Tukaba tuyitangiriye aho twari twayisoreje kuri king na brave ako kanya na stone yarinjiye
Stone:king ugomba kubyumva neza Niba koko wumva ko turi ingenzi mubuzima bwawe kora ibyo tugusaba
King: ariko na niala ni ingenzi mubuzima bwanjye kandi mwese murabizi none ngo mureke burundu? Ubundi se ni iyihe mpamvu ituma mureka?
Brave:no king si ngusabye ngo umureke burundu ndabizi ni ingenzi mubuzima bwawe ariko mureke byagahe gato kuberako abagushimuse ibyaribyobyose baziranye na niala rero niwe bazacamo ngo bakugereho kandi uzi icyo bazakora noneho
King:ni ukunyica
Stone: rero dushake uko bahanwa maze usubirane umutekano wawe akira itaba iyo number iguhamagaya
King: hello
Caller:hello king ni Kevin umeze gute x?
King: oooh Kevin meze neza ndi koroherwa sha ntugirengo nirengagije ibyo twavuganye nubu narindi gushaka uko murumuna wawe avurwa
Kevin: king ibintu byakomeye kurushaho sinizeye umutekano wumuvandimwe pe ari mubitaro byitwa hd hospital Niba koko ufite umutima ntutume bamugeraho umfashe avurwe
King: ntugire ikibazo nanjye ubwanjye ndi umu doctor namwitaho kandi bill nzayishyura na million 5ndazishyira kuri account yawe
Kevin: king reka ngushimire cyane Wenda nitwongera guhura ndi muzima nzagushimira biruseho gusa nubundi uyashyire kuri account nafungurije Ben karumuna kanjye kuko njye nubundi sinzi amaherezo yanjye
King:Kevin va muri ako kazi basi ndagushakira icyo gukora ariko ukareke
Kevin: nubundi sinkikarimo kuko buri wese wabonye isura ye bamaze kumwica ninjye usigaye nagiye kwihisha bantumijeho nanjye ariko nibambura baratwara karumuna kanjye Niba ushimira ko nagufashije tabara umuvandimwe bari kuduhiga ngo udatanga umwe mubo dukorana bigatuma boss yafatwa ubu jay na boi bari abizerwa ba boss nabo bapfuye
King: what mbwira aho wihishe ngufashe ndahagukura kandi nubuzima bwawe buraba burinzwe
Kevin: king nawe uri mubahigwa pe rero ntamuntu WO kwizera ufite njye ndeka Niba nzabaho nzabaho icyingenzi ni mubuzima bwa Ben wowe nubutabara uraba umfashije ako kanya telephone yavuyeho
Brave: OMG. King ibyo ni ukuri mubuzima bwuriya mwana nibwo bwambere ngiye kumureba mwimurire muri successful hospital ndahava menye ko arinzwe bihagije
Brave yaragiye ajya kuri HD hospital ndetse asanga umwana arembye cyane kuburyo yahumekeraga kuri oxygen yasabye ko uwo mwana yahabwa transfer abanza kwishyura amafaranga bari barimo ibitaro ntibyamugoye dore ko Kevin yari yahamagaye abibamenyesha Ben yimiriwe muri successful hospital atangira kwitabwaho cyane
tugaruke kuri Della na niala mukazi ariko bananyuzamo bakavugana
Niala: Della koko kuko buri gihe nsanga navuze ibyo ntagombaga kuvuga?kuki brave natumye yizera ko ntagakwiye kuguma hafi ya king?
Della:niala nawe ntiwari uzi ko ariwe wafashije king kandi wakoraga akazi kawe rero wikwirenganya
Niala:oya iyo bigeze kuri king ibindi ntacyo Niba bisobanuye koko uziko banze kumbwira nicyabaye kuri king ngo bigende kuriya kandi numvise brave avugako ngo byose byabaye kubera njye
Della:nonese uracyekako hari aho bihuriye nawe?ubwose byaba byagenze bite?
Niala: nanjye nicyo nibaza Uzi nikindi ngiye kureba king menye impamvu yambwiye kuriya
Della:urahazi se aho ari?
Niala: ndahazi nakurikiye brave ndahabona gusa wenda ikibazo ni uko nahinjira uziko buri umunsi njyayo ngo ndebe ko nabona amahirwe yo kubona king ariko nkaheba
Della:ngaho jyenda ndakwifuriza amahirwe
Niala yaragiye ndetse ajyenda asenga ngo asange brave adahari icyo atamenye nuko amusize mubitaro ahagarariye
Yaragiye ndetse agerayo mugihe yarahagaze hanze stone yaramubonye maze arivugisha uti:niala koko nturambirwa pe buri umunsi uri hano ushobora kuba ugikunda king cyane ndetse yarakomanze bidatinze barakinguye
Niala: stone?
Stone: niala urakoriki Hano koko ko kwitegeko mpabwa na brave utemerewe kuhagera ndabizi wankoreye byinshi ariko unyihanganire
Niala: OK bari ibintu bibiri nshaka kumenya kuki king yabaye kuriya byagenze bite niyihe mpamvu brave yanga ko mbonana na king kandi azi ubushuti bwacu?
Stone: ndagusubiza mukintu kimwe ariko umfashe uhite ujyenda king yashimuswe nabantu ubwo yagarukaga baramutoteza ndetse bamuhindura kuriya bamusabaga 5millions kandi ngo akava mubuzima bwawe kuko ngo kuva wamenyako akiri muzima watandukanye numukunzi wawe ibi nkubwiye ntiwagombaga kubimenye ndetse nuwo mukunzi wawe ntugire icyo umubwira utuze nkaho ntacyo wamenye king yazize wowe kandi bazagucunga cunga bashaka aho bamenera bagafata king niyo mpamvu turi kwanga ko muhura kandi va hano brave ataragaruka yambwiye ko umunsi yasanze nemereye undi muntu kwinjira hano nanjye ntazongera kubona king
Niala: (namarira kumaso)basi umunota umwe reka murebe ndahita nsohoka vuba cyane
Niala yakomeje gutakambira stone birangira stone amwemereye akinjira na brave yarageze aho bacumbitse ndetse ari kuza asatira kwinjira doreko hari muri hotel mugihe niala ari kwitehereza neza king urugi rwarakomye stone arebye kuri camera abona ni brave ubwoba burabica bibaza uko babigenza stone yaraziko icyo brave yavuze agishyira mubikorwa yatangiye gutekereza ukuntu yangije icyizere brave yamugiriye bikaba bigiye gutuma atakaza amahirwecyo kwita kumuvandimwe we