Muri ep iheruka brave yarameranye neza na king mugihe king we yaje guhura nihurizo ubwo yibazaga niba abantu bafashije kugera kwa muganga ari umuryango we atigeze amenya kuva mubuto bwe
Dutangiriye kuri niala ari mu ishuri ndetse yicaye wenyine ako kanya haje Ronnie amwicara iruhande
Ronnie: mrng niala?
Niala:mrng Ronnie?
Ronnie na niala batangiye kwiga gusa hashize umwanya Ronnie ati:niala rimwe narimwe MBA numva umwanya wampaye hari icyakwiyongera ESE wampaye umwanya wahoze ari uwa king njye sinzigera nguta nkuko yabikoze iyo mbona agahinda uba ufite birambabaza niteguye kukakumara
Niala:urateganya kukamara ute?Niki kidasanzwe uzakora ntarabona?Ronnie uri inshuti yanjye nibyo gusa Niba wanatekerezaga ko wasimbura king uribeshya arihariye kandi nawe urihariye rero ntiwamusimbura kuko ntiwahindura ibikuranga,isura,umutima NGO ukunde ube king ndetse ikindi wibeshyeho king ntiyantaye na gato igihe cyose yabaga ahari kubera nge ahubwo ninjye wamutereranye nyemerera ntuzongere gutangiza iyo topic tutazabipfa
Ronnie: ndakumva kandi umbabarire niba mvuze ibyo amatwi yawe atashakaga kumva
Niala (mumutima):king ubu koko uherereye he ntamakuru yawe habe ba macye Uzi irungu unsigiye gusa nzakomeza ngushake uko nzabishobora gusa ntuzatekerezeko nagutereranye.
Tugaruke kurundi rugo kwa Rocket ahaba mama we na papa we.bicaye muri salon na saavi arahari bararebana gusa
Saavi:ariko iyo mutangiye kumera gutyo muransetsa mwirengagije ko kugirango ave hano byatewe namwe none muricuza aruko yamaze Gupfa ntimumugarura nubundi muve mubyo murimo nigihe cyo gutangira bushya ,ntimuzongere gukora amakosa nkariya
M.saavi:mwana wanjye erega byose turabizi turanemera amakosa basi iyo tubona umwuzukuru wacu
Saavi:nibwo mukibuka ko burya bari bafite akamaro rero?
P.saavi:ariko nawe witwongerera ibikomere hejuru yumwana mwabuze
Saavi:mwibukeko nanjye nabuze umuvandimwe ariko,reka nigendera tudapfa ubusa ndabizi ibyanyu ubu wabona tubipfuye
Mugihe king nawe yarakangutse mugitondo
King:eeh ESE brave nasinziriye ryari ko mperuka turi munzira dutaha ?
Brave: ibitotsi ugira se byagukundiye ahubwo mbwira urakora iko NGO umenye niba sharty ari uncle wawe?
King:turasubira kwa muganga kubasura
Brave: amaze kunyandikira NGO batashye ariko yambwiye aho batuye twabasurayo.
King: ahha turitwaza iki ko tugiye kureba umurwayi icyo ngomba gutwara ifoto ya mama ,papa yampaye atarapfa ndakeka bari bubyemere nibatanyemera nkabona ko bamuzi nge ubwanjye ndaba menye ukuri ko basi ntari njyenyine
Koko brave na king bagiye gusura sharty na nyina basanze babiteguye cyane ndetse babaha karibu babakira neza cyane
Sharty: brave na king mbafitiye ijambo ryumunsi rigira riti:njye nawe ntituziranye muri byinshi gusa icyingenzi ufite umutima umwe uranga ikiremwamuntu ni wowe nkesha amahirwe umubyeyi wanjye yongeye kubona yubuzima nubwo ntabona icyo nkwitura ariko ndahari ntacyo uzanyaka NGO nkikwime(nyuma yo kuvuga brave nawe yakurikiyeho)
Brave: baravuga NGO umugabo nushima muruhame akanenga mwibanga ngiye nanjye gushima
Sharty ngushimiye ko wazirikanye igikorwa nakoze ariko niba ushaka kinyitura uzafashe buri wese ukeneye ubufasha bwawe uzaba unyituye ikindi ni icyerekeye umuvandimwe wanjye ubwo ejo watubwiraga inkuru yawe twasanze tuyizi (akurayo ya foto)uyu muntu se uramuzi?
Sharty: ifoto ya mushiki wanjye amyra se mwayikuyehe?
Brave:nicyo ndi gusobanura uyu mubyeyi mubona NGO ni amyra in mama wa king yapfuye amaze kubyara uno mwana wumuhungu.
Sharty: ariko wamaze kwivugira ko ari murumuna wawe nonese urumva bishoboka gute?
Brave: sharty ntibisaba isano yamaraso kugirango umuntu Abe yahinduka umuvandimwe wawe bisaba isano imitima yanyu igirana nigihango bigirana rero ibyuko nahuye na king mube mubiretse gusa muri umuryango we
M.sharty wari wahereye Kare atuje aba atavuza nawe abaza niba koko bamubwiza ukuri bamwemezako Atari inkuru mpimbano
Bose bishimiye kwakira king kuko bari bamaze igihe banamushak ariko batazi aho bazamukura baramwemeye ndetse batangira no gusangira bundi bushya noneho nkabamaze igihe kinini baziranye bamenyeramo amateka ya king gusa bashima Imana ko yabashije kubona brave
Hamaze guhumana barasezeye maze barataha bageze murugo brave bari icyo yazaniye king
King: brave iki nigiki?
Brave: ni form ugomba kuzuza mbere yuko tuva aha Uzi neza ko dusigaranye igihe gito ikindi ukeneye gukomeza amashuri yawe muri England tugezeyo kuko abana batiga simbakunda rero ndabizi urananiwe ariko uryame umaze kuyimpa wayujuje
King: brave ibyo wankoreye birampagije ntampamvu yo gukomeza kukugora ahubwo rwose genda wowe uruhuke
Brave: njye nka mukuru wawe ngutegetse ko uyuzuza kandi ntaburenganzira bwo kumvuguruza ufite uzuza vuba kandi
Igihe cyarageze iminsi irangiye bafashe utwabo maze bimukira muri England mbega ahantu neza king yaratangaye cyane yifuzaga kuhabona kumafoto noneho yarahigereye ibintu ubwe atabashaga kwiyumvisha ko ariho agiye gutangirira ubuzima bushya we numuvandimwe yitomboreye yakomeje kugirango ararota kugeza igihe yahindukiye akabura umuntu numwe azi ndetse na brave bazanye akabura aho arengeye atagira kumushakisha ndetse yibwirako ahari arota aribuze gukanguka akabona brave
King ubuzima burahindutse ageze mubwongereza