Diamond yasobanuye icyamuteye gutera umugongo ibihembo bitangirwa muri Tanzania
Diamond yasobanuye icyamuteye gutera umugongo ibihembo bitangirwa muri Tanzania
Diamond wamaze kuba ikimenyabose mu ruhando mpuzamahanga, yatangaje impamvu yatumye atangira kugendera kure iby’ibihembo bitangwa muri Tanzania.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, yagaragaje ko hakiri ikibazo cyo gukoresha ukuri ku kumenya ukwiye guhabwa igihembo.
Ati”Murabizi impamvu navuze ko ntazongera kuzajya nitabira ibihembo bitandukanye nuko bitatangwaga bishingiye ku kuri.”
Avuga ko ibihembo bitagakwiye gutangwa ku bw’impuhwe, ati”Njye sinkunda ibihembo bitangwa kubera ko habayeho iyoroherezwa cyangwa impuhwe ku muntu ubihabwa kandi atabikwiye.”
Yaboneyeho gukebura abetagura ibi bihembo, abasaba ko bakongeramo imbaraga bakajya babikorana ubunyamwuga kuko umuziki wabaye ubucurizi bitakiri ukwishimisha.
Ikindi yagaragaje ko abategura ibi bihembo babashaka kwiha ijambo cyane ku bahanzi mu buryo budasobanutse.
Kugeza ubu Diamond abonwa mu rwego rumwe na ba Davido, Burna Boy, Wizkid na Tiwa Savage.
Yagiye kandi akorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu ruhando rw’Isi nka Rick Ross, Omarion na Neyo.
Diamondyavuze ko abategura ibihembo bakwiye kongera ubunyamwuga mu byo bakora Mu bihe bitandukanye Diamond yagiye yegukana ibihembo yaba muri Tanzania no hanze yayo.