ITABAZA NYUMA Y’IGICUCUCUCU CY’IMPERUKA ubuhamya igice cya nyuma final


.
Tukigera mugaco k’interahamwe bahise badusaba kwicara hasi turarambya batangira kutubaza iyo duturutse, bati ko tubona muri igikundi, muravahe mukajyahe muri iri joro? ntabyo gusubiza twari dufite, ntitwari kuvuga ko duturutse kwa RUCAGU nubundi twari kuba tumukoreye inkono ishyushye, nubundi niba byari ugupfa twari gupfa uko byagenda kose ntacyo twari kubihinduraho, njye aho nari nicaye nari negeranye n’umukecuru mpita numva atangiye gusenga asaba Imana imbabazi zibyo yakoze, ndetse akomeza kuyisaba kumwitwarira mu bwami bw’ijuru

” muri gutinda kandi dufite byinshi byo gukora iri joro, dukazanye vuba izi nyenzi tuzikemure vuba dukomeze akazi kacu.” ni uko umwe muribo yavuze ndetse abivuga yarangije gutema uwambere mu mutwe, njye nahise nikanga, ubwonko bwange bunsubiza inyuma muri byabindi byose mazemo iminsi, nongeye kwibuka urupfu rw’ababyeyi ndetse n’abavandimwe bange numva ubwonko burazungurutse ariko nubundi nkomeza kumva nkomeye kuko nari naramenyeye kubona ibintu bibi kandi biteye ubwoba ikindi nari nariyakiriye mvuga nti urupfu ni rwaza ndarwakirana yombi, rero ako kanya nahise nongera gusubiza ubwenge kugihe nkomeza kureba ibiri gukowa n’abahutu nanone amatwi yange yarongeye yuzuramo urusaku rw’abo twari kumwe bari gutemwa bunyamaswa, batwirayemo n’imihoro, ubwo nge nahise ndyama hasi ngo ntakomeza kubona ibyo byose mpita nipfuka umutwe ahubwo nkomeza kumva imiborogo y’abari gutemagurwa, nahise numva hari umuntu unguyeho mpita numva n’ibintu bishyushye cyane, naho yari amaraso yuwo muntu unguyeho bari bamaze gutema!
hahise hangwaho nabandi bagera muri batatu, abo bose bari banguyeho bari barangije kwicwa nabatari bagapfuye bari bari munzira yo gupfa kuko no gusamba ntibyari biri gushoboka, badutemaguraga baseka cyane mbese ubona ko bibashimishije, bari barangije kuba inyamaswa muzindi ndetse ngewe mpamya ko barushaga inyamaswa zinkazi ubukana ! barangije kuturambika hasi twese baba batuje gato bari kwahagira ndetse banaseka

“turagakoze aka ko, hanyuma bose mubakururire muri kiriya cyobo cyari gisigaye hanyuma duhite duhindura tujye ahandi.” niko umwe muri bo yavuze, mpita numva batangiye kugenda banaga imirambo mu cyobo cyari gicukuye aho hepfo. hashize akanya numva bamwe bari bandiho babankuyeho, mpita menyako akange kashobotse numvaga bari busange ntapfuye bagahita banyica, ubwo mpengera bajyanye bamwe bankuyeho, ndebye neza mbona banteye umugongo, kandi kuko hari nijoro, mpita ntekereza ko ayo ari ayandi mahirwe mpahwe n’Imana yo kongera gucika urupfu, nahise niberangura, mba ngeze ku gihuru cyari hepfo aba ariho mba niyicariye ndikuruhutsa umutima, sinzi ukuntu naje kongera gukebuka mbona bagiye, ubwo nahise nzamuka ngera mumuhanda mpita ntangira kugenda nirukanka cyane muri iryo joro, sinanatekerezaga wenda ko nshobora kugenda nirukanka ntyo nkaba nongeye guhura n’abandi imbere, cyane ko nagenderaga mu muhanda rwagati, yewe kubera umwijima wari muri uwo muhanda, sinanatekerezaga ko nshobora guhura n’igisimba cyikaba cyanyahuranya, reka da, ubwoba bwijoro ryo ntacyo bwari bukimbwiye, bimwe byo kugira ubwoba ngo ushobora guhura ninyamaswa ikakwangiriza ntawabitekerezaga nijoro! uwari uteye ubwoba kurusha ibindi byose biteye ubwoba icyo gihe yari umuntu, iyo wumvaga izina umuhutu wabashaga no guhita ujya muri koma ! byari biteye ubwoba kuba mu Rwanda icyo gihe noneho bikaba akarusho kwitwa UMUTUTSI, byari ikizira cyikaziririzwa cyane ko ngo umubano w’umuhutu n’umututsi icyo gihe byagereranywaga nk’umufunzo ku kaguru, cyangwa se umusonga mu rubavu!
ubwo ngewe nakomeje kwiyirukankira ngezaho ndananirwa ariko kuko uwo muhanda wari mu ishyamba nahise ninjira ishyamba, ndyinjiramo rwose ngeze aho mbona batapfa kugera mpita nicara hasi negamira igiti ntangira gushaka gusinzira ariko imbeho n’ibitekerezo byinshi bimbuza gusinzira rwose sinagohetse habe nabusa, nyamara burya Imanz irakora, kuburyo ntazi naje gusinzira nongera gukanguka murukerera ndikumva urusaku rwinshi ku misozi ubwo kandi rwari urw’abatutsi bari kwicwa urubozo! nahise menya ko amanywa yingorane yantangiriyeho, ubwo nahise nkebaguza hirya hose nkabona ntamerekezo namba mfite! ahantu hose nabonaga ntahazi kuko numvaga nindamuka nyuze aho ndigutekereza nshobora kuhahurira n’igitero cyabicanyi! nkumva ndihebye cyane, cyakoze nahise mfata amerekezo amwe twari turimo mu ijoro ryashize agana muri kongo, ubwo nkurikira ayo merekezo ariko nkomeza kugendera muri iryo shyamba, nyamara icyo ntamenye ni uko nubundi muri ako gace hari hafi yo muri kongo, iyo mbimenya nari kugenda nirukanka cyane nkagerayo vuba, ariko nakomeje kwigendera gahoro, ariko kandi sinanirenganya kuko shenge n’inzara yari yatangiye kumbaga amara.
reka nihute cyane mbabwire uko naje kurokoka kugirango ntidutinde mubuhamya kandi NTACO nkumwanditsi aba akeneye kugira ibindi yandika bitari ibi ndikumubwira, hanyuma nawe akandika.
iryo shyamba narinyuzemo nkajya mpura nimirambo yapfuye wenda imaze icyumweru, cyangwa indi minsi mike, ibyo nkabyihanganira,naje kugera imbere numva urusaku rwinshi, njya aho mbasha kureba neza mbona ni abatutsi benshi bapfukamishije hasi ariko batarabatema aho icyo nabashije kuhakura nuko numvise ko ngo bafashwe bagiye kwambuka umupaka ngo bage muri congo, ubwo nahise menya ko ngeze ku mupaka, mpita mpindura amerekezo nsa nkujya iburyo bwange hanyuma mpita nkomeza imbere ngenda nububa cyane, kuburyo naje kugera mu ishyamba rinini cyane, ariko mpita numva nduhutse ariko impamvu naruhutse ni uko bidasubirwaho nari narangije kugera muri congo, uko navuye muri iryo shyamba byo ntago mbigarukaho cyane,nubwo naho nahuriyemo n’ibisitaza ariko byo simbivugaho, ahubwo naje nanone kwisanga mu giturage kirimo amazu yibyatsi! nahise ngenda mpegera ngo nsabe amazi yo kunywa, nkigerayo mbona abantu benshi murusisiro hahita haza umusore arandeba cyane ahita amfata ukuboko tujya aho abandi yari abasize

” huyu mtoto anateseka sana.” niko umukecuru umwe yahise avuga.

” sasa mnaona huyu mtoto ni munyarwanda kbx” niko undi musaza yahise yongeraho

” sasa kofi, leta maji hapa, mnamupatiye cakula.” wamukecuru wambere niko yahise avuga, ubwo bahise banzanira amazi ndanywa, barankarabya neza bampa ibiryo ndarya ndangije ndahembuka,
bakomeza kuvuga igiswayire njye nkabarebera gusa ntingire icyo mvuga, nari nambaye imyenda yumiyeho amaraso, nari mpaze nigihe ntoga, ubwo bahise banyuhagira ndetse bampa imyenda ndambara bukeye bwaho wa musaza mbona azanye ifarashi anyicazaho, nawe yicaraho ubundo arayitwara cyane, aza kungeza ahantu nabonaga ari heza cyane, ariko twahageze nyuma yiminsi itanu, twararaga mu ishyanba akica udukwavu akatwotsa tukaturya hanyuma tukarya n’imbuto, ubwo mugitondo kare tukongera tugasubira ku ifarashi akayirukansa cyane,
aho rero twageze hari umugi rwose, ndetse tuza kugera ahantu hubatse amahema menshi tuba duhuye n’abazungu babiri

” eeeee” niko yahise asakuza cyane azamura amaboko asa nkubahamagara.nabo bahita baza.

” huyu mtoto ni munyarwanda, mumusaidire sasa.” niko yahise ababwira abasaba, babazungu bavugana nawe ibindi ntazi kuko bari bazi igiswayire,barangije bamfata akaboko umusaza nawe aransezera yurira ifarashi aragenda.
nihuse cyane, babazungu natangajwe nuko batangiye kunganiriza mu kinyarwanda, nange ntangira kubasubiza ,baranjyana ndetse baza kumbwira ko aho ari mu kigo kita ku mpunzi United Nations High Comission for Refugies (UNHCR), banambwira ko aho hari abandi banyarwanda benshi cyane baje bahunze ubwicanyi buri kubakorerwa, ndetse bakomeza kumpumuriza,
mugihe nabaye ahongaho mu nkambi ntakibazo nahagiriye ariko byari bigoye kwishima ndetse no kwishimana n’abandi wenda bo bahuye nibirenze ibyange, aho twari munkambi twarangwaga n’amarira n’ibyishimo bikeya rwose!
twagumye aho ariko njye hari umuzungu wakundaga kunyitaho, yari yaranyikundiye ndetse naranamuganije inzira yumusarava yose naciyemo, yakundaga kuza akamfata akaboko akajya kuntembereza mumugi Igoma,.twakomeje kubaho gutyo ariko kuko aho munkambi twagiraga amaradiyo twaje kumva ko tayari inkotanyi zarangije kubohora igihugu bagikura mu maboko y’abanzi! twakomeje kujya twumva ko mu Rwanda umutekano wagarutse ,haza igikorwa cyo gucyura impunzi, batangira gutaha.
ubwo nge wa muzungu wankundaga yaje kunshaka ambaza niba ncaka gutaha ariko nkurikije ukuntu ntaho natahira , inzu yacu barayitwitse, umuryango wange warishwe, abaturanyi nabo ni uko abatarishwe ni abatwiciye, numva ko ntaho natahira rwose mpitamo kumubwira ko ntabishaka, nyamara atari uko ntabishaka ahubwo nabonye ko ntashye nshobora kuzababara byikubye inshuro nyinshi.
ubwo uwo muzungu yahise ansaba ko twijyanira ndamwemerera, hari kuwa 5 kuwambere twurira indege tujya kinshasa, niho nagiye ndaba, mu mugi mwiza cyane nabayeho ubuzima bwiza ariko uko iterambere rirushaho kugenda riza, nkakurikirana byahafi amakuru  avugwa ku Rwanda, nagiye mbona za gacaca, zaburanishwaga abakoze ibyaha bya jenoside , nagiye mbona ibiganiro bivuga kubumwe n’ubwiyunge, nkomeza kugenda numva ubuhamya bw’abarokotse ariko bababariye, nange binyigisha kubabarira, ubu rwose ntawe nyikoma ngo ni uko yanyiciye, nubwo ntanumwe muri bo ndabonana nawe, rero naje kurangiza amashuri yange kuko wa muzungu yari yarantangije amashuri, nahise mbona akazi keza igihe kiragera nshaka umugore, ubu ndi umu papa w’abana 4 abahungu ba 3 n’umukobwa umwe arinawe bucura, icyaje kongera kumbabaza nyuma ni uko wamuzungu yaje kwitaba Imana😭 gusa ndamushimira Imana imuhe iruhuko ridashira, ikindi nari nibagiwe kubabwira ni uko naje kumva indirimbo ya MUNYANSHOZA DIODONIE murabizi ko akunda kuririmba kuri aya mateka ya Jenoside, rero kumwe ajya avuga abitabye Imana, numvise avuzemo Data, na mama ndetse arenzaho ko uwo muryango wazimye ntawarokotse.kandi data yarambwiye ngo ntuzatume umuryango wacu uzima, kuva icyo gihe nahise numva ko mfite umwenda wo kubwira Abanyarwanda ko burya mpari umuryango wacu utazimye,niyompamvu kuri iyi nshuro nahisemo kuza mu Rwanda ngo abe ariho mfatanyiriza n’abandi kwibuka. NIBA WUMVA USHAKA KUMFASHA, URASANGIZA UBU BUHAMYA ABANDI ,NIWO MUSANZU URABA UMPAYE MUKUGARAGAZAKO BURYA BWOSE UMURYANGO WACU UTAZIMYE.
ubundi njye nitwa SANO nkuko mwakomeje kugenda mubibona mu buhamya, rero aho mba kinshasa nkunda gusoma inkuru zuyu mwanditsi NTACO arinayo mpamvu ariwe nahisemo ngo nzamuganirize ibyange abibandikire akoresheje ubuhanga bwe, ntago kumubona byangoye kuko atangoye nageze igoma musaba ko twahurira ahantu hamwe mu mugi wa Gisenyi ubwo turahahurira, turaganira, mubwira byose nubwo byari bigoye kumvikana mu rurimi rw’ikinyarwanda kuko nubwo mbasha kugisoma ariko nyivuga nabi kuko nakibagiwe, nyuma rero tuza gutandukana. Ni gutyo byagenze ( ibi mwumvise byo kuvuga uko nahuye na sano, ntago mba mbyanditse ni uko ariwe wabinsabye hanyuma ambwira nuko ngomba kubivuga. ubundi njye icyange cyari ukubaha ubuhamya gusa.)

Sano yarangije abashimira ndetse kuri uyu wa 5 nibwo yasubiye iwe kinshasa, hari igihe nzapostinga ifoto ye hano kuri page mukayibona. ni umugabo mwiza pe.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →