Minisitiri ushinzwe ubukungu bushingiye ku kubungabunga ibidukikije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Stéphanie Mbombo, mu rukerera rwo kuri uyu wa 19 Kamena 2024 yatangaje ko yeguye kuri izi nshingano yari amazemo icyumweru, kubera impamvu ze bwite.
Tariki ya 12 Kamena 2024 ni bwo Minisitiri Mbombo na bagenzi be 53 bagize guverinoma iyobowe na Judith Suminwa Tuluka barahiriye inshingano zabo. Uwo munsi baraye bashyikirijwe ububasha n’abo basimbuye.
Ku munsi wakurikiyeho, Mbombo yatumwe na Perezida Félix Tshisekedi gushyikiriza Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo ubutumwa bujyanye no kubungabunga uruzi rwa Congo ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Mbombo yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye cyo kwegura, ashimira Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe Suminwa bamugiriye icyizere, akaba umwe mu bagize guverinoma nshya ya RDC.
Yagize ati “Kubera impamvu zanjye bwite, nafashe icyemezo gikomeye cyo gutanga ubwegure. Ku Mukuru w’Igihugu, Félix Tshisekedi, musezeranyije ko nzakomeza kumubera umwizerwa. Nanejejwe n’inshingano ku gihugu yari yampaye. Kuri Minisitiri w’Intebe Suminwa Judith, ndamushimira kuba yarantoranyije.”
Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko hari amakuru ahamya ko Mbombo yategetswe kwegura kubera amakosa yakoreye mu ruzinduko yagiriye muri Repubulika ya Congo, ubwo yahuraga na Perezida Nguesso, gusa ntabwo imiterere yayo yasobanuwe.
Mbombo yagejeje ubwegura ku biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 18 Kamena 2024, ndetse na byo byamaze kumenyesha Perezida Tshisekedi ko atakiri mu bagize guverinoma guhera uwo munsi.