INGURUBE YERA EPISODE 08

INGURUBE YERA
.
EPISODE 08
.
Duheruka ku ishuri Edmondson akunda igishushanyo cyashushanyijwe na Aline ku gikuta ariko atazi uwagishushanyije, byanarangiye agifotoye.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Mrs Catherine we yari yatewe n’umwicanyi, abarinzi be bose bishwe ndetse ari we ugezweho kwicwa, gusa twasize amaze gutabarwa na Gabby. REKA DUKOMEZE

Iyi nkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na Corneille Ntaco

Bukeye bwaho dutangiriye kuri THE NTACO VIEW HOTEL niho Mr Frederick na ba minister 2 bombi bari, biteretse ibyo kunywa ariko ntibari kubinywa kuko ibiganiro byabo ntibirikubemerera kunywa, bari mu migambi myinshi cyane.

Minister w’umutekano yitwa BATISTE ari nawe ukuriye operation zose zabo areba bagenzi be ati:” already Mrs Catherine we ubu yamaze kuva mu nzira, ndacyeka rero mutagomba gukomeza kugira ikibazo kubijyanye na we.”

Minister w’ibidukikije ALFREDO arabareba bombi ati:” ibyo ndabyizeye kuko nabonye umusore wawe atajya ahusha igipimo. Ahubwo yaguhaye raporo y’ibyakozwe?”

Minister BATISTE yibuka ko uwo yahaye mission yaraye atamubwiye uko byagenze m, areba bagenzi be ati:” ibyo ntibibe ikibazo, ntanimpamvu yo guhabwa raporo nkiriya.”

Alfredo aramureba ati:” ndumva utakagombye kuvuga utyo, ariko ubwo ari Gabby yabirangije ntanimpamvu yo kubitindaho.”

Batiste atekereza ko atari Gabby wakoze mission kuko koko iyaba ari we aba yamuhaye report, areba bagenzi be ati:” Gabby siwe wakoze iyo mission, ahugiye mu mushinga mugari wo gutegura uko azayobora operation ya Green part Iceland ndetse no kwiga ku miterere yaho. Urumva rero ko adakeneye ibimukura mu murongo.”

Alfredo arumva. President we yakomeje kubareba gusa acecetse kuko iteka we akorerwa ibyo yakagombye gukora

Alfredo ati:” ibyo tubigenze gake twongere dutekereze kuri Chief of staff byagaragaye ko atangiye kutugirira amakenga.”

Minister Batiste aratekereza gato ubundi ati:” reka tumwitondeshe turebe iyo aganisha iperereza rye, harubwo yitwaye kuriya kuri president kuko wenda yari atewe uburakari no kumva leta yikomwa n’umuntu umwe. Turakomeza tumugende runono tumenye ibye.”

Perezida arakomeza arabareba ubundi asoma ku kirahuri cye.

Minister Batiste arakomeza ati:” rero Alfredo, tubwire igitekerezo wungutse washakaga kutubwira.”

Alfredo nawe abanza gusoma ku kirahure cye ubundi ati:” dukeneye irindi peti n’icyubahiro kisumbuye giturutse mu baturage, kugirango dukomeze twigarurire imitima yabo.”

Perezida arumva. Batiste ati:” mu buhe buryo?”

Alfredo ati:” tugiye kubaka umuhanda uhuza intara eshatu n’umugi wa SOLOK, ibyo bizarushaho kuzamura ikizere cyacu ku baturage.”

BATISTE arabyumva araceceka.

President avuga gake ati:” iyo project ni ngari bityo amafaraga yaba asesaguwe.”

Alfredo ati:” ntimugire impungenge ibyo nabitekerejeho.”

Batiste ati:” wabitekerejeho kuburyo hazakoreshwa impapuro zitari amafaranga mu kubaka umuhanda ungana utyo?”

Alfredo arabareba ati:” muribuka amazi duherutse gukwiza mu bice by’igihugu bitandukanye bitagiraga amazi? Twakoresheje ibitembo n’ibigega bifite irime rito ugereranije n’ibyo twari twaragaragaje ko bizakoreshwa mu ngengo y’imari ya leta, ibikoresho byakoreshejwe bizwi neza ko bifite uburambe byibura guhera ku myaka 100 kuzamura, nyamara twe tuzi neza ko birambye bitarenza imyaka 50. Mu myaka 50 rero twe tuzaba twarakuyemo akacu karenge ibizakurikira ntibitureba. Iyo niyo password rero tugomba gukoresha kuri uyu muhanda.”

Abandi bamutega amatwi. Arakomeza ati:” tuzakora uko dushoboye kose mu ngengo y’imari bigaragare ko kaburimbo yubatswe yujuje ibisabwa kuyirango ibe igezweho, nyamara hari ukundi twabigenje kubwo inyungu zacu. Tuzunguka mu buryo bw’amafaranga, Nyuma yibyo twunguke n’icyubahiro cyinci cyane duhabwa n’abaturage twigaruriye imitima yabo kuko bazi ko tubakorera iby’agahebuzo.”

Bagenzi be bamukomera amashyi.
.
Ku rundi ruhande ni mu cyaro kwa muzehe yicaye muri salon ari kumwe na Gabby ndetse na Mrs Catherine bari kuganira

Muzehe ati:” Ni muri urwo rwego rero twe twiyemeje guhaguruka tukarwanya byimazeyo abo bagabo biyitiriye leta, bica abanyagihugu kuko batumvikana ku bintu bimwe na bimwe bijyana n’inyungu zabo bwite, bakaroga abanyagihugu b’abaturage babashukisha ibikorwa remezo bififitse n’akarimi kareshya, mbere yuko wemera cyangwa uhakana kwemera gukorana natwe, wabanza ukagira ibyo utubaza bijyanye n’amatsiko yawe?”

Mrs Catherine arabareba ati:” mwakoze kuntabara. Kubwiyompamvu rero yo kuba nyiri muzima kandi mbikesha ubutabazi bwanyu, ndemera gukorana namwe no kuba umwe muri mwe, cyane ko nange ibyo munyeretse narangije kubisogongeraho kugeza nubwo nari ngiye kubigenderamo.”

Baramureba bazamura umutwe bikiriza

Mrs Catherine ati:” Nonese ibi mukumva muzabigeraho kandi imirongo yanyu ya politic itazwi n’abaturage?”

Muzehe ati:” ushatse kuvuga ko tuba twarashinze ishyaka rya politic rero?”

Mrs Catherine ati:” yego rwose. Erega mwaranarishinze ubu muri opposition.”

Muzehe ati:” ibyo byari byoroshye cyane kubikora. Gusa sicyo cyari icyingenzi cyane kuko ntacyo byari kumara.”

Mrs Catherine ati:” gute ntacyo byari kumara? Igihe cyose mwarikujya mugaragariza abaturage ibikorwa byanyu n’imirongo yanyu ya politic, mpamya ko nange mba narabamenye kare nkabiyungaho. Mu bihe by’amatora rero mwari kujya namwe mutanga abakandida.”

Muzehe araseka ati:” muri Republic of BORI harimo amashyaka ya politics agera muri 11 kandi yose byitwa ko akora neza, gusa abaturage bayazi ni bacye cyane kuko bose bazi ishyaka rimwe ariryo riri ku butegetsi, ndetse ubu kugeza mugingo aya buri muturage wese ni umunyamuryango waryo, reka mbibare ntyo nubwo ataribyo ijana ku ijana. Mu bihe by’amatora, ya mashyaka yose atanga abakandida, ariko se kuki Mr Frederick iteka atsindira ku majwi 90% kuzamura? Ni uko abo bandi baba badahari? Reka ibyo tube tubiretse kuko tuzagenda tubigaragaza.”

Mrs Catherine aramwumva ati:” nonese iyo mukora byibuze uburyo bwo kujya mugaragariza rubanda amakosa y’abo bayobozi bityo bakagenda babimenya.”

Muzehe ati:” erega si uko batayazi, ahubwo abayazi sibo bakagombye kuyamenya cyane. Abanyabwenge bonyine nibo babasha gusesengura bakabona ukuri, gusa biba bigoye kugira icyo babikoraho. Umuturage wo hasi niwe wakagombye kubimenya kuko amajwi yabo yumvikana kurusha ay’abanyabwenge kuko bo bahita bitwa abanzi b’igihugu bagafungwa cyangwa bakicwa, abandi bagahunga igihugu. Mu gihe abaturage bo mubyaro na rubanda rugufi, bakibibona kaba kabaye kuko no mu matora ntibatora uwo bavumbuye.”

Mrs Catherine ati:” none kuki bo batabimenya biterwa niki?”

Muzehe ati:” bariya bameze nk’abana. Uramutse uhuye n’umwana muto afite nk’inote ya 5000, icyo gihe iyo umuterese ukayimwaka, umubwira ko ugiye kumugurira bombo n’amabiswi muri ayo mafaranga, uramutse umazaniye bombo z’ijana na biswi z’ijana, urazimuzanira akishima cyane kuko aba yumva umuguriye muri ya mafaranga ye, nyamara wowe uba usigaranye menshi ndetse wanamukandamije ku mafaranga ye. Ngayo nguko ibikorerwa abaturage bacu, bahabwa ibikorwa remezo bakeneye bikabahuma amaso, nyamara waba uzi uburambe bwabyo ??”

Mr Catherine arumva
.
Ku rundi ruhande twagarutse muri SOLOK City, hafi n’urugo rwa Mrs Catherine turahabona ikipe y’abakomando basa nk’ibyatsi bitsimbyemo, umwe muri bo yahise afungura akadege gato gafata amashusho bakohereza mu gipangu mo imbere, ikintu cyambere babonye ni imirambo y’abasekirite baho n’abakozi baho bose, bakomeje gushakisha no hirya mu gikari bagezeyo bose bahise bikangira rimwe bati Rasta?? Rasta ni wa musore waraye urwanye na Gabby ari na we wishe abantu bose bari aho.

Tubaveho tujye mu biro bya Minister w’umutekano Batiste ayo mashusho yafashwe n’abakomando nawe ari kuyareba live uko bayafata, yabonye umurambo w’umusirikare we ahita ashya ubwoba aravuga ati kambayeho umugore yacitse.

Ako kanya yategetse abo bakomando be kwinjira bagasukura iyo nzu ndetse iyo mirambo yose bakaza gushaka iyo bajya kuyitwikira kuburyo ntawe uzamenya irengero ryabo.

Ku mutima atangira kwibaza ati:” iri kosa rikomeye ryabaye, rigiye mu bibazo bishobora kuzatugaruka! Ntago nabibwiraho bagenzi bange kuko byarema umwuka mubi hagati yacu. Ndakomeza mbibahishe ndetse ndababwira ko umugore yishwe cyera, ikizaba gisigaye ni ukumushaka bwihishwa nkasamutumaho Gabby igipimo cyange kidahusha.”
.
Ku rundi ruhande ni kuri THE NTACO SCHOOL ACADEMY abandi banyeshuri bari mu karuhuko ka mugitondo gusa Aline we yasigaye mu ishuri mu gihe abandi bana basohotse. Ari gushushanya n’ubundi igishushanyo kimeze neza nka cya kindi yashushanyije ku gikuta, ni udupapuro twinshi afite turiho igishushanyo kimwe kandi gisa neza neza, sinzi impamvu akunda gushushanya iki gishushanyo.

Mu idirishya ryo hanze Lisa yarahanyuze abona Aline niwe wenyine usigaye muri class, yahise akata aragaruka yirukanka amugezeho amuhagarara imbere ati:” uri kunuka?

Aline araceceka

Lisa ati:” cyangwa uba wanysye mu makariso yawe ninjoro bikaba ariyo mpamvu yatuma utajya mu bandi ngo utabanukira?”

Aline akomeza kumwihorera amureba mu maso gusa. Lisa biramurakaza ati:” kuki nkubaza ntunsubize ni irihe shuri ryakwigishije ikinyabupfura gike?”

Aline abona uwo mukobwa ari kumutera umwanya, aramwihorera ahita yunama akomeza kwishushanyiriza.

Lisa biramurakaza ahita ashikuza urwo rupapuro Aline yashushanyagaho agiye kuruca Aline ahita avuga amwinginga ati:” basi mbabarira ntuncire igishushanyo. Ndakwinginze kinsubize ntago nzongera kwanga kugusubiza ibyo uzambaza byose.”

Lisa araseka cyane ati:” mbonye ikintu kikubabaje cyane sha, ngiye kubikorera icyo maze ndebe.” Aline amusaba imbabazi atakamba ati:” nukuri gisobanuye byinshi ku buzima bwange ndakwinginze ntugice.”

Uko amwinginga Lisa aba abonye ibindi bishushanyo bimeze nkabyo abona ni byinshi nabyo ahita abishikuza ati:” ko iwanyu bakohereje kwiga, bakohereje guta umwanya ukora ubusa wirirwa ushushanya? Ngiye kubita hanze.”

Yahise asohoka ajya kubinyanyagiza mu busitani bwo hirya kure y’aho abanyeshuri baba bari. Aline byaramubabaje aryama kuntebe ngo arire.

Dusohoke mu ishuri tujye hanze gato mu kigo, turabona Sarah yari ari kugenda yibuka ko Aline aho ari ari wenyine niko guhita yibwira kujya kumureba kuri za esikariye ariko agezeyo aramubura, arebye neza abona ku gikuta hariho igishushanyo cyiza biramushimisha ati:” woow, mbega ubugeni buntangaje, disi uyu muntu azi gushushanya. Na we yahise afungura 4ne aragifotora ubundi yigira inama yo kujya gushakira Aline muri class.

Yagezeyo asanga yubatse umutwe ku ntebe yicarana na we ahita amwegura ati:” wagize irungu? Sorry kuba nari nagusize, mvuye kuvugana na boyfriend wange hari gahunda turi gupanga muri iyi weekend tugiye kujyamo.”

Aline atuje anamwenyura ati:” nibyiza cyane.”

Sarah wari agasazi ati:” ariko uziko ntanamatsiko ugira we? Ntanubwo umbajije iyo gahunda iyo ariyo?”

Aline aramwenyura ati:” ubu se ningombwa ko namenya gahunda z’abantu bakundana ?”

Sarah ati:” nonese ntituri inshuti? Ntago tugomba guhishanya nyine. Sha ari gupanga kunsohokana kandi tuzajya muri hotel nziza hano mu mugi.”

Aline araseka
.
Hanze gato Edmondson boyfriend wa LISA ari kumwe n’inshuti ze, bari gutembera mu kigo bagenda bagana muri ya jaride lisa yatayemo bya bishushanyo, bakihagera Edmond abona igipapuro kiriho nka cya gishushanyo yakunze ahita agitoragura, afungura fone ajya mu mafoto asanga neza neza biri guhura ni bimwe, yarishimye ahita abyereka bagenzi be,bose batangarira ubwiza bw’igishushanyo. Binjiye mu busitani hagati babona igishushanyo byinshi batangira kubigabanae, Edmondson we yarabirebye ukuntu bishushanyo neza arabyitegereza cyane bimukora ku mutima abwira bagenzi be ati:” iki gishushanyo cyuzuye ubuhanga butagereranywa. Iyi ni inshuro ya kabiri nyibona kandi uko byagenda kose umuntu wagishushanyije yiga hano, nifuje guhura na we Imana izabimfashemo.”
.
Tugaruke muri class aho Aline na Sarah bicaye. Sarah ari kwitegereza cyane Aline ahita amubaza ati:” iyi minsi yose maze nkwitwaraho nk’umuntu udafite icyo azi ubundi umfata ute?”

Aline areba Sarah abona arahindutse abaye seriye ati:” ko utangiye kunkanga se?”

Sarah ati:” oya, kandi sorry nimba ubona bihindutse.”

Aline ati:” komeza umere nkuko usanzwe nibyo byiza.”

Sarah araseka ati:” niyompamvu nkubajije uko wambonaga mu minsi yose nakwitwaragaho nkumutesi.”

Aline aramureba gusa

Sarah ati:” mubyukuri uriya siwe njye, uriya ni undi Sarah nitwaza kugirango nijijishe ku bantu mbereke uruhande rwatuma mbamenya nkabasobanukirwa vuba, kugira ngo mbashe kumenya uwo twabana byanyabyo. Rero wowe namaze kukumenya ntusamara, ndetse usa nkaho ufite byinshi muri wowe kandi bikuremereye, gusa uritonda!”

Aline aramwenyura ati:” urakoze cyane nshuti.”

Sarah ati:” basi mbohokera nge nawe twibere inshuti. Igihe cyose uba wifunze kuko ahari ntamuntu numwe wizera, kubera iki?”

Aline ati:” bimpa amahoro gutuza, kuko gusamara ntacyo mba mfite nasamarana.”

Sarah atekereza kuri ako kantu ati:” basi wazansuye mu rugo muri weekend? Ejo cyangwa kucyumweru?”

Aline ati:” ntago nziko byashoboka utuye kuri cyane yo mu rugo kandi mba ngomba kuruhuka bihagije muri weekend nubwo bingora kubifatanya n’izindi nshingano.”

Sarah aramureba ati:” inshingano? Nonese gukora inshingano bikubuza kugira izindi gahunda zirimo no gusura inshuti?”

Aline ati:” unyihanganire rwose hari ibintu byinshi mba ntazi kuko Wenda ntabishaka ahubwo kuko ntigeze ngira amahirwe yo kubikora cyangwa kubikorerwa.”

Sarah arabyumva aranamureba cyane ubona atekereza cyane ubundi yitsa umutima ati:” njyewe se nkusuye kuko mba mfite umwanya hari ubwo byakwangiza ibyo waba uri gukora?”

Aline ati:” ushaka kunsura rero?”

Sarah ati:” cyane rwose, hari icyo bitwaye se?”

Aline araceceka ntiyavuga

Sarah ati:” kuki utansubiza? Ntago ubishaka ko nzaza?”

Aline ati:” ntago washimishwa no kunsura.”

Sarah atekereza kuri iryo jambo yumva ntago asobanukiwe impamvu yaryo ariko araceceka ntiyabivugaho

Aline aramureba ati:” nshuti yange, unyihanganire. Reka basi ibi tubihe igihe gihagije tubanze tumenyane byimbitse.”

Sarah ati:” njye nawe twaramenyanye, igisigaye ni ukumenyana byisumbuyeho harimo no kugezanya mu rugo.”

Aline aramwenyura ati:” oya, ntago turamenyana. Abantu bose muziranye ntago ari ko uba ubazi cyangwa bo bakuzi, nkubu twese tuza hano tuba tuje kwiga, ariko uretse bamwe bamenyanye byimbitse, ntawundi uzi icyazanye mugenzi we, ntanuzi igitumye akomeza kuba ahari cyangwa yitwara uko yitwara.”

Sarah azamura umutwe abyemera

Aline ati:” iyo niyompamvu tutaramenyana, ariko nyine turi kumenyana.”

Sarah ati:” kwanga ko ngusura ikibazo si uko tutaramenyana, ahubwo ikibazo ni uko wambwiye ko kugusura bitanshimisha.”

Aline araceceka

Sarah ati:” Nonese kuki bitanshimisha?”

Aline yitsa umutima ati:” icyo nicyo kimenyetso nanone cyerekana ko tutaramenyana. Turi mu nzira nziza yo kumenyana no kuba inshuti, ariko ntituragera mu mwanya mwiza wo kubohokerana.”

Sarah aramureba gusa

Aline nawe aramureba araseka ati:” kubera ko turi mu nzira nziza yo kumenyana, njye natangiye kukumenya.”

Sarah araseka ati:” ni iki wamenyeho?”

Aline ati:” uva ahantu hakomeye, ibyo bikakugira umuntu ukomeye ariko ntubyirata! Ubwo rero uri umunyamahoro ntiwita ku by’isi cyane kandi ugira urukundo.”

Sarah araseka ati:” nange ngenda nkumenya. Icyo maze kubona ni uko udaturuka mu muryango ukomeye, ari nayompamvu uba uciye bugufi cyane, ugira urukundo kandi uri umwana mwiza.”

Aline ati:” urakoze cyane nshuti, gusa ibyo guca bugufi byo ntago mbizi ko ari ibyange kuko ntaca bugufi ahubwo nshiye bugufi, hanyuma kugira urukundo no kutita kubyisi byo naho naba mbifite sinabikurusha, kubera ko ngewe nabyigishijwe n’ubuzima nubundi mbayemo bubintegeka, mugihe wowe ho navuga ko wabyigishijwe n’ubwenge karemano.”

Sarah abikura telephone ati:” basi mpa nimero yawe nzajye nkuvugisha.”

Aline ati:” nta telephone mfite. Icyakora wambonera ku ya Mama kuko akenshi iyo ntari ku ishuri tuba turikumwe.”

Sarah yumva biramutunguye ariko yandikamo nimero ya Mama we, ubundi ati:” ndacyafite amatsiko ariko y’ukuntu witwara, nonese mwashoboye kuba mwagura imodoka kandi muri abakene?”

Aline araseka agiye kumubwira ko atitwara mu modoka ahubwo yitwara n’amaguru, abanyeshuri bahita binjira bavuye gukina.
.
Tugaruke mucyaro Muzehe na Mrs Catherine ndetse na Gabby baracyaganira, batetse bari kurya bananywa

Mrs Catherine ati:” harya nzakina iyihe role muri uyu mukino?”

Muzehe aramureba ati:” role yawe kwari ukwemera guharanira impinduka gusa, ubundi ibindi bijyana n’imishinga tuba turi gupanga, abo bisaba amafaraga cyangwa ubundi bushobozi tukareba uko tubihuriza hamwe.”

Catherine arumva ati:” hagati aho ndumva hano atariho nkwiye kuba ndi kuba.”

Gabby ati:” usubiye iwawe bakwica.”

Mrs Catherine ati:” nkeka ko batahagaruka kuko baziko napfuye.”

Gabby ati:” ubu uri guhigwa mu ibanga rikomeye cyane, aho bazagufatira hose bazakwica kuko bazi neza ko wacitse kuko uwoherejwe kukwica babonye ko yapfuye.”

Mrs Catherine ati:” ntago ngomba kuguma kure y’abana bange ariko?”

Muzehe ati:” iyo niyo mpamvu ugomba kuba uhunze igihugu ukajyana n’abana bawe kuko nabo ntamutekano baza kugira, bibaye ngombwa ko bashimuta umwe ntacyakubuza kwitanga ngo bakwice ariko we arokoke. Uraza guhunga kuko ntibirakugora indege urayifitiye kandi ahoeuraba uhungiye ni mu mitungo yawe biraba bisa nko kwimuka, nyuma yibyo tuzajya tubana uri iyo kure. Icyo ugomba gukora rero ni uguhindura gusa address zawe n’imbuga nkoranyambaga uzihindure.
.
Tugaruke muri SOLOK gato abanyeshuri bageze mu gihe cyo gutaha, nk’ibisanzwe buriwese ni mu modoka y’iwabo yitwaye cyangwa bamutwaye, dusohoke igipangu cy’ishuri turahabona imodoka nziza cyane imaze gusohoka ihita ifata umuhanda itaha, igeze hepfo yahise itangira kwihuta ariko bidakabije, mukugera imbere igenda isatira umunyeshuri w’umukobwa uri gukataza n’amaguru, kumbe ni Aline uri kwihuta cyane asiganwa n’imvura yari ikubye ishaka kugwa, iyo modoka yamunyuzeho yihuta. Muri iyo modoka indani harimo Sarah n’umushoferi we, Sarah yabonye Aline yitwaye nyine agahinda karamwica amarira amubunga mu maso atangira kubwira uwari umutwaye ngo ahagarare ariko undi aranga, yashakaga ko bamuha rifuti byibuze bakamugeza imbere ariko uwari utwaye wabonaga yararakaye afite n’umwitozo akomeza gutwara cyane, Sarah yarababaye ku mutima ati:” Disi sinamenye ko wambwiraga ko witwara ku maguru udafite n’uwo muganira, numvaga ari ukwitwara mu modoka, naragukomerekeje mpise mbyiyumvamo, ku wambere nako ndaza kuguhamagara kuri telephone ndagusaba imbabazi.”

Aline we yabonye imvura iragwa akiri kure y’iwabo atangira no kwirukanka ngo byibuze isange ageze kure abone uko yugama……………LOADING EPISODE 09……….
.
Tanga igitekerezo cyawe muri comments session cyangwa muri group yacu ya WhatsApp.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →