INGURUBE YERA EPISODE 20

INGURUBE YERA
.
EPISODE 20
.
Duheruka ubwo muzehe na Chief of staff bari bamaze gupanga ukuntu bagiye gukuramo amakuru president, bakamenya nimba koko Sarah yaba yarashimuswe n’abo muri politic, Ni mugihe kandi Emilia we n’ikipe ye bari babashije kurukoka agaco bari batezwe.

Twasize kandi Chief of staff atangiye gukeka president nyuma y’ikibazo yari amaze kumubaza president agatuza.

Ku ruhande rwa Edmondson na Aline bo bari bahangayikishijwe no kumenya nimba Sarah yaba yishwe, ndetse hari umupangu twasize uri gupangwa na Edmondson. REKA DUKOMEREZE AHO TWARI TUGEZE

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco

Chief of staff aracyarebana na Mr Frederick bagihagaze mu muryango w’ibiro.

President aramureba ati:” ngo bagushimutiye umwana?”

Chief of staff arikiriza. President ati:” icyo kibazo ntago kuri mu bibazo nshinzwe gukemura!”

Chief of staff atuje ati:” ndabyumva Nyakubahwa, ariko ndi umwe mu bawe, ndagukorera kandi ngukorera neza, icyo kibazo nge cyandenze, niyompamvu nkwiyambaje kuko hari izindi mbaraga ufite nge ntafite.”

President aratekereza gato ati:” injira mu biro tubivugane ho.”
.
Ku rundi ruhande ni mu rugo rwa Chief of staff, Emilia nibwo akihagera avuye mu ishyamba ndetse aracyari kumwe n’abasore be, yarabarebye abona bananiwe ariko bagifite kuraje z’akazi, nk’umuntu ureba kure ahita abamenyera ikibakwiriye ati:” turasa nk’abagize umunsi mubi.”

Abasore barumva. Emilia agakomeza ati:” munyihanganire kuba nabavanze mu bibazo byange bwite bitandukanye n’akazi. Ubu rero mugiye mu biduhuko n’imiryango yanyu, gahunda za cinema n’ibijyanye nabyo byose birahagarara mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri. Mugende muruhuke, ibindi ikipe ngari ishinzwe kureberera inyungu zange irabyitaho.”

Umwe mu basore ati:” ma’am, ni akazi kacu kukurinda. Turi abarinzi bawe, none twese ko uduhaye ikiruhuko uzajya uba uri kumwe nande?”

Emilia ati:” twese tugiye kubaho ubuzima bwacu butandukanye n’akazi, ntimwumve ko murinda umusitari, kuko uwo mu star na we ari kwiyumva nk’aho atari umu star, ahubwo ari umuntu usanzwe.”

Abasore barumva. Emilia ati:” akazi kazakomeza nyuma yiyo minsi mbabwiye. Mugire ibiruhuko byiza, kandi nyuma y’iminota 10 buri wese asuzume kuri konte ye arebe.”
.
Bahise bamusezera barataha, bageze aho bafatira ama taxi buri wese atega imujyana mu kerekezo gitandukanye n’icyamugenzi we.

Nyuma yiminota 10 buri umwe yari ari muri taxi, gusa nyuma yo gusuzuma kuri konte zabo buri wese yahitaga amwenyura!
.
Tugaruke kuri Emilia amaze kwinjira mu nzu iwabo, abakozi baba bamwakira nk’umwamikazi, areba umwe ati:” Mama uyu munsi yiriwe aha?”

Umukozi arikiriza. Emilia ati:” bwira bagenzi bawe bo mu gikoni ko nje bityo babe bagiye mubyabo, ubabwire ko ndaza kubamenyesha tugahurira ku meza tugasangira.”

Umukozi ati:” ma’am, ntago ari byiza kujya mu gikoni.”

Emilia aramureba araseka ati:” kujya mu gikoni ntago ari byiza? Kuki mwe mujyamo?”

Umukozi ati:” oya nako, ni byiza, ariko ntago ari byiza kuri wowe kuko turahari.”

Emilia aramwenyura ati:” ngiye kwitunganya, nawe genda ubabwire ibyo nkubwiye ndaje.” Ahita aca ku mukoze aragenda, ariko ataragera kure umukozi ahita amuhamagara ati:” ma’am?”

Emilia arahindukira. Umukozi ati:” ntakibazo uze, ariko ureke ntitugusige mu gikoni wenyine.”

Emilia ati:” mushaka kuba muri kumfasha rero?”

Umukozi ati:” yego.”

Emilia aramwenyura ahita akomeza kugenda. Umukozi nawe yagiye yishimye. Emilia akigera mu cyumba mbere yuko ahindura imyambaro, yabanje kwitegereza ifoto ya Sarah, ku mutima ati:” wabaye imbarutso y’urugamba. Sinzi nimba uri kubabazwa koko nkuko nabyeretswe, icyo nzi ntanashidikanya ni uko ubwenge nabonye bw’umusaza winshuti ya Papa buratuma mu minsi micye cyane tuba turi kumwe hano.”
.
Tugaruke kwa president yicaranye na Chief of staff bari kuganira.

Chief of staff ari kumubwira anamwitegereza cyane ati:” amakuru yabyo nayamenyeshejwe uyu munsi.”

President ati:” wayabwiwe na nde kuki utari wabimenye na mbere?”

Chief of staff ati:” nge aho mba, mbana n’umugore wange gusa, rero abana bange uko ari babiri baba ahandi hatandukanye n’aho tuba, kandi ibyo ni ku bushake bwabo, natwe nk’ababyeyi twabahaye uburenganzira bwabo.”

President arabyumva, ariko akomeza kubona Chief of staff atamukuraho amaso nk’aho hari ibyo amukeka. Chief of staff arakomeza ati:”Rero ubwo nari ndi mukazi hano, umukobwa wange mukuru yampamagaye ambwira ko agiye ahantu kure mu ishyamba gukomerezayo akazi ke kaburi munsi, gusa mukubimbwira si uko yari asanzwe amenyesha ko agiye mu kazi, ahubwo yampaga inshingano zo gukomeza gukurikirana murumuna we kuko we atari kubona uko abikora ari no mu kazi…”

Atarakomeza president amuca mu ijambo ati:” ubwo ni ukuvuga ngo baramushimuse, babibwira mukuru we, hanyuma na we araguhisha, abikubwira ari uko abonye agiye mu kazi?”

Chief of staff arikiriza. President ati:” sinumva se umukobwa wawe afite izindi mbaraga ziratuma abyishoboza? Nimba yaranze kubikubwira na mbere, nuko akomeye mu buryo bwose.”

Chief of staff ati:” none rero yabimbwiye. Bivuzengo imbaraga ze ntizigishoboye ibi bintu.”

President abitekerezaho ati:” ariko ntanubwo numva neza ukuntu umuntu yaba afite ibibazo nkibyo, yarangiza akajya mu kazi nkuko uwo mukobwa wawe yabigenje.”

Chief of staff ati:” umukobwa wange ntacyo azi ku bibazo nkibi. Kuri we kumva ko se ari chief of staff birahagije kwizera ko ikibazo cyakemutse. Niyompamvu yabimbwiye.”

President ati:” ngaho gikemure rero.”

Chief of staff ati:” nimero yampaye y’abo bagabo yahise ihinduka private, kandi nawe ntakintu bari kumusaba kiratuma busubiza murumuna we cyereka gusa video z’iyicarubozo bari kumwoherereza bakorera uwo mwana. Ibyo rero ni ikibazo gikomeye ku bijyanye n’ubuzima bwe, ndetse biragaragara ko abamushimuse baturusha imbaraga n’ubushobozi, niyompamvu nkwiyambaje nk’umugabo wa mbere ukomeye hano.”

President ati:” ubufasha ndabuguha. Wowe taha ugende utekana, nibabahamagara, muhite mumpuza nabo kuri video, isura yange iraza gutuma bahita bamurekura nibabona nabyigereyemo.”

Chief of staff arishima ndetse aramusezera.

Akimara kugenda president yahise ahamagara ba bagabo atangira kubabwira uko bimeze. Nyuma arakomeza ati:” rero uko byumvikanye n’amakuru namukuyemo, umukobwa wa chief of staff ntaho shurira na politic.”

Alfredo ati:” chief of staff se we wamushize amakenga?”

President ati:” we ibye ndakomeza mbyigeho, ariko gahunda ni imwe. Kuko mbona acecekanye byinshi araza gupfa.”

Baptiste ati:” umupangu wo kwica uwo mugabo watworohera ariko bishobora kudukomerana igihe tutaramumenya neza.” Abandi barumva. Arakomeza ati:” biratangaje kumarana igihe kingana gitya tutaramenya ibijyanye n’umuryango we, rero kuko akunda kukwereka ibitagenda, birashoboka ko hari indi kipe yaba afite ishobora kudushyira hasi isaha iyo ariyo yose byumwihariko tumwishe. None ni iki urakora tukabasha kumumenya neza?”

President abitekerezaho ati:” ndakurikiza inama z’umujepe wange Simon.”

Alfredo ati:” izihe nama?” President ati:” chief of staff ndabanza mugire inshuti ya hafi yange, niho nzamenya ibye.”

Barabyumva. Baptiste ati:” none ku bijyanye nuriya mwana? Tumurekure?”

President ati:” nkuko nabimubwiye rero, muraza kubahamagara mwashyizeho video, nabo barahita banshyiraho, biraza kugaragara nk’aho abashimuse umwana bagize ubwoba bwa Perezida, bityo bamurekure.”

Alfredo ati:” tubikore nonaha?” President arabyanga avuga ko yinaniriwe bazabikora ejo.
.
Amasaha yijoro yaricumye, mu gitondo haragera. Hano turi ni muri Green part Iceland, Gabby aba yarapanze akazi k’icyumweru kuburyo aba yaranashyizeho aba supervisor babimukurikiranira, akazi ko gucukura amabuye y’agaciro kaba gakomeza.

Gabby we ijoro ryahise yatashye atinze, aho yiriwe twe turahazi, kuba yari yatashye atinze rero niyompamvu atahise azinduka. Gusa wagirango siwe wenyine waraye mu itente rye kuko harimo ijwi ry’umuntu urenze umwe.

Gabby amaze kwiyorosora ari no kwiruhutsa, kumbe yararanye na Domina. Gabby aramureba ati:” ejo mu gitondo nari nasize nkohereje iwanyu, ninde wakubwiye ngo ugaruke hano?”

DOMINA avuga atuje ati:” ntago byemewe kurarana n’abakobwa mu gisirikare cyacu, igihe wowe wahindutse umugore! Ikindi kandi buri mugore wese aba yaraye iwe, ndetse arikumwe n’umugabo we, yewe ntanumugore wemerewe kurara mu nzu ya nyina araranyemo n’umugabo we. None ko nta nzu ndubaka kuko wanze kuza ngo tubane, urumva nari kurarahe?”

Gabby aramureba ati:” ibyo bikaguha uburenganzira bwo gutaha hano nkasanga wanaryamye?”

DOMINA ati:” yego. Kubera ko ubu uri umugabo wange.”

Gabby araseka ati:” nakubwiye ko ibyo uba uvuga ari iby’iwanyu, kandi nge ntago ndi uwiwanyu. Ntago uri umugore wange rwose.”

DOMINA ati:” kandi ubu ndahamya ko muri izi nshuro zose twaryamanye ushobora kuba waranteye inda.”

Gabby aramwenyura ati:” nanakubwiye ko nimba utasubira mu giturage cyanyu, ugomba kuzarindira nkarangiza mission yange, nkazakujyana iwacu ugakora ubuzima bushya, aho uzaba ufite akazi ndetse bakanagutereta ukabona umugabo. Ndongera nkubwira ko uzafasha mu gusirimura ubwoko bw’iwanyu. Ibyo bisobanuye ko iwacu twabaye civilized kubarusha, none gute wakumva ko naba naraguteye inda?? Hari uburyo bwinshi nzi bwo kutagutera inda.”

DOMINA arababara ariko aratuza ati:” ntago nzasubira iwacu nzaguma hano.”

Gabby ati:” nubundi se ko ndi kukoherezayo nkasanga wagarutse, guma hano ntakibazo ariko gahunda ni iyongiyo.”

DOMINA atangira kurira ati:” ariko uretse n’umuco wacu waba uri kuntera ibi, ndanagukunda kandi cyane.”

Gabby ati:” bizagenda bihinduka. Icyakora ndaza gusanga banyubakiye irindi tente, wowe uraba uba hano nge ndimuka kubera ko ukomeza kunkoresha amakosa.”
.
Gabby arasohoka. agomba gusubira kwa muzehe.
.
Tugaruke mu mugi i Solok tuzindukiye kwa chief of staff ari muri cya cyumba cye cy’ibanga n’umukobwa we Emilia, bsmaze kuvugira kuri Telephone

Emilia ati:” nonese ubu tuvuge ko aba bantu koko batinye isura ya president?”

Chief of staff araseka ati:” komeza ucyeke cyane, ukoreshe ubwonko hanyuma umbwire ibyo utekereje kuri ibi.”

Emilia atekereza akanya gato ati:” nimugoroba president yakubwiye ko nibaguhamagara duhita tumuhuza na we kuri video? Yabibwiwe niki ko baduhamagara bakoresheje video??”

Chief of staff akareba umukobwa we akamwenyura. Emilia arakomeza ati:” nonese kuki nka president kubufasha yemereye umukozi we, adatumye bariye bagabo b’abagizi ba nabi bafatwa, ahubwo akabategeka kumurekura kandi bamutunganyije, bakamujyana aho yavuze turajya kumufata?”

Chief of staff ati:” nyuma yibyo bibazo byose ukomeje kwibaza, umuti wabyo ubona ni uwuhe?”

Emilia ati:” Ni amayobera ntagisubizo mbona, ndikwibaza ukuntu umuntu watinyuka chief of staff, yakwifata agakangwa n’isura yumugabo nka Perezida. Aba barushimusi uko nge banyiyeretse n’ubugenzuzi n’abakozeho, nasanze ari abahanga cyane kuburyo batapfa kumvira president icyo bashakaga batakigezeho. Ahubwo bari gufatirana ayo mahirwe yo kubasha gutegeka icyo bashaka.”

Chief of staff arumva. Emilia ati:” aba si abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuko bari guhita basaba guhindura ibitagenda neza. Ikindi kandi si abo duhanganye mu mwuga wa cinema. Kuko mbere yuko bigera aha, igihe cyose twavuganye bari kuba baransabye ibyo bashaka.!”

Chief of staff ati:” ndacyaguteze amatwi, komeza ubihuze.”

Emilia areba papa we ati'” Papa, nge ibi ndabivamo kuko ndumva ari ibyawe.”

Chief of staff sratuza ati:” wari uri hafi kugera ku gisubizo, none ngo ubivuyemo? Wibagiwe intego ufite zawe za nyuma?”

Emilia aratekereza ati:” byaba bifite aho bihuriye n’urugendo rwange rwa politiki ntarinjiramo?”

Chief of staff ati:” ni ukuberiki uri kumva ko urwo rugendo rwawe utararwinjiramo?”

Emilia ati:” ndacyakina cinema, ikindi kandi uracyanyigisha.”

Chief of staff ati:” ubu ni wowe uyoboye ikibuga. Ngewe uge umfata nkumu assistant wawe.”

Emilia araceceka. Chief of staff arakomeza ati:” hereza abajepe bange address y’aho basanga Sarah baze kumuzana. Hanyuma nge nawe tugiye mu cyaro kwa muzehe, niho uzamenyera ibisubizo by’ibibazo ukibaza n’ibindi byose uzagira.”
.
Ku rundi ruhande ni ku ishuri mu masaha y’akaruhuko, Edmondson yaje aje kureba Lisa ku ishuri bahurira mu nzira na we aje kumureba, ariko mu gusuhuzanya Lisa ahita amuseka ati:” ndi kubona wihutaga nk’aho atari nge wari uje kureba.”

Edmondson aramureba ati:” iyo niyo nsuhuzanyo ikunogeye uhisemo kunsuhuza se?”

LISA aramusekera ati:” narinziko uje kureba Aline na Sarah.”

Edmondson ati:” none kuki utumye ntakomeza kugenda ngo mbarebe nimba wari uziko aribo nje kureba?”

Lisa ati:” nonese kugusuhuza hari icyo bitwaye?”

Edmondson ati:” ntacyo bitwaye. Igifite icyo gitwaye ni agasuzuguro no kutubaha.”

Lisa aramwenyura ati:” Basi mbabarira. Gusa Aline na Sarah ubanza baravuye mu ishuri kuko bataje nanone.”

Edmondson ati:” kuki ukunda kubagarukaho? ”

Lisa ati:” si inshuti zawe se? Mba ngomba kuguha amakuru yabo nzi.”

Edmondson aramureba ati:” ese nge nkomeza nkorohere nkwihorere ungire injiji gusa ngo ni uko nkubaha kandi ngukunda?”

Lisa aratuza ati:” ushatse kuvuga iki?”

Edmondson ati:” amagambo yose uba umbwira mbona yuzuye ibinyoma gusa. Iteka ndabibona ariko ntanga guhita mbikubwira ngo utandakarira ndetse ukananshinja kutakwizera.”

Lisa aramureba ati:” nyine ubwo ntago unyizera. Nonese nimba ubona ibyo mba nkubwira ari ibinyoma, nigute waba unyizera?”

Edmondson ati:” none kuki utuma ntakwizera?”

Lisa aramwihorera akanya gato ati:” ntago nzakubwira ngo unyizere kandi igihe utabishaka.”

Edmondson aramwenyura ati:” harya umuntu yizera undi ari uko gusa ashaka kumwizera?? Ikizere gisaba ibitambo, ibyo bitambo rero harimo kugira urukundo, kuvugisha ukuri no kubaha. Iyo ushaka ko bakwizera, urabanza ugatamba ibyo bitambo, ukizera, ugakunda, ukavugisha ukuri. Icyo gihe barakwizera. None wowe mbona ibyo utabikozwa.”

Lisa akamwumva gusa. Edmondson ati:” none wambwira ikihishe inyuma yo guhora unyibutsa ko Aline na Sarah basibye?”

Lisa aramwihorera ahubwo amufata ikiganza ngo amujyane babe batembera mu kigo ati:” Basi mbabarira ibyo nimba bikubabaza ntago nzabyongera.”

Edmondson ati:” mba mbona uzi impamvu basibye. Kandi ubimbwiye nibyo byakubaka ikizere nakongera kukugirira.”

Lisa aramureba ati:” ese nkubaze ikibazo?”
Edmondson aremera. Lisa ati:” haramutse hari umuntu ukunda, cyangwa ikintu ukunda, ariko ukabona icyo kintu kiri kugucika, ni iki utakora ngo utume kitagucika?”

Edmondson amureba cyane mu maso ati:” kugira nabi nibyo byonyine ntakora.”

Lisa yitsa umutima ati:” nge rero, si uko mbyumva. Ntacyo ntakora ngo ngarure ibyange nkunda mbona binshika.”

Edmondson amera nk’uwikanze ati:” no kwica wabikora se?”

Lisa ati:” ndamutse ngeze muri iyo situation yo kubura ibyo nkunda, nibwo namenya neza ko no kwica nakwica. Ariko nkuko nabikubwiye nge ntacyo ntakora pfa kuba gishoboka.”

Edmondson ati:” hari ibyo numva binzamo kandi ni wowe wo kubisubiza. Aline na Sarah barihe?”

Lisa ati:” Sarah sinzi iyo ari.”

Edmondson ati:” Aline we biragaragara ko uzi iyo ari.”

Lisa avuga asa n’udidimanga ati:” o oy oya, na we sinzi iyo ari. Kandi nge abo bakobwa sinshaka ko tubagarukaho. Kuki twabaganiraho kandi ntacyo bafasha mu rukundo rwacu?”

Edmondson aramureba cyane ntiyavuga.

Lisa ati:” kuki unyitegereza cyane?” Edmondson ati:” ndi kwitegereza imisatsi yawe igwa inyuma mu mugongo ndetse inatendera ku bitugu, nkareba amaso yawe yumweru dede uretse imboni zonyine ziganjemo umukara ukeye, nkareba iminwa yawe mito myiza n’uruhanga rwuruhehemure. Ibyo byose ndi kubirebana n’imiterere yawe myiza, nkabona aribyiza bidafite uko bisa!”

Lisa aramwenyura. Edmondson arakomeza ati:” gusa ibyo ndi kubona kuri ubwo bwiza byawe biri gutuma ngira ubwoba nkashaka guhahamuka.”

Lisa arababara ati:” Ni ibiki uri kubona?”

Edmondson ati:” ndi kubona umeze nk’umuntu uri guhunga ibintu byinshi cyane, kubera kwiruka cyane rero ubihunga, nkabona wabize ibyunzwe byinshi cyane.”

Lisa amurebana umujinya ariko ahita yigarura ati:” ko wigize umuhanuzi se? Ubwo buhanuzi bwawe buhatse iki?”

Edmondson ati:” kuki woroheje ubukana bw’amagambo yange? Urumva ndi kuvuga ubusa?”

Lisa ati:” nonese ko turi kumwe hano, ukaba utangiye kubona mbira ibyunzwe, amaso yawe ateye ate?”

Edmondson ati:” iyaba byari ibyunzwe gusa. Intuki zawe zuzuye amaraso gusa, kubera rero kwihanagura ibyunzwe, wisanze wisize amaraso mu maso hose. Isura yawe yabaye nk’ikibi. Ese mu mutima wawe uratekanye?”

Lisa atangira gucika intege.
.
Ku rundi ruhande ni kwa muzehe chief of staff na Emilia bamaze kuhagera.
Mu gusohoka mu modoka Gaston niwe waje kubakira abaha karibu abinjiza mu nzu kuko ariwe wenyine wari urikumwe na muzehe, captain we yari yagiye ku bwato nk’ibisanzwe, ni mugihe Gabby we yari akiri mu nzira aza ngo akomeze akazi ke mu igaraje ndetse ubwo na captain yari kuba aza bagafatanya.

Gaston atangira kuvugisha Emilia ati:” ibifirime byawe ni ibya danger mn.”

Emilia agaseka. Chief of staff we yari ahugiye mu yandi magambo we na muzehe.

Emilia areba Gaston ati:” ese ko unganiriza nkaho utatunguwe no kumbona hano? Wari ubizi ko nza hano?”

Gaston ati:” muzehe ntabyo yari yatubwiye ko muza hano, ariko nge ntakijya kintungura gipfa kuba cyateguwe n’umusaza wacu.”

Emilia aramwenyura ati:” ngo ntabyo muzehe yari yababwiye? Wowe nande?”

Gaston ati:” ufite byinshi byo kumenya nakumvise. Urababona baraza mukanya.”

Gaston yahise ahaguruka yinjira muri cya cyumba kibamo inzira ijya muri ya nyubako yo hasi, abasiga aho.
Muzehe areba Emilia ati:” wari uziko umwambari wumwana agenda nka se?”

Emilia azamura umutwe yemera. Muzehe aramwenyura ati:” ikipe yacu iri kugenda yuzura. Uhawe ikaze mukobwa uberewe n’intebe.”

Emilia ntiyabyumva neza. Akokanya captain ahita yinjira afite akavuyo nk’ibisanzwe. Agikobita amaso Emilia ahita yikanga arebana na muzehe.

Captain ati:” munyihanganire kubarogoya.”

Muzehe ati:” icara hariya singombwa kudusuhuza. Kandi ntiwigire umwana mwiza.”

Captain akomeza kujya yitegereza cyane Emilia, ubona adatuje.

Bakiri aho bumva urusaku rw’ibyuma inyuma. Muzehe ahita amenya ko Gabby yahageze agahitira mu igaraje atanasuhuje. Bahise bose basohoka ngo bajye yo kumureba.

Gaston yasohotse yirukanka ahita yinjira mu igaraje akupa umuriro urusaku rurikupa,
Gabby aramureba ati:” urikumpagarikira akazi wa muswa we.”

Gaston ati:” Emilia ari hano mwana. Wa mukobwa dukunda kureba filme ze.”

Gabby ati:” ibyo se ukumva ko bigomba kunyicira akazi?”

Gaston ati:” uriya mukobwa ni icyamamare mwana. Byaba ari agahebuzo akoranye natwe.”

Gabby ati:” ngaho sohoka cyangwa ubwire captain aze mumfashe.”

Gaston ati:” nje kugusohora kuko nje nubundi nabo basohotse barikumwe na muzehe ndetse na wa mugabo chief of staff.”

Gabby ahita yumva ko mu ikipe hiyongereyemo abandi bantu, kuko chief of staff we yari asanzwe amuzi muzehe yaramumubwiye. Yakundaga kumubwira ko iteka ahora amwiteguye mu ikipe ye. Gabby na Gaston barasohoka.

Muzehe n’abo barikumwe nabo bari hanze. Gusa Captain we yasigaye inyuma ku nguni, ari kwihanagura ibyuya ati:” uyu nyago yaba ari Emilia wanyawe.”
Ahita akuramo ikofi, muri iyo kofi akuramo udufoto twinshi twa Emilia, ya mafoto Emilia yipostingira nk’icyamamare, hano Captain agiye afite amwe muri yo, yagiye ayahanaguza kuburyo ayagendana. Yarayitegereje ubona yishimye cyane. Ku mutima ati:” Emilia…”

Aho Emilia ahagararanye na Se ndetse na Muzehe, Gabby yasohotse mu igaraje areba Papa we ataranabasuhuza ati:” muri iyi minsi mfite akazi kenshi ko gukora kuburyo kugahagarika n’isegonda rimwe bibabikishe. Ibi sinarimbyiteze ariko kandi reka mbireke bibe.”

Muzehe ati:” uyu ni bucura, Chief of staff nahoze nkubwiraho ko ari umwana wankwepye.”

Gabby ati:” ndabibona inama yari yarazimiye iragarutse.”

Muzehe ati:” arikumwe na Emilia, umukobwa we wimfura.”

Gabby arahindukira areba Emilia amuha agapfunsi ati:” nkunda films zawe mwana. Ukina neza politic nubwo haburamo role y’indwanyi nkange.”

Emilia wari uri kwitegereza cyane Gabby aramwenyura abura icyo avuga.

Gabby ati:” nishimiye kubasuhuza nubwo ntarabaha ikaze, rero nsubiye mu kazi.” Gabby ahita yinjira mu igaraje.

Uko agenda Emilia amukurikiza amaso ubona ari kure mu ntekerezo. Muzehe na Chief of staff barabibona. Emilia akomeza kwitegereza cyane aho Gabby arengeye afite n’akamwenyu ku munwa……………. LOADING EPISODE 21……..

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →