IYI NKURU YANKOZE KU MUTIMA CYANE
Umusore w’umukene yakoraga akazi k’ubuseriveri muri resitora [waiter]. Nuko umunsi umwe muri resitora hinjiramo umugabo w’umukire byagaragariraga buri wese ku maso ko “yagafashe” bitewe n’imodoka yari amaze guparika.
Acyicara, wa musore yaramwegereye amwereka menu [urutonde rw’ibiribwa n’ibinyobwa resitora icuruza] maze atangira no kumuganiriza amwereka ubwoko bw’amafunguro meza kandi y’abasirimu yari akwiriye umukiliya nk’uwo yitaga uw’imena.
Mu gukora ibi, uyu musore yumvaga ahari ko uyu mugabo naramuka aguze ibya menshi, ari ko yari bumukureho ‘tip’ nini ifatika. Tip ni twa dufaranga umukiliya wa hoteli, akabari cyangwa resitora aha uwamuhaye serivisi amushimira ko yamwakiriye neza cyangwa nk’ayo amuha asagutse ku yo yishyuye igihe adashaka kugaruza. Hari abakire bameze batyo.
Wa musore yaguye mu kantu aranababara ubwo umukire yatumizaga umutobe w’indimu n’agakati gatoya [sandwich]. Bisa n’aho atari aje muri resitora kurya ahubwo yari aje ngo yibonanire anaganire n’umukecuru wo mu kigero kimwe bari binjiranye basa n’abashaka ahantu hatuje ho kuganirira ibya bizinesi zabo kuko umukecuru na we yari yaje yitwaye muri V8 y’igitonore.
Umusore abonye ko ibyo umukire aguze ari ibya make, yahise yiyumvisha ko ubwo na tip yari buhabwe yatri intica ntikize. Yasubiye kumuzanira ibyo asabye ababaye bigaragara ku maso ko afite agahinda kamusya mu mutima.
Umukire yanyoye ka gatobe buhoro anaganira n’umukecuru maze bamaze ibyo bari batumije nka nyuma y’iminota 30 ahamagara wa musore amubaza fagitire. Umusore yarayimuzaniye ategereza ko umukire yandika ku gatabo ka sheki yari bwishyurireho.
Icyakora uwo mukire ubwo yabonaga uwo musore amuzaniye fagitire ntiyatinze kubona agahinda kuzuye mu maso y’uwo musore, maze aramubaza ati: “Ni ko musore, umeze neza, ni iki kiguhagaritse umutima ko mbona bisa n’aho umutima wawe usobetse amaganya menshi?’’
Umuseriveri w’urubavu ruto hafi amarira amuzenga mu maso, yaramusubije ati: “Ngowe n’ubuzima, databuja. Ubuzima burankomereye, sinzi n’uko nabikubwira.” Maze arimyoza.
Umukire yazunguje umutwe maze amubaza amazina ye arangije amusaba ko yajya gukomeza kwita ku bandi bakiliya akaba yaza gufata sheki igihe yari buvire muri iyo resitora n’uwo mukecuru.
Haciyeho nk’iminota 15, uwo mukire, akoresheje amarenga, yahamagaye wa musore amutungura urutoki kuri sheki yishyura ibyo yari yasangiye na wa mukecuru gusa mu nsi yayo hariho iyindi sheki yanditse ku mazina y’uwo musore.
Akubise amaso kuri sheki yari yanditseho amazina ye, umusore yasanze umukire yamusinyiye sheki ya 10.000.000FRW nka tipu.
Yaguye mu kantu, ibyishimo biramusaga, aho guseka, araturika ararira anibagirwa kuba yashimira wa mukire.
Icyakora wa mukire agera hanze yabaye nk’utinda muri parikingi gato asezera kuri wa mukecuru maze mu gihe agifungura imodoka ye akoresheje ka kuma gato ka telekomande bazifunguza batazikozeho, abona wa musore aje amwirukanka inyuma maze aramubaza ati:
“Ni kuki ungiriye iyi neza ingana itya, databuja, ko njye byandenze?”
Umusaza w’umukire wari wiyambariye ingofero yirabura y’urugara nka zimwe abasaza b’Abagogwe bambara ngo bita “Ntunze Inka”, arahindukira abwira uwo musore ati: “Ubwo nari mu kigero cy’imyaka nk’iyawe, nanjye nakoraga muri resitora nk’uku kwawe narakubititse maze haza umukire wampaye tipu nishyuyemo amafaranga yose y’ishuri nyuma yo kumenya ko nari narabuze uko nkomeza kaminuza kubera ubukene bw’ababyeyi banjye. Ndizera ko nawe ayo mafaranga ari bugufashe nk’uko ayo uwo mukire yampaye yamfashije.”
Umusore ntiyabashije kugira icyo avuga ahubwo yarongeye araturika ararira maze abwira uwo muherwe ati:
“Databuja, ni uko utabimenye ariko ubu wishyuye amafaranga avura mama wanjye kanseri kuko ibisabwa byose ngo avurwe akire kanseri y’ibere bamusanganye byadusabaga 9.380.000FRW kandi nubwo twari bugurishe ibyo dutunze byose birimo n’akazu data yadusigiye mbere y’uko apfa, ntibyari bugze kuri 3.000.000FRW. Unganye data wambyaye, mba nkwambuye. Imana ikongerere imigisha, nta kindi navuga”
Umukire yamwenyuye gake maze abwira uwo musore ati: “Nyoko arware ubukira sha!” Nuko yatsa imodoka ye arigendera.
ISOMO: Buriya ibiganza bitanga ni byo byakira. Ni byo, mu Kinyarwanda, bavuga ko uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana ariko, reka nkubwire: Ntukareke kugira ineza nubwo yaba nto ite kuko wasanga nubwo utabizi wenda yakize ubuzima.
IJAMBO RY’UMUNSI: 1. “Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye.”- IMIGANI 19:17
2. “Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana ikunda utanga anezerewe. Kandi rero Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose, mufite ibibahagije muri byose nk’uko byanditswe ngo “Yaranyanyagije aha abakene, Gukiranuka kwe guhoraho iteka ryose.”
Iha umubibyi imbuto n’imitsima yo kumugaburira ni yo izabaha, ibongerere imbuto zanyu zo kubiba kandi igwize imbuto zo gukiranuka kwanyu. Namwe muzatungishwa muri byose ngo mugire ubuntu bwose, butume Imana ihimbazwa.
Kuko uwo murimo wo kugabura utamara gusa ubukene bw’abera, ahubwo utera benshi guhimbaza Imana, bayihimbaza ku bw’ubuhamya bw’uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.” 2 ABAKORINTO 9: 7:13.