INGURUBE YERA
.
EPISODE 07
.
Duheruka muzehe na Gabby bari mu nama yabo bwite yumugambi bafite mu kwifashisha abaturage bo muri Green part Iceland,
Ni mugihe kandi minister we twasize amaze kubwira Gabby ko mucyumweru gitaha akazi karatangira,
Twasize nanone wa mupfakazi w’umukire yakiriye ubutumwa bugaragaza ko umwana we na we yirukanywe ku kigo cyashinzwe na se ari cyo THE NTACO SCHOOL ACADEMY ndetse yumva bimurenze atangiye gushaka icyo yakora,
Ku ishuri ho Aline yari yaje akerewe abanyeshuri bari kumuseka byumwihariko LISA umukobwa wa Perezida, ni mugihe Sarah we yari ababajwe na byo, Aline yari agiye gusubira inyuma ariko mwarimu aramuhamagara. REKA DUKOMEZE ariko mbanza kubiseguraho kubwo gutinda
.
Dutangiriye mu cyaro muzehe tutaramenya izina rye yicaranye na Gabby hanze mu mbuga bari gusangira inzoga ariko bafite na tablet hari ibyo barebamo,
Muzehe areba Gabby ati:” dore rero ibi nibyo nahoraga nkubwira.”
Gabby azamura umutwe abyemera
Muzehe arakomeza ati:” buriya umuntu ashobora gupanga kugera ku nyungu ze ariko abinyujije mu guhemuka, bikajya bimuhira bigakunda, ariko nyuma yigihe atangira kubona ko ibyamuhiriye mbere ari byo bimushiririye. Nibi ngibi bizaba kuri Mr Frederick n’agatsiko ke k’abaminister bibwira ko bakunzwe n’abaturage nyamara bakirengagiza ko abaturage ari nk’inka cyangwa intama igihe cyose zihindurirwa umushumba kandi zikamwishimira uko yazifata kose.”
Gabby yongera kwitegereza muri telephone ati:” bizagorana guhuza imbaraga kugirango aba bagabo tubarimbure burundu.”
Muzehe aramwenyura asoma ku nzoga ati:” ntago bizagorana ahubwo byaragoranye.”
Gabby ati:” bivuzengo ibyo dupanga byose uba ubizi neza ko bizapfuba?”
Muzehe yitonze ari:” nkubwiye ko aba bagabo kubarimbura byagoranye, ntago mvuze ko bizanga cyangwa bizagorana. Ibyo kuba bigoye byararangiye ntibikigoye, ahubwo ubu igisigaye Ni uguhuza imbaraga zivuye hirya no hino.”
Muzehe arongera yereka Gabby muri telephone ati:” nukuvuga ngo uyu mugore mubo twari dukeneye yari uwwmbere, none nawe ubwe yatangiye kubigaragaza ko atishimiye ibyo ari gukorerwa na leta yakamwitayeho, bivuzengo akeneye gukora ibishoboka byose ngo yihorere cyangwa ibyo yakorewe bihinduke. Akeneye impinduka niyompamvu natwe tumukeneye.”
Mukureba muri telephone wa mu byeyi w’umukire ku rukuta rwe rwa X yanditseho amagambo agaragaza agahinda ke bijyanye n’ibihe ari gucishwamo na Leta.
Muzehe arakomeza ati:” dukeneye kumwegera no kumuha umurongo wibyo duharanira kugirango abe umwe muri twe, ni cyo gipimo cyiza cyubushobozi bushingiye ku mafaranga twungutse. Ni wowe rero byose ugomba kubikurikirana.”
Gabby arikanga ati:” ariko ninge wamwiciye umugabo.”
Muzehe aramureba ati:” none?”
Gabby ati:” none iki se nyine ntago wumva ko aramutse abimenye bitatuma yumva ko tutari abo kwizerwa bityo ko turi kumugambanira ngo yicwe.”
Muzehe arongera asoma ku icupa ati:” uracyabura ikintu cyo gutekereza byagutse. Witangira gutekereza ibihabanye, ahubwo umva ko kuba waramwiciye umugabo nako waratumwe kumwica, iyo ari yo mpamvu yonyine yatuma umufasha kuva muri ako karengane kuko ubizi neza ko yarenganye. Ntutabikora, ni ibintu bizikora ko na we agomba gupfa kandi birashoboka ko ari na we uzamwica.”
Gabby arumva
Muzehe arakomeza ati:” ni ukuvuga ngo bariya bagabo bazica umuntu wese uzagerageza kubitambika mu mishinga yabo. Kandi nkuko nabikubwiye kenshi, dukenera ibitambo mu byo dukora byose kugirango tubigereho, kandi ntagihe na kimwe watamba ikintu kidafite akamaro cyangwa se udakunze, nubwo rero utamba ikintu nkicyo, uba wizeye ko ikirakurikira gifite agsciro kuruta icyo watambye. Ni muri urwo rwego rero wemeye gutamba ubumuntu bwawe ukaba umwicanyi wa bo, kugirango utsindire ikizere cyabo bityo kubinjiramo bitworohere, uko ninako kandi wemera kwica abantu bingenzi twagakeneye kugirango turangize iki kibazo, nubundi baba batubereye ibitambo.”
Gabby arumva ari nako asoma ku icupa
Muzehe arakomeza ati:” rero hari igitambo kimwe tudashaka gutamba kuko ari ingenzi, icyo gitambo rero ni uriya mugore, kuko nakomeza kujya kuri space kuvuga ibyo ari gukorerwa, nawe azicwa kandi yicwe nawe. Iyo niyo ngingo nyamukuru iratuma umwegera tukamwigisha uko agomba kwitwara kandi akaba umwe muri twe.”
Gabby azamura umutwe abyemera
.
Ku rundi ruhande Minister ntago yishimiye ibyo ari kubona mu bitangazamakuru byandika bivuga ko umuherwekazi wambere muri BORI uherutse gupfusha umugabo atishimiye ibyo leta ikomeje kumukorera.
Minister arivugisha ati:” ngo bagerageje kumwegera ngo bamubaze ariko abima umwanya anabasaba kutongera kumuhamagara? Nabyemera akavuga ukuri turagaragara dute?”
Minister tumusige azenguruka mu biro bye tujye muri Green House Mr Frederick yicaye mu ntebe yo mu biro bye ari kuze guruka, ni ya ntebe yikaraga ari kuzengurukamo, ako kanya chief of staff ahita yinjira afite Telephone mu ntoki ntagusuhuza Perezida ahita ayimuhereza
Mr President atunguwe ati:” Chief of staff, ntago imico nkiyi y’agasuzuguro isanzwe imbere ya Perezida.”
Chief of staff ati:” sorry sir.”
Perezida ati:” urasubira inyuma winjire nk’ibisanzwe.”
Chief of staff yitsa umutima ati:” Sir, ibi ugomba kubyirengagiza ukita cyane ku biguteretse imbere.”
Perezida arakaye ati:” ndumva ntacyo naba nyimaze igihe kwita ku cyubahiro cyange byaba binaniye nkasuzugurwa n’umukozi uri kunsaba kwita ku mwanda anteretse imbere.”
Chief of staff umutwe uramurya ati:” Sir, kindly check carefully if your values…”
Atarakomeza Perezida amuca mu ijambo ati:” utangiye no kuvuga mu zindi ndimi ugaragaza ko utishimiye icyemezo cyange?”
Chief of staff aramureka afata ya telephone yamuteretse imbere arebamo atangira gusoma ati:” Mrs CATHERINE uherutse gupfusha umugabo mu mpanuka y’imodoka, mu gahinda kenshi yanditse ku rukuta rwe rwa X ko atishimiye ibihe ari kunyuzwamo na leta.
Uyu muherwekazi wa mbere mu gihugu akaba ari numwe mu bavuga rikijyana, yanditse amagambo agaragaza akababaro no kutishimira ibihe ari kunyuzwamo na leta…”
Chief of staff atarakomeza gusoma iyi nkuru yo mu kinyamakuru Perezida ahita akubita ku meza ati:” birahagije.”
Chief of staff akomeza kwitegereza ukuntu Perezida atunguwe abona ko harimo akantu ati:” Sir, ibi uyu mugore ari kuvuga nubwo atabigaragaje ntaho bihurira na leta kuko mba mbizi iyaba bifite aho bihurira.”
Perezida ati:” none?”
Chief of staff ati:” Ni affairs z’abayitirira leta.”
Perezida arikanga ati:” ko ubivuga undeba?”
Chief of staff ati:” ndi kureba Perezida turi kuganira ntago ndi kureba ibyo ari gutekereza.”
President agira ubwoba kuko yumvaga chief of staff amukeka ati:” ndacyahagaze ku ijambo ryange, sohoka uze kugaruka uzirikana ko ugomba kunyubaha.”
Chief of staff afunze isura ati:” urutare ruba rukomeye iyo ikaba ari na yo mpamvu batarwasisha ishoka cg igiti, bifashisha inyundo n’ibisongo kugirango barumene, hari nubwo bifashisha izindi mbaraga z’amamashini akomeye kugirango baruturitse. Ibyo siko bigenda ku kintonko kuko cyo bisaba amazi kugirango gihinduke icyondo. Sir, sinjye uzakubaha mbere yuko ubikora.”
Chief of staff ahita asohoka ntakindi avuganye na Perezida. Uyu mugabo nyuma ya perezida niwe uba ukurikiyeho mu byubahiro hano muri presidency, uretse kuba yakubaha president na we ubwe aba akomeye kuko bisaba ngo na Perezida agire uko amwubaha, niwe wenyine wahangara perezida kuko amugeraho uko ashatse, ikirenze ibyo Manda ya perezida yarangira hagatorwa undi ariko Chief of staff akagumaho ntawumuhinduye, icyakora Perezida aba afite ububasha bwo kumwirukana igihe badahuza.
Perezida yasigaye yifashe ku mutwe atekereza cyane, ahita afata telephone ahamagara minister
Mr Frederick ati:” ibi nibiki? Reka nizere ko hari undi mupangu mufite. Ikindi kandi na Chief of staff biragaragara ko hari ibyo atumva neza, kubwiyo mpamvu na we mu mwigeho.”
.
Tugaruke mu cyaro gato, muzehe yicaye atuje ateze amatwi ibiri kubwirwa Gabby kuri telephone, nyuma gato telephone ivaho barebana mu maso.
Gabby ati:” Mrs CATHERINE bagiye kumwica kandi ninge bahaye mission.”
Muzehe ati:” ntago wavuga biriya bintu kuri Leta nurangira ngo uragira amahoro.”
Gabby ati:” none dukore iki?”
Muzehe ati:” hakana iyo mission.”
Gabby ati:” ntago byashoboka. Hariya ndategekwa ntago njya mu biganiro na bo.”
Muzehe atuje ati:” ibintu byose ubona nk’ibibazo nsetswa nuko utavumbura ko ari byo bisubizo uba ukeneye. Guhakana iyo mission nicyo gishoboka.”
Gabby ati:” naho byakunda ko nyihakana, byarangiye agomba kwicwa kuko baroherezayo n’abandi.”
Muzehe abanza gusoma ku icupa ati:” imipangu yacu irarushaho kugenda neza nibigenda bityo. Kuba wakwanga mission yo kwica uyu mugore, biguha amahirwe yo gukora mission yo kumurinda neza wifashishije ingero uraba uri kumwereka. Wowe uragenda umubwire ko uri kumufasha, ndabizi ntago arabyumva ariko uraza kumutabara igihe cyose araba agiye kwicwa, ibyo biratuma akwizera akore ibyo umubwira.”
Gabby yumva nibyo ariko arongera aratekereza ati:” none ni iyihe ngingo ndatanga inshyigikira mu guhakana mission iratuma biragaragara nk’agasuzuguro?”
Muzehe ati:” ufite mission yo gucunga ibikorwa bizatangira mu cyumweru gitaha iriya muri Green part, ikindi barabizi ko harimo risks zirimo no kubura ubuzima, iyo niyo ngingo ugiye kubwira minister ugaragaza ko uhugiye cyane mu gutegura no kwitegura mission yawe yo ku butaka bw’isugi.”
Gabby arumva
Corneille Ntaco is typing…………..✍️
.
Tugaruke muri SOLOK City kuri The Ntaco school Academy
Ni mu masaha ya break abanyeshuri bari muri movement zitandukanye mu kigo kuko nyine ni amasaha yo gukina, ku ruhande rumwe Lisa arikumwe na Edmondson wa me hungu bakundana, iteka uba ubona Lisa ariwe wamushabukanye kuko tipe we aba atuje nubwo ageraho agashabuka kuko Lisa aba yamwikubyeho cyane bigatuma hari indi misemburo imuvubukamo agatangira kugira utundi tuntu yikorera gake gake.
Tubaveho tugaruke ku yindi nguni ahantu hari esikariye zidakoreshwa, niho Aline yicaranye na Sarah, nanone Aline aba atuje areba Sarah ukuntu ari kumuganiriza cyane agaseka
Aline ati:” disi uri umwana mwiza, ndumva nshaka ko tuba inshuti.”
Sarah ati:” nonese ntago turi inshuti?”
Aline azunguza umutwe abihakana
Sarah aratangara yarari aguseka ahita abireka ati:” kubera iki?”
Aline ati:” ntago nigeze mbigusaba kandi nubundi ntago wambyemera.”
Sarah aramwenyura ati:” ntago biba ngombwa ko abantu basabana kuba inshuti ahubwo ni ibintu byikora bagahuza gusa.”
Aline ati:” nibyo ariko ntago byashoboka.”
Sarah araseka yumvaga Aline ari kumutera urwenya ahindura ingingo ati:” sha ejo bantwaye utagiye kunyereka ukuntu witwara, uyu munsi urabinyereka sibyo?” Sarah yaraziko Aline yitwara mu modoka
Aline aho kumusubiza yaramwenyuye gusa.
Sarah ati:” Nonese we, uyu munsi ko wakerewe byagenze bite?”
Aline atuje ati:” sinakubwiye ko murugo ari kure?”
Sarah ati:” yego ariko wazinduka, ntuba utwaye Imodoka se.”
Aline aramwenyura agiye kumusubiza ngo oya ndetse anamusobanurire ko atazi gutwara imodoka hahita haza agasore k’akajene gatuje kati:” excuse me! Sarah reka nizere ko wahise umenya ikinzanye.”
Sarah arikiriza areba Aline ati:” sorry ngiye kureba Boyfriend wange, ndaza kumukubwira no kumukwereka nawe uzashake uwawe.” Sarah yahise ajyana nako gatipe, biragaragara ko hano ari umuco kuba wagira umukunzi kuko ndahabona ama couple menshi
Aline yabarebye bagenda aramwenyura ubundi asigara wenyine.
Irungu ryatangiye gusa nkirimufata ahita akora mu mufuka akuramo ikaramu ya marikeri areba ku gikuta atangira gushushanyaho isura y’umukobwa wicaye ari gusoma igitabo, azi gushushanya neza nkaho ari ibyo ahumeka. Yarangije gushushanya areba igishushanyo cye aramwenyura.
.
Ku rundi ruhande Madame Catherine yicaye iwe ahagana ku marembo hari ubusitani burimo akunda kuba arimo igihe aba ari ku medita,
Muri ako kanya umurinzi we yahise ahamusanga ati:”ma,am, ubonye umushyitsi.”
Catherine yaratunguwe kuko ntamushyitsi yiteguraga nuko abaza uwo ariwe
Umurinzi ati:”birasa nkaho ari ibijyanye na business kuko niko agaragara.”
Madame acyumvamo akantu ka business nkundi munyebusiness wese yahise ahaguruka ajya kumureba aho bamwicaje, ahageze aramusuhuza kumbe umushyitsi ni Gabby
Catherine ati:” uri mushya mu maso yange.”
Gabby ati:” ibyo nibyo nje ngo tuganireho kugirango ntinzongera kuba mushya mu maso hawe.”
Catherine aramureba gusa ntiyavuga
Gabby arakomeza ati:” nitwa Gabby. Wowe ndakuzi ntago ari ngomba kunyibwira.”
Catherine aramureba ati:” amatwi yange ategereje kumva inkuru nziza ya business nshya ngiye gushoramo.”
Gabby aramwenyura ati:” ibyo nje kukubwiraho birenze business ndetse birenze ubuzima bwawe cyangwa ubwundi uwo ariwe wese bikagera ku buzima bw’igihugu.”
Catherine arikanga
Gabby arakomeza ati:” mbere yuko bigera ku rwego rw’igihugu ariko ndagirango nkumenyeshe ko uri mu byago.”
Catherine arikanga ati:” wa musore we urinde untera ubwoba?”
Gabby aramureba ati:” ntago ndi kugutera ubwoba ahubwo wakabaye uterwa ubwoba n’ibyo wanditse kandi uziko ukurikirana n’imbaga y’abantu b’ingeri zose.”
Catherine ati:” none uje kubindyoza? Bagutumye ngo unyice?”
Gabby aramuturisha ati:” bantumye ngo nkumenyeshe ko ugiye kwicwa.”
Catherine arikanga agira ubwoba ati:” ugiye kunyica rero? Nunyica nawe barakwica ntago usohoka aha.”
Gabby ati:” ma’am? Wanyumvise nabi ntago naje kukwica, naje kubikumenyasha ko ugiye kwicwa bityo ugomba kugira icyo ubikoraho.”
Catherine ati:” ni iki nabikoraho kirenze guhunga?”
Gabby ati:” urahungira he?”
Catherine araceceka
Gabby ati:” hari uburyo bumwe bwo kurokoka ufite. Ubwo buryo ni ukunyizera gusa.”
Catherine ati:” hanyuma yo kukwizera se?”
Gabby ati:” tukajyana.”
Catherine abyamaganira kure ndetse ahamagara abashinzwe umutekano basohora Gabby kuko yavugaga ko atamwizera kuko nawe yaba akorana na leta
Ako kanya bakimusohora Catherine yakira sms kuri telephone arayisoma iragira iti:” hari ubundi buryo bumwe bwo kunyizera uraza kubona vuba bidatinze.” Bivuzeko iyi sms yari iturutse kuri Gabby. Yarayisomye ahitaeanayisiba ubundi atangira kwibaza cysne.
Yahise ahamagara umurinzi we ati:” umutekano wange n’uwahano mubikube gatatu.”
.
Tugaruke ku ishuri, abanyeshuri baratuje bari mu mashuri, Edmondson we yasohotse agato akatira kuri ya ma esikariye Aline yahoze yicayeho, ahageze asanga igishushanyo cyiza cyabe ku gikuta cy’umwana w’umukobwa uri gusoma igitabo, Edmondson yarakishimiye arakitegereza cyane atangira kwibaza umuntu waba wagishushanyije, abikura telephone aragifotora arigendera.
.
Umunsi warije turacyari muri SOLOK City, madame Mrs CATHERINE yicaye inyuma mu gikari, muri uwo mwanya yumvise ikirahure kimenetse akibaza ibibaye amatara ahita avaho, yirukanse yinjira mu nzu ahita yitura hasi bamukubise umutego akokanya amatara ahita asubiraho abona ni umusore ufite icyuma cyuzuye amaraso n’imbunda ayikenyereyeho ati:” narinziko biransaba amasasu ariko turiya dusore twawe ntitungoye, rero nawe isasu rya leta sinaripfusha ubusa ndikwicisha ndakoresha icyo nicishije ingabo zawe.”
Uwo musore yahise azamura icyuma Catherine arasakuza cyane ati:” ndaguha amafaraga yose ushaka ariko undeke mbeho.”
Umusore ataramutera icyuma bamukubita igiti cya cyuma kigwa hasi, arahindukira ngo arebe umuntu umuteye icyo giti ahura n’igipfunsi cyiza cyane cyo mu isura kijyana n’imigeri yo mu mbavu. Yagerageje kwirwanaho ariko uwari waje we yaragurukaga, yamuhase ibipfunsi n’imigeri birangira aguye hasi, akigera hasi ashaka gufata imbunda ariko baramutanga bamumena umutwe ubwonko burataraka.
Mrs Catherine yari yumiwe yayobewe umuntu umutabaye, umusore nawe ahereza ikiganza Catherine ngo amuhagurutse hasi, ahita yikuraho mask yari imupfutse mu maso ati:” hari aho amafaraga adakora.”
Mrs Catherine yatunguwe no kubona umusore ari Gabby umwe yirukanye kare
Gabby ati:” ubu nibwo buryo nakubwiye muri sms ko bwatuma unyizera.”………………. LOADING EPISODE 08…….
.
TANGA IGITEKEREZO