Reka dutangirire ahantu heza cyane gusa ni ku mazi magari hari ubwato buri hejuru yamazi kubwegera ababurimo rwose urabona ko bari murukundo cyane ndetse barishimye cyane maze umwe arahindukira abwira undi ati:ndishimye cyane kubw’uyu munsi ntiwakumva ibyishimo umpaye muri akakanya ubu ndumva nakwimariyemo biruta iminsi yashize narimbizi ko arinjye waguha umunezero ukeneye nawe ukawumpa gusa niala urakoze cyane kuba watekereje kunzana hano ayo ni amagambo yavugwaga na Ronnie.
Niala:Wenda sinzi ahazaza kandi simpagenga cyangwa ngo mpagene uretse kuba nahatekereza gusa gusa muri akakanya icyo nizeye nuko njye nawe tuzagumana nifuza ko unguma hafi ntuzatume twongera gutana ukundi wowe rukundo ntifuza kubura nigice cy’isegonda.
Ronnie: natekerezaga ko wansize ariko umpaye ikizere ko icyaza cyose twakinyuranamo kandi kuba wararetse king kubwanjye nibyagaciro
Niala: eeeeh ntukavuge king mbyumva naramuzinutswe kuva umunsi njya kumwibwira maze akanyirukana ngo namaze Niba ndi niala ngo haricyera ubu ntankeneye nandi magambo menshi mabi yambwiye ntasubiramo ubu ndamwanga sinifuza no kongera kumubona.
Akokanya telephone ya Ronnie yarasonnye maze abona ni Numero atazi yanze kuyifata niala ahita akanda yes
Ronnie: hello?
Nbr:hello ni Ronnie tuvugana se?
Ronnie: yego niwe ko ntabamenye se muri bande?
Nbr:humura uramenya harya ubushije wamporaga iki ESE niala yaba aziko washatse kunyica ngo akunde agukunde wenyine
Ronnie: buri munsi uhindura nimero ariko king uranshakaho iki?
King:nibyiza ko umenye ba widegembya mugihe utarajya muri gereza kuko ndakuziye.
Niala yahise yambura telephone Ronnie ahita avuga ati:king gabanya iryo terabwoba Niba ari nurugamba nzarurwana rwo kuvuganira umukunzi wanjye witegura kuba umugabo wanjye rero Niba ufite ibimenyetso uturege Niba ntabyo usenge utazabanza kujya ahacecekerwa.
King: ESE niala nawe muri kumwe ariko niala ibinibiki uri kunkorera koko burya bwose ushyigikiye Ronnie mubyo akora?
Niala: hhhhhh burya si buno wowe ubwawe wambwiye ko hari kera ubu nanjye rero hari cyera ucunge amagambo uvuga ndetse nibyo ubwira Ronnie.
Ahita akupa
Ronnie: ESE niala koko uranshigikiye nanyuma yibyo umaze kumva?
Niala: Niba ari nukuri biramaze ndagukunda nzakuguma hafi kabone nubwo waba warashatse kumwica ntakimenyetso afite nzagufasha tumurwanye nibiba ngombwa twamukura munzira tubona azatubangamira Ronnie niteguye guhangana kubwurukundo rwacu sinshaka abarwitambika.
Ronnie: niala ndumva nishimye kurushaho naho king ntazarekeraho kutubangamira harya ngo ubonye amahirwe wakwihorera?
Niala: cyane rwose nabikora nubundi ntacyo mukeneyeho.
Ronnie: reka dufatanye ni tuva hano ndahamagara umusore wanjye ,ngaho dukomeze twishimishe
Niala: yego rata
barakomeje barya is gusa niala yasaga nkutari hafi nubwo yageragezaga kwiyumanganya ntibyatinze baratashye maze bajya muka restaurant baricara bidatinze Steven yarahageze aricara nawe
Steven: mn uyu mu sister arakora iki hano?
Ronnie: ntumugireho ikibazo nuwacu
Steven: mn ngwino hanze tuvugane
Barasohoka
Ronnie: kuki umpamagaye hanze?
Steven: kuki wizera abantu Bose ubonye uriya mu sister umwizeye ute?
Ronnie: arashaka kwuhorera kuri king kandi niala arankunda namaze kubibona rero ntiyatuvamo ikindi arabizi ko aritwe twagiriye nabi king kandi ntacyo bimubwiye
Steven: ESE usanze Atari kumwe nawe Ronnie sinshaka ko ujya mubibazo
Ronnie:nyizera ariko unteza ibibazo ni king si niala ahubwo dusubire aho ari irungu ritamwica
Basubiyeyo gusa Steven atabyumva
Niala: ubanza umusore wawe atanshaka gusa mubangamiye nagenda da
Ronnie:oya chr Steven ni umuntu wanjye ntiyakwanga rero ahubwo Steven king ari kuntesha umutwe ampamagara akantera ubwoba rero ndashaka ko tumwica vuba
Niala: kumwica??ubuse ntitwakora nkikindi kimubabaza?
Ronnie: oya icyo twakora cyose yakomeza kutujyendaho ahubwo gahunda ni ukumwica haricyo bigutwaye?
Niala: byantwara iki se simukeneye habe na gato ahubwo shn uzirinde batazagufata kuko urabizi ninjye muntu ugukeneye kurusha abandi
Steven: none mbikore ryari?
Ejo ashobora kongera kumpamagara hashize iminsi myinshi ampamagara ndashaka kumenya neza isaha ampamagariraho maze kumunsi uzakurikira uwo azampamagare wageze aho aba niala arahakurangira
Steven: singombwa kuko ndahazi nanjye ubwo tuzavugana ejo mfite izindi gahunda
Yarabasezeye aragenda
Ageze imbere yandika aka message kagira kati:muvandimwe Ronnie ntiwizere uwo mukobwa cyane ashobora kuba agukina kumunsi wejo tuzavugana adahari hari ibyo tugomba kumvikanahokandi ntabimenye maze arayohereza kugera kuri Ronnie kubwamahirwe macye niala yayisomye mbere kuko Ronnie yaragiye kwishyura bills telephone ayisigira niala.
Niala nawe abonye iyo message ntakindi yakoze uretse guhuza telephone ye niya Ronnie kuburyo azajya yumva abamuhamagaye Bose
Tuve aho tuze kuri king na stone
Stone:ndabizi afite impamvu kandi byose arabikora kubwawe rero wihangayika muvandi
King: cg yarakajwe nuko cyagihe wanze ko yinjira ukamubwira ngo atahe atagushyira mubibazo?
Stone:ntabwo ariko niala ateye azi situation turimo rero ntiyarakaye ahubwo we icyo ari kudufasha nugukuramo amakuru Ronnie nawe ukomeze urusheho kumushotora wabona tubonye ibimenyetso
King: reka mbyizere hagati aho ngufitiye impano
Stone:iyihe se kandi?
King: nzayiguha uri kumwe na Cindy nyuma yuru rugamba kandi dufashe brave kugirango asange umugore we cyane ko amukumbuye nubwo atabitwemerera.
Stone:niyo mpamvu ugomba gukomeza gahunda yo gushotora Ronnie maze narakara arahubuka akore igikorwa kandi koko yatangiye gupanga igikorwa cyo kwica king
Tugaruke ku munsi ukurikiye maze Steven ari kumwe na Ronnie
Ronnie: iyi telephone niya niala kuberako twizerana ko ntawaca inyuma undi tujya tugurana telephone ubu araza kuyitora nimugiroba
Steven: saw reka dupange noneho adahari nibyo byiza nabyumvise yongeye arahamagara none ejo sa 17:30nzaza namugezeho nibwo azaba agiye kongera maze nzamwica umusezereho umubwira ijambo ryanyuma kuko telephone izagumaho
Ronnie: ndumva wabipanze neza ntakibazo niala ndamumenyesha
Steven: nubu sindamwizera ba umuretse dusoze agakino uzagutesha umutwe wese nzaba mpari kubwawe bro ndabona umugore wawe ahageze daa
Niala: Steven wari wadusuye se unyihanganire sinari mpari
Steven: ntacyo Ronnie twaganiriye ahubwo usanze ngiye tuzasubira
Niala:ubwo se ninjye ukwirukanye ra?
Steven: oya pe urarengana Ronnie enjoy kbx
Amaze kugenda
Niala: chr ntabwo ntinda ahubwo nje kureba 4ne ndarara izamu ngiye kubitaro
Ronnie: ntacyo reka nkugezeyo mukunzi
Yamugejehe kuri successful hospital maze arakata niala yafashe telephone maze areba agakurura amajwi hari yashyizemo ahantu muri pochete atangira kumva ikiganiro cyabo akibyumva yahise abona brave imbere ye arikanga
Niala:ugeze hano gute ahubwo se ubwiwe Niki ko naje?
Brave:icyangombwa si uko ngeze hano kubwumutekano wa king ntacyo ntakora ibyo ngutumye birihe ko igihe kiri kuducika ?
Niala: nabibonye ibyo wansabye ni kumunsi wejo
ESE niala yaba yaratumwe na brave cg?ubuse Steven na Ronnie baragera kuntego yabo ntakirogoya dusubire muri episode ikurikira