuba bidatinze, kuko iyo filme igaragaza ubuzima bwange. Ni ubuzima bwange nakinnye, no muri iyo filme nyinamo nk’umukinnyi wa filme, ariko bikaza kurangira nyoboye igihugu bityo nkaba mbaye mpagaritse gukina izo films mu gihe cyose nyiri ku mwanya wumukuru wigihugu. Iyo filme nayikoze nk’ica amarenga kuko nubundi bizaba ari igihe gito nkaba president.”
Gabby ati:” iyo nzayireba mbere.”
.
Ku rundi ruhande ni ku ishuri, amasaha y’akaruhuko ka mugitondo yarageze, Edmondson yicaranye na Sarah kuri ya ma esikariye iruhande rwa cya gishushanyo cya Aline barikuganira.
Sarah areba Edmondson ati:” kuki umpamagaye mwana?”
Edmondson ati:” hari ibyo nifuzaga kukubwira, n’ibindi nifuzaga kugusaba.”
Sarah ati:” ibyo se kandi noneho ni ibiki?
Edmondson yitsa umutima ati:” Sarah, sinkubeshye nkunda Aline cyane.”
Sarah araseka ati:” ibyo se hari utabibona? Nubwo utari warabimbwiye cyangwa ngo Aline abimbwire ariko ndabibona ko umukunda.”
Edmondson aramwenyura ati:” ikibazo rero si ukumukunda, ahubwo nibaza nimba we ankunda bikanshanga.”
Sarah ati:” nonese ntabyo wamubwiye ko umukunda?”
Edmondson ati:” narabimubwiye. Gusa we ntacyo abivugaho ahubwo araceceka ndetse akananjijisha.”
Sarah araseka. Edmondson ati:” ko unseka se?”
Sarah ati:” ibyo ni byo washakaga kumbwira noneho?” Edmondson arikiriza.
Sarah ati:” ngaho mbaza n’ibyo washakaga kumbaza.”
Edmondson ati:” nyine nashakaga kukubaza amakuru ubiziho. Ko uri inshuti ye, ubona antekerezaho iki? Ntago wandusha amakuru?”
Sarah ati:” ahubwo wowe iyo umubonye ubona iki? Ubona agufata ate?”
Edmondson ati:” mwana sinkubeshye biranshanga kabisa. Rimwe mbona ankunda, ubundi nkabona ahubwo ari umutima mwiza yigirira bityo ko aba amfata nk’inshuti isanzwe.”
Sarah araseka. Akokanya Aline ahita aza abasanga aho ati:” eee, musigaye munyibeta mukaza hano sha?”
Sarah ati:” ntumbwire ko ufushye Ali,!”
Aline ati:” namaze nimba mfushye.”
Edmondson arahaguruka amufata akaboko ati:” Icara hariya nkubwira ibyo twaganiraga.”
Aline aricara. Sarah ahita yitsamura aranaseka ati:” rata usanze naringiye ahubwo musigarane.”
Agiye guhaguruka Edmondson arongera aramwicaza ati:” Sarah mfasha iki kintu, ugume hano nkubaze gato.”
Edmondson arongera abaza Sarah ati:”mbwiza ukuri ndakwinginze, ese wamenyera Aline ankunda ko iyo mbimubwiye anyihorera?”
Aline ahita ahumeka umwuka mwinshi. Sarah aramureba arongera arahindukira areba Edmondson, arongera areba Aline ati:” bimubwire.”
Aline araceceka yubika amaso. Sarah arongera ati:” bimubwire cyangwa mbimwibwirire.”
Aline ati:” ubimwibwirire se umwibwirire ibiki.”
Sarah ati:” mubwire cyangwa ngewe mbimwibwirire ko umukunda!”
Aline yumvise iryo jambo ahita yipfuka ku munwa areba Sarah cyane.
Edmondson abaza Sarah ati:” uvuze? Ngo Aline arankunda?”
Sarah ati:” wambwiye ko ukunda Aline cyane, nuko nkubwira ko mbibona ndetse mbizi nubwo ntabyo wari warambwiye, rero na Aline ndabizi ko agukunda nubwo ntabyo yambwiye.”
Edmondson arahindukira areba Aline ati:” Ali, koko nibyo urankunda?”
Aline azamura umutwe yemera. Edmondson ibyishimo biramufata ahita amuhobera, Sarah ahita aseka arahaguruka arigendera abasiga aho.
Nyama y’akanya gato barebana mu maso, Aline ari gutemba amarira ku matama atangira no kumwenyura, uko amwenyura za fosete ze zihita zizinga Edmondson ahita akozamo agatoki ati:” ejo sinakubwiye ko gukora mu du fosete twawe mbishyize mu ntego nihaye? Ubu rero intego yange nyigezeho.”
Aline araseka ahita amuryama mu gituza.
.
Ku rundi ruhande ni muri green house intonganya ni zose hagati ya first lady na president.
Susan ati:” ntago byumvikana kubona president n’aba minister bifata bakagambanira intama bayoboye!”
Mr Frederick ati:” nakubwiye ko ugomba kujya utuza nugera ku miyoborere yange.”
Susan agabanya amakaka ati:” muri imfura mbi, muri ibisoromandandura mwa nkundamugayo mwe, imigambi yanyu yose ndayizi ngiye kubarwanya.”
President ahita ahinduka agira umujinya atangira gushinga intoki umugore we ati:” kuva kera wahoze unsuzugurira hano iwange nkakureka, ariko ubu bwo ukivuga ku miyoborere yange no gushaka guhirika ubutegetsi bwange, uraba uri umwanzi w’igihugu nzakwica.”
Susan araseka ati:” amaraso yawe mabi yumukara, umwuka wawe mubi wumwijima kandi unuka, nibyo byakukiye mu mwana wawe watangiye kwigira umwicanyi.”
President arasakuza ati:” ziba! Ni nde wishe Martha?”
Susan ati:” utanyibutsa indaya yawe, nubu mba nkiyifitiye umujinya, indaya zawe zose wagiye uraraho nanubu ukirarana na zo, mu maguru hazo, mu bitsina bya zo niho wakuye umwaku mubi wo kuba umuyobozi nako umutegetsi uyuburwo n’ikibi, uwanyereka izo ndaya zawe zose nazica wenda uwo muvumo wazikuyemo wakuvaho.”
President aramufata aramuniga ati:” witonde kuko ushobora kwirirwa nturare.” Ahita amurekura
Susan aramureba atunaguzwa kuko yari yamunize cyane ati:” uri ingurube.”
.
Chief of staff yicaye mu modoka ye ari kwerekeza kwa mama Aline, afite ifoto ye ndetse n’amerekezo yahawe na wa mu jepe yamutumyeho ngo ajye kumukura kuri gereza, bidatinze yageze hamwe imodoka itarenga ayivamo atangira kumanuka n’amaguru agana kwa Elina nyirizina.
Chief of staff ni papa wa Sarah kandi Sarah ni inshuti ya Aline, Aline na we ni umwana wa Elina none chief of staff agiye kureba Elina mushiki wa muzehe, Elina bari baramubuze. Chief of staff afatwa nk’umuhungu wa muzehe, ubwo ni umwisengeneza wa mama Aline! Ese Aline na Sarah nibamenya isano irihagati yabo bazishima bate?………………. LOADING EPISODE 26…………
.
.
REKA TUZIRIKANE.
Tuzirikane ko ku wa 24 Kanama 2024, abo muri The Ntaco Stories production dufitanye gahunda yumuhuro, tugahura tukaganira rwose tugasoma n’inkuru live turi kumwe n’umwanditsi wazo Corneille Ntaco. Twese ntawe uhejwe.
Ku bindi bisobanuro in-box kuri Facebook cyangwa unyandikire kuri iyi nomero ya WhatsApp +250780847170
Post Views: 213