Nyamasheke: Umusaza yasanzwe mu bwiherero yishwe

 

Nyamasheke umusaza wimyaka67 y’amavuko yitwa Munyeshyaka Gratien w’imyaka , wo mu mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye,acagaguwemo ibice by’umubiri .

Uyu musaza yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we witwa Barinda Oscar, bigakekwa ko yaba yarabigizemo uruhare kuko yahise aburirwa irengero.

Amakuru atangwa n’abaturanyi babo avuga ko uyu musaza yavuye iwe ku wa Gatandatu tariki12 Gicurasi 2024, agiye kureba amatungo ye arimo inka n’ingurube, ari mu biraro aho ayororeye hafi y’urugo rw’umuhungu we.

Amakuru dukesha UMUSEKE  ni uko uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Kanyogote Cyimana Juvenal, aganira n’UMUSEKE yahamije  ko byabaye, icyakora ukekwa akaba agishakishwa.

Ati”Nibyo byabaye, birakekwako ari umuhungu we wabikoze, baracyari mu iperereza ,aracyashakishwa .Bagiranye amakimbirane ashingiye ku mitungo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, Yagiye ahabereye ibyago mu mubutumwa ya tanze yasabye abaturage kwihangana gutangira amakuru ku gihe no kwirinda amakimirane ashingiye ku mitungo.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →