Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze Barikana Eugene, wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aho uyu mugabo akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubwo yabazwaga kuri uku gutunga intwaro, uyu mugabo wari wamaze kwegura ku mwanya w’ugize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yahise avuga ko yazitunze akibana n’abasirikare ariko akibagirwa kuzisubiza.
Kugeza ubu Depite Barikana afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje ngo hagaragazwe uburyo yazibonyemo n’impamvu yari azitunze atabyemerewe n’amategeko.
RIB yatangaje ko “yibutsa abaturarwanda ko gutunga intwaro bifite amategeko abigenga ko kandi unyuranyije nayo uwo ari we wese aba akoze icyaha ndetse akurikiranwa nk’uko amategeko ahana mu Rwanda abiteganya.”
Depite Barikana yabaye umudepite kuva mu 2013, mbere yaho akaba yari Umuyobozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe hagati ya 2010 na 2013. Kuva mu 2003 kugera mu 2013, uyu mugabo yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe yari Préfet wa Préfecture ya Kibungo hagati ya 1999 na 2001.
Gutunga imbunda mu Rwanda bisaba iki?
Mu 2018, u Rwanda rwavuguruye itegeko ryerekeye intwaro ryo mu 2009 kuko rwashakaga gusubizamo ibyaha n’ibihano byari byaravanywemo mu 2012 bigashyirwa mu gitabo cy’amategeko ahana ndetse no kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko nshinga.
Polisi y’Igihugu yatangarije IGIHE ko kuva mu 2018 [kugera mu 2022] mu Rwanda nta musivili wari wagasaba gutunga imbunda ngo ayibone kuko hari amateka agomba kujyaho kandi atarajyaho. Amwe muri ayo mateka harimo irigena igiciro cy’amafaranga yakwa ushaka gutunga imbunda, irigena uburyo umuntu yabona imbunda n’aho yayikura, irigena amahugurwa yo kuyikoresha n’umubare w’amasasu atangwa ku wayemerewe.
Mu 2022, Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko nta musivili utunze imbunda mu Rwanda kuko n’abari bazifite bari barazihawe hagendewe ku itegeko rya 2009, ariko bakaba bari basabwe kuzisubiza ubwo hari hagiye kuvugururwa itegeko.
Icyo gihe yaragize ati “Kera barabikoraga ariko kuko itegeko ryavuyeho barazisubije kugira ngo bategereze ibyo itegeko rishya riteganya.”
Ubwo havugururwaga itegeko, uwari Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko ibisabwa umuntu kugira ngo abe yatunga imbunda cyangwa acuruze intwaro mu Rwanda ari ibintu byinshi cyane bitoroshye kugira ngo umuntu abyuzuze.
Yagize ati “Njye ndakeka ko ni hafi ya impossible (bidashoboka). Kugira ngo ucuruze, kugira ngo umurike aho ushaka gucururiza ni iteka rya Perezida rivuga uko bigomba gukorwa.”
Ibyo umuntu agomba kuba yujuje agahabwa uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda
Gutunga imbunda, ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda , Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda
Itegeko ryemerera uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda umuntu wujuje ibi bikurikira:
. Umuntu wasinyanye amasezerano na Polisi y’u Rwanda yemeza ko aramutse ahawe imbunda, amasasu yazo n’ibindi bijyana na byo atazabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
.Abagenzi bafite icyemezo cya Leta y’Igihugu cyabo, cy’uko imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo bigenewe gukoreshwa nabo ubwabo gusa;
.Ibigo by’abikorera bishinzwe gucunga umutekano.
Ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe gutunga no kugendana imbunda, agomba kwandikira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda agaragaza impamvu asaba gutunga imbunda; kuba ari inyangamugayo; kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko; kuba afite icyemezo cya muganga wemewe na Leta cy’uko atarwara indwara zo mu mutwe.
Hari kandi kuba afite icyemezo cy’uko azi gukoresha imbunda gitangwa na Polisi y’u Rwanda; kuba atarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6); kugaragaza icyemezo cyo gutunga no kugendana imbunda cyemewe n’amategeko ku munyamahanga wagihawe.
Icyakora, Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushobora kudatanga uruhushya rwo gutunga cyangwa kugendana imbunda.
Umuntu wujuje ibisabwa n’iri tegeko, yemerewe gutunga imbunda imwe (1) igenewe guhiga, siporo cyangwa kwitabara. Icyakora ubifitiye uruhushya rutangwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ashobora gutunga imbunda irenze imwe (1).
Iri tegeko risobanura ko gutunga imbunda ku buryo ubwo ari bwo bwose, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bigomba uruhushya rwanditswe rutangwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Kugendana imbunda, uretse izigenewe Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibyemererwa n’amategeko, bitangirwa uruhushya rwanditswe rutangwa n’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.
Uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda, amasasu n’ibindi bijyana nabyo, rwishyurirwa buri mwaka amafaranga agenwa n’Iteka rya Perezida.
Polisi y’u Rwanda yahawe uburenganzira bwo kwambura by’agateganyo cyangwa burundu uruhushya rwo gutunga no kugendana imbunda n’amasasu yazo iyo bikoreshejwe mu buryo butemewe n’amategeko cyangwa mu buryo bushobora guhungabanya umutekano rusange.
Itegeko rivuga kandi ko nta musiviri wemerewe gutunga intwaro zigenewe inzego z’umutekano za Leta. Umuntu wese utunze imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo ntashobora kubigendana atitwaje uruhushya rubimwemerera. Nta wemerewe gukodesha, gutiza, cyangwa kugwatiriza imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Iyo uwari utunze imbunda, amasasu n’ibindi bijyana na byo mu buryo bwemewe n’amategeko apfuye, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabisubirana.
Ibyaha n’ibihano
Umuntu wese utunze imbunda yo kwitabara akayirasisha, agomba guhita abimenyesha mu nyandiko ibiro bya Polisi y’u Rwanda bimwegereye, kopi yayo ikagenerwa ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda.
Utunze imbunda yo guhiga cyangwa iya siporo, atanga raporo y’imikoreshereze yayo ku buyobozi buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo mu gihe cy’amezi atandatu (6).
Umuntu wese wandarika cyangwa uta intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuntu wese utiza, ukodesha, ugwatiriza cyangwa utanga intwaro aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze Miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).
Umuntu wese ukora kimwe mu bikorwa bikurikira; gukora, cyangwa gutunga intwaro zitemewe; kwinjiza cyangwa kubika intwaro zitemewe;
gucuruza cyangwa gukwirakwiza intwaro zitemewe; gukoresha intwaro zitemewe aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umuntu wari ufite uburenganzira bwo gukora cyangwa gutunga intwaro, ahabwa igihano cy’inyongera cyo kubwamburwa.
Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri (2) cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese ufasha cyangwa worohereza undi gukora ibikorwa bivugwa muri iyi ngingo.