INGURUBE YERA
.
EPISODE 12
.
Duheruka byaketswe ko Gabby ariwe wihishe inyuma yo gupfubya umugambi wa Minister, ndetse twasize bamusanze muri Green part bamutwaye mu ndege. REKA DUKOMEREZEHO
.
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na Corneille Ntaco ✊
.
Dutangiriye muri ya ndege itwawemo Gabby, indani Gabby yicaye hagati ya b’abasore bamukubise amakofe bakanamwambika amapingu!
Gabby yarabarebye ati:” muntwaye mu buryo bubi, ibintu biri kumbabaza kuburyo byaza kubongamira iperereza ryanyu ntimugire icyo mugeraho.”
Umwe mu basore aramureba ati:” uko wababara kose ntibyaruta uko watubabaje, ceceka rero.”
Gabby arongera ati:”Muraza kurushaho kubabara nimusanga mwanyibeshyeho. Muraba mwataye umwanya wubusa.”
Umwe muri bo ahita amukubita ingumi yo mu menyo aramuzibisha
Gabby haciyeho akanya arongera arabareba ati:” nimba hari amakuru mumfiteho mabi, mubyirengagize mugirire gusa ko twakoranaga, kandi mumfite ntaho nabacikira, hanyuma munkuremo aya mapingu mwanyambikiye inyuma.”
Baramureba bagezaho bayamukuramo yicara neza nubwo yavaga amaraso mu menyo. Haciyeho akanya arabacunga akora mu mufuka we azimya telephone ye.
.
Ku rundi ruhande ni mu mugi wa Kentin, niho Mrs Catherine ari we n’umuryango we mu yindi nzu nshya. Bamaze gutegura ibintu byabo byose ku murongo ndetse bitegura kujya kuryama kuko bicaye mu ruganiriro nyuma yo kurya
Mrs Catherine areba abana be ati:” ejo na Deborah bucura bwacu azava kwa muzehe umucunguzi wacu, azaza hano abe ariho tumwitiraho kuko ntaramera neza nkuko mubizi.
.
Ijoro ryarakeye. Tugaruke muri Green part Iceland mu rusisiro rwacu rushya hamwe abaturage bimukiye, bakomeje imirimo yabo yo kwiyubaka, ni mugihe general n’ingabo ze binjiye ishyamba gukomeza imyitozo yabo ya gisirikare,
General yakomeje kureba ingabo ze ageze aho akubita ikivugirizo bose gikomando bihagarara imbere ye barafunga. Yabanyujijemo amaso ngo arebe ko ntawakwepye imyitozo maze ibihano bimubone, ahita abona hari umwanya urimo ubusa bivuzengo hari nyirawo udahari, atarabaza bumva urusaku hirya rw’umukobwa avunagura ibite n’amashami, nyuma y’agahe gato bumva aratuje ahubwo biyumvira umutontomo w’igisamagwe. Bagizemo ubwoba ariko baguma aho, akokanya babona umukobwa arahingutse yikoreye icyo kinyamaswa n’amaraso ajojoba, kumbe uwo mukobwa ni umwe warwanya na Gabby uhora yitoza cyane ngo bazongere barwane amwishyure.
Yarahageze bose barumirwa. General ati:” iyo nyamaswa yicwa n’abasirikare batatu.”
Umukobwa ahita ayitura aho imbere yabo, ubundi abanira general bararebana.
General ati:” ukoze ibintu mbonyeho bwambere mu mateka ku musirikare wange.”
Agakobwa kati:” Gabby ntago agomba kuzongera kuntesha ukundi.”
General areba abasirikare ati:” mwese mugire umutima ukomeye nkuwamugenze wanyu DOMINA, mushake ngufu nyinshi ziturutse ku gutsinda ubwoba.”
Abasirikare barikiriza muri bwa buryo bwabo.
Bakiri muri ibyo, ni ibintu bimenyerewe ko iyo bari ku myitozo hakagira umuhigo uboneka, bawanza kuwirenza. ka gakobwa DOMINA kahise gakurayo icyuma gatangira gushwanyaguza cya gisamagwe, abandi bazana inkwi n’abandi bafasha Domina kugikuraho uruhu no kugitunganya. General we tayari yari ari gukuba ibiti bibiri bibisi kugeza igihe byakiye umuriro, za nkwi bahise bazishyira ku muriro batsa igishyito cy’umuriro batangira kotsa izo nyama.
Nyuma barangije kuyotsa batangira kuyirya.
General ati:” Dutegereje umusore wacu Gabby ngo aze aduhe umwitozo ujyanye no gukoresha imbunda nkuko yabitubwiye, niyompamvu agomba kuzasanga twisumbuye ku bumenyi bw’imirwano, kugirango bizunganirane mu kurimbura umwanzi.”
Abasirikare barumva. General arakomeza ati:” nyuma yuyu muhango wo kurya uyu muhigo, igisigaye buri wese ni uguhiga umuhigo aracyura mu muryango we.”
.
Ku rundi ruhande uko bizeye Gabby nk’umucunguzi, turamubona mu mashusho agaragara muri computer ya minister aho yicaye mu biro bye, azirikiwe ahantu yambaye ubusa uretse mugondo gusa bamusigiwe, ari gukubitwa cyane n’abasore ndetse bamugize intere. Ibyo byose minister ari kubibona aho yicaye mu biro bye.
Ako kanya hinjiye umusore wa Minister muri bamwe bagiye kuzana Gabby, areba minister ati:” ntakintu turi kugeraho.”
Minister ati:”kuberiki kandi habuze iki ngo mugire ibyo mugeraho?”
Umusore ati:” boss, yanze kugira icyo adutangariza.”
Minister ati:” ubwo ibyo mwamukoreye ntibiragera ku rwego rw’uko yagira icyo avuga. Mwongere ikiboko na system muri kubikoramo aravuga ibyo azi.”
Umusore ati:” boss, uyu musore afite umwitozo utamwemerera gukangwa n’iyicarubozo iryo ariryo ryose. Ibyo twakora byose ntacyo byatanga kugeza apfuye.”
Minister ararakara ati:” none ushatse kuvuga ko ntacyo turageraho ku kuri dushaka?”
Umusore ati:” oya, ntibivuze ko ntacyo turageraho, gusa ariko aragira icyo avuga nihubahirizwa ubusabe n’ikifuze ke.”
Minister ati:”arifuza iki?”
Umusore ati:” ashaka kukubona imbere ye arimo akubitwa n’abasore bawe, ndetse ngo nyuma yibyo mukaganira ku cyo mushaka.”
Minister ahita ahaguruka ngo bagende.
.
Ku rundi ruhande mu cyaro muzehe nibwo amaze kubyuka no kwitunganya, yarebye kuri telephone ngo amenye neza nimba ibintu byose biri ku murongo, arebye muri system yabo ahita yikanga, arongera areba neza nanone arikanga.
Ako kanya yasohotse mu cyumba amanuka mu nzu yo hasi, afungura za computer zose ahamagara captain na Gaston icyarimwe ati:” nari kubaha iminota 30 yo kuba mungezeho, ariko ntihagire urenza iminota 10 ataragera iruhande rwange. Nyuma yo kubakupa yazengurutse muri icyo cyumba yabuze uko ahagarara, asuka amazi mu kirahure aranywa ubundi yitsa umutima ati:” iyi signal ya Gabby igaragaza ko ari mumuriro uzimishwa petrole.”
Dusubire inyuma gato, cyagihe ubwo Gabby yari mu ndege ajya kuzimya telephone, hari aho yabanje gukora amera nk’uhakupye abona gufunga telephone. Icyo ni ikimenyetso cy’ikipe yabo, kigaragaza ko uwagikoze afitwe n’umwanzi cyangwa ari muyandi mazi abira, bisaba kwitondera kubyinjiramo kuko byashyira mubyago ikipe yose.
Tugaruke nonaha Captain na Gaston bamaze kuhagera, muzehe arabareba ati:” Gabby yakoresheje ihembe ritukura”
Barikanga. Muzehe ati:” ibyo bivuze ko nonaha ari mu kaga, kandi dukwiye kugira ibyo dukora nonaha.”
Captain ati:” biraza kugorana guhangana n’umuntu wafatishije Gabby, ariko nkubwije ukuri ko akoze mu jisho ry’intare.”
Gaston araceceka.
Muzehe ati:” hari uburyo bubiri gusa bwo gutabara Gabby.”
Abandi barumva. Muzehe ati:” uko byagenda kose abamufashe baraza kuduhamagara, turahita tumenya iyo bari Captain uhite ujya kumuzana. Gusa kuba baduhamagara turabiha amahirwe macye ku ijana, kuko Gabby ntiyahirahira avuga amakuru na macye ku bo bakorana, iyo niyompamvu Gaston agiye gukora uko ashoboye kose tukabone Aho aherereye.”
Barumva batuje. Arakomeza ati:” ubwo bwari uburyo bwa mbere. Uburyo bwa Kabiri rero, ni Gaston n’ikoranabuhanga rye, numara kubona aho aherereye, urareba nimba birasaba ingufu zishingiye ku masasu cyangwa imigeri, aho niho captain arabona kugenda, ariko nubona ibyo bidakora, urakoresha ya system yo gutera abantu ubwoba binyuze mu mucyo, utume barekura umusore wacu.”
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, Mr Frederick president na mukaperezida Susan first lady, bakiriye amakuru abahamiriza ko umukobwa wabo Lisa yanze kujya ku ishuri kuva ejobundi hashize ubwo yatahaga kare, babyutse bajya kumureba ngo bamenye impamvu iri kubitera. Imbere y’abakozi bo murugo biyerekana neza nkaho bameranye neza, kuburyo ntawapfa kubona iminabi yabo.
Bageze kuri Lisa batangira kumuganiriza. Susan ati:” kuki utari kujya ku ishuri wabuze iki? Warwaye cyangwa wanze ishuri?”
Lisa aramwiyaka ati:” ntago nshaka kugusubiza Mama. ndakwanga ujya umbwira nabi.”
Susan yitsa umutima. Mr Frederick afata ku rutugu umukobwa we ati:” Lisa, ngewe uranyemerera tuganire?”
Lisa azamura umutwe yikiriza. Perezida arakomeza ati:” ntago bisanzwe ko wakwanga kujya ku ishuri. Ntakibazo nakimwe ugomba kugira ngo gitinde gukemuka, none ni iki cyatumye utajya ku ishuri?”
Lisa araturika ararira ati:” Edmondson ntago tubanye neza kandi amakosa ni aye. Rero sinshobora kongera kujya guhura na we.”
Ababyeyi be bararebana. Papa we arongera aramureba ati:” reka icyo kibazo ntitukinjiremo cyane, ahubwo ujye ku ishuri, witegure ko turagikemura nimugoroba, Edmondson na papa we bari hano, hanyuma umuturegere tumuhane bityo mwongere mumerane neza.”
Lisa ahita aceceka ati:” nibyo koko urabinyemereye baraza hano?”
Papa we amuhanagura amarira ati:” yego baraza, cyane ko batari banaherutse kuza ngo dusangire ifunguro rya nijoro.”
Lisa yarishimye aritegura bamujyana ku ishuri. Mr Frederick we yasigaye atongana na Susan
Mr Frederick ati:” narakubwiye ngo jya umenya kwita ku mwana wawe ureke kumukanga umurera bunyamaswa ariko ntiwumva, kugeza nubwo yanga kukubwira ikibazo cye kuko akwanga.”
Susan areba umugabo we ati:” ikibazo si ngewe Mr Frederick. Ikibazo ni wowe wamugize umutesi nkaho ari icyana cy’inyoni.”
Mr Frederick ati:” none ushaka ngo nkwigane murere nkawe?? Twese natwanga kuko tumufata nabi urumva bitamuviramo kurwara agahinda gakabije? Ibintu byamuviramo ingaruka zirimo kuba yaniyambura ubuzima.”
Susan araseka ati:” jya ukomeza umufate nkikimara rero namubwira iki.”
Mr Frederick ati:” ukwiye kwita ku mwana wawe ukamuha uburere bwiza.”
Susan ati:” nawe ni uwawe.”
Mr Frederick aramureba ati:” ntago nicuza impamvu nakuzanye ahubwo nshimishwa no kubana umugore wikigoryi iruhande rwange.”
Susan amukubita urushyi ati:” wowe n’umukobwa wawe ndabanga.”
Mr Frederick aramuseka.
.
Ku rundi ruhande ni ku ishuri, imodoka ya Sarah yarinjiye, nukuvugango irimo we na Aline kuko azajya ajya kumutwara, bageze muri parking basohoka mu modoka bafata inzira berekeza muri class yabo baganira baseka.
Tubaveho tujye hirya kuri broke y’inyuma niho Edmondson ahagaze we na bagenzi be, bari kumuserereza kumyitwarire yagaragaje ejo hashize ubwo yari abonye umukobwa
Edmondson arabareba ati:” uriya mwana yitwa Aline mwana.”
Bose bahita bamuseka
Edmondson arongera ati:” Ni umwana mwiza namwishimiye cyane.”
Umwe mu basore witwa Gabriel ati:” noneho mwabonanye rimwe uhita umenya izina rye ndetse uranamwishimira?”
Edmondson ati:”muzingo se buriya nibwo bwambere twari tubonanye?”
Gabriel ati:” hmm kagire inkuru rero.”
Edmondson atangira kubabwira ukuntu yababonye ubwo yashakaga Lisa yamubuze, akongera kubabona nanone bicaye munsi y’ururabyo, nyuma anababwira ukuntu yamuhanaguye n’aho inyoni yari imwanduje… Byose wrabibabwira
Gabriel ati:” uriya mukobwa n’imwiza cyane, gusa ntibikuyeho ko na chr wawe Lisa ari mwiza kandi afite n’inkomoko nzima ugereranije natwe twese.”
Edmondson ati:” ibyo ntagitekerezo kisumbuye mbifiteho. Gusa mbangamiwe no guhora ntekereza cyane uyu mwana mwiza w’umukobwa ngo ni Aline, uziko guhera ejo kugeza nanubu nibutse Lisa ari uko umuvuze gusa? Igihe cyose nahoze nibonera Aline mu ntekerezo. Ibi bihe byaba bigiye kungora ndamutse mukunze.”
.
Ku rundi ruhande tugarutse kuri minister, yarangije kugera kuri Gabby ndetse yategetse ko Gabby bamukura ku ngoyi kuko yari yantegekaye, bari kuganira
Minister ati:” wa musore we nari naraguhaye ikizere cyange cyose, kugeza ubwo naguhaye kuyobora umushinga wange mukuru muyo mfite nonaha.”
Gabby afite intege nke aramureba ati:” kugeza magingo aya ikibabaje ni uko mbona icyo kizere wari warangiriye kitagihari.”
Minister ati:” wampemukiye cyane wa musore we, ukwiye gupfa.”
Gabby arikanga ati:” ntago nsobanukiwe n’iryo jambo umbwiye. ”
Minister aramureba gusa. Gabby arakomeza ati:” mu bisanzwe ntago ntinya urupfu ariko ndumva nonaha ngize ubwoba ubanza ibyo uri kuvuga ukomeje?”
Minister ati:” none uri kumva hano duhari mu mikino? Wagenjwe utyo ari uko ari imikino urimo?”
Gabby ati:” si imikino nyakubahwa. Ariko kuva nabaho nubwambere numvise umwitozo bapangamo gupfa.”
Minister yumva ntabyumva neza ati:” ushatse kuvuga iki?”
Gabby ati:” nyakubahwa amakosi yose nakoze, iri niryo ryonyine narinsigaje ryo kumenya uko nakwitwara igihe naba ndi mu maboko y’umwanzi bansaba kuvuga amabanga y’akazi.”
Minister biramutungura ati:” ushatse kuvuga ko wari mu myitozo? Hanyuma ibijyanye n’igihombo twagize kandi dukeka ko twatejwe nawe?”
Gabby arikanga amureba mu maso ati:” ikihe gihombo nyakubahwa? Ntago ibikorwa byo gutangira gucukura amabuye y’agaciro byari byagira umusaruro biduha kuburyo naba nshinjwa kuyiba nubwo ntabikora, mu bikoresho byose twajyanye ntanakimwe cyabuze ndetse nubwo ndi hano nzi uko bipanze bitewe n’amabwiriza nahaye abakozi, none igihombo nshinjwa ni gihombo ki nyakubahwa?”
Minister arumirwa arebana n’abasore be. Arongera areba Gabby ati:” ibimenyetso biragaragaza ko ari wowe uri gukorana na Mrs Catherine, ndetse ejo mu ijoro ryashize byagaragaye ko ari wowe waje ukica bagenzi bawe bose, kugirango ukunde ushimute umwana we twari twafashe.”
Nanone Gabby arikanga ati:” nyakubahwa ibyo bintu nshinjwa nakoreye boss mfata nk’umubyeyi wange birakomeye. Ikosa muri ibyo nemera ni rimwe gusa, ni uko wampaye mission yo kwica uwo mugore nkayanga kuko nitaga kuri uriya mushinga wundi kandi nawe urabizi. Rero nimba kuba ntaramwishe byarateje ibindi byago bigeze aho, iryo kosa ryo ndaryemera ariko numvaga mu basore bawe bagenzi bange hari uwo wahise uha iyo mission. Umbabarire nyakubahwa.”
Minister yumva ari gukorwa n’isoni kuko yumvaga aho kugirango ibyaha bimufate ahubwo bigaragara ko yahemukiye umukozi we w’umwizerwa w’akadasohoka. Arongera aramubaza ati:”none ko ari wowe utari uri mu murongo w’akazi igihe icyo gikorwa kiba?”
Gabby ati:” nyakubahwa umbabarire, ariko ubwo ntangajwe n’ukuntu ibyo bintu byahuriranye neza neza koko ndumva nange nkuyemo amarangamutima yo kwikunda nahita nikeka.”
Minister ati:” mbwira wari urihe icyo gihe?”
Gabby arabanza aratuza ati:” numvaga birantera isoni kuba nabivuga, ariko mpise nibuka ko hano twese turi abantu b’abagabo bityo bitubaho. Kiriya gihe kwihangana byarananiye bitewe n’igihe nari maze ntatera akabariro, ni uko nahise nsaba pilot ngo angeze hakurya y’inyanja kuko muri icyo giturage nari mpazi agasantere, numvise ko nahabona indaya kandi koko niko byagenze narayibonye ndayishyura, ndayirongora nyigurira n’amayoga ubundi ndongera mfata ubwato nsubira ku kigwa ari ninjoro.”
Minister yifata ku gahanga.
Bakiri aho umwe mu basore ba minister azana telephone ati:” nyakubahwa, kuri telephone his excellence aragushaka nonaha.”
Minister afata telephone aritaba ndetse asohoka aho ngaho aragenda adafite gahunda yo kuhagaruka.
.
Tugaruke muri GREEN HOUSE, perezida yicaye mu biro bye ari kuvugana na Minister kuri telephone, ati:” rero ku mugoroba ndagushaka n’umuhungu wawe kugirango dusangire ifunguro rya nijoro.” Ahita amukupa ubundi areba ku ntebe bateganye yari yicayeho Susan first lady ati:” nagusabye kunsohokera mu biro madame.”
Susan ati:” uri umugabo wange.”
Mr Frederick ati:” ibyo ndabizi.”
Kubera utuntu first lady yari yicariye umugabo we ntacyo atamweretse, kwihangana byari byatangiye kumunanira
Susan ati:” ubanza mu biro byawe haryoshya igikorwa cyo mu buriri, kubera ko ni kenshi wabihakoreye n’abandi bagore kandi njye ndyamye mu cyumba.”
Ahita ahaguruka atangira gukorakora umugabo we ati:” mugabo mwiza, nako mubi, niyemeje kujya nkuzanira indyo ukunda kurira mu biro byawe.” Batangira kugundagurana. Hh
.
Tugaruke mucyaro. Captain ari mu myitozo aho mu nzu, yambaye bya bintu bambara iyo baterana ingumi ari guhangana n’igikuta agikoreraho imyitozo, ubundi agafata imbunda agatangira kurasa ku tu biye turi hakurya kandi akaduhamya!
Gaston we kubera telephone ya Gabby itari iriho, yaramubuze burundu kuburyo basaga nkaho bamuhebye. Muzehe yahise yibuka neza ko Gabby yigeze kumubwira ko igihe cyose bazamubura burundu azaba ari mu maboko ya ba shebuja bamuvumbuye. Yahise abuza captain ibintu byo kwiruhiriza ubusa asharija imijinya ati:” ubu tuvugana Gabby asa nkuwagarutse hano.”
Captain ati:” ibyo ni ibiki Kandi?”
Muzehe ati:” hari icyo nari nibagiwe kubabwira ku makuru adufasha kubona Gabby. Ubwo twamubuze ubu yafashwe na ba shebuja ubu bamuketse.”
Captain ati:” none urumva nimba tubamenye ntagomba kugira icyo nkora vuba?”
Muzehe ati:” oya ubu ndabizi Gabby ikibazo yakitwayemo neza ndetse natwe tugiye kubihamya.”
Muzehe arahindukira areba Gaston ati:” reba muri historical data, urebemo system ejo hashize Gabby yakoresheje ahamagara minister, uyikoreshe, ndetse ukoreshe na voice changer style yakoresheje, ibindi ubindekere umpe microphone mvugane nuritaba iyo telephone.”
.
Ku rundi ruhande tugarutse ku ishuri ni muri break time ya nimugoroba, Sarah avuye kuvugana na boyfriend we gusa agarutse mu ishuri abura Aline niko kwigira inama yo kujya kumurebara kuri za esikariye. Akihagera yatunguwe no kubona Aline ashyize ikiganza kuri cya gishushanyo yashushanyije ku gikuta. Yabonye ari kure mu ntekerezo yanga kumwitegereza cyane ngo hato Aline atabibona akabona ko yamunekaga, yahise amukura muri izo ntekerezo vuba ati:” nawe icyo gishushanyo waragikunze nkuko nange nagikunze.”
Aline aramwenyura ati:” Ni kiza cyane kizamura amarangamutima umuntu agatekereza kure.”
Sarah ati:” uwanyereka uwagishushanyije disi.”
Aline araseka ntiyamubwira ko ari we.
Sarah areba Aline iteka amubonamo byinshi bimutera kwibaza Aline wa nyawe. Aramubaza ati:” ese wareka tukaganira?”
Aline azamura umutwe yemera. Sarah ati:” umbabarire kukubaza…” Atarakomeza Aline amuca mu ijambo ati:” ndabizi ibyo ushaka kumbaza ndetse ndumva amatsiko ubifitiye uko angana.”
Sarah aramureba
Aline ati:” ntugire ikibazo cyuko utangiza mu rugo neza kuko nkubwira kunsiga ku muhanda akaba arinaho nakubwiye uzajya usanga nkutegerereje uje kundeba, nukuri si ukwanga kukwereka mu rugo, ahubwo iwacu ntamodoka yahagera ndetse n’ufite igare ahagera arisunika.”
Sarah ati:” humura ibyo ntago nabigizeho ikibazo kuko nabibonye ubwo wamanukaga harya hepfo, navuye mu modoka ndagukurikira ngo ndebe ariko kuko nabonaga hose hasa bityo ndaza kubura inzira insubiza ku muhanda aho nasize imodoka, mpitamo gusubira inyuma. Humura rero ntago icyo aricyo kibazo mfite. Ahubwo kuki kwishima kwawe akenshi biba ari ukurenzaho?”
Aline yitsa umutima ati:” ntago nakubwira ko kutishima kwange biterwa n’ubukene bwacu kuko naba ngaragaje kutanyurwa nuko mbayeho, ahubwo ahanini biterwa n’impamvu yateye ubwo bukene ndetse n’ingaruka ziterwa n’ubukene zintwara intekerezo bityo nkishima gusa iyo ndikumwe n’undi muntu unganiriza.”
Sarah arabyumva ati:”basi wambwiye ho gato ku buzima bwawe?”
Uko bicaye aho ni nako hakurya Edmondson na ba basore binshuti ze babitekereza.
Edmondson ati:” bariya bakobwa ni inshuti cyane kubera ko igihe cyose njya mbabonana.”
Gabriel ati:” bagaragaraho ubwitonzi, ikintu cyiza cyane gitatse ubwiza bwabo.”
Uko bari hanze bose ni nako Lisa nubundi yari yabuze Edmondson, ku mutima agakomeza kubabara cyane kuko yumvaga ko Aho ari arikumwe na Aline. Yinjiye muri Class ababaye cyane ngo ajye kwiryamira ku ntebe ye, ageze kuri ya ntebe ya Aline kuko yayicaga iruhande, abonaho nanone cya gishushanyo, aragifata arakitegereza umujinya uramwica, gusa ntiyagiciye ahubwo yagifatanye uburakari akizinga neza akibika mu mufuka we.
.
Tugaruke kwa minister amasaha yaricumye, ni amasaha yiteguraga kujya kwa president nkuko babipanze, ari nako aganira n’umusore we
Ati:” ndagirango Gabby mu mukure hariya, mumufashe kugarura agatege ndetse mumuvure ibikomere, mumubwire yitegure ejo hari aho tuzajyana musabe imbabazi ndetse mushimire kuba agaragaza ugukunda umurimo we no kunyubaha.”
Bakiri muri ibyo nanone abona imashini ye isonnye muri bwa buryo bwejo hashize. Yanga kuyifata atiko umusore we ati:” nyakubahwa ni ingenzi gufata iyi telephone, biraza kuguha amakuru yuzuye kuri uyu musore.”
Minister ati:” gute byampa ayo makuru?”
Umusore ati:” nimba uyu musore koko yabigizemo uruhare, abo ni abo bakorana bagiye kugutera ubwoba ngo umurekure. Ariko kandi nimba atabirimo, barakubwira ibitandukanye cyane na we.”
Minister yumva nibyo ahita ayifata ataritaba yumva ni ryajwi nk’iryejo rimusuhuza
Ati:” ubundi urinde kandi ushaka iki?”
Call iti:” numvise nishimiye kwisubiranamo kwanyu mugatangira gukekana, numva ntabyihererana ahubwo ngomba kuguha felicitation.”
Minister areba umusore ati:” ngaho kupa nabyumvise.”
Call iti:”wakoze cyane kudufasha uwo musore wawe ngo ni Gabby, ndabizi ubu wamwishe cyangwa wamugize ikimuga, ndagirango nkumenyeshe ko ari we wenyine mu mbwa zawe wari uduteye ubwoba, abo bandi kubica ni nko gutamira utunyobwa.” Ahita akupa
Minister areba umusore we ati:” wabyumvise ko nari nihekuye?”
Umusore ati:” nibyiza kuba bibeshya ko twishe Gabby. Azabica batabikekaga.”
.
Tugaruke kuri muzehe n’abasore be, bishimiye cyane akazi gakozwe. Muzehe arabashimira arangije ati:” ubu Gabby aratekanye kandi arakomeza inshingano ze nk’ibisanzwe, ikirenze ibyo araba umwizerwa byikubye kabiri.”
Barishima. Muzehe yarabasezereye ariko areba captain ati:” Gabby yifuza gukora imirwano nawe.”
Captain araseka arigendera.
.
Tugaruke muri GREEN HOUSE, perezida yicaye mu ruganiriro yicaranye na first lady, hakurya ku ntebe biteganye hari minister, ako kanya LISA yahise nawe aza ariko aza ababaye yicara iruhande rwa minister. Minister areba hakurya ati:” kuki utambwiye ko utameranye neza n’umukazana wange?”
Mukureba uwo abwira neza neza ni Edmondson. Edmondson ni umwana wa Minister, kandi babihaye umugisha ko abana babo bagomba kuzabana mu rwego rwo gukuza ubucuti bwabo.
Edmondson ati:” yarandakariye kandi sinzi icyo namukoreye.”
LISA ahita arira ati:” asigaye anca inyuma, kandi mba mbibona ko yanyanze.”
Edmondson yumva biramutunguye, ababyeyi bagicecetse ngo babanze bumve ibibazo by’abana
LISA ahita abikura cya gipapuro kiriho igishushanyo cya Aline akijugunya ku meza ati:” mubanze murebe nimba mugirango ndababeshya,..”
Bose barebye igishushanyo barakirangarira, bakomeza kukitegereza batunguwe n’ubwiza n’ubuhanga bukirimo……………………LOADING EPISODE 13………..
.
TANGA IGITEKEREZO