GATANYA ‘YUBWENGE’ Y’IBIHE BYOSE IRENZE IZINDI ZOSE ZABAYEHO

GATANYA ‘YUBWENGE’ Y’IBIHE BYOSE IRENZE IZINDI ZOSE ZABAYEHO

Turi mu 1994, ubwo Gabriel yahuriraga na Christina mu birori bataziranye ariko bimwe byateye bikitwa “Kigali we Share” by’abazungu byo kwirekura, bahuje urugwiro, maze si ukunywa amayoga barayahaga birangirira mu gitanda Gabriel aramudundarika kumwe kwa wa mukobwa mwiza wimeneye ibanga da!

Nyuma yo gushimana mu buriri, byarangiye aba bombi babanye baranashyingiranwa nubwo Gabriel wari umunyamategeko yarushaga Christina imyaka 31 yose mu mavuko ariko ifaranga kuri we atari ikibuze kwa Gabriel kuko yahise anareka akazi ke .

Imyaka 20 yose bayimaze mu mubano n’urukundo gabo gore mu byishimo bitagira akagero kuko Gabriel yari wa mugabo uzi gukunda no gufata neza umugore, ariko Christina na we akamenya kurya inoti no kuzana udushya mu rukundo.

Babyaranye umwana umwe w’umuhungu bakaba bari bafite inzu z’inyumba i Paris n’i New York ndetse kubera uburyo ‘Gaby’ yari umukire cyane, bakibana, Christina yari yarahise asezera maze abeshwaho n’ifaranga rishese ry’umukire.

Icyakora mu gihe Christina we ari bwo yari ageze hamwe umugore aba yishimira ubugore bwe cyane, ni bwo, nk’uko yabibonaga, Gabriel we yari atangiye gutega zivamo intaho ye ari ngufi izabukuru zaratangiye akazi kazo mbese imvura isigaye ikuba ari mu gikari ku musarani ikazarinda ihita ataragera mu nzu nka kumwe kw’intege nke z’ubusaza za Sekarama.

Abonye atazakomeza kubana n’uyu mukambwe usukuma atya, Christina yigiriye inama yo kwaka gatanya mu mategeko ngo babatanye buri umwe ace ukwe undi ukwe.

Nyamara ageze ku munyamategeko we, Chris (nk’uko bahinaga akazina ke) yaguye mu kantu akubitwa n’inkuba ubwo yasangaga yaramaze guhabwa gatanya na Gabriel kera mu myaka 20 yari ishize. Bivuga ko iyi myaka 20 yose atari umugore wa Gabriel uzwi mu mategeko.

Ndetse rwose yasanze iyi “divorce” yarateweho umukono na kashe bya noteri mu kwezi kwa kane nyuma yo gushyingirwa kwabo bombi kandi yanditseho ko ntacyo na Gabriel agomba Christina.

Impamvu iyi gatanya yagenze itya ikanemerwa ni uko nyuma y’amezi 4 bashyingiwe, Gabriel na Christina bagiye kwidagadura, kurya no kuryoshya ubuzima muri Dominican Republic maze bahageze, mu ibanga rikomeye cyane Gabriel yaka kandi ahabwa gatanya.

Byagenze bityo kuko Republique Dominicaine ari cyo gihugu cyonyine ku isi aho umwe mu bashakanye yemewe gusaba gatanya kandi ikaba yakwemerwa mugenzi we bashakanye atabimenyeshejwe.

Bamubajije impamvu yabigenje atya ariko agakomeza akabana n’icyo kizungerezi kandi agikunda nta n’akanunu ko yagerageza gushaka gatanya, Gabriel yavuze ko ari uko yari abizi neza ko umunsi umwe Christina yari kuzashaka uko babatandukanya kugira ngo yitwarire amafaranga n’imitungo bye.

ISOMO RY’UBUZIMA: Ntukagerageze kurusha no guhenda ubwenge umuntu ungana na so sha, cyangwa ungana na nyoko ngo ni uko wabayeho mu gihe cya murandasi we ari muri ‘analogue’!

Kandi jya umenya ko ngo ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose ndetse indyarya ihimwa n’indyamirizi kandi kenshi ngo icyo umuntu akurusha ni icyo yagutanze kumenya.

Ku bameze n’abatekereza nka Christina, ngize nti “Mwicare mwige”. Ubundi ndabasetse nti “Awa!”

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →