IKOSA UDAKWIYE NA RIMWE GUKORERA UWO MWASHAKANYE

 

Umugore yatashye mu rugo hakiri kare maze ahageze asanga umugabo we muri yagapfe yagapfe ku gitanda arimo hamwe n’inkumi yari ikiri ntoya nziza. Byaramurakaje amera amababa , umujinya uramwica ni uko mu marira n’ikiniga cyinshi abwira umugabo we ati:

“Uri ingurube itagira ikinyabupfura, ntigire icyo itinya cyangwa ngo igire icyo yubaha. Ni gute wankora bene ibi bintu, umugore w’umwizerwa kuri wowe, nyina w’abana bawe! Ndakwanze, ubu ndagusize, ndashaka GATANYA, none aha!”

Yiturije cyane, nyamugabo asubiza umugore we ati “Ba uretse umunota umwe, mukunzi. Nibura reka mbanze nkubwire icyabaye n’uko byagenze.”

Umugore ati “Sawa, nta kibazo ngaho vumvura nduzi ko havuze data. Gusa ubimenye neza ko ari yo magambo ya nyuma umbwira ncyitwa umugore wawe!”

Nuko umugabo aratangira ati: “Uroye, ubwo ninjiraga mu modoka mva ku kazi ntaha nza mu rugo, uyumwari muto yansabye ko namugeza imbere gato ngo muhe ‘lift’. Yagaragaraga nk’utagira kivurira, yataye umutwe yihebye, ateye agahinda kenshi ku buryo namugiriye impuhwe maze ndamwerera yinjira mu modoka.

Nk’uko ubibona, yarumye yashizeho rwose ndetse inda yafatanye n’umugongo. Yambwiye ko yari amaze iminsi itatu atarya.”

Mu kumugirira impuhwe, namuzanye hano mu rugo maze mushyuhiriza ya pizza nagukoreye nijoro ariko ukanga kuyirya ngo uri kuri rejime ntushaka kwiyongerera ibiro. Nyamukobwa yayiryanye inzara boshye umunyeshuri umaze amezi atatu ku ishuri icyakora mbona atoye agatege agize akanyamuneza ku maso.

Yari yanduye asa nabi maze musaba ko yajya mu bwogero gukaraba. Mu gihe yari muri ‘douche’ yiyuhagira, ni bwo nabibonye ko imyenda ye ishaje cyane ndetse yacikaguritse ku mugongo no ku kibero, Nahise nyijugunya.”

Amaze koga, namuhaye ya pantaro yawe y’ikoboyi umaze imyaka utambara ngo ni uko itakigukwira kuko ari nto igufata cyane.”

Yewe namwihereye na wa mwambaro wawe w’imbere, umwe naguhayemo impamo ku isabukuru ukanga kuwikoza unshinja ko ndi umuturage, ntazi amakariso agezweho y’abagore.”

Namuhaye na ka kaburuze ‘blouse’ keza mushiki wanjye yaguhaye nk’impano ya noheli ariko ukaba utakambara ngo mu rwego rwo kumwumvisha. Na za nkweto ndende za ‘boots’ waguze uhenzwe cyane ku iduka rya Mama Hirwa ukaba waranze kuzikoza ngo kuko ukimara kuzigeza mu rugo mbere yo kuzambara wabonye Ariane wo kwa Sipesiyoza w’umuturanyi yambaye iziteye nka zo.”

Atarakomeza, umugabo yacecetsemo gato, maze akurura umwuka aninjiza undi ahumeka cyane nk’uwitsa umutima nuko aravuga ati: “ Umukobwa yishimye cyane maze aranshimira ku ineza mugiriye n’ubufasha namuhaye, nuko mu gihe yagendaga amaze kunsezera ageze ku muryango arahindukira n’amarira mu maso maze agira ati “Ese nta kindi kintu ufite umugore wawe adakoresha?” Ubwo ni yo mpamvu nyine udusanze utya.”

Umugore yakozwe n’isoni cyane aratunagurikwa yibuka ko mu byumweru byasatiraga bitatu, nta joro na rimwe yari yirekuriye umugabo kuko igihe cyose umugabo yamukoragaho agira ngo babe hari agakingi cyangwa akabariro batera ku rugo rwabo ataburaga urwitwazo ngo “sindi muri mood, ndumva naniwe, ngo tuzabikore ikindi gihe…” kandi ubwo ni mu gihe umugore yemerewe kukurega kumuhohotera no kumufata ku ngufu igihe cyose umukoresheje iby’amabanga y’abashakanye atabishaka.

Kera ariko n’ubu umukobwa mbere yo gushaka ba nyirasenge bamubwiraga ko umugabo ashatse atari musaza we, ko igihe cyose abishatse agomba kubumbura amaguru akamuha ibyo ashaka, umugabo akikorera ku kimara amafaranga da! Bitari ibyo, icyo gikoresho ntaba azabura abagikeneye bagikoresha.

Sinigisha gucana inyuma mu bashakanye ariko igihe cyose waba umugabo cyangwa umugore wimye uwawe icyo cy’ibanze cy’ingenzi cyatumye mubana, najya kwikiriza akamurya munsi y’umweko cyangwa umukandara ahandi, uramenye ntuzabogoze.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →