INKURU Y’URUKUNDO: Nabonye ubwiza bw’umwiza nakunze bwambere yapfuye

NABONYE UBWIZA BW’UMWIZA NAKUNZE YAPFUYE

 

 

Nitwa NTACO, uyu munsi nariho ntembera mfite guitar muntoki mpura numugabo ugaragara nkaho ari mukigero kimyaka 37. Numugabo bigaragara ko ataryohewe nubuzima ndetse benci bamwita umusazi kuko agaragaraho utubazo two mumutwe. Yaje ansanga nsa nuwumva ngize ubwoba mpagarara hamwe, yaje ansaba kumutiza guitar agacurangaho. Nayimuhaye ahita yicara kuribino byuma bitangira imodoka kumuhanda ngo zitarenga umuhanda. Yatangiye gucurangana ubuhanga buhambaye, numva ndumiwe ndetse nanjye mpita nicara iruhande rwe nkomeza kumwitegereza. Yacuranze indirimbo yari yiganjemo amanota yama mineur, abayazi barabizi ko aramanota akurura amarangamutima cyane. Yacurangaga ataririmba nyamara byabyaraga injyana nziza cyane inogeye amatwi. Uko yacurangaga natangiye kubona amarira atangiye kumuza mumaso ndetse atangira kumutemba kumatama. Nagerageje kumubaza ikimurijije, ntiyansubiza ahubwo akomeza gucuranga. Kera kabaye yaje gusoza, niko kunyitegereza atangira kumbwira ati:

.

Ibi byose bitangira muntangiriro yigihe nuzuzaga imyaka 6 nafashwe nuburwayi bwamaso ndetse birangira mbaye impumyi kuburyo nabagaho nkuhora mwijoro ryicuraburindi. Nabayeho ndi impumyi, iwacu bazakunjyana mwishuri ryimpumyi ryigisha gusoma nokwandika. Mugihe nigaga gusoma no kwandika naje kubifatanya nokwiga gucuranga guitar ndetse ndabimenya. Nyuma yo kwiga nasubiye iwacu, ndetse ntangira kubaho nabi, cyane ko niwacu tutari twishoboye. Natangiye kujya mfata guitar nto nari mfite nkajya nicara kumuhanda nkacurangira abahisi nabagenzi. Abangiriraga impuhwe bampaga udufaranga natahanaga nkabasha gufasha abo mumuryango wanjye.

.

Hari umukobwa wakundaga guca aho nabaga ndigucurangira, kenci yarahatindaga, ndetse kenci yansigiraga mafaranga menci akansaba guhita ntaha kuko ayo gutunga umuryango wanjye nabaga nyabonye. Sinagiraga uburyo nabashaga kubona nari gukoresha mushimira nibwo naje kumuhimbira iyi ndirimbo maze gucuranga. Nyuma yo kuyihimba yaje kumara igihe ataje aho nakundaga kwicara ncurangira abahisi nabagenzi, ntangira kubabara kuko numvaga nararuhiye ubusa. Rimwe naramaze kwakira ko ntazongera kumwumva naje kumva ijwi rye rinsuhuza. Nabaye nkuri kurota ndetse mbanza kwikanga. Yansabye guhaguruka nkamusuhuza ndetse ndabikora rwose kuko ntari kwitesha ayo mahirwe kuko narimaze igihe mukumbuye. Yarampobeye arankomeza ndetse rwose niyumvamo ko nawe yarankumbuye. Gusa mpita nigarura nkekako nibeshyaga. Ntatinze nahise mubwira ko namuhimbiye akaririmbo, yahise atungurwa cyane ndetse anyicara iruhande ansaba kuyimucurangira. Natangiye gucuranga ndetse namaze kuyicuranga yarize. Namubajije ikimirijije aho kunsubiza ahita ampobera arankomeza cyane, numvise uburyo umutima we watega ndetse amarira ye atangira gutembera kurutugu rwanjye. Nabaye nkumurekura gusa sinamurekura wese, nzamura ibiganza byanjye nsa nukabakaba kuko ntabonaga nkuko nabibabwiye, nagejeje ibiganza byanjye kumatama ntangira kumuhanagura amarira. Numvise uburyo umubiri we wari woroshye nkora kumaso he numva uburyo ashobora kuba yarafite amaso meza, ndetse numva ndasa nutangiye kwishushanyiriza uko yasaga mubitekerezo byanjye. Ntakabuza nahise nsobanukirwa ko nari namukunze. Nahise nigarura vuba ndetse mpita murekura murinjye niyumvamo ko uwo mukobwa atashoboraga gukunda umusore nkanjye wimpumyi.

.

Yambajije igitumye mera nkumwiyatse, musubiza ko ntacyo ahubwo musaba imbabazi ko narengereye. Yabaye nkuwigira hirya gato numva sinzi ikintu azanye. Yarakimpereje ndakabakaba mbanza kuyoberwa icyo aricyo, bitinze naje kumva bisa naho cyari igikapu kirimo guitar. Naratunguwe ndetse birandenga, amatsiko yarimenci nkabakaba ncakisha aho imashini zicyo gikapu ziri mpita mfungura nkuramo guitar yarimo. Yari nini ndetse mukuyikababa numva bishoka ko yari nziza cyane. Naramushimiye birandenga ndirira imbereye, yampanaguye amarira ndetse ambwira ko iyaba bishoboka yankorera nibirenze ibyo. Nongeye kumucurangira yandirimbo kuri guitar nshya yari ampaye nuko aramperekeza ndataha. Twatandukanye numva ntabishaka kuburyo numvaga twakigumanira.

.

Iminsi yarahise ndetse rwose nkomeza kurushaho kumva nkunze uwo mukobwa, amazina ye yitwaga Daniella. Uko narushagaho kumukunda niko narushagaho kugira ubwoba nkibaza niba umusore nkanjye utabona yashoboraga gukunda umukobwa ntashidikanyaga ko yari mwiza kandi ari umukire bitewe namafaranga yampaga. Nafashe ikemezo cyo kutazasubira kumuhanda kugirango ntazongera guhura na Daniella ndetse nkakora kuburyo nagombaga kumwibagirwa nkamwikuramo. Namaze igihe ntajya kumuhanda, gusa ntangira kumva ngomba no kumusubiza guitar ye yari yarampaye. Igihe nari munzira ndimo njya kumushaka natunguwe no kumva ampamagaye, numva arimo araza ansanga ndahagarara. Angezeho arampobera biratinda, ndetse ambwirako yararimo aza kundeba nubwo atarazi iwacu. Nibwo nanjye namubwiye ko nanjye narinje kumushaka ngo musubize impano yari yarampaye. Yambajije impamvu ncaka kuyimusubiza mbura icyo musubiza gusa kera kabaye nderura mubwira ko namukunze gusa adakwiye umusore nkanjye utabona. Daniella yararize ndetse nawe ahita ambwira ko nawe yari yarankunze.

.

Nubwo byari bitoroshye natangiye gukundana na Daniella gusa sinumvaga ko bishoboka ko umusore wimpumyi uvuka mubakene nkanjye yashoboraga gukundana na Daniella umukobwa mwiza nkuko nabibwirwaga nabamubonaga. Daniella yaje kumpishurira ko ari imfubyi umuryango we wazize impanuka gusa atunzwe nubucuruzi ndetse akanita kumitungo ababyeyi be bamusigiye. Uko iminsi yahitaga nagendaga ndushaho gukunda Daniella ndetse rwose urukundo rwacu rurakomera. Muntangiriro abo mumuryango wanjye nabo ntibabyumvaga gusa baje kubyemera ndetse baduha umugisha wa Kibyeyi dusezerana kubana akaramata.

.

Twabanye mubuzima nakwita bwiza kuko ntacyo twari tubuze. Kenci kucyumweru Daniella yamfataga ukuboko tukajya gusenga kuko nabikundaga cyane. Iyo nabaga ndikumwe na Daniella sinakeneraga inkoni yo kunyobora kuko yamberaga amaso akanyobora. Daniella yaje gusama inda yambere ndetse buratunezeza cyane. Twaje kugira amatsiko yo kumenya umwana waruri munda yumugore wanjye nakundaga, niko gufata Inzira twerekeza kubitaro bikuru mumugi. Tukigerayo batubwiyeko Daniella yaratwite umuhungu. Tujya gutaha Muganga wari wadufashije muri icyo gikorwa yambajije niba haraho nigeze ngerageza kwivuza amaso, musubiza ko igihe nafatwaga namaso iwacu ntabushobozi bari bafite bwo kumvuza. Uwo muganga yatubwiye ko aho kuri ibyo bitaro hari inzobere mubyamaso zashoboraga kunsuzuma zikamenya niba nakongera kubona cga byararangiye. Birumvikana ntitwari gutaha tutabonanye nabo baganga. Umu docteur wansuzumye yatubwiye inkuru isa nkaho yari nziza nyamara yarigiye kutwinjiza mubihe bikomeye. Yatubwiye ko gukira kwanjye gushoboka gusa ko operation yo kumvura yagombaga gukorerwa mubuhinde. Numvise nishimye gusa nanone mbabaye kuko hari hakenewe 25million frw kugirango mbashe kuvurwa. Sinarinzi aho nakura ayo mafaranga, ndetse mubyukuri hari ntaho.

Njye numugore wanjye nakundaga twatashye twese tubabaye ndetse tutanavugana kuko buri wese yibazaga inzira byacamo Ngo mbashe kuvurwa.

.

Twageze murugo burira buracya kurinjye bucya ari ibisanzwe kuko nari namaze kwiyakiramo ko ntamahirwe yo kuvurwa mfite. Daniella we yatangiye gusa nuhinduka ndetse rwose bitangira kumpangayikisha. Kenci namwumvaga arira gusa namubaza ikimuriza ntambwire byinci. Hashize icyumweru ndi murugo nagiye kumva numva Daniella araje anyicara iruhande aho nari ndimo ncuranga. Niko kumubaza impamvu atashye ayo masaha kandi yakabaye ari gucuruza, atagize byinci ambwira numvise arimo amfatisha ikaramu, ampereza nimpapuro ansaba kuzisinya. Namubajije ibyanditse muri izo mpapuro ambwira ko aribijyanye no kuvurwa kwanjye. Yambwiye ko hari abaterankunga bemeye kumvuza nkazabishyura buhoro buhoro. Sinatekereje byinci nahise mbisinya. Ndetse rwose numva ndanezerewe. namaze kubisinya Ahita yongera arahaguruka arigendera. Nimugoroba atashye yatahanye ibyangombwa binyemerera kujya kwivuza mubuhinde. Narishimye bitavugwa ndetse ncimira Daniella cyane. Nahawe icyumweru cyo kwitegura, igihe kiragera umuryango incuti nabavandimwe baramperekeza nerekeza kukibuga kindege. Twagezeyo indege ibura isaha imwe ngo ihaguruke, nagombaga kujyana numukorerabushake wabyabitaro naringiye kwivuzamo. Daniella yansezeye arira, nanjye ubwanjye kwihangana biranga ntangira kurira. Nibwo abahwitura abagenzi bahamagaye ko amasaha ageze ngo imiryango yindege ifungwe, baramfashije ndihuta nicara mundege. Abari bamperekeje barataha, njye nerekeza mubuhinde.

.

Ndi mundege natangiye kuganira nawamukorerabushake twari tujyanye, atangira kumbwira uburyo nahiriwe kuba mfite umugore mwiza wigitangaza, byumwihariko unkunda kuburyo yemeye no kunyitangira. Numvise nsa nudasobanukiwe, nibwo yampishuriye ko Daniella yagurishije imitungo yose iwabo bari baramusigiye ko ndetse icyo yasigaranye ari inzu tubamo gusa, ko naho yacururizaga ubu asigaye ahakodesha kuko naho yahagurishije. Byose yabikoze kugirango mbashe kuvurwa. Numvise mbaye nkumusazi, nibaza ubwo busazi Daniella yakoze birandenga. Narasakuje ndaboroga nsaba ko indege yansubizayo nyamara ntibyari gushoboka. Wamuganga twari kumwe yatangiye kunturisha ndetse ampa amazi ntarinzi ikiyarimo nyasomyeho mpita nsinzira. Nongeye gukanguka numva ntakiri mundege ahubwo ndi mumodoka. Nahise menya ko twageze mubuhinde.

.

Umunsi wakurikiye uwo twagereyeyo najyanwe kubitaro byagombaga kumvura, ndetse nyuma yo gusuzumwa mbwirwako nzakira ntakabuza, ngo nudutsi twamaso dukorana nubwonko twari twarazibye. Byafashe imunsi itatu ndimo nitabwaho nabaganga gusa njye ntabyo narinzi kuko nari narasinzirijwe kugirango mbashe kubagwa, byose nabibwiwe nkangutse. Nabajijwe uko merewe mvugako ntakibazo usibye umutwe waryaga mo gake. Bari banshize ibipfuko kumaso ndetse mbwirwako bizakurwaho nyuma y’iminsi itandatu. Ntawakumva uburyo nari mfite amatsiko yo kureba, kuko narimaze imyaka 24 ntacyo kwisi nzi uko gisa. Iminsi yaratinze gusa iragera, mbwirwa ko ngiye gupfukurwa. Byakozwe neza ndapfukurwa, nyuma yimyaka myinci mfungura amaso ndareba. Nabonye abantu, mbona abaganga bari baraho, nyuza amaso mumadirishya mbona ikirere numucyo wacyo, mbona amazi nubutaka, mbona byinci byiza ntarinzi. Nagaruye amaso ndeba abantu ndeba uburyo ari beza birancimisha cyane, wamuganga twari twarajyanye yambajije uko merewe mbura icyo musubiza ndahamuhobera cyane. Nashimiye abaraho kukazi bakoze, niko guhita nsaba ko bampamagarira umugore wanjye Daniella. Bagerageje nomero ye gusa ntiyacamo. Natekereje ko ahari wenda ari amarezo atarakundaga. Namaze amezi atatu aho mubuhinde nkikurikiranwa nabaganga. Naje gusezererwa nyuma yo kubona rwose ko nakize neza. Wamukorerabushake yagombaga kumperekeza nkataha iwacu irwanda. Numvaga ataringe uzarota mbona imbona nkubone umugore wanjye.

.

Amasaha yisunitse ari menci, ngera murwanda nabyiganaga ncaka gusohoka mundege kuburyo numvaga ntariburote ngera kubutaka. Nageze hasi numva amajwi yabo mumuryango wanjye bampamagara nihuta mbasanga turahoberana biratinda, natangajwe nuburyo bose bari bakuze, kuko naherukaga kureba mfite imyaka itandatu mbere yuko mpuma. Gusa mubaraho sinigeze mbonamo umugore wanjye, nabajije aho ari ntihagira unsubiza ahubwo banyereka imodoka twari tugiye kugendamo ikatugeza aho ari. Nubwo byari ibyishimo kumbona gusa twageze mumodoka ntihagira uwongera kumvugisha. Byanteye impungenge, ndetse mbona tugeze ahantu hasaga nibitaro, twinjiyemo, umwe mubari bashinzwe kwakira abantu aho, ahita ahamagara umuntu ntamenye amumenyesha ko mpageze. Ako kanya abaganga batatu bahise bahagera, bansaba kubakurikira. Nateye intambwe numva ntazi iyo njya mpindukije amaso ntungurwa no kubona bamwe twari kumwe bose barimo barira. Nakomeje gukurikira babaganga banyinjiza ahantu mucyumba, gusa sinasangamo undi muntu numwe. Nabuze icyo mvuga ntangira kurira mbaza aho umugore wanjye ari. Bansabye gutuza ko nkomeje kwitwara ntyo byasubiza inyuma amaso yanjye, nyamara sinabumva nkomeza kubaza aho umugore wanjye ari. Umwe muribo yarampishuriye ambwira ko umugore wanjye yakoze impanuka ubwo yazaga kudeba kukibuga kindege. Nabwiwe ko yararimo agenda namaguru yihuta cyane, agahura nimodoka ikamuhushura akarenga umuhanda, bitewe nuko yaratwite yagejejwe kwamuganga yamaze kuva amaraso menci kuburyo ariwe nuwo yaratwite ntawabashije kubaho.

.

Nabaye nkumusazi nsarana abaganga baraho mbita ko ntacyo bamaze, nyamara narabarenganyaga. Maze gutuza banjyanye aho umugore wanjye yarari, bwambere ndamwibonera namaso yanjye. Bwambere mbona ubwiza bwe nahoraga mbwirwa, bwambere mubona we atambona.

.

Kuva uwo munsi narahindutse, sinigeze mbasha guherekeza umugore wanjye kuko nari narasaze byararangiye. Kugeza ubu umbona, buri wese ambona akampunga. Naje kumenya ko Daniella yagonzwe agenda namaguru kubera kubura amafaranga yo gutega ngo agere kukibuga kindege. Namenye kandi ko ibyo yacuruzaga byarahombye kuburyo ntafaranga yarakigira. Umva, Nifuje gupfa ndabibura, ncaka kwiyahura biranga, ubu mbaho ntegereje umunsi nyagasani azongera kunyereka umwiza wanjye Daniella

.

NTACO, ndagusabye iyi nkuru uzayisangize abakuzi bose, ubambwire ko ntari umusazi ahubwo nabaye umugaragu wurukundo nakunze Daniella.

 

Corneille Ntaco……✍️

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →