JYA UTEKEREZA CYANE MBERE YO KWIHEMUKIRA WIBESHYA NGO ICYAHA CYA BENSHI NI UMUNYENGA

JYA UTEKEREZA CYANE MBERE YO KWIHEMUKIRA WIBESHYA NGO ICYAHA CYA BENSHI NI UMUNYENGA

Umwalimu umwe wigishaga imibare yinjiye mu ishuri asanga intebe ya mwalimu yicaragaho imanitse hejuru; irimo irarereta ku gisenge cy’ishuri.

Abanyeshuri bamaze kumusuhuza nk’uko bisanzwe no kwicara, bose bacecekeye rimwe cwe!

Ab’inshyanutsi kurusha abandi bakajya basekera mu bipfunsi nta we uvuga icyakora uko bacunga mwalimu ku ijisho bakaba ari ko bamwenyura bicirana utujisho ariko igihe babizi neza ko atabarora.

Uyu mwalimu bahimbaga Kibakure Muh’jahidin yitegereje abanyeshuri ari ko avugiriza maze nyuma yo gucisha ijisho kuri buri wese, aramwenyura nuko arahindukira abatera umugongo afata ingwa ubundi yandika ku kibaho.

Ku kibaho yahanditse amagambo asomeka cyane ayaha umutwe ugira uti:

ISUZUMABUMENYI
IGIHE RIMARA: Iminota 15
AMANOTA RIKORERWAHO: 60

Ikibazo cya 1. Bara intera iri kuva ku ntebe kugeza ku butaka muri za santimetero (INOTA 1)

Ikibazo cya 2. Bara imfuruka y’urugendo rw’isi kuva aho intebe iri kugeza ku gisenge, kandi werekane uko wabigenje kugira ngo ubigereho (INOTA 1)

Ikibazo cya 3. Andika amazina y’umunyeshuri wamanitse iriya ntebe ku gisenge n’inshuti ze zamufashije (AMANOTA 58).

Ibi ni byo bita UBWENGE N’UBUNARARIBONYE ubundi.

Isomo ry’imibare ku gihembwe ryakorerwaga ku manota 70. Bivuze ko nyuma y’iyi ‘quiz’ cyangwa ‘interrogation’ ku gihembwe mu manota atari ay’ikizamini hari hasigaye amanota 10 yonyine.

Tekereza kabiri ku muntu w’umuswa mu mibare nkanjye wari usanzwe nigirira amanota 4% mu mibare ku gihembwe. Ubwo nari kubigenza nte? Nari kwemera guhara amanota 58 y’icyo nakwita ubusa ngo ndarengera umunyeshuri ‘w’indisi’ tutakoranye ikosa?

Sindamenya icyo nari gukora ahubwo wowe mbwira: Wari kwemera gutaha iwanyu waratsinzwe isomo ry’imibare kandi hari amanota y’ubusa yatanzwe n’ukuntu ryatsindaga benshi rikanabasibiza?

Wari kurengera umunyeshuri mugenzi wawe se wibwira ko mu banyeshuru 48 bigaga muri iryo shuri bose ari ko bari kubigenza bakemera gutsindwa imibare ku gihembwe nk’aho uwamanitse intebe babimugiriyemo inama?

Menshi mu makosa nk’aya nakwita ay’ububwa yakorwaga n’agatsinda gato k’abanyeshuri b’ikinyabupfura gike (indiscipline) wenda iwabo bakize nta cyo bibabwiye kwirukanwa. Wowe wari bubigenze ute?

Benshi icyo nzi kuko aterwa hejuru buri wese agasama aye, bakwandika izina ry’uriya munyeshuri kuko twese iyo habaga ikintu nk’iki wasangaga buri wese asama aye da!

Ugasanga baravuga ngo “Hari uwanzanye? Hari uwo nazanye? Hari uwanyishyuriye minesi?’’

ISOMO RY’UBUZIMA: Mbere yo kuvuga cyangwa kwibwira ngo icyaha cya benshi ni umunyenga, jya umenya ko muri uwo munyenga icyapa uzaviramo atari cyo abandi bazaviramo.

Hari n’ubwo bazayigusigamo usigare utazi aho igana nta n’uyitwaye ubundi ikujyane ku manga ibyawe birangirire aho nta n’unamenye irengero ryawe.

Dore ngo wishinga innyo y’undi, iyawe ikarangara kandi imbwa yigannye inka kunnya mu rugo irabizira. Jya wimenya, wa mugani wa ‘Mwami Ngabo w’Umugoyi’ ‘Iyo Utimenye Urapfaga’.

Sinanze ubufatanye bw’abantu, ariko ubufatanye mu bibi hari ababwungukiramo wowe ukaririra mu myotsi pe!

Reka nguhe urugero ruto niba ntarengereye: Uzi ko ngo muri jenoside yakorewe Abatutsi hari abantu bishe Abatutsi bavuga ngo ntibizabagaruka kukon cyari icyaha cya rubanda nyamwinshi?

Ngo bumvaga nta wahana abo bantu bose nyamara ba ruharwa ku rwego rw’igihugu bose bajyanywe i Arusha aho no kubasura bene wabo bahabwaga amafaranga aruta inshuro zirenga ebyiri umushahara w’umwalimu w’icyo gihe.

Simvuze ubuzima bwiza bo babagamo aho basurwaga n’abagore bakanatera akabariro bakareba televiziyo sha! Bakaburana bafite ababunganira (abavoka) baminuje mu mategeko mpuzamahanga.

Uzi ko nta muntu wafungiwe Arusha kubera ibyaha bya jenoside ngo akatirwe igihano cy’urupfu? Yewe na burundu ndumva ntawe, ndetse na Bagosora ufatwa “nk’umucurabwenge” wa jenoside yakorewe Abatutsi yakatiwe imyaka 30 gusa, abandi iragabanywa igirwa 15 ubu benshi bararekuwe.

Nyamara uzi uko byagendekeye ba konseye n’abandi bo ku rwego rwo hasi nk’abo? Benshi harimo n’interahamwe zitari zizi gusoma no kwandika bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, cyane cyane ariko abanze kwirega ngo bemere ibyaha banabisabire imbabazi.

Mu gihe abana ba ba Bagosora, ba Kambanda na Sindikubwabo bibereye za Burayi, abandi ubu byarabacanze kuko no kwiga ngo wenda babone akazi gaciriritse gate, bitabashobokeye kuko batari bafite ubishyurira amashuri.

Jya utekereza kabiri na ko kenshi mbere yo kwishora mu cyaha n’amakosa ngo ni uko bikorwa na benshi cyangwa bose.

“Buri Muntu Azajya Yivugira Ibye, Nitugera Imbere ya Rwa Rukiko”. Harya ni korali Abatwaramucyo baririmbye batyo? Simbyibuka.

Mugire impera z’icyumweru nziza. Ariko mbere yo kugenda, reka nkwisabire aka kantu: wibuke ushyire iyi link kuri status yawe 🙏

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →