Kuko uriho, kuko wavutse, nta kabuza UZAPFA, nta cyagize itangiriro cyabuze iherezo. Rero nawe uzapfa. Niba ubishidikanyaho, genzura ab’urungano banganaga na sogokuru cyangwa nyogokuru wawe niba bo ukibafite.
None rero, UMUNSI UZAPFA, wigira ikibazo ku mubiri wawe…abo mufitanye isano, muvukana bazakora ibya ngombwa byose uko bazaba bashoboye bite kuri uwo mubiri wawe uzaba udashobora kurazwa gatatu kugira ngo utanukira inshuti.
Bazakwambura imyenda, bakoze, bakwambike, maze bagusohore mu nzu bakwerekeze aho kubarizwa hawe hashya.
Benshi bazaza ku kiriyo cyawe no kugushyingura no kugusezeraho. Bamwe bazahagarika, basubike gahunda zabo ndetse bamwe basibe akazi kabo kugira ngo baze kuguherekeza aho bazagusiga wenyine.
Ibyo utunze, yewe na bimwe wakundaga cyane utifuzaga kugira uwo mwabisangira cyangwa ngo ube wabimutiza bizagurishwa, bitangwe ku buntu cyangwa banabitwike.
Imfunguzo zawe, ibikoresho byawe, ibitabo, inkweto, imyenda yawe…n’ibindi menya ko bazakuririra bidatinze bagahora. Ubukungu, kugura no kugurisha bizakomeza nk’ibisanzwe.
Ku kazi kawe, uzasimbuzwa. Umuntu munganya cyangwa ukurusha ubushobozi azajya mu mwanya wawe.
Imitungo yawe izajya ku bazungura bawe…kandi wibishidikanyaho, uzakomeza kujya uvugwa , ucirwe imanza, wibazweho kandi unengwe ku byiza byoroheje bito n’ibikomeye binini cyangwa bibi wakoze mu buzima.
Abantu bari bakuzi isura gusa bazavuga bati “Oh! Runaka cyangwa nyirarunaka yagize ibihe byiza! Yabayeho neza pe! Yariye ubuzima!
Inshuti nyazo zawe zizarira amasaha make cyangwa iminsi mike, ariko ntizizatinda, zizakomeza zijye zishimira ubuzima zinaseke ibitwenge by’urumenesha rwose.
Za “nshuti” mwajyanaga kuryoshya mu tubari zizakwibagirwa vuba cyane.
Niba hari amatungo nk’imbwa cyangwa inka wakundaga na zo zikagukunda zizamenyera sebuja wazo mushya.
Amafoto yawe bazayamanika ku gikuta cyangwa ahandi, ariko nyuma y’aho bayabike mu yandi mu kabati. Hanyuma tuzabaho mu mitima y’abadukundaga gusa.
Hari umuntu uzicara mu mwanya wawe ndetse ajye arira ku meza yawe.
Nuba uri umugabo ugapfa usize umugore, uburiri bwawe rwose buzajya burarwaho n’undi mugabo uzamwinjira.
Hari uwo ubona agusekera utazanakuririra kimwe n’uko hari uwo ubona ubu nk’ingegera akaba ari we uzakurerera nuramuka upfuye igifite abana bakirerwa.
Agahinda k’urupfu rwawe kazataha mu mitima y’abo mu nzu yanyu icyumweru, ukwezi, amezi abiri, umwana se, cyangwa imyaka ibiri…hanyuma nawe ujye ku rutonde rw’abibukwa babayeho gusa, nta kamaro usigaye ugifite na gato…nuko inkuru yawe irangire ityo.
Ni uko byagendekeye n’abandi benshi, byarangiye bityo, ni uko ibyabo byarangiye muri iyi si.
Ariko wari ukwiye gutangira inkuru yawe mu buzima bushya, ndavuga ubuzima bwawe nyumay’urupfu.
Nurangiza ubuzima bwawe, ngukurire inzira ku murima, nta bintu uzavana hano rwose, kandi aho uzajya nta gaciro na gato bizaba bifite:
Umubiri
Ubwiza
Isura
Izina
Umutungo
Ubukungu
Ubukene
Umwanya w’akazi
Umwanya mu butegetsi
Konti ya banki
Imodoka
Urugo
Imyanya
Impamyabushobozi
Imidari
Aho wagiye
Uwo mwashakanye
Umuryango….
Mbere y’uko urupfu rukomanga ku muryango w’umutima wawe, kuko byo ruzaza ruje gutwara ibyarwo, kandi nta kizarubuza, ukwiye gutekereza ku kigeni cyawe cy’iteka ryose mu ijuru ukagitegura wizera Yesu Kristo. Ibi ni ukugira ngo nupfa, ubuzima bw’iteka buzabe bugutegerereje mu bwami bw’Umwami wacu – Yohana 3:16
Mbere y’uko urupfu rukugarika hasi, icyiza ni uko washora mu bukungu budashira, kandi burama iteka ryose, ndavuga ubutunzi budashobora kwibwa, budashobora kwangizwa n’umuswa cyangwa ingese. Korera Imana kandi ugirire abantu ineza – Matayo 6:19.
Ubaho rimwe risa, byaba byiza ukoresheje imbaraga zawe uko ushoboye mu kubana neza n’Imana n’icyubahiro cyayo. Uzuza umugambi Imana yakuremeye uwubemo mu byishimo.
Amahoro amahoro!
Rero niba ugeza aha, ndagira ngo nkwisabire aka kantu:
Ufate Link yiyi nkuru uyishyire kuri status yawe