UBUREMERE BW’IKIRAHURI CY’AMAZI: AKIRA IBIJE NTA GIHUNGA UREKURE IBIGIYE NTA GAHINDA

 

Rimwe umwamukazi wa kaminuza wigishaga isomo ry’iyigantekerezo (psychology) yarimo agendagenda ku ibuga (stage) ubwo yarimo yigisha isomo ry’amahame yo kugenzura umujagararo w’ubwonko (stress management principles) mu nyubako nini ‘auditorium’ yari yuzuyemo abanyeshuri bo b’iyo kaminuza.

Ngo barebe, babona afashe ikirahuri cy’amazi maze akizamura hejuru nk’ushaka ko bose bakibona. Akikimanika hejuru, buri wese yitegaga ko agiye kubabaza ikibazo gikunda kubazwa kiti “Ese iki kirahuri kirimo ubusa bucagase cyangwa cyuzuye bicagase?’’

Gusa, si cyo yabajije, ahubwo amwenyura ku maso, uyu muporofeseri yarababajije ati “Iki kirahuri cy’amazi mfite mu ntoki kiremereye bingana bite?’’

Abanyeshuri bose bavugiye rimwe basakuza maze basubiza ibisubizo bitandukanye kuva kuri santilitiro umunani kugeza kuri santilitiro ebyiri.

Umwalimukazi mu gusubiza, we yarateruye aravuga ati “Njye uko mbyumva, uburemere nyabwo bw’iki kirahuri cy’amazo si ikibazo. Nta n’icyo butwaye. Byose biterwa n’umwanya namara ngifashe. Ndamutse ngifashe mu gihe cy’umunota cyangwa iminota ibiri, kizaba cyoroshye mu by’ukuri kitaremereye.

Nindamuka ngifashe mu gihe cy’isaha yose ntagishyize hasi, uburemere bwacyo bushobora kuntera uburibwe mu kuboko. Nyamara ndamutse nkomeje kugifata ntya mu kiganza mu gihe cy’umunsi wose ntagishyira hasi, ukuboko kwanjye kwazamo ibinya ndetse rwose kukaba ‘paralysed’ ha handi kutabasha gukora, ibyo nta kabuza nagera igihe nkakirekura kikisenura ku butaka kikameneka.

Mu by’ukuri uburemere bw’ikirahuri ntibuhinduka, gusa uko mara umwanya munini ngifashe, ni ko cyarushaho kugenda kindemerera cyane kurushaho ndetse kikaba cyanteza ibibazo mu busanzwe kidashobora kunteza.”

Uko buri wese muri iyo nyubako yazunguzaga umutwe banajujura nk’ikimenyetso cyo kwemeranya n’uwo mukecuru, uyu mukecuru we yakomeje agira ati “Siteresi n’imihangayiko mugira mu buzima ntibitandukanye na gato n’iki kirahuri cy’amazi. Gira utya uzitekerezeho agahe gato, nta kintu kibaho. Komeza kubiterekerezaho umwanya munini gato, utangira kubabara gahoro. Bitekerezeho ari na ko uhangayitse umunsi wose, uramera nk’ufashwe n’ikinya ndetse ku buryo nta n’icyo ubasha gukora kugeza igihe urekeye aho kubitekerezaho.”

ISOMO RY’UBUZIMA: Ni ngombwa iteka kwibuka kureka guhangayikishwa cyane n’ibibazo duhura na byo bikadutera kujagarara k’ubwonko n’imihangayiko. Icyaba cyose mu gihe cy’umunsi, mbere y’uko bwira rwose ukwiye gutura iyo mitwaro kiba cyakwikoreje ukinjira mu munsi mushya n’ibitekerezo bishya.

Ntuzemere kujyana iyo mitwaro mu ijoro hanyuma ngo uyibyukane bukeye ku munsi ukurikira. Ngo nimurakara, izuba ntirikarenge mugifite umujinya [Uzi aho byanditse neza muri Bibiliya abyandike muri ‘comment’].

Uyu munsi niba ucyumva imitwaro y’agahinda n’akababaro k’ibyakubayeho ejo hashize, ni ikimenyetso simusiga ko ukwiye gufasha hasi cya kirahuri maze ukaruhuka imitwaro y’ibyo rimwe na rimwe uba dashobora guhindura.

Nsoza, reka nkumenere kamwe mu banga tw’ibyishimo mu buzima: JYA WAKIRA IBIJE NTA GIHUNGA kandi UREKURE IBIGIYE NTA GAHINDA. Urakarama!e

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →