Umupadiri yaguwe gitumo ari kwiha akabyizi ku mugore wa fande bamwica babanje kumukata imyanya y’ibinga

Umupadiri w’Umwangilikani yiciwe bunyamaswa mu mujyi wo muri Kapsabet, witwa Nandi, yishwe na ofisiye mu Ngabo za Kenya ( KDF ) wamusanze mu buriri hamwe n’umugore we.

Rev James Kemei, 43, yari yasuye uyu mugore, usengera mu rusengero rwa St Barnabas i Kapsabet, ari nijoro atazi ko umugabo yamuteze umutego.

Muri iryo joro, uyu musirikare mukuru yageze mu rugo rwe.

Yinjiye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Cheplengu iruhande rw’ibitaro bya Mama Fransca maze yihisha muri kimwe mu byumba umugore we n’umukunzi we w’ibanga batabizi. Afande ngo yari yaraburiwe ko padiri arara iwe.

Umusirikare yategereje rwihishwa ko bombi baryama, hanyuma ava mu bwihisho, abagwaho, yabanje gukubita ikintu umupadiri ata ubwenge ntiyongera kunyeganyega.

Afande wari warakaye yahise ahindukirira umugore we, amuvuna ukuboko, hanyuma arangije atera imisumari mu rutirigongo rw’umupadiri.

Abaturanyi babwiye ikinyamakuru The Star dukesha iyi nkuru ko afande yashyize umugore mu mfuruka y’icyumba cyo kuraramo ubwo yicaga umukunzi we amukata imyanya ndagagitsina areba.

Umuyobozi wa polisi ya Nandi, Dickens Njogu, yatangaje ko uwabahamagaye utazwi yamenyesheje abapolisi ibyo bintu ahagana mu ma saa cyenda za mu gitondo (3 am) kuri uyu wa Kane ushize.

Uyu muyobozi yagize ati: “Muri iki gitondo ni bwo Rev Nillah Bassy wa St Barnabas Pro-Cathedrale Provost yaje gutanga raporo ku mugaragaro ku byabaye ….”

Abaturanyi bahise bajyana Rev Kemei ku bitaro bya Kapsabet byo k’Urwego rwa 5 amerewe nabi. Yoherejwe muri Eldoret, aho bamenyesheje ko yapfuye ageze mu bitaro bya Top Hill.

Umusirikare wa KDF yahise acika nyuma y’ibyabaye maze abapolisi babimenyesha abamukuriye.

Uyu mugore wakomeretse cyane na we yaburiwe irengero kandi akekwaho kuba yagiye kwivuriza mu bitaro byigenga kandi akaba atigeze abimenyesha polisi.

Njogu yagize ati: “Dufite amakuru make cyane ku byabaye kandi DCI yatangiye iperereza.”
Rev Kemei akomoka muri Simat mu karere ka Uasin Gishu kandi yari yarimuriwe muri paruwasi ya Sang’alo mu burasirazuba bwa Mosop avuye i Kapsabet.

Icyakora, yakomeje gutuha i Kapsabet ari mu rukundo rw’ibanga n’umugore w’umusirikare wakoreraga i Sang’alo, nko mu birometero 30, buri munsi.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →