Perezida Paul Kagame yavuze ko yahisemo kongera guhatanira gukomeza kuyobora u Rwanda kubera ubusabe bw’abaturage, na we abyemera yanga ko hagira ikibi kiba bakazabimugerekaho, nk’uko byagenze mu 1994 ubwo yangaga kuba Perezida.
Ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Kagame wari uziyoboye yanze kuba Perezida ahubwo yemera kuba Visi Perezida.
Icyo gihe Pasteur Bizimungu ni we wayoboye u Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu 2000, ubwo yeguraga kuri uwo mwanya agasimburwa na Paul Kagame wari Visi Perezida.
Mu Kiganiro na RBA, Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu yongeye kwemera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ati “Mu 1994 nanze kuba Perezida, mvuga ko nshobora kugira ibindi nkora. Ubwo ibintu byagendaga nabi Perezida twari twahisemo agakurwaho, hari abantu benshi baje banshyiraho amakosa barambwira bati ni wowe wateje ibi bibazo, kubera ko twarakubwiye uranga none reba.”
Perezida Kagame yakunze kugaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabwe kuba Perezida ariko arabyanga kuko yumvaga atiteguye.
Ati “Naravugaga nti niba bizaba bizabe nyuma ariko atari aka kanya. Narababwiye nti ‘ntabwo nshaka ko hazagira utekereza ko narwanaga kugira ngo mbe Perezida’ kubera ko nta nubwo nari nzi ko uyu munsi nzaba ndi muzima.”
Yakomeje agira ati “Naravuze nti ‘mureke turebe undi muntu, nzaba ndi mu itsinda ry’abayobozi kandi tuzafasha uzaboneka wese’. Ibyo nibyo byabaye, hari abakandida, bambaza icyo ntekereza, ndababwira nti wenda uyu ni we ukwiriye.”
Icyo gihe ngo barebye umuntu ugomba kuba Perezida, wagombaga kuba ari umuntu umenyereye igihugu, abaturage basanzwe bazi.
Nyuma y’imyaka itandatu ayoboye u Rwanda Paul Kagame ari Visi Perezida, Bizimungu yaje kujya mu bibazo byanatumye yegura muri izo nshingano mu 2000.
Bimwe mu bibazo byagejeje Bizimungu ku kwegura birimo umwuka mubi muri FPR Inkotanyi, gupingana kw’abayobozi, ibihombo by’amabanki y’ubucuruzi no gushaka kwitambika iperereza rya Komisiyo y’Inteko Ishinga amategeko ku bayobozi bari muri Guverinoma.
Bizimungu akimara kwegura mu 2000 nibwo Perezida Kagame yagiye kuri kuri uwo mwanya akayobora imyaka itatu y’inzibacyuho ndetse aza no gutorerwa manda ye ya mbere mu 2003.
Kuva mu 2003 kugeza ubu, Perezida Kagame ni we uyoboye u Rwanda ndetse yagaragaje ko azongera kwiyamamariza kuruyobora mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Perezida Kagame yagaragaje ko yahisemo kwemera ubusabe bw’abaturage kubera ibyabaye mu bihe byashize ubwo yasabwaga kuba Perezida akabyanga