ITABAZA NYUMA Y’IGICUCUCUCU CY’IMPERUKA
.
UBUHAMYA IGICE CYA 03
.
Nyuma yaho mariye kumenya ko papa umbyara bamaze ku muhorahoza, kubera ko ntabashaga kumureba, wenda ntambaraga nagize z’agahinda, ahubwo nakomeje guceceka sinanyeganyega, nkomeza kuryama mu mirambo, amaraso yari menshi, kuburyo iyo nacungaga nabi nkasama gato nahitaga nyanywa, narimo nibaza mu byukuri niba ari njye njyenyine wabashije kurokoka, gusa ntabubasha nari mfite bwo kuba nabireba!!
“bose twabarangije, ndahamya ko ntanumwe usigaye, ahubwo tugende ahandi butarira cyane. ” ni gutyo interahamwe imwe yahise ivuga
” ariko mwarabyibagiwe? Inzoka zigira amayeri menshi, hashobora kuba harimo abarokotse! Ahubwo twongere dusuzume neza ko ntakaba gahumeka! ” undi yahise amusubiza gutyo, ndetse numva batangiye kongera gutemagura imirambo, nange aho narindi ntangira gushya ubwoba, ndetse niba akokanya nara ninyariye kubera ubwoba simbizi, icyo njye nzi ni uko ntari norohewe nagato. Bakomeje kugenda batemagura imirambo, baza kurangiza bose sinongera kubumva, mpita menya ko bagiye, ntangira gushaka uko mva munsi y’imirambo.
Nkimara kubona noneho uburyo bameze, umutwe uhita undya cyane, nsa nkuzungereye bikabije. Ntangira kureba ibikezi kezi, izina umuhutu rikangaruka mu mutwe cyane, ntangira kuba igikange kuri ryo, aho numvaga nange mfite ubushobozi narimbura inyoko Hutu yose, gusa byari nk’inzozi. Nyamara nubwo numvaga mbanze, nange ubwange natangiye kwiyanga no kwiheba, ntangira kwicuza impamvu nabaye umututsi, nyamara naribeshyaga kuko singe Mana yari yariremye. Nubwo aho ntakerekezo cy’ubuzima nari mfite, ariko ntago narinzi icyo iminsi ihatse, ngiyo impamvu nari nkiriho.
Nirengagije kureba mu mirambo nari mo, ahubwo ntangira kureba umurambo nako umugogo wa papa wenyine. Papa yari umwami w’umuryango wacu, mu rugo rwacu kandi yari umwami mwiza kuri twe, na mama akaba umwamikazi mwiza kuri twe, niyompamvu umurambo wa Data utari umurambo koko ahubwo wari umugogo, nongeye kuwitegereza mbanza kubura isura ye kuko bari bamutanyaguje imihoro, gusa nyuma naje gushishoza neza mbona ko ariwe. Agahinda karanyica gusa sinarira kuko amarira ntayo nari nkifite, ahubwo nari meze nk’igiti ntanijambo narimwe nari mbashije kubona ngo mvuge, bagenzi bange burya uvuga aba atarabona, uwabonye we abivugira mu mutima. Nari nshecetse gusa ku mutima njagaraye cyane bitavugwa, ntangira kwibuka amagambo ya papa yose yari yahoze ambwira, ati :” sano muhungu wange ukwiriye umuryango mwiza, ukwiriye ibyishimo mu muryango, iterambere ryawe rizanshimisha aho nzaba ndi hose, kandi umutima uca bugufi ndetse usendereye imbabazi wawe, niwo wonyine uzatuma mbona Ijuru, ubwo rero uramenye ntuzambuze Ijuru. ” papa yabimbwiye atyo nk’impamba izamfasha mu buzima bwange bwose, ndetse yandaze kugira imbabazi no guca bugufi, nubwo aho ntamutima w’imbabazi nari nkifite!
Nongeye kwibuka uburyo papa yahoze asaba abo twari kumwe kuzanyitaho aho bazajya hose, agahinda karongera karanshengura kuko mubo yabisabaga bose ntanumwe nabonaga warokotse!
Ubwo bwari bumaze kunyiriraho ntamutima mfite wo gusohoka muri urwo rubingo rwuzuyemo imirambo y’abo twahoranye ndetse n’umugogo wa Data. Ijoro ryahise ritwikira amanywa nkomeza kwiyicarira ahongaho hagati y’imirambo myinshi ndetse mu kidendezi cy’amaraso yabo!
Muri iryo joro mu kubura ibitotsi kwange, niho nongeye kwitekerezaho neza, bintera gusubiza amaso inyuma ndongera mbona neza mu mashusho uko byagiye bingendekera!
Hari hashize iminsi ibiri, ubwo njye n’umuryango wange, ubwo ni ukuvuga papa na mama, bakuru bange babiri, mushiki wange nkurikira ndetse nundi muto wankurikiraga (bucura), ubwo twari duteraniye muri saloon nkibisanzwe, twari turangije gufata amafunguro y’umugoroba, ariko nkuko byari bisanzwe, mbere yo kujya kuryama twarabanzaga tukaganira ducanye amatara amwe yitwa amatadowa. Ubwo twarimo tuganira, njye nubundi nakundaga kuba ndi gukirana na bucura bw’iwacu, yari agakobwa keza gafite urwasaya rwiza rurerure, gafite imisoso ndetse n’inyinya nk’iyamama.
Twabaga dukirana tuzenguruka twihishanya muri saro. Gusa uko byari bisanzwe njye nabonaga atari ko biri kuri uwo munsi, noneho papa na mama ndetse na bakuru bange nabonaga basa nkabafite Ikibazo, kuri iyi nshuro baganiraga gahoro ndetse bakanimyoza buri kanya. Njye ikintu nabashije kumva mo, numvise papa avuze ati :” maze kumva kuri radio ko ngo indege ya perezida Habyarimana ihanuwe, akaba amaze kwitaba Imana, none ngo ibyo nabyo tugiye kubizira, uko byagenda kose ubu ntamutekano tugiye kugira. ”
Ni ibyo njye nabashije kumva kuko ubwo njye na Isimbi mushiki wange muto twakinaga, twarasakuzaga cyane twe ntacyo twari twitayeho.
Uwo mwanya mukuru wange yahise aza aradufata adufunga umunwa, aratuzana atwicaza hamwe nabo ati:” mumire ntihagire uwongera kuvuga ”
Ubwo nahise nshaka kumubaza impamvu atubuza kwikinira, ahita yongera amfuka umunwa.
” Sano, igihe tugezemo si ugutunara, ceceka twese hamwe dutegereze ikigiye gukurikira. ” niko papa yahise ambwira ari kunyongorera. Icyakora ubwoba bwari bwatangiye kunyica.
Ngiye kumva numva inyuma y’urugo hariyo imirindi myinshi y’abantu.
Ibi bintu sinari mbimenyereye niyo mpamvu nagize ubwoba.
Nahise ndebe papa mbona nawe afite Ikibazo
“ngibyo ibyo nababwiraga birasohoye. Akacu kashobotae, inyoko tutsi igiye kwibasirwa cyane birenze bimwe byambere, burya bimwe bya MUTUTSI MVIRA AHA byo muri 71 kugeza 73 (1971-1973) ndetse n’ikindi gihe umututsi yibasiwe, byari umuteto ntacyo twari twakabona, rero ubanza ijoro rigiye kujya ryikuba kabiri! Icyakora Imana iratuzi ntitwihebe, ahubwo ducishe make dusenge, kugira ngo ibiza gukurikira tube twiragije Imana. ” ni gutyo papa yatubwiye, gusa njye ntacyo nakuragamo kuko numvaga banshanga.
Ubwo tutaratangira gusenga twahise twumva basakuje cyane badusaba gusohoka munzu ngo twicwe, njye numvisemo kwicwa numva ubwoba buranyishe, ariko papa ahita amfata arankomeza!!
“turabara gatatu, nimuba mutarasohoka murabona ibyago. ” ni uko bahise badusakuriza batubwira.
“Nyamuneka dusohoke mudasanga banadutwikiyeho inzu.” mama ibi yabivuze afite igihunga kinshi.
“Oya, mwicare ahubwo dushake icyo twakora. Aho kugirango tubasange batwice nk’imbwa, twareba uko dupfa kigabo. ” mukuru wange mukuru niko yavuze ndetse yanahagurutse. Ahita yinjira mu cyumba cye, akuramo inkoni eshatu nziza bakundaga kuragiza inka, imwe ayihereza papa, indi ayiha mukuru wange umukurikira, iyindi ayiha mushiki wange, hanyuma we ahita afata umupanga wari wegetse mu nguni
“tugiye gutegereza ikirakurikira, ariko kandi twirwaneho. ” atubwira atyo
Babagabo bari hanze bahise bakubita cyane akugi ko kumarembo, gahita kagwa mu rugo bose binjirira icyarimwe, inka zitangira kwabira cyane kuko zari ziri gukubitirwa mu biraro byazo ari nako bazitemagura
” rero uko ndi kubyumva bose bari mu gikari, rero ngiye gufungura kuri uyu muryango wo kuri salo, mama namushiki wacu, bihute bahungane abana, mu kiliziya, hanyuma twe turaza nyuma tubasange kuri paruwase. ” niko mukuru wange yavuze.
Mama yahise aheka mu mugongo ISIMBI, nange mushiki wange mukuru ahita amfata akaboko baradufungurira, ariko bagifungura twumva urugi rwinjiye munzu bararukuye, bose bahita bimena muri salo, mukuru wange abahukamo na wa mupanga atangira kurwana nabo, ubwo papa nawe yahise abwira mukuru wange wundi kudusohora aho muri saloon
ati :” twara abo kuri paruwasi, turaza kubasangayo, ntitutaza kandi ubwo muramenya ko byarangiye ibyacu, hanyuma kandi uramenye uzite ku bavandimwe bawe na nyoko uwo.” mukuru wange ahita adusohora vuba vuba
Papa nawe yahuka muri ba bantu bafite imihoro n’inkoni zibyibushye zifite imisumari ku mutwe (impongano y’umwanzu cg ubuhiri)
Batangiye guhangana nabo, tutaragera kure twumva mukuru wange aratatse cyane bisa nkaho ababaye, papa nawe twumva araboroze cyane mama ahita yifata kumutwe no ku nda icyarimwe ariko dukomeza urugendo
Ndetse ntitwongera kumva papa na mukuru wange basakuje
Mukuru wange twari kumwe numva yikije umutima ati :” twihute cyane.”
Ubwo twahise dukataza, tugeze ku musozi wo hakurya dusubije amaso inyuma tubona iwacu hari kugurumana cyane barahatwitse, dukomeza kwirukanka, vuba cyane duhita tugera kuri paruwase twinjiramo dusangamo abandi benshi cyane, abana bari kurira, harimo n’abo mbona bacitse amaboko, ubwo natwe duhita twicara mu bandi ndetse niabandi bakomeza kuza bisukiranya!
Twagumyemo ahongaho budukeraho, ejo mu gitondo padiri azinduka aza, adusomera ijambo ry’Imana, atangira kuduhumuriza
ati :” nyamara ibi mu myaka yashize ubwo umubyeyi BIKIRAMARIYA yabonekeraga ikibeho, yarabivuze. Niba mwibuka neza yabwiye wa mukobwa yabonekeye ati ‘musenge cyane mushishikaye, kuko ndabona amaraso menshi mu gihugu cyanyu.’ ibi ngo yabivuze ari kurira amaraso. Rero namwe musenge cyane, dusenge twese hamwe kuko amasengesho abasha gutuma ibibazo nkibi bihunga hanyuma umwanzi agatsindwa. Dusenge cyane dusaba umubyeyi BIKIRAMARIYA kudusabira ku mana ngo amatabaza yacu yake.” padiri yakomeje kutwigisha rwose, twumva dutangiye kuruhuka.
Ubwo byari bimaze kuba mu masaasita ntarabona mukuru wange cg papa, akokanya ntangira kurira kuko nabakundaga, ariko mpita mbona papa mu muryango ari kwinjira, mukuru wange ahita ahaguruka yirukanka aramusanganira ndetse amuzana aho twari twicaye, nababajwe ndetse twese turizwa n’ibikomere byari byuzuye kuri papa umubiri wose. Kumatako, mu mugongo, kumaguru ndetse no ku maboko, bari bamutemaguye cyane yuzuye amaraso
“twagerageje kubarwanya ariko badutsinze, mukuru wanyu bamwishe kuko we bamutemaguye umutwe bakawujanjagura, njye baketse ko napfuye kuko nange nari ndyamye hasi bantemaguye, bahita basohoka bamena petrole ku inzu batangira kuyitwika, ubwo sinzi aho akabaraga kavuye mpita mpaguruka inzu itarashya yose ndasohoka, nange ntangira kuza inaha, ubu nibwo mpageze. ” ni gutyo papa yatubwiye ubwoba bwatwishe kubera uko yari amaze yuzuye ibikomere umubiri wose, gusa abo twari kumwe bahise badusaba gutuza hanyuma turatuza rwose
Inzira nayo ntago ndi gukunda kuyigarukaho cyane kuko ubwo yabaga yakwishe siyo wabaga uri gutekereza, ahubwo wanayisabaga Imana ngo ize ari nyinshi iguhitene aho kwicwa n’imihoro ndetse
nu’buhiri!
Padiri yari akiri kuduhumuriza, tugiye kumva twumva igitero cy’interahamwe kiraje, bari bari gusakuza cyane bati :”TUBATSEMBATSEMBE ”
Ubwoba bwahise butera kuri buri umwe, batangira gusenga ndetse na padiri akomeze kuduhumuriza ati :” murusheho gusenga cyane rwose, dusenge cyane burya Imana ntitererana abayisunze kandi bayizeye, wenda irabireka bikaba kuko ibyo tuzi byose ko ari byiza kuri twe Imana yo hari igihe ibitwima kuko iba ibona bizaba irimbukiro ryacu, bityo ikabireka bikaba kugirango bibe igitambo cy’ubugingo bwacu bwiteka. Rero nonaha ntiduhagarike imitima yacu ngo Imana yatwibagiwe, ahubwo twumve ko hari icyo idushakaho, naho twapfa kubwo umubiri ubugingo bwacu buzabaho byiteka kandi mumunezero. ” padiri amaze kutubwira atya rwose twese icyarimwe twarikirije tuti :” AMEN, HABWA ICYUBAHIRO NYAGASANI KUKO UBUZIMA BWACU BURI MURI WOWE. “twahise tugira umutima usukuye, turanezerwa ndetse interahamwe zihita zinjira mu kiliziya,
” Padiri wowe turagusabye va muri abo bantu. ” niko umwe muri bo yamubwiye
” kuki nabavamo kandi turi abavandimwe? Turi bene mugabo umwe. ” padiri arabasubiza
” ufite kubavamo kuko ntagihe Umuhutu yabaye umuvandimwe n’inyenzi, Inzoka muzindi. ” baramubwira
” hano nta muhutu uhari, nta nyenzi cg Inzoka biri hano, twese uko mutubona hano turi abavandimwe. Tuva amaraso amwe, tugira umubiri umwe kandi tubabara kimwe, ikidushimisha twese ni ukaba dufite amahoro n’umutekano, ikirenze ibyo byose twese duhuriye ku Imana imwe ishobora byose umuremyi w’ijuru n’isi. Murumva rero ko ubuvandimwe bwacu bwarenze n’ubuvandimwe. ” padiri yabasubije atyo aseka, Gusa nabonye batangiye kugira umujinya
” Umuhutu wese aho ava akagera uzagerageza kurengera no kwifatanya n’umututsi inyenzi, azaba ari umugambanyi ntakabuza nawe azicanwa nabo. ” niko uwo wari ubakuriye yavuze
Bahise bafata padiri bamukubita ubuhiri bwo mumutwe ahita yitura hasi ndetse Bahita bamusogota, bamukubita imipanga baramucocagura, baramwica imitima yacu irashenguka!
” izi nyenzi zose, ntitwazimara, muhamagaze imbunda tubiraremo n’amasasu! ” niko yahise ategeka.
Batarajya kuzana imbunda bahereye impande zose batemagura, baradutemagura urusaku ruba rwinshi mu kiliziya, kandi ntanuburyo bwari buhari bwo guhunga! Baratemaguye bageze aho bararuha wa mukuru w’interahamwe sinzi ukuntu yarimo agenda genda mu mirambo aba ageze aho twari turi njye n’umuryango wange. Aba abonye mushiki wange, mbona arasetse, aba amufashe mu misatsi atangira kumukurura, amugeza hagati ahatari hari abantu bamushanyagurizaho imyenda, twe tureba, mushiki wange arataka cyane ariko ibigabo biba biramufashe wamukuru wabo atangira kumusambanya!
Mukuru wange yarabibonye umujinya uramwica ahita ahaguruka vuba vuba asakuza cyane
agiye kurwana na bo ariko bamufata ataramugeraho bamukubita agafuni ko mu mutwe ahita arambarara hasi bamuramiza umupanga wo mu manga bamwica batyo adasambye, mama nawe impuhwe za kibyeyi n’agahinda ku mwana we ahaguruka yirukanka niba yarashakaga kurwana nabo simbizi, gusa urupfu rwa mama rwo rwanteye agahinda katoroshye, sinakabaye mbabwiye uko byagenze ariko ndabibabwira kugirango hato bitazasubira.
Mama bahise bamwakirana yombi baseka cyane,
“uyu mugore ari kurira neza arasa nkuwaguhaza ku buriri. ” niko umwe muri bo yavuze..
Bahise bamutanyura, babiri bafata ukuguru kumwe n’abandi bafata ukundi, bakajya bamusimburanywaho, papa we kubera byabikomere yari afite ntantege yari afite ahubwo yari agaramye gusa ari gushoka amarira mama bamufashe kungufu ari benshi bigera naho acika intege, abura intege zo kurira burundu mbireba! Nuko barangije bose bazana ferabeto sinzi aho bayikuye, bayimujomba mu gitsina batikura cyane mama nawe apfa atyo 😭
Mushiki wange na we bahise bamutanyaguza bamukurikiza mama, Isimbi kubera ibyo yari yiboneye yararize cyane, bumva ngo ari kubasakuriza, bamufata ukuguru baramuzunguza cyane bahita bamukubita kugikuta, akubitaho umutwe ubwonko bwose burasandagurika ndetse ubwinshi bunyitura mu maso butumpa ntabasha kongera kubona byose ariko mpita mbuhanaguza ibiganza byange!
Umva ako gahinda nagize? 😭
Twese kubwo ibyo twari twabonye, abatari bapfuye twari ducecetse gusa ntacyo turi kuvuga ahubwo amarira ari kujya amanuka kumatama gusa. Imbunda zahise zihagera, ariko ibyo niboneye ni agahumamunwa….
.
UBUHAMYA IGICE CYA 04 ni ejo
.
MUHUMURE….. TWIBUKE TWIYUBAKA…… Mukomere kandi dukomezanye
Turwanye ingengabitekerezo mbi ya JENOSIDE.
sangiza ubu buhamya ukora SHARE mu magroup atandukanye ubamo
UMWANDITSI : @CorneilleNtaco