Abagabo n’abasore benshi ntibaramenya ko kutagera ku byo biyemeza, kutagira udutambwe tw’iterambere batera, gutsindwa mu buzima biterwa no kugira inshuti nyinshi z’abagore n’abakobwa bakorana na bo imibonano mpuzabitsina. Ntibazi ko inzira z’ubusambanyi zibatera ubuvukasi, imyaku n’imivumo izabagendaho mu myaka ibihumbi iri imbere kandi ikagera ku buvivi n’ubuvivure bwabo.
Si abagore benshi bagira umwuka [spirit] mwiza. Bamwe ubwabo ni amadayimoni, abandi mu maguru yabo bifitemo ubumara nk’ubw’amadayimoni hagati y’amaguru yabo. Gukorana na bene aba imibonano mpuzabitsina ni ukwikururira imyaku n’imivumo iba izagera no kuba uzabyara mu myaka ishobora ku bihumbi izaza.
Umugabo ushobora kugenga, kugenzura no gutsinda irari n’ubushake bwe gukora imibonano mpuzabitsina igihe bimuzatsemo, dore ko we bimuzamo byihuse nk’amashanyarazi, ni we ushobora kuramba akamara imyaka myinshi ku isi.
Abagore bamwe ni ibyishi byaje kwangiza, gusenya no kurimbura, bagabo muritonde. Kandi n’abo bagore ubwabo benshi nta byo bazi. Mugabo ujye witonda cyane igihe iruba ryo gusambana cyangwa irari ryo kuryamana n’umugore utari uwawe rikuzamutsemo. Uko ugira abaore benshi muryamana ni ko wiyongerera imyaku ku buzima bwawe.
1. Umugabo nyamugabo agira umugore umwe agatuza akamuha urukundo, akamutetesha, bagira umugisha wo kubyarana, igihe yaba apfuye akazirinda gusiga abo abyaye mu nduru z’abana na ba bakeba ba nyina, ni ho hava no kurogana [Ni ingingo tuzavugaho ukwayo birambuye].
2. Igihe cyose uzamuye ubushyuhe bwa kigabo, mbese mbivuze mu mvugo y’abakuru, nushyuk*a, iteka ryose ntibizagutegeke ngo ubyubahe bikurushe imbaraga. Umushyuk*e kenshi urakuyobya ukakujyana mu rwobo rw’urupfu cyane cyane iyo wifuje umugore w’undi. Ishakemo imbaraga nubishaka ubisengere ugire ububasha bwo kugenzura umushyuk*e wawe niba udashaka kubaho iminsi mike ku isi kandi ubukene bukakubera umuturanyi wawe wa hafi.
3. Ntukagwe mu mutego wo gukunda umukobwa utazi ngo ni uko umubonye ku mbuga nkoranyambaga afite amabere ahagaze, n’ingano (taille) nk’iy’icupa rya CocaCola, mbese afite ibisabo na za nyash. Abakobwa b’ubu shahu bene ibyo bibuno basigaye babigura. Biriya ni ibintu bikuyobya, jya ubyirinda, jya umenya ko imbuga nkoranyambaga zibeshya kandi ubwazo ari zo zisigaye zarabaye isoko ry’uburaya.
4. Si buri kintu kiri munsi y’ingutiya ugomba guharanira kurya. Hari ingutiya (amajipo) yifitemo inzoka zizakuruma maze zigusigemo ubumara n’uburozi bwica butinze. Igihe wisanganye intekerezo zo kuryamana n’umugore utari uwawe kubera irari, nyabuneka ibuka kandi usengere kwifata, bizakugirira akamaro cyane.
5. Kurongora umugore ukamushaka ngo abe umugore wawe nawe ube umugabo we ntibivuze ko ubaye uwe ako kanya. Ugomba kumufata mu bwubahane umwubaha, ukamugira Umwamikazi wawe, ukamukunda cyane nk’inka imwe mbese ukamuha impamvu zifatika zituma na we agufata atyo.
6. Kugira abagore cyangwa abakobwa benshi mukundana ari na ko muryamana si byo bikugira umugabo nyamugabo mu bandi. Icyo bikugira gusa ni umuhehesi, umuntu uca inyuma uwo bashakanye n’agasekurume ka komini.
7. Kuba uri ‘umuhanga’ mu gukora amabanga y’abashakanye mu buriri si byo bikugira umugabo. Umugabo nyamugabo ni umugabo udahunga inshingano ahubwo ibibazo by’urugo bimwugarije agahangana na byo kigabo. Kumenya gukora neza imibonano mpuzabitsina si bibi, utanyumva nabi, ikibi ni ukubyuririraho ukishora mu bagore benshi usize uwawe, ibintu bishobora kugukenya ugapfa ukiri muto ndetse ntubashe kugera ku mugambi Imana yakuremeye [Nzabigarukaho mu nkuru ivuga ukuntu bamwe mu bagabo bakomeye mu mateka bagiye barangizwa n’abagore].
8. Isi mu mateka kugeza ubu yibuka kandi igaha agaciro abagabo bagize ibyo bageraho by’intsinzi zagiriye benshi akamaro ari na ko zihindura ubuzima bwabo. Nta we uzibuka izina ryawe mu mateka ngo wari ufite abakobwa benshi mukundana. None se wowe ubuhehesi bukumarira iki? Gutakaza ingufu, gutagaguza intanga? Hari ikindi?
Iteka jya uhora wibuka ko kuvugisha ukuri, kuba umwizerwa udahemuka ari cyo kuntu cya mbere kiranga umugabo nyamugabo w’imfura. Jya uhora ubyibuka iteka.
Ibi ni ahantu nanjye mbisomye ariko reka nongereho aka:
INZIRA Z’UBUSAMBANYI ZIGANA KU RUPFU (Imigani 7:1-27)
1. Mwana wanjye…’bwira’ Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”, N’ubuhanga ubwite incuti yawe.
5. Kugira ngo bikurinde umugore w’inzanduka, N’umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye.
6. Nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye ndunguruka,
7.Nuko ndeba mu baswa, Nitegereje mu basore, Mbona umusore utagira umutima,
8. Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya, Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye,
9. Ari mu kabwibwi bugorobye, Ageza mu mwijima w’igicuku.
10. Maze umugore aramusanganira, Yambaye imyambaro y’abamaraya, Kandi afite umutima w’ubucakura.
11. Ni umugore usamara kandi ntiyifata, Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye.
12. Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro, Kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose.
13. Nuko aramufata aramusoma, Avugana na we adafite imbebya ati
14. “Mfite ibitambo by’uko ndi amahoro, Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye.
15. Ni cyo gitumye nza kugusanganira, Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye.
16. Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, Bidozweho amabara y’ubudodo bwo muri Egiputa.
17. Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, Ishangi n’umusagavu na mudarasini.
18. Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, Twinezeze mu by’urukundo.
19. Kuko umugabo wanjye atari imuhira, Yazindukiye mu rugendo rwa kure.
20. Yajyanye uruhago rw’impiya, Kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha.”
21. Nuko amushukisha akarimi ke kareshya, Amukuruza kuryarya k’ururimi rwe.
22. Aherako aramukurikira, Nk’ikimasa kigiye kubagwa, Cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa.
23. Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, Itazi ko yategewe ubugingo bwayo.
24. None rero bahungu banjye muntegere amatwi, Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye.
25. Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze, Ntukayobere mu migenzereze ye.
26. Kuko yagushije benshi abakomeretsa, Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w’ingabo munini.
27. Inzu ye ni inzira igana ikuzimu, Imanuka ijya mu buturo bw’urupfu.
Ihangane ko nanditse ibi byose, ni uko nzi ko benshi mudatunze za Bibiliya kandi mutari gupfa kubona akanya ko kujya kuzicokombora ngo musome aya magambo, kandi byari ngombwa ko mbyandika.
Niba ubisomye ukabirangiza, wishimire ko uri umwe mu bantu bazi kurangiza ibyo batangiye, kandi ni rimwe mu mabanga akomeye y’intsinzi z’ubuzima.
Mbere y’uko ugenda rero n’ubundi niba hano wahageze, reka nkwisabire aka kantu: ufate Link yiyi nkuru uyishyire kuri status yawe.