ICYUZABA
.
Episode 16
.
.
Duheruka mugace ka 15 president John Jay gukira byanze yapfuye. Mike na Anita bahawe impapuro ngo basinye, izubukwe ndetse nizishyaka zemerera nkuzaba president!
Mike yari yanangiye ko atari businye izo kuba president. Byarangiye afashe zampapuro gake yitonze Babona araa……….
.
.
Dutangiriye agace kacu hamwe Mike yarari gutekereza ko ari agatego bashaka kumutega kuko arabona bamuhata kuba president cyane!.
.
Mike yagumye gutekereza cyanee, Muntekerezo ati ubundi iki gihugu bangije gutya, iki gihugu kuba wabona akazi bisaba kuba uzwi cg uri uwumwana ukomeye, iki gihugu cyabaye indiri yaruswa… Ehm!
Vis Chairman ati uratekereza iki!? Fata impapuro usinye!
Mike yitonze atuje afata impapuro asoma neza ibikubiyemo.
Bagiye kubona babona,
Mike Arazisinye zose neza ashyiraho nakadomo.
.
Anita yaratunguwe ati Chr urakoze Amuha aka bizou kwitama! ati nishimiye ko wemeye kubana nanjye.
Vise chairman yitegereza neza aho umusore asinye aramwenyu ati musore Akazi keza. Mwitegure ubukwe muri weekend. Buzatahwa nabantu bake ntidushaka ko bijya mwitangaza makuru ni bucece. Mwakire Invitation 10 mwembi muzahitamo abantu 10 mwihitiyemo nibo bazabatahira ubukwe.
.
.
Tugaruke kunyeshyamba, Samy ari kwambika abasore be amapeti kubyo bamaze gukora. Ufite rito ni Coporal. Umukuru ni Captain aranganya Amapeti na SAMY. Inyeshyamba ziti Afande nawe tugomba ugomba kuzamuka muntera.
Samy ati oya aya arahagije.
Bose batangira kuririmba ngo Colonel, Colonel, Colonel, Colonel..
.
.
Baramuterura bamunaga ibicu. Ipeti rya Colonal riba ribaye irye, Kuva kuri Captain
Bamusimbukishije ipeti rya Major, ipeti rya Lietonant Colonal, agera kuri Colonal.
.
Samy yavuye muri icyo gikorwa cyo gutanga amashimwe kungabo ze. Ahamagaza baba Siniper. Ni babiri bazafatanya kurasa president uzaba umaze kurahira. Samy ati mbazaniye umuyobozi mushya ubashinzwe numukobwa ushoboye cyane yitwa Captain Carine. Ati Captain Carine azi byinshi cyane mukurasa azabereka byinshi ntimuzahushe rwose. Samy arakomeza ati mission nyibashyize mumaboko kuko mfite izindi nshingano nyinshi, arko nzajya mbaba hafi ni munkenera.
.
Samy ati Ntamakuru dufite kubyerejeye president mushya uzajyaho, bakomeje kumugira ibanga ahari nukugirango aticwa atararahira. azatangazwa uwo munsi. Ubu
Harabura icyumweru niminsi mike, mube muryamiye amajanja. Ati ubu njye ngiye kujya mumajyaruguru yigihugu, mubaturanyi bacu kubwubufatanye. Hariyo intwaro nimodoka zintambara bazaduha zizadufasha murugamba turi gutegura dufata umurwa mukuru.
.
.
Tugaruke kuri Mike na Anita bavuye kureba ibyo bazambara, bari gutaha Anita abwira mike ati cher wantunguye wemera gusinya ko uzaba president kdi wari wabyanze.
Arko njye ntacyo bimbwiye waba uri president utaba uriwe, icyambere nuko nzaba nkufite birampagije.
Mike ati Nibyo koko ntabyo nashakaga arko natekereje nibaza ukuntu igihugu kimeze, ibibazo byacyo, nibutse aho navuye abariyo, nibuka ubuzima abaturage benshi babaye nibwo nafashe icyemezo ko ntagomba guhunga ibibazo ahubwo ariyo mahirwe mbonye yo kubikemura.
Ikindi natekereje kunyeshyamba zikomeje kwigira akaraha kajyahe. Bimwe mubyibanze nuguha umutekano abaturage nkatsinda ziriya nyeshyamba.
.
Tukiri abanyeshuri muri kaminuza twumvaga nitubona akazi tuzahindura igihugu. Arko kubera amategeko ashyirwaho.
Byose nabitekerejeee, mfata umwanzuro wo gusinya maze nze mbazonge bambone.
.
Anita abwira Mike ati ndishyimye kuba ufite ibitekerezo nkibi pe, turahuje cyane.
Nkinjira muri iki gihugu nahuye numumama uryamye kumuhanda inzara yenda kumwica. mujyana ahantu turaganira ambwira ibibazo byiwe numva igihugu ntikibaho ni baringa.
.
Mike ahita areba Anita araseka.
Anita ati usetse iki se?
Mike ati nibutse ko aribwo nagukunze ntakuzi, nkubonye mukinyamakuru urimo ufasha uwo mumama.
Anita ati burya wantanze kunkunda? Narinziko arinjye wagukunze mbere none warantanze! Ati Ndababaye rwose, twongere tubisubize inyuma ngukunde mbere.
Mike ati nakongera nkagutanga kuko waba uzwi uri umwana wa president nge ntazwi ndi mucyaro!.
Anita araseka. Abaza mike ati nonese chr, urumva uzabishobora!? Ntibizakubera umutwaro, uracyari muto nta president wigeze ubaho muriki gihugu ungana nawe!?
.
Mike araseka ati kuba mfite urumuri rwanjye rutazima arirwo Anita nzagera kuri buri kimwe kuko no mumwijima nzajya mba mpareba.
Anita yarishimye cyane, ati urakoze cyane. Kdi ndabizi urashoboye kuyobora ni mumutwe si imyaka.
.
Feri yambere bayifatiye kwa Mike kugirango bahe umusaza na Mahirwe invitation zizabinjiza mubukwe.
.
.
Muzehe akibona invitation arikanga ati mwabanamwe ubukwe ko mubwihutishije aho nigusa? Ati ubukwe muri iyi weekend?
Mike ati ntakibazo papa niko tubishaka ntabyo gutinda.
Umusaza ati Noneho duhite dutangira no kwitegura umwana mubyumweru bike!?
.
Mike araseka ati oya papa ntabwo Anita atwite rwose.
Muzehe ati nonese niki gitumye mukora ubukwe bwihuse? noneho Papa wumukobwa ntaniminsi iracamo apfuye, Anita se Yagize ubwoba bwo kuguma kwibana niyo mpamvu?
.
Mike ati oya papa Anita ntakibazo afite ahubwo ni kumpamvu zigihugu!
.
Papa mike ati igihugu se gute?
Anita ati ni itegeko nshinga ribidutegeka. Hakenewe umuntu ugomba gusimbura papa kubu president rero umugabo wanjye niwe itegeko ryemerera kuba president.
.
Muzehe ati reka reka ndabyanze, muhungu wanjye usigaye wifuza bigeze aho? Ugakora ibintu nkibyo utambajije ngo nkugire inama koko??
Ibyo bintu uhite ubihagarika ntubyemere.
Mike ati namaze kubyemera papa kdi Nafashe icyemezo.
Papa mike ati nyumva, sinshaka ko ujya muribyo bintu .
Mwana wanjye uracyari muto ikindi ibuka uwo uriwe.
Mike ati ndabizi papa kdi uwondiwe nibyo byatumye mfata umwanzuro.
Ngomba kugaragaza itandukaniro imyaka sicyo kiyobora hayobora ibitekerezo ufite.
Papa mike ati niba wanze kumva ibyo nkubwira unyibagirwe nka so ndetse nubukwe bwanyu sinzabutaha. Niba uyu mugi mwanzanyemo ari uwo kunsuzugura ugakora amakosa ntinyjmve nkuko mbere wanyumvaga, wajyaga gukora ikintu ukabanza kumbaza.
Mike ati papa narakuze nanjye ngomba kwifatira umwanzuro, ubu ngomba kumenya ko mfite inshingano zurugo rwanjye kdi nkanahindura ubuzima bwabanyagihugu.
.
Umusaza abwira umukobwa we Mahirwe ati itegure tuzinduke mugitondo cyakare twisubirira mucyaro, tubasigire umugi wabo. Dore uyu musaza wawe yasaze, azapfe wenyine. Umusaza ati
Arko president wigihugu muzi ibyaribyo.?
.
Mahirwe yabwiye papa ati papa njye sinsubira mucyaro kubintu bitumvikana. Njye nshyigikiye musaza wanjye, naba president ndabizi azahindura byinshi kuko azi ibyo abaturage bashaka, azi uburibwe babamo kuko yabubayemo. Ugende wenyine niba utadushaka.
Umusaza a nuko mumbwiye? Bana banjye nimwe muryango mfite, narabareze murakura none kuki mwakwanga kunyumva koko.
Bagihe kubona babona Muzehe atangiye gususumira arekura imbago agenderaho yikubita hasi agwa amarabira.
Bose Basakuriza icyarimwe bati papaaaaaa……………
.
.
ICYUZABA
Episode 17>>>>>
.
Ese papa mike wanze ko mike aba president aratinya iki? Wowe ushyigikiye umusaza cg uri kuruhande rwa Mike? Kubera iki?
Ese ko muzehe aguye hasi aho ntapfuye mike na Anita bose bagasigara ari imfubyi zababyeyi bombi!?
.
Ntuzacikwe nagace gakurikira.