Hamuritswe igitabo kigiye kwifashishwa mu kwigisha amateka ya Jenoside mu mashuri y’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi, REB, bwatangaje ko igitabo cyandikiwe kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kizashyirwa mu mashuri yose kugira ngo gifashe abarimu kubona ibisubizo by’ibibazo abanyeshuri bajyaga bababaza kuri Jenoside bakabiburira ibisubizo.

Igitabo ‘le Génocide Perpétré Contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants’ cyanditse mu buryo bwo kubara inkuru, umwana abaza umubyeyi ibibazo na we akamusubiza.

Cyakomotse mu bibazo Umwanditsi Rurangwa Jean Marie Vianney yabajijwe mu 2019 ubwo yari ari kuganiriza abantu ku gitabo yanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rumusaba kubandikira igitabo kuri iyi Jenoside mu mvugo bashobora kumva.

Rurangwa usanzwe ari n’umuhanzi, yahisemo kwandika inkuru ye nk’ikiganiro umubyeyi yagirana n’abana be abasobanurira inkomoko y’ingengabitekererezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Muri iki gitabo uyu umubyeyi ajyana abana be ku nzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi zirimo urwa Kigali, Nyamata, Murambi na Bisesero bavayo agaha umwanya abo bana bakabaza ibibazo bagendeye ku byo babonye.

Ati “Jenoside kuyisobanura hari amagambo akomeye arimo rero iyo uyasobanuye ukayakoresha mu kiganiro umwana agirana na se biroroha, kandi ni uburyo bwiza no kugira ngo nkangurire n’ababyeyi kuganira n’abana babo kuri Jenoside. Njye icyo nabakoreye nasubije ibibazo bajya babazwa bikabananira. Kiriya gitabo kirimo ibisubizo bajya babwira abana babo ari abarimu ari n’ababyeyi.”

Yavuze ko ari ngombwa ko abana bigishwa aya mateka bagakura bayazi kugira ngo bazashobore no kuyigisha abazabakomokaho.

Umuyobozi w’Urwego rw’Iguhugu rw’Uburezi bw’Ibanze REB, Dr Nelson Mbarushimana, yatangaje ko iki gitabo bamaze kucyakira ndetse bazakigeza mu mashuri atandukanye kugira ngo cyunganire integanyanyigisho ivuguruye izashyirwa ku ikoranabuhanga bitarenze Mata 2024.

Ati “Tugira ibitabo byunganira integanyanyigisho yacu, iki rero twagihisemo nk’igitabo kizunganira abarimu, abanyeshuri biga n’ababyeyi mu kurushaho kumva neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bikavamo n’imbaraga zo kubikumira kugira ngo bitazongera.”

Dr Mbarushimana yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 hazaba harimo amafaranga yo gukwirakwiza iki gitabo mu mashuri ku buryo amashuri ya Leta yose azahita atangira kucyifashisha mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarimu cyabaruhuye umutwaro

Uwimana Alice wigisha muri GS Ryabega mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko iki gitabo kizafasha gusobanura neza Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo abanyeshuri baba bafite bakabibonera ibisubizo.

Ati “Harimo amasomo azadufasha gusobanura Jenoside neza, nubwo twabisobanuraga ariko haba harimo ingero zifatika, amagambo mashya umuntu ajya aburira n’ibisobanuro. Tuzakuramo ibintu bidufasha gusobanura amateka neza kurushaho bikadufasha kongera ku buryo twajyaga tubikora.”

Yakomeje ati “Mu mashuri yisumbuye baba bakuze, bakubaza ibibazo byinshi ariko nyine uragerageza ukabisobanura, ejo bundi umwana yarambwiye ati mwarimu ibyo bireke, umuntu w’umugabo bamushuka gute atari uruhinja? Biba bisaba ngo umubwire uko byagiye bigenda, agutege amatwi ariko biba bigoye, abana baba bafite ibibazo byinshi.”

Uyu mwarimu yavuze ko abana benshi bamenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi batayabwiwe n’ababyeyi babo nyamara ibyo biga mu ishuri byakabaye byunganira ibyo yigiye mu muryango.

Umuyobozi ushinzwe Uburezi bugamije amahoro n’indangagaciro muri AEGIS Trust, Appolon Gahongayire, yavuze ko basanzwe bakorana na REB mu kwigisha amasomo yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ngo basanze kizakemura ikibazo cy’abarimu bagitinya kuvuga kuri iyi jenoside.

Ati “Ni uburyo bwo kubara inkuru agasobanura bimwe mu bibazo abarimu bahura na byo […] iki gitabo gifite uburyo bwiza bwo kwigisha kandi twizera ko kizafasha abarimu cyane cyane ko hari benshi bagifite imbogamizi zo kuvuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

REB kandi ivuga ko kuva mu mwaka wa 2024/2025 hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho nshya y’isomo ry’amateka, rikazatangirwa kwigishwa abo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.


Rurangwa Jean Marie Vianney wanditse iki gitabo, yavuze ko yasubije ibibazo byose umwana ashobora kubaza umubyeyi we


Umuyobozi ushinzwe Uburezi bugamije amahoro n’indangaciro muri AEGIS Trust, Appolon Gahongayire yavuze ko iki gitabo kizafasha mu kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →