AMATEGEKO AGENGA ABASORE MU 2024
Mu gihe byari bisanzwe bizwi ko hari imyitwarire iranga abasore ubundi baba bari mu kigero bagoba kwitwaramo nk’abazavamo abagabo bazaba abatware b’ingo, abazihahira bakishyira mu mutwe no ku ntugu inshingano zo gutunga abagore no kurera abana, muri iyi minsi abasore harimo n’abo mu Rwanda bakomeje kurangwa n’ingeso zitari iza kigabo na gato.
Ibi ni byo byatumye umuhanzi mu ndirimbo igezweho cyane yitwa Teta, aririmba ati “Na Erike yabaye Sandara”, ngo umusore w’ubu aho kumwima mega [megabytes] wamwima inka, ngo ‘amaniga’ turasireyinga [kwifata nk’indaya].
Ni mu gihe mu ndirimbo ifatwa nk’iy’umwaka mu njyana ya Hip-Hop yitwa “Bwe Bwe Bwe” umuhanzi Bruce The 1st yahuriyemo na Ish Kevin, Bulldogg na Kenny K-Shot ho Bruce The 1st agira ati ko “Basore mwabaye iki ko MUVUGA KURUSHA INKUMI? UBUGAMBO BWASIMBUYE INGUMI’’.
[Ubundi kera abasore barwanishaga ingumi nyine nk’uko bigaragara ku ifoto twashyize kuri iyi nyandiko. Ariko uretse n’ibyo nyine, ingufu z’umubiri n’ubwonko ni zo abagabo bakoreshaga bashaka uko bakemura ibibazo bibugarije ariko binugarije n’abagize umuryango muri rusange].
None muri iyo ndirimbo, Bulldogg we ararenga akavuga ngo “UMURARA W’I KIGALI ARAHENA NGO ARAMUKE”. Ubwo aba akomoza ku batinganyi kandi na rimwe mu buzima utazigera ubona isake “ishonda” indi sake. [Nanze gukoresha ijambo yakoresheje].
None se basore nshuti zanjye ni gute twisanze aha, wa mugani wa Mwanafunzi?
Ndagira rero ngo twibukiranye amategeko n’udukode tugomba kuranga abasore mu 2024. Ni amategeko atanditse arimo n’ibisa n’urwenya ariko ukuri kwa THE NTACO STORIES PRODUCTION kuba gushiriye mu biganiro nyine.
1. Ntuzigere na rimwe ufata umugore cyangwa umukobwa ku ngufu ngo umukoreshe imibonano mpuzabitsina adashaka.
2. Nta basore babiri bagomba kuba mu cyumba kimwe igihe kimwe bombi bambaye ubusa. Ni kimwe kandi n’uko nta basore babiri bagomba na rimwe kugenda bafatanye ibiganza.
3. Nta musore woga amazi ashyushye, keretse yabitegetswe na muganga. Agomba kubaha amagi ye 2 yo hepfo.
4. Umusore utari iwabo, mu nzu ye cyangwa aho akodesha agomba kumenya igihe cyo kuhavira batarinze bamwinuba.
5. Nta musore ugomba kubaza umusore mugenzi we izina uretse igihe gusa amukoresha ikizamini cy’akazi mu magambo (interview). Ubundi agomba kumwita ‘Bro, Musaza, Boss, Chef, Sir, Musore, Mwirabura, Mujyinga n’andi nk’ayo y’icyubahiro.
6. Umusore agomba kumenya ikimenyetso cyo gusohoka mu cyumba akagira aho aba agiye igihe umukobwa ukundana n’umusore w’inshuti ye yinjiye cyangwa ashaka kujya muri icyo cyumba. [Sinigisha ingeso mbi ariko ibyo bibaho, nta kundi].
7. Na rimwe ntuzigere utera inzenya zisekeje ariko zisebya umusore mugenzi wawe ngo kugira ngo wemeze abagore.
9. Na rimwe ntuzigere wishyura amafaranga ugura igitsina. Niba irari rikwishe shaka uwo utereta mubikora cyangwa umushyire mu mago ujye umuhahira agutekere na byo mubikore magirirane. Ariko nta byo kugura indaya.
10. Umukobwa wahoze akundana n’umusore w’inshuti yawe “Ex” ni nka Ex wawe. Jya umufata uko.
11. Korera amafaranga ukore ikofi mbere yo gushaka gukora imibinano mpuzabitsina.
12. Uko mushiki w’umusore w’inshuti yawe yaba mwiza kose, nawe ni mushiki wawe.
13. Nugafata rero musore, na rimwe ntuzahindure umukobwa cyangwa umugore mwakundanaga ngo ngaho wuriye urwego we urabona mutari ku rwego rumwe kandi yaragukunze nta ho wikora. Dore icyo ukora ahubwo: Jya umuzamurira urwego, umwatse umushyire ku rwego rw’abo bandi ubona barenze.
13. Na rimwe ntuzigere ukora inshingano z’umugabo warongoye [husband] kandi wowe uri umuhungu w’inshuti [boyfriend] gusa. Niba ubona ari aho biganisha, genda usabe ukwe ushyire mu mago, cyangwa umujyane ku murenge.
14.Na rimwe ntukareke [give up] icyiza wiyemeje. Niwumva unaniwe, jya ufata akanya urye uruhuke ubundi ukomeze.
15. Iteka jya wubaha so niba ukimufite, ni we bro wawe wa mbere. Ubaha nyoko kandi, ni we nomero 0001 kuri wowe, abandi baza inyuma.
16. Na rimwe ntuzagaburire cyangwa ngo ushore ku iriba inka udakama cyangwa udateganya gukama. Yirekere abandi bashumba n’aborozi, ntibabuze. Hano nizere ko utumva inka buka. Niba uri mukuru na ko ubwo wabyumvise.
17. Na rimwe nta musore uririra mu ruhame imbere y’umugore uwo ari we wese.
18. Nta musore na rimwe ukoresha ibirungo bya Snapchat. Ugomba kugira isura ya kigabo. Keretse niba ushaka kuba nka wa wundi bavuze wabaye Sandara. Aha kandi nta musore wirukanka akandagira abantu ajya kwifata za selfie.
19. Mu gihe umusore mugenzi wawe akubikije ibanga, ugomba kurijyana mu mva.
20. Nta musore ubabazwa n’uko yahamagaye umusore mugenzi we ntiyamwitaba cyangwa ngo yamwandikiye SMS ntiyayisubiza. Ibyo tubirekere ba Teta bakeka ko twari kumwe na ba Mireille.
21. Na rimwe ntuzaryamane n’umukobwa umusore mugenzi wawe yakubwiye ko ateganya kugira umugore.
22. Aho waba hose, byaba umunsi mukuru cyangwa ntibibe umunsi w’ibirori, musore ugomba kwambara neza. Si ngombwa ibihenze, nubwo byaba bishaje ariko ujye wambara wabimeshe.
Nabifatiye ku byo nasomye ahandi, si ibyamvuye mu mutwe uretse ko nashyizemo uturungo duke twanjye da!