INGURUBE YERA EPISODE 22

INGURUBE YERA
.
EPISODE 22
.
Duheruka chief of staff na Emilia batashye bavuye kwa muzehe, gusa ubwo bari bageze mu rugo babuze Sarah ndetse umujepe bari bamurindishije yabuze ibisobanuro.

Edmondson na Aline bo nyuma yo kumara kunoza neza umugambi wo gutuma Lisa ajya ku mugaragaro akanemera ibyo yakoze, ikiganiro cyabo cyarakomeje, ari na bwo Sarah yahise abinjirana bamuhoberera icyarimwe.

REKA DUKOMEZE TURACYARI MU IJORO RYO KU WA GATANU RISHYIRA U WA GATANDATU

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco

Mwibuke twasize Gabby yambutse asubiye muri Green part Iceland, ubu tuvugana yagezeyo, gusa mbere yo kujya mu ihema rye aho arara, yabanje guteranya abakozi bose mu rwego rwo kugira ngo apange akazi ka mugitondo kubera ko muri we yumvaga nubundi arazinduka asubira mu igaraje rye gutunganya imodoka akazirangiza.

Ibimashini biparitse ku ruhande, abakozi bose bakoze uruziga,Gabby ari kugenda azenguruka hagati yabo ari nako ababwira ati:” nyuma y’akazi n’imvune tuba dufite hano rero, haza ibihembo cyangwa inyungu, zimwe mu nyungu rero umukozi abagomba kugira kandi zimutera imbaraga, ni amagambo yiviriye mu kanwa ka boss we nyirizina, ni muri urwo rwego rero ba boss bakuru bampaye ubutumwa ngo mbagezeho.”

Abakozi barumva kandi bateze amatwi. Gusa inyuma y’aba bakozi hari ikipe ngari y’abasore batojwe igisirikare ari nabo barindi iki kirombe cy’amabuye, baba bafite imbunda zigiye zitandukanye, ariko bose bagendera ku mategeko ya Gabby. Gabby arakomeza ati:” ubwo naganiraga na ba boss, bampamirije ko nyuma yiyi weekend, buri wese azagira ikiruhuko cy’iminsi 2 arikumwe n’umuryango we, kandi ibyo byose ni kubwumurava dukorana.”

Abakozi bakoma amashyi. Gabby arakomeza ati:” gusa ndibutsa abashinzwe umutekano kwita cyane ku bubiko bw’amabuye yamaze gutunganywa, kubera ko mu cyumweru gitaha nyuma y’akakaruhuko k’iminsi ibiri, tuzagaruka hano dukora ndetse tunitegura kohereza stock ya mbere.”

Abakozi bakoma amashyi. Gabby ahita abasezerera bajya kuryama. Hafi aho hari umukozi bari bahaye camera wafataga amashusho anayohereza Live mu murwa i Solok aho ba bagabo batatu bari bari. Abakozi bose bagiye aho bafatira amafunguro yabo, ubwo Gabby nawe ahita agenda agana mu ihema rye, gusa mukugenda umurinzi we mukuru ahita amukurikira.

Gabby aramureba ati:” aya ni amasaha yo kuruhuka si ay’akazi. Jyana n’abandi aho murira, munaganire hanyuma nawe ujye kuryama nge undeke.”

Umusore ati:” ndabizi ko utanakunda ko nitwa umurinzi wawe, ariko ni itegeko nahawe na boss mukuru, igihe cyose uri mukazi hano ngomba kugucungira umutekano.”

Gabby amukubita igipfunsi kuri pinya yukuboko araseka ati:” wa murezi we mbere yuko tuza hano twakoraga mu ikipe imwe y’abizerwa ba boss. Njye nawe twahoze dusangira amayoga ntampamvu yo kwanga kuva ku izima ngo uhore wanyigizeho umupagasi.”

Umusore ati:” ibyo nibyo. Ariko burya mu kazi hameze nk’ubuzima, umuntu yazamuka mu ntera cyangwa akamanuka, ni kimwe nuko yaguma ku rwego rumwe, yewe hari n’abatabona ayo mahirwe bikarangira akazi bakavuyemo. Ibyo birasa nk’ubuzima, mu buzima umuntu yakira, bikagereranywa no muzamuka mu ntera ku mukozi uri mu kazi, umuntu kandi yava mu bukire akisanga ari umukene, ibyo ni kimwe nuko umukozi amanuka mu ntera akaba umukozi wo hasi.”

Gabby arahagarara aramureba gusa. Umusore arakomeza ati:” mu buzima rero, umuntu yahora ari umukene cyangwa umukire bitewe n’impamvu runaka, ibyo ni kimwe no mukazi, umuntu yahora mu ntera imwe yo hasi cyangwa hejuru no hagati. Aho ubuzima butandukanira n’akazi rero, nuko mu kazi ushobora kwirukanwa bitewe n’impamvu runaka, ariko ibyo ntibikubuze gushaka akandi kazi hakaba nubwo unakabonye karuta ako wirukanyweho, ariko mu buzima ho iyo upfuye biba birangiye, ntahandi uhurira n’ubuzima.”

Gabby aramwenyura ati:” Lewis rwose. ibyo ntago uba ubimbwiye rwose.”

Lewis ati:” nagombaga kubikubwira kubera ko uhora umbwira ko ndi iniga yawe ukananyibutsa mission twakoranye nyinshi. Ndi kukwibutsa ko wazamutse mu ntera bityo ko ugomba kumfata nk’umurinzi wawe, nange nkagufata nka boss.”

Gabby araseka ati:” sawa. Ngaho genda.”

Lewis ati:” boss ariko hari ikibazo.”

Gabby aramwumva. Arakomeza ati:” hano urarana n’umukobwa, wagenda mu gitondo mukajyana, gusa ahita agaruka akirirwa hano nubungubu arahari, none uyu mugore wazanye hano ko mbona atandukanye, waba waramukuye muri bwa bwoko bwa babantu binaha?”

Gabby agira umujinya yumva arakariye DOMINA cyane. Areba Lewis ati:” uyu mukobwa twahuriye mu ishyamba birangira ngize ibyo nkora, none yanyizinzeho. Ariko nasize ntegetse ko banyubakira itente rishya.”

Lewis ati:” ryubatswe rirahari uranyura muri iyi nzira.”

Gabby ati:” uwo mukobwa yitwa DOMINA, mu mwiteho ntagire ikibazo igihe cyose azaba ari hano, gusa muge mumwibutsa ko ibyo arimo atabizi.”
.
Ku rundi ruhande ni mu mugi i Solok.

Turi kwa Chief of staff, baracyahangayitse kubera Sarah wabuze ku munsi wa mbere agarutse mu rugo.

Emilia yarabarebye bose, arabatuzisha ati:” mwese muge mu mirimo yanyu, kandi ntimukomeze guhangayikira Sarah n’umurinzi mwamuhaye mumuhe izindi nshingano kuko Sarah si umunyapolitiki cyangwa icyamamare kuburyo mwamurinda. Kuba yari yarashimuswe, zari impamvu z’ababyeyi be yaziraga, kandi kuba yarashimuswe ntibivuze ko atagira ubwenge.”

Abandi barumva. Emilia arakomeza arabareba ati:” Sarah aho yagiye arahazi kandi aragaruka. Ahubwo naza mu byo mugomba no kumusabira imbabazi harimo no kumubuza uburenganzira bwo kwisanzura, ibyo bigatuma akora amakosa, akagenda atavuze kandi yihishe atorotse nkaho ari imfungwa.”
.
Ku rundi ruhande ni kwa Aline, uko ari batatu baracyaganira, birasa nkaho Sarah amaze kubabwira situation yarimo ubwo yashimutwaga.

Bose batuje Sarah ati:” disi numvaga warandakariye, ngo sinkiza kukureba ngo tujye ku ishuri, ndetse nkakeka ko waketse ko wenda twaba twarimutse, none nawe nuko byakugendekeye? Ibaze iyo nsanga warapfuye?? Lisa ntiyari kuzankira.”

Edmondson na Aline baraseka. Edmondson ati:” wari kuzabwirwa niki ko ari Lisa wamwishe?”

Sarah ati:” sha ukuntu Lisa ari akagorye kuzuye ubugome, byari kurangira abincyuriye kandi nange sinari kumushira amakenga.”

Aline ati:” ntago yari kubigeraho rero.”

Edmondson ati:” rero gahunda ni ejo tugatuma yinyuramo.”

Sarah arasara ati:” ngomba kuzaba mpari kandi mfite na camera.”

Edmondson atangira gusezera. Sarah ati:” turajyana ntago unsiga.”

Aline ati:” ubwo se uraye waba iki?”

Sarah aratuza ati:” byari byo ariko wibuke uburyo naje. Ubu papa na mukuru wange baje barongera barambura, hita utekereza imimerere umurinzi bari bandindishije arimo? Ngomba gupfofita Edmondson akantwara akangeza mu rugo, hanyuma nkatuma mu rugo haboneka ituze.”

Basezeranyeho Sarah na Edmondson barataha, Aline nawe abona gutangira gucana imbabura Ni mugihe mama we yari atarataha avuye mu kazi ko gucuruza imbuto ku gataro.”
.
BUKEYE BWAHO. Hano turi muri Green House mu cyumba cya Lisa, yasaze yishimye, ari kwigera udukanzu twinshi cyane, agenda adusimburanya avuga ko atarabona akamubereye, uko yigira ibyo byose ninako mama we First lady amwitegereza.

Aramureba ati:” ariko se uri kuzenguruka muzunga bwoko ki noneho?”

Lisa aramureba amwikaraga imbere ati:” gahunda yange nayigezeho kandi impinduka ngenda nzibona.”

Susan aramureba gusa. Lisa ati:” kuba nyirashyano Aline yarapfuye, byansubije ku ntebe yubwamikazi mu mutima wa Edmondson, ubu ndi kwitegura gusohoka na we uyu munsi.”

Mama we aramureba ati:” ubushyano bwawe ndaza kuburebaho. Nkwifurije amahirwe masa.” Ahita yikatira asohoka mu cyumba cya Lisa.

Akigera muri korodoro ahura na president bisa nkaho agiye ariko ahita amwitambika ati:” ubundi uri president, uri inzererezi, uri iki hano?”

Mr Frederick ati:” urandamukiye wa mugore we. Mvira munzira nigendere.”

Susan aritambika ati:” uyu munsi ntaho ujya. Umaze igihe uticara ngo mbone washyuhijwe umutwe n’ibibazo by’igihugu. Nta ruzinduko mperuka kubona wagiyemo, nta mishyikirano ujyaeujyamo bigaragaza ko uri mu kazi, kandi mbona wirirwa ugenda. Ubundi uba ujya he?”

Mr Frederick ati:” ndi president hano, uri munsi y’amategeko yange ntacyo kumbwira ufite.”

Susan ava mu mitsi amukubita urushyi rwiza ati:” uravuga ubusa gusa. Wowe nubwo uri president nta tegeko ryawe ufite ku nyungu zigihugu. Republic of Bori, ni igihugu gifite amategeko kigenderaho, si igihugu kigendera ku mategeko y’umugabo umwe wigishwi ngo ni president.”

President yifashe ku itama aho bamukubise urushyi ati:” ushira isoni wa mugore we, ukubise umugabo wawe na president icyarimwe.”

Susan ati:” nkubise president kuko role y’umugabo mu rugo rwe yo wayiyambuye kera. Igihe cyose tuba tuganira uba unyumvisha uburyo ki uri umuntu ukomeye mu gihugu ngo ntamuntu ugomba kukuvugaho, ntagihe nakimwe turavugana ngo numve uryohewe no kwitwa umugabo wa First lady umugore wa mbere ukomeye muri iki gihugu. Rero niyompamvu niyambuye ibyubwo bugore, nawe nkakwambura kuba umugabo wange, ibyo nkukoze mbikoze umugabo wambere ukomeye ariwe president, ariko mbikoze nk’umugore ukomeye muri iki gihugu Mrs. First lady.”

President araceceka. Susan ati:” sinzi ibyo wirirwamo wowe n’agakungu kawe k’abaminisitiri bijyanye n’inyungu zanyu bwite. Ntimwita ku bibazo mbona hanze aha mu itangazamakuru by’abaturage, umuhanda mwabahaye kugeza ubu uri kugana k’umusozo, ntangurane mwabahaye. Mu bitangazamakuru mpuzamahanga bakora ubusesenguzi kuri wo bagasanga wujuje ibyago byose bishoboka ndetse uzanateza ibyago birambye mu gihe gito kizaza, ariko ibyo n’ibindi byose byugarije Bori, mubirenza ingohe, kubera iki?”

President ahita amusunika ku ruhande ati:” ntaburenganzira ufite bwo kugenzura inshingano zange. Ndagira ngo kandi wibuke ko njye ntawe mpa raporo y’akazi kange, ndi president uhagaze hejuru ya byose.” Arigendera

Susan aramureba ati:” ugengwa n’itegeko nshinga, kandi nkuko nabikubwiye, iki ni igihugu kigendera ku mategeko, ukitwara gutyo rero, uririwe nturaye.”
.
Turacyari mu gitondo, Emilia aracyaryamye gusa Sarah yinjiye mu cyumba ke ngo amuvugishe.

Aramukangura ati:” narinziko uraza kumbyutsa tukajya muri siporo, none nagutanze kubyuka.”

Emilia yicara ku buriri atangira kwinanura ati:” sohoka mvira mu cyumba.”

Sarah ati:” birasa nkaho ejo urugendo rwanyu rwari rurerure.”

Emilia ati:” nagusabye gusohoka rero. Genda muri gahunda zawe, uyu munsi ndaza kuba busy ntago tuvugana.”

Sarah aramureba aramwenyura ati:” kwitwara gutya ko bidasanzwe se byaba bifite aho bihuriye na Gabby?”

Emilia arikanga ati:” ngo nde? Uravuga ibiki wa gasazi we?”

Sarah araseka ati:” aaha, reka nigendere.” Ahita ahaguruka agiye gusohoka Emilia ahita amukurura ati:” nsobanurira ubusazi uri kuvuga ngo Gabby. Gabby se wamukuyehe umuzi he?”

Sarah araseka ati:” Ni wowe namwumvanye. Guhera nimugoroba wagiye uganira cyane kuri Gabby wowe na papa, ukavuga ukuntu ngo ari umunyamurava, ngo ariyemera ngo aranasekeje.”

Emilia ahita amurekura ati:” ibyo se bigahurirahe.”

Sarah asohoka ari guseka. Emilia ahita yitsa umutima yifata ku gahanga ati:” umukobwa utinywa n’abakomeye, umukobwa ukundwa kandi wubahwa na rubanda, umukobwa wiyumvamo ikindi kintu kirenze icyo aricyo, natangiye kumva ubusazi muri nge…!” Ahita ahaguruka ajya mu bwogero koga.
.
Chief of staff ari mu modoka ye nziza, aritwaye nta murinzi afite ari kwerekeza mu kazi.

Gusa yaciye mu bice by’ubucuruzi bw’ingeri zose, agenda abona abantu basabiriza ku muhanda, abikorera imizigo ndetse na mayibobo nyinshi. Byose yagendaga abireba ariko agakomeza agatwara yitonze. Ageze imbere yabonye abagore bakwiye imishwaro bari kwirukanka, bikoreye udutaro turiho imbuto n’utundi ducogocogo bacuruzaga, hakaba n’abari bahetse abana kandi bakirukanka na bo.

Yakomeje kubireba abona ni police iri kubakura mu mihanda ngo kuko kuzunguza bitemewe, ngo ni akajagari kandi ngo ntibisora bitera n’umwanda mu migi! Bitewe n’ukuntu abagore bagwiriranaga bambuka umuhanda, byateje ambutiyaje bituma nawe ahagarara ku ruhande atangira kwitegereza neza ukuntu bari kugwirirana, sinzi ukuntu yakebutse aba abonye umwe mu bazunguzayi ari kurira, imbuto ze zanyanyagiye ari kwirukankana agataro gusa, uwo mudamu kubera no gucika intege police zaramufashe zimujugunya muri pandagare 😭 gusa Chief of staff yaramufotoye amafoto menshi ubona ko yatunguwe ndetse yagize ubwoba n’agahinda

Ku mutima ati:” uyu ndamuzi ntago mushidikanyaho neza neza ni ELINA, wenda ni uko yahindutse gusa ariko ubundi uyu rwose ni Elina.”

Uyu ELINA twe ntago tubashije kumubona, ese twe twaba tumuzi?
.

Amasaha yaricumye Emilia aracyari iwabo gusa yambaye neza nkaho agiye ahantu, ku mutima agakomeza kwiganyira kugenda ariko binarangira yakije imodoka kandi ayikubita umuriro uhagije
.
Hano turi indani muri THE NTACO VIEW HOTEL mu busitani bwaho THE NTACO NEW GARDEN, niho Edmondson, Aline ndetse na Sarah bari, bari gufata amafunguro n’icyo kunywa

Sarah ati:” nari nshonje pe.”

Aline ati:” ngewe nshonje kubona Lisa yashobewe.”

Edmondson ati:” rero ngiye kumuhamagara aze, ndabizi nyuma y’iminota 5 araba ahageze, reka uwatwakiriye aze akure bino bintu aha ubundi mpite muhamagara.”

Tugaruke kuri Emilia, ubu tuvugana ageze mucyaro kwa muzehe. Yasanze muzehe hanze wenyine barasuhuzanya.

Muzehe ati:” ntago nari niteze ko uragaruka.”

Emilia ati:” turi ikipe imwe niyompamvu ngomba kuba ndi active. Ahubwo abandi barihe.”

Muzehe ati:” bari mu mirimo yabo mu igaraje. Ariko wowe ntikureba, icyo ushinzwe ni ukuganira nange gusa kuko nibyo bizakuremamo icyo tugushakamo.”

Emilia ati:” nyine turi kuganira. Ariko nibyiza ko nsuhuza n’abandi.”

Muzehe aramureba ati:” Gabby ntawe uri mu igaraje, yasizemo bagenzi be asohoka gato, ni mu minota 5 gusa araba agarutse.”

Emilia ati:” Ni ukuberiki umbwiye Gabby nkaho uzi ko ari we nshaka gusuhuza se?”

Muzehe aramwenyura ati:” ndi mukuru wa mukobwa we.”

Emilia yubika umutwe. Muzehe ati:” ariko kandi icyo ugomba kuba cyo gisumba kure amarangamutima yawe bwite adafitiye abandi inyungu, ibyo biri mu byo uzigira kuri Gabby.”

Emilia yibuka ukuntu Gabby aba ari seriye cyane ku kazi aba adashaka kumwiteza. Ati:” nonese abakora akazi gakomeye gasaba gukorera rubanda nyamwinshi, n’amarangamutima bagira?”

Muzehe ati:” bazi gutsinda kuganzwa na yo, no kuyirengagiza aho biri ngombwa. Ibyo na byo biri mu byo ugomba kwigira kuri Gabby.”

Emilia ati:” Gabby rero ubwo ntarukundo agira?”

Muzehe araseka ati:” ibyo ubivugishijwe n’amarangamutima. Ushaka kumva ko nkubwira ko arugira maze wishime, hanyuma ninkubwira ko atarugira ubabare ndetse ucike intege.”

Emilia arumirwa ati:” gute uzi ibyiyumviro mfitiye Gabby?”

Muzehe ati:” nkunda kumenya ibyo neretswe cyane. Ni wowe wabinyeretse. Ariko icyo nakubwira nuko ugomba kumenya inshingano zose ufite kandi zose ukazikora neza. Ndumva mu nshinga ufite wongeyemo urukundo, ntuzatume na rimwe rwica akazi.”

Emilia aratuza. Ako kanya Gabby ahita yinjira mu rugo akubitana amaso na Emilia.
.
Tugaruke kuri hotel. Edmondson aracyari kumwe na Aline ndetse na Sarah. Arabareba ati:” mugiye kuba muri inyuma yurwo rurabo, muraba mutwumva igikorwa cyanyacyo nikigera murahita muza.

Bakihava Lisa yahise ahinguka ahobera biri sexy Edmondson ndetse baricana batangira kuganira, bananywa ibyo Edmondson yari amaze gutumiza nkaho yari yiteguye umuntu.

Edmondson areba lisa ati:” Aline, uum nako Lisa chirie…”
Atarakomeza Lisa ahita arakara ati:” iyo ndaya yawe yumuzimu ngo ni Aline gute wanyitiranya na yo?”

Edmondson ati:” kuki wamwita umuzimu?”

Lisa ati:” nimba atari umuzimu none ubwo ni iki cyatuma umunyitiranyaho? Yaguteye ubwo ntago yishimiye ko njye nawe twasohokanye none yatangiye kugutera.”

Edmondson araseka ati:” kandi koko wabona ari umuzimu? Uziko ushobora kuba ubizi?”

Lisa aribebezwa ati:” nukuri ntago yifuza kutubona twishimye chr.”

Edmondson ati:” Aline ubanza mukumbuye.”

Lisa akomeza kurakara!
.
Tugaruke gato mu cyaro muzehe ahagararanye na Emilia ndetse na Gabby.

Muzehe yahise yakira telephone agenda agiye kuyitaba, Gabby asigarana na Emilia. Gabby ati:” nange ngiye mu kazi rero.”

Emilia abura icyo avuga ati:” ntakibazo nange ndategereza muzehe.”

Gabby ahita yigendera ariko Emilia ahita amuhamagara ati:” buretse gato.”

Gabby ati:” ngwino tujyane nimba ntakibazo.”

Emilia ati:” oya. Ndi kuvugana na muzehe.”

Ku ruhande rwa muzehe aho ari kuvugira kuri telephone ati:” ntakibazo yohereze ndebe uwo muntu wagutangaje.”

Tugaruke kuri Emilia na Gabby. Gabby agiye kwinjira mu igaraje, yumva Emilia akomeje kumuhamagara. Arahagarara Emilia ahita aza yirukanka cyane amuhoberana imbaraga nyinshi kuburyo iyo atikomeza bari guhita bagwa.

Gabby ariyoroshya ati:” tuza umpobere neza nange numvaga mbishaka.”

Emilia ahita yoroha yitsa umutima ati:” umbwiye ngwiki?”

Gabby ahita amureba mu maso, gusa Emilia araramye kuko yari mugufi kuri Gabby. Nubwo nawe yari muremure ariko yageraga kuri gabby akamugarukira ku kananwa. Yarebye Gabby araramye batangira kurebana, Gabby ati:” nugenda ntuzagaruke kuko ndumva utangiye gutuma mpinduka umwana mwiza kandi igihe kitaragera cyo kuba umwana mwiza.”

Emilia ataramusubiza Captain ahita asohoka abona ibyo bintu. Umujinya uramwica ahita akuramo imbunda ayitunga Gabby, Gabby ntanazi ibiri kuba wenda ngo yagira uko yirwanaho.

Tugaruke kuri muzehe amaze kwitegereza amafoto ati:” ntibishoboka?! Uyu se yaba ari ELINA wanyawe???”
.
Kuri hotel ho Lisa yasaze ati:” uratinyuka ukavuga mu maso yange ko ukumbuye Aline? Ndagirango nkumenyeshe ko ari nge muri kumwe kuko uwo Aline ntuzongera kumubona.”

Edmondson araseka. Ako kanya Aline ahita ava mu bwihisho aza akoma amashyi kumwe bakoma amashyi atatu 🤣. Lisa akimubona ahita ashya ubwoba, Aline aramureba ati:” uyu munsi turajyana ikuzimu singusiga. Aho wanyohereje nabonye ari heza hakwiye abagome nkawe, niyompamvu nje kukureba ngo nkujyane, hanyuma iwanyu ho baraza gutwara umurambo.”

Lisa atangira kuvuza induru afata cyane Edmondson……………. LOADING EPISODE 23……………….HARAHIYE

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →