Biravugwa ko producer Element eleeh yaba yisunze Meddy muri gospel

Element yaba yasanze Meddy muri gospel?

Bikomeje kuvugwa ko Producer akaba n’umuhanzi Element yaba yateye umugongo iby’indirimbo benshi bita iz’isi, nawe akaba agiye kujya yikorera indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana gusa nyuma yo kwakira agakiza.

Mu gihe aya makuru akomeje kuvugwa, uyu musore nta kintu arayavugaho, n’ubwo byabaye urujijo kuri benshi ubwo bajyaga ku rukuta rwe rwa Instagram kureba ko yaba hari icyo yatangaje, bagasanga post zose yigeze gushyiraho nta n’imwe ikiriho.

Umuhanzi Kevin Kade n’umusizi Junior Rumaga bakunze gukorana na Element, ni bamwe mu baciye amarenga hakiri kare ko hari umwanzuro ukakaye uyu musore yaba yafashe, gusa ntibigeze bavuga uwo mwanzuro uwo ariwo mu butumwa banyujije kuri Instagram zabo.

Wabyakira ute Element yerekeje muri gospel, nyuma ya Meddy na Niyo Bosco baherutse kwerekeza muri iyi nzira?

umuhanzi Kevin Kade yaciye amarenga ku mwanzuro wa Element

umusizi Junior RUMAGA mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram story, yaciye amarenga ku mwanzuro wa Element

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →