- Nyuma y’uko Jojea Kwizera ukinira Rhode Island yemeye gukinira Amavubi, ubu na myugariro Phanuel Kavita wa Birmingham Legion FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we arifuza gukinira u Rwanda.
Phanuel Kavita akaba avuka kuri se ukomoka muri DR Congo ni mu gihe nyina umubyara ari umunyarwandakazi.
Uyu myugariro w’imyaka 31 amakuru dukesha ISIMBI ni uko nyuma yo kubona Jojea ahamgawe mu Mavubi kandi bakina mu cyiciro kimwe, cya kabiri muri Amerika, yahise amubaza uko byagenda ngo nawe akinire Amavubi.
Jojea yahise atanga ubu butumwa ko abona hari icyo yafasha mu ikipe y’igihugu kuko we yifuza gukinira igihugu nyina avukamo.
Ubuyobozi bwa FERWAFA bukaba bwarahawe amakuru y’uyu mukinnyi usanzwe ari na kapiteni wa Birmingham Legion FC igisigaye ni ukumwereka umutoza Frank Spittler yabona amukeneye bakaba bamuhamagara akaza gutanga umutahe we.
Nyuma y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Birmingham Legion iri ku mwanya wa 6 n’amanota 18 Lousville City ya mbere ifite amanota 32.