Turetse gato ibyanditse muri Yobu 28:28 ko Kubaha Uwiteka Ari ryo Shingiro ry’Ubwenge Kandi Kuva mu Byaha Ari Ko Kujijuka, reka turebere hamwe bimwe mu bindi bintu bito kandi byoroshye bikwereka ko runaka ari umunyabwenge, ubwo ibyo usanga ufite cyangwa usa n’aho wenda kubigira ubIkomeze, ibyo udafite ubyitoze. Gusa muri ‘comment’ watubwira ukundi ubyumva.
1. Umunyabwenge nta na rimwe atunga telefone ya 400.000FRW kandi ahembwa 200.000FRW
2. Umunyabwenge ntagura imodoka yo gutemberamo, inzu, igare ku ideni keretse agiye kubikoresha mu bucuruzi ngo abibyazemo indi nyungu
3. Umunyabwenge ntamara igihe cye kinini cy’ubuzima bwe kuri Facebook, WhatsApp cyangwa Netflix keretse ari ko kazi akora, nka kumwe kwa ba “social media managers’’ gusa na bo bagira umwanya wo gutegura ibyo bashyiraho
4. Umunyabwenge nta na rimwe ajya impaka za ngo turwane zerekeye politiki n’imibereho y’abaturage ku mbuga nkoranyambaga
5. Umunyabwenge ntabeshwaho n’isoko imwe yonyine y’amafaranga yinjiza (one single source of income): Ubu se imvura nk’ubu imvura iguye igateza isuri n’inkangu bugacya byayisibye?
6. Umunyabwenge ntabwira uwo ari we wese amabanga yihariye yose y’urugo rwabo (urow avukamo) cyangwa urugo yubatse, kirazira.
7. Abanyabwenge bazi ko igihe gihenze kurusha n’amafaranga bityo bakamenya kucyubahiriza
8. Umunyabwenge yita ku magara ye, akamenya ko umubiri we ari urusengero rw’Uwamuremye, ntawinjizemo ikibonetse cyose
9. Umuntu aba umunyabwenge abyigiye ku makosa ye n’ay’abandi, gusa umunyabwenge ntasubiramo ikosa kabiri
10. Umunyabwenge yishimira umurimo w’umuntu akora neza akamwigiraho aho kumugirira ishyari kandi akamutera ingabo mu bitugu uko ashoboye.
Ni nk’uko nawe wasangiza abandi iyi nyandiko ya THE NTACO STORIES PRODUCTION kandi ugakanda subscribe kuri Youtube channel yacu THE NTACO FTV mu gihe twitegura kujya dusangiza ubu butumwa mu majwi n’amashusho.