Duherukana king yabuze aho brave yagiye
Dukomereje aho twari tugeze king yumvise umuntu umukoze kurutugu ahindukiye abona ni brave
King: brave wari wagiye he ko nari nakubuze ubwoba bwari bunyishe nibaza uko ngiye kubaho?
Brave:hhhhhh niyo mpamvu mbona wari utangiye guta umutwe kandi wari wishimye gusa king witekereza ko naguta uribuka ko uri karumuna kanjye nubwo nkuruta cyane rero nuko nari nkuretse ngo ubanze uhitegereze neza nagucungaga ntiwari kunshika
King:urakoze cyane muvandi
Brave:tugende rero kugirango utangire witegure kujya Ku kwiga ejo nzajye kukwandikisha ntugomba guta igihe
Tugaruke nyuma y’imyaka 15.
Successful hospital niryo vuriro turimo ndetse bidatinze hari umu doctor uri gusohoka mu ivuriro ariko harundi uri kumuza inyuma ahamagara Della
Della:ariko doctor wagiye uvuga gake uziko uba wasakuje cyane?
Doctor: ehee hanyuma se ntukibuka amazina yanjye raa ariko Della yego ndi nyirivuriro ariko twarinshuti kuva kera rero ntukansige mukazi tugomba gutahana nkuko byahoze
Della:niala am sorry pe nanjye biba byangoye rega gusa ndakwishimira kuba nkufite nk’inshuti.
Niala:hhhhhh ntukambwire gutyo ESE icya ngombwa nuko nakwibagirwa inshuti za cyera sinzigera mbikora habe na gato ahubwo ejo uzabwire bamwe bakora isuku bategure bya biro bindi niho doctor mushya azaza kandi urabizi ko tumucyeneye cyane ,ngaho injira mu modoka dutahe
Bari munzira bataha
Della: niala uriya si Cindy wasinze raa
Niala: uziko ariwe koko ariko se uriya mwana azahinduka bigenze bite?uribuka tukiga secondary duhura bwambere maze ukambwira ko ubona uriya mwana yirata cyane
Della: shn ndabyibuka neza nkibyabaye ejo maze stone akaza yiruka amuhamagara cindy kakamutuka byo ngo ntashaka kwitwa icyo kizina ngo bagomba kumwita cilly ngo niryo akunda none yarinze akura kuriya
Niala: mbabazwa nuko bishobora kuzarangira abaye nka darling Reba gafite imyaka15 ariko uburyo yitwara no nyina musa pe
Della: amahirwe afite nuko Stone amukurikiranira hafi dore aranaje aje kumucyura
bahise bahamagara stone yinjiza Cindy mumodoka maze barabacyura
Stone:urakoze niala
Niala: oya stone ntabwo nabura kugufasha mugihe nkiki
Stone:nge nagushimiraga ko waguze imodoka ukampa lift ahubwo se akazi kameze gute?
Niala:sha kameze bon kubwamahirwe hari umu doctor ugiye kuza mu ivuriro ryacu kandi azadufasha cyane
Stone: amahirwe masa rero naho Cindy we nzakomeza ngerageze ndebe ko basi yagaruka munzira nzima
Tuvuye aho kukibuga kindege hari abantu 2 king ndetse na brave
Brave:wee uzibuke kunsuhuriza sharty na mukecuru shn ntuzatinde cyane
King: uzansure nunkumbura ubundi se uzaba unkumbura kuberiki vuba aha uzaba ukoze marriage gusa ntugire ikibazo nzabutaha kandi nzaza narabonye niala
Brave: hhhhh shn ubanza ntazagukira pe gusa amahirwe masa ndabona indege yawe igihe guhaguruka genda uzakore neza .
King:cyane rwose
king yagarutse mugihugu yavukiyemo yarize ndetse yiga cyane nuko yagombaga kugera kunzozi ze arinayo mpamvu niala yakurikiye inzozi zari iza king kuko yatekerezaga ko king byamurangiranye ntamahirwe afire yo kugera kunzozi ze
Murugo kwa darling ho hari cindy ndetse nundi mwana wimyaka ibiri gusa darling yarahindutse cyane mbese ntagicyeye nka mbere ndetse nayanzu bari batuyemo bayivuyemo nyuma yo guhomba kwa company kuko burya brad yaje kuyihombya yose ahita ava mugihugu arigendera byaje kumugora cyane kugeza ubwo yaje kujya atangira kwicuruza kubwamahirwe macye aza gutwara inda atamenye nuwayimuteye byatumye stone ava murugo ajya kwibana amusigira cindy na sacre yaratwite gusa yageragezaga kubarwanaho mumafaranga macye yabonaga
Darling:sacre waretse gukubagana koko ntuziko urwaye.
Cindy ESE mama ubundi kuki utavuza sacre urabona amahereza ari ayahe?
Darling: urabona se amafaranga nayakura he ?
Cindy: ubundi se amafaranga warufite yose yagiye he ?
Darling: shn iyo ataba uriya muswa ngo ni brad
Cindy (amuca mu ijambo):aahaah iyo aba umuswa ntaba yaraguciyemo ngo akurye utwawe twose cyangwa uziko ntabizi byose?
Darling: Uzi ibiki utangiye gushigikira so ngo niwe uzi ubwenge
Cindy: ngo nde ntumbireko icyo kigabo aricyo data mama ntumbwire ko ibyo numvise aribyo?
Darling: ntabyo mvuze ariko .
Cindy: mama nuko nubundi wahoze ntanimpamvu mfite yo kuguma hano
Cindy yahise ahamagara stone
Stone: hello cindy?
Cindy: stone ndagukeneye cyane (arira)
Stone: ko urira se wabaye iki?ntacyo ngwino duhurire muri successful hospital nkujyane murugo
King nawe amaze kugera mugihugu ndetse niala niwe wagiye kumutora kukibuga k’indege