Ruracyageretse hagati ya King James na Pastor Blaise umushinga ku mwambura asaga 30$

 

Ibya King James na Pastor Blaise umushinja ubwambuzi bikomeje kuba agatereranzamba

Abakurikira imyidagaduro mu Rwanda ku wa 5 Mata 2024 baguye mu kantu nyuma y’ubutumwa bw’uwitwa Pastor Ntezimana Blaise Ntezimana bwanyujijwe ku rubuga rwa X, ashinja umuhanzi King James kumwambura arenga ibihumbi 30$.

Uyu muhanzi aherutse kugaragaza ko we na Ntezimana Blaise, batangiye gukorana ubucuruzi bushingiye ku ruganda rwa kawunga nta masezerano yanditse bafite bitewe n’uko bari inshuti, nyuma baje guhomba.

Nyuma y’icyo gihombo Blaise yasabye King James ko yasubizwa amafaranga ye, bagerageza gushakira hamwe igisubizo ariko birangira inzira ya gishuti yanze biyemeza kugana inkiko ngo zibarenganure.

King James yemera ko yahawe n’uyu mugabo ibihumbi 30$, gusa yose ntiyashowe mu ruganda nk’uko yabyemereye Pastor Blaise Ntezimana mu majwi afite ndetse akemera kwishyura ariko binyuze mu nzira y’ubutabera nyuma yo kugerageza iya gishuti ntibimvikane.

King James avuga ko yabaye inshuti na Pastor Blaise ku buryo hari igihe abo mu muryango wo kwa Blaise bose bigeze kuza mu Rwanda, noneho King James abaha itike z’arenga 8,000$, gusa ntabwo ahakana ko na Pastor Blaise atamubaye hafi kuko iyo King James yabaga ari muri Amerika yimwiyambazaga.

Ni iki cyatumye Blaise Ntezimana yizera King James?

Pastor Ntezimana mu kiganiro cyanyuze ku rubuga rwa X (Space), yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko aziranye na King James kuva kera atarajya mu nzira y’agakiza ndetse bakoranye byinshi atashatse gutangaza kubera ko adashaka kumusebya gusa ngo byatumye amufata nk’umuvandimwe n’ubwo batavukana.

Ati “Ubuzima nabanyemo na King James ntabwo nari Pasiteri, nari umuntu utubaha Imana utagendera mu nzira zitunganye Imana impa amahirwe ya kabiri mu buzima nza gusubiza ibintu byanjye ku murongo. Uko tuziranye iyo nshaka kwica izina rye niho nari guhera, naje mvuga amafaranga n’ubu niyo nsaba. Ndavuga gusa ku mafaranga ntabwo ngambiriye kumusebya kandi mbere y’uko bijya hanze nta kintu ntakoze.”

Yakomeje agira ati “Ni umuntu nafataga nk’umuvandimwe, ntabwo tuva inda imwe ariko twabanye mu bintu byinshi, ntabwo kuba naratanze amafaranga angana kuriya nkayaha umuntu ari uko nari mbuze ubwenge, ni icyizere n’ubuvandimwe byari bihari. Avuga ko nanze kwemera igihombo twagiranye no gushaka kumwicira izina, njyewe ntabwo ndi icyamamare sinshaka no kubushakira kuri King James.”

Blaise avuga ko kumvikana bimaze kunanirana, yegereye Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi ashaka ko abahuza na King James bakumvikana, ngo King James avuga ko ibyo kumvikana atabishaka, bazakomeza inzira y’ubutabera.

Uyu mugabo avuga ko amafaranga yayahaye King James mu 2021, bumvikana ko agomba kuba umufatanyabikorwa nubwo batigeze bagirana inyandiko. Ngo yagombaga kuza mu Rwanda mu mpera z’uwo mwaka bakabona kujya muri RDB gushyira mu nyandiko imikoranire yabo.

Gusa nyuma ageze mu Rwanda yasanze ya mafaranga atagihari, King James amubwira ko yagize utubazo twatumye amwe muri yo ayakoresha mu gukemura ibibazo yari yagize. Uyu muhanzi yabwiye Pastor Blaise ko azayamwishyura binyuze mu ruganda afite, undi nawe yibwiraga ko atabura uko amwishyura bibaye ngombwa.

Nyuma y’aho ngo byabaye ngombwa ko agenda asubira muri Suède aho aba, amusaba gukora ibishoboka byose akabona ya mafaranga bagakora icyo bari biyemeje.

Mu 2022 Pastor Blaise yabwiye King James ko agiye kuba ashatse andi mafaranga akaba ari we wigira mu ruganda agakora gusa na we biramunanira kubera ko ataba mu Rwanda ngo abashe gukurikirana ibikorwa byarwo.

Yemeye ko amafaranga yose atashowe mu ruganda

Mu majwi Blaise Ntezimana afite yahawe na King James ubwo bari bari kuganira, amwemerera ko amafaranga yose atayashoye mu ruganda.

Muri ayo majwi hari aho King James agira ati “Hari ibibazo nari ndimo igihe cyose, hari ayakoze mu ruganda ariko hari n’andi hari utubazo nari ndimo nyine, nagiye mpura n’ibibazo byinshi bituma umuntu atanga amafaranga. Tugomba kubivuganaho tukabifataho umwanzuro.”

Pastor Ntezimana Blaise avuga ko n’ubu yakwemera kwicarana na King James bagakemura ikibazo cyabo.

King James aherutse kubwira shene ya YouTube, Ukwezi TV ko kimwe mu byamutunguye ari uburyo ibibazo yari afitanye n’iyi nshuti ye byageze kuri Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi.

King James we avuga ko yahagaritse kumwishyura kuko Pastor Blaise yamureze kandi nta kindi yari kurenzaho.

Ni iki cyatumye ajyana King James mu nkiko?

Pastor Blaise Ntezimana avuga ko yagerageje igishoboka cyose ngo yumvikane na King James ariko ibintu bigakomeza gutinda, bigera aho amujyanya mu nshuti n’abandimwe ngo bamufashe kwishyuza uyu muhanzi.

Ati “Nabinyujije ku bavandimwe be bakuru baramuganiriza arabyemera, ararakara ngo kubera iki njya kumurega ku bavandimwe, ndamubwira nti twumvikana ibintu ariko ntubikora kandi uko bitinda ku ruhande rwanjye ndushaho kumererwa nabi.”

Umwaka ushize nibwo Blaise yajyanye ikirego muri RIB, ngo King James aramurakarira kuko ashaka kumufungisha.

Byageze aho bemeranya ko King James yamwishyura make make ariko nabyo biza guhinduka bitewe n’uko yari agabanyije amafaranga yagombaga kumuha buri kwezi, undi arabyanga.

Ati “Impamvu nabyanze ni uko amafaranga yashakaga kumpa nta kintu yari kumfasha kandi nkurikije uko muzi n’uko tuziranye ni nko kumbwira ngo komeza wihangane. Urugero natanga ni nko kuvuga ngo ngufitiye miliyoni 100Frw ariko nzajya nguha ibihumbi 100Frw ku kwezi, uko ntabwo ari ukwishyura.”

King James kandi yemera ko baramutse babonye umukiliya w’uruganda bagabana ariko bakabarana ku mafaranga yose yashyizemo mu gihe cy’amezi icyenda kuko niwe wishyura ibijya ku ruganda kandi ntabwo rukora.

 


Ruracyageretse hagati ya Pastor Blaise (ibumoso) na King James (iburyo)

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →