ISOMO RIKOMEYE RY’UBUZIMA TWAKWIGIRA KU MIBEREHO Y’INTARE UMWAMI W’ISHYAMBA

 

Nyuma y’umuntu ngo kuko ari yo nyamaswa mbi ubwo ikaba n’ingome kurusha izindi kubera ubwenge “bubi” bwe, inyamaswa y’inyembaraga kurusha izindi byanatumye yitwa umwami w’ishyamba, umwanya yahawe n’umuntu nyuma yo kuva mu ishyamba akaza kuba mu byaro n’imijyi, ni intare.

Iyi ndyanyama kugira ngo ibeho ikore ku munwa biyisaba iteka kuba inkoramaraso. Ariko si yo yonyine, hari n’izindi kandi ni itegeko kamere ry’ibinyabuzima.

Iyo rero igeze kuri iki cyiciro cy’ubuzima, rwomonganashyamba iyi nk’uko abasizi bayita ntiba ishobora guhiga, kwica cyangwa kwirwanaho. Kandi ubwo nk’umwami, nta n’umugaragu cyangwa umuja w’umutindi yabona ihaka wabiyikorera.

Kuri iki kigero, intare icyo iba ishoboye gukora ni ugutontoma, igatontoma, igatontoma weeee kugeza igihe ishiriyemo ingufu zose nta kuka igifite ko gutontoma byatera n’imbeba ubwoba.

Aha rero, nta kindi kiba, impyisi zirayanjama zikayizunguruka kuriya, ubundi zikayiteranira zikayitotora, zikayovovora zikayikatanyagura zikayikanja, zikayihekenya maze inyama zayo zikanuririra cyane za warupyisi cyane nk’uko na yo yahoraga iryoherwa n’iz’udusha n’izindi nyamaswa z’ishyamba yaryaga itanitaye ko zifite ibyana mu nda cyangwa zikiri nto zari bukure ngo zibyare.

Izi za bihehe sha ntizinareka ngo ibanze ipfe wenda icikemo ibice cyangwa ishanguke, na yo iribwa n’amenyo ya za mahuma maze na yo ikumva neza akababaro yateraga izindi.

ISOMO: Ubuzima ni bugufi, ibiba ku ntare natwe abantu bitubaho. Buriya ubuzima ni kimwe n’ibintu; na byo ni ubusa ko Mwungeri wa Nyankaka.

Ntituzahora iteka turi bato
Ntituzahora iteka dufite ingufu za gisore.
Ntituzahora iteka hejuru mu butware
Ntituzahora iteka twitwa abakuru n’abakoresha
Ntituzahora ari twe mwami w’ishyamba cyangwa umwami w’ubuzima aho tuvuga rikijyana.

Igihe cyose Imana ikidutije umwuka, ni amahirwe yo guhinduka no kubanira abandi mu bupfura. Dukwiriye kwicisha bugufi, tukikuramo ubwirasi no gufata abandi nabi tubafata mu buryo butabahesha agaciro.

Impamvu ni uko byatebuka cyangwa bigatinda, igihe cyacu cy’aho tuzagera tutishoboye na gato hamwe tutabasha no kwikura ku yo tuneye ureke no kuyisukura. Aha ni ho rero tuzagera maze dusarure icyo twabibye.

Ni ibyo gutekerezwaho ariko ntibibe gutekereza gusa tukagira n’icyo tubikoraho. Tutanabishobora tukabisaba Imana yo ishobora byose.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →