INGURUBE YERA EPISODE 05

INGURUBE YERA
.
EPISODE 05
.
Duheruka First lady yasanze Cheaf of staff mu biro bye, gahunda ntayindi uretse gutuma baryamana.

Ni mu gihe Gabby we yari afashe urugendo yerekeye muri Green part Iceland, ku mugambi wa muzehe tutaramenya neza.

Umwamikazi n’abasirikare muri Green part Iceland bo bari bamaze kubona igisanduku cyatawe n’abera ubwo bazaga mu gisekuru cya 5, bari bamaze kugifungura batunguwe n’ibyo basanzemo….REKA DUKOMEZE
.
Ni nyuma y’icyumweru kimwe turabona Gabby mu mu ishyamba indani afite ikarita ari kugenda areberaho inzira imugeza nyirizina mu giturage, ndetse uko bigaragara asa nkaho ahageze kuko amwenyuye nyuma yo kubona akayira yabonaga kuri map ariko ahagazemo, yakagiyemo yihuta atareba inyuma n’imbere, akiri muri ibyo bamuhushije umwambi wo ku matwi umwitura imbere! Kubera ubwoba yahise yikanga arahagarara atangira gukebaguza impande zose, akiri kujijinganya undi mwambi umwikubita imbere nanone umuhushije, yabuze icyo akora kuko ntiyamenyaga aho iyo myambi iri guturuka, yigiriye inama yo kwirukira mu ishyamba hagati ngo yikinge ku giti, uko niko byagenze yarirutse ndetse agera ku giti akikinga ho atangira guhumeka insigane. Yatangiye gutekereza ku cyo gukora, ahindukiza umutwe akubitana imboni n’isura y’umukobwa umwe wambaye uruhu rw’ingwe yafoye umwambi neza neza yawubariye mu jisho. Yasakuje nk’umuntu ugize ubwoba ariko ahita azamura amaboko nk’ikimenyetso cy’amahoro ubundi apfukama hasi. Ntabyinshi aravuga ahita azengurukwa n’abakobwa benshi bafite imiheto n’imyambi n’utundi dukoresho tw’urugamba baramugota, bamubuza kugira icyo avuga ubundi bamushyira hagati baramujyana.

Bidatinze bamugejeje mu giturage bamushyikiriza umwamikazi ukikijwe n’abagore b’aba jenerari bahumuye, umwamikazi aramwitegerezaaaa ati:”uretse ko we afite uruhu nk’urwacu naho ubundi yambaye ibihura neza n’ibyo twabwiwe mu mateka abera baje bambaye. Mumute mu cyanya cy’intari hakurya ku ruzi.”

Abasirikare bongera kumufata ngo bajye ku muta mu ntare ariko ahita asakuza ati:”ntago ndi umwanzi ndi inshuti.”

Umwamikazi aramwumva atungurwa nuko avuze ururimi bumva kandi abera ngo baravugaga ibitumvikana. Yahise ategeka ko nanone bamureka

Gabby areba umwamikazi ati:” ndi inshuti yanyu. Nje kubafasha.”

Umwamikazi atunguwe ati:” inshuti yacu ute kandi uradufasha iki?”

Gabby yitonze ati:”ndasaba munyumve.”

Bamutega amatwi bitonze ati:” muri mu byago byo kuba mwabura ubutaka bwanyu mukameneshwa mukajya kure, bitaba ibyo mwese mugapfa.”

Bose barikanga bihura neza n’ibyo bari biteguye muri iyo minsi. Umwamikazi yahise yumva uwo muntu hari byinshi bavugana, aramwegera ati:” uradufasha iki?”

Gabby arabareba bose ati:” murabanza mumfashe.”
.
Ku rundi ruhande umwaka w’amashuri watangiye hano turi ni kuri THE NTACO SCHOOL ACADEMY, amamodoka araparitse ni menshi, bamwe mu banyeshuri bo ubwabo baza bitwaye mu gihe abandi baza babatwaye bakongera kugaruka kubatwara amasaha yo gutaha ageze, kuri iki kigo turahabona LISA wa mukobwa muto wa Perezida ari kumwe n’abakobwa bari mu rungano rumwe, ni agatsinda ubona ko kihagazeho katoroshye.

Ku ruhande rwo mu nyubako z’inyuma naho hari abana b’abasore nabo ubona ko bafite aho baturuka hatikoraho, bari kuganira nk’abantu bakumburanye, bakiri aho umwe muri ba bakobwa barikumwe na Lisa araza arabasuhuza ati:” LISA antumye boyfriend we.”

Abasore barebanaho havamo umwe ati:” ntago wamubwira akaba yihanganye ko hari ibyo twari tukiri kunoza?”

Umukobwa ati:” Edmondson, ntago byashoboka kubwira umukobwa wa his excellence ngo abe yihanganye gato ngirango urabizi. Uri boyfriend we, kandi arakuntumye, waza tukagenda?”

Ntakundi byari kugenda Edmond yavuye muri bagenzi be akurikira umukobwa bajya kureba LISA.
.
Tukiri aho mu kigo, hanze ku gipangu haparitse moto ebyeri imwe iriho akana k’agakobwa kari mu kigero cya ba LISA, iyindi iriho umu mama ukuze ndetse ari mama wuwo mwana, gusa bo biragaragara ko atari abakire nk’abandi twagiye tubona muri iki kigo. Binjiye indani bahitira ku biro aho bagombaga kwiyandikisha, nyuma ya byose ubwo mama yasezeraga ngo atahe DOS (Director of Study) cg umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo ahita atangira kubaganiriza ati:” Harya wambwiye ko witwa Aline?”

Aline azamura umutwe yemera. DOS arahindukira areba mama Aline ati:” ngirango mbere yuko umuzana hano wabanje kumugira inama?”

Mama arikiriza. DOS arakomeza ati:” nkuko mubibona hano ni ikigo gikomeye navuga ko ari icy’abana bo mu mbyeyi, rero Aline ndagirango nkwibutse ko uje hano kubwo kuba watsinze gusa, ntuhaje kubera ko wishyuye nk’abandi bose, ibyo rero bizagutere gukora icyakuzanye neza ufite umuhate n’ishyaka, kubera ko icyakuzanye hano ni amanota meza wagize, ubwo rero nubura andi manota meza uzasubirayo uko gusa.”

Aline arikiriza. DOS arakomeza areba Aline ati:” ntago nakubwira ko kuba waje hano ari amahirwe wagize kuko ntiwabyutse ngo wisange uhari, ahubwo uhari kuko wabikoreye imyaka yose yabinjirije iyi wiga cyane, rero umuhate wagize, uzawukomeze kandi unarusheho. Sinakwibagirwa kukubwirako wowe na bagenzi bawe muje hano mu buryo bwa scholarship bizabagora cyane kubana n’aba bana bo mu ngagari, ariko uzazirikane ko uje kwiga utaje kubaho nka bo…” Yakomeje kumugira inama ubona ko yishimiye uwo mwana mwiza utuje mo.
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, Susan ari mu cyumba cye ari kwireba cyane mu ndorerwamo ubona ko ahangayitse cyane, ku mutima ati:” Mr Frederick niwe ugenda unyangisha abajepe bose njye ntago ndi mubi, ubu se First lady amwayehe kuburyo Cheaf of staff atamwemera.”

Afite depression kuko umupangu we wo kuba yagusha Cheaf of staff ngo baryamane utaciyemo. Cheaf of staff yaramwangiye. Ako kanya yahise yongera arasohok asanga Cheaf of staff mu biro bye, akigerayo bararebana cyane.

Cheaf of staff yitonze ati:” ma’am, hari icyo twabafasha?”

First Lady yicara amwitegeye ati:” icyumweru gishize ubanza narakwitwayeho nabi.”

Cheaf of staff ati:” no ma’am, ntampamvu yo kugarura ibyo.”

First Lady yitsa umutima ati:” ntago nzi ibyari byamfashe, gusa ntago ndagusaba imbabazi ahubwo tubyirengagize.”
Ahita ahaguruka aranasohoka, nyine ni First lady ntiyinginga cg ngo ahakirizwe. Cheaf of staff yahise yiruhutsa arongera asubira muri machine arandika.
.
Tugaruke kuri THE NTACO SCHOOL ACADEMY, ni mu masaha yo kwiga, turabona EDMONDSON ari muri class imwe gusa ntituyitindamo ahubwo tujye muri Class Lisa yigamo, ndetse ninayo Aline yigamo. Barangije gukora isuzuma ribakangura mu bwonko kuburyo bumva ko bavuye mu biruhuko batangiye umwaka mu shya bityo ko ntamikino. Nyuma yibyo mwarimu yarisohokeye class ayisigira abanyeshuri, Lisa yahamagaye ka gakobwa yatumye kuri Edmond agatungira urutoki ku ntebe y’imbere ati:” genda unzanire kariya gakobwa gafite urusatsi rudasutse.”

Ako gakobwa yerekanaga ni Aline, baramuzanye ubundi Lisa aramureba ahereye ku nkweto kugeza ku mutwe ati:” uranzi?”

Aline azunguza umutwe ahakana. Lisa araseka ati:” ko wambaye ibikweto bya made in BORI? Papa wawe yananiwe kukugurira izihenze nk’abandi?”

Aline araceceka. Lisa biramurakazi ati:” kuberiki utari gusubize Eagle?” Lisa muri Green House bamwita Eagle

Aline nanone araceceka. Class yose iseka Lisa havuyemo ya Group ye, nuko yabonye asuzuguritse ubundi ahita akurura Aline imisatsi ati:” You’re stupid dumb. Ko nabonye uri gusubiza mwarimu kuki nge utansubiza?”

Aline afite ubwoba ati:” ntago nzi icyo nagusubiza.”

Lisa aramurekura ati:” urasa nabi cyane, papa wawe kuki atakwitwho?”

Aline agiye kurira arihangana ati:” nta papa ngira.”

Abana bamwe bagize agahinda ariko ntibabyerekana kuko bo bari bazi neza icyo Lisa ari cyo, Lisa we yarasetse cyane ati:” mbonye umwana utagira se, birashoboka ko umwana yavuka adafite se? Cyangwa Papa wawe ni ingurube none watinye kubivuga.”

Aline ararira.
.
Tuve muri capital city SOLOK tugaruke muri GREEN PART ICELAND, Gabby yicaranye n’abajenerari ndetse n’umwami aziko

Gabby ati:” muri macye mwakagombye gushikama mukarwana na bo, ariko ntago byashoboka. Bafite intwaro zicira umuriro, navuga ko umwambi umwe wabo wabatwika mwese mugashira, rero icyo nabasabaga ngo mumfashe, ni uko mwakwemeranya nange mukazemera guhunga hano.”

Umwamikazi ati:” tuzajya he?”

Gabby ati:”Aho niho ntazi ahubwo mwe muhazi kundusha kuko ntimuzarenga iri shyamba. Icyo bazakora bazaza babasabe kubimura, muzabyemere babimure nimugerayo mukomeze imyitozo, nzajya nza kubasura kenshi kuko nzababwirira igihe muzarwanira.”

Umwamikazi ati:” ntago twava kuri gakondo yacu.”

Gabby ati:” muzapfa. Ubwambere bazabasaba kuneza, nyuma nimubyanga babarimbure ubundi bacukure ubutaka ntacyo bikanga. Ariko nimubemerera mukimuka, muzabona umwanya wo kubitegura bihagije kandi nange ndahari ngo nzabafashe.”

Umwamikazi ati:” ufite bushobozi ki bwo kudufasha kandi uri umwe?”

Gabby ati:” nagize ubushobozi bwo kumenya ibyo byose, nagize nubwo kuba nageze aha. Ibyo bifate nk’ikimenyetso cyatuma wizera ko nubundi bushobozi burenze ibyo buhari, icyo muzakora ni kimwe gusa ari cyo kunyumvira tugakora a.”

Abandi baramwumva

Umwamikazi ati:” twinjire mu nzu tukwereke gato.”

Barinjiye bamwereka cya gisanduku, burya ibyo bari babonyemo cya gihe ni ibipapuro biriho amafoto yiryo shyamba ryose, gusa hariho kimwe gishushanyijeho mapa y’aho hanu hose. Yaragifashe arakitegereza nezaaaa, ahita abona neza abo baturage ubutaka baherereyeho batuye hejuru yabwo, munsi yabwo gatoya ni ho hari amabuye y’agaciro. Yarabibonye arikanga.”

Umwamikazi ati:” Ibyo byari iby’abera baje inaha mu gisekuru cya 5, barabitaye wenda wowe wamenya ibyabyo.”

Gabby aratuza ahubwo arakibika, nyuma gatoya aragifotora ifoto ayoherereza muzehe.
.
Tuve muri GREEN PART Iceland, tugaruke imbere mu gihugu ni mu cyaro kwa muzehe, yabonye ubutumwa kuri WhatsApp buvuye kwa Gabby, agikubita amaso iyo foto ahita yikanga.

Yahagurutse muri salon yinjira mu cyumba cyari ibumoso, agezemo yegera igikuta asa nkukurura tripurex yari iriho. Amaze gukurura iyo tlipurex turabona umuryango umwe ufunguzwa password, akanda imibare yitonze harafunguka, icyumba yinjiyemo niho hari inzira imanuka hasi mu butaka!

Kumbe inzu twabonaga isanzwe hejuru yo mu cyaro, yubatse hejuru y’umutamenwa wubatse munsi y’ubutaka. Muzehe ni muntu ki? Yamanutse hasi mu butaka ahantu hari screen nyinshi ku nkuta kandi nini, hari ama computer menshi, icyo cyumba ni kigari ndetse birasa nkaho ari saro nini. Muzehe yakomeje mu kindi cyumba turabona kimanitseho ibipapuro byinshi harimo n’igipapuro gisa neza neza na kimwe Gabby afite muri Green part Iceland, muzehe yarakitegereje, arongera areba kuri ya foto Gabby amwoherereje ahita amwenyura azamura umutwe asa nkuwemera………….. LOADING EPISODE 06.
.
TANGA IGITEKEREZO CYAWE

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →