IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 4

Ariko darling atangira kwiyumvira maze ahita abwira rocket ko agiye kumuzaniora amazi yamusabye
Darling yahise ajyenda no muri salon amaze kuyasuka mu kirahure yari agapfunyika yabonye maze atangira kumwenyura arivugisha ati:aya mahirwe ntiyancika reka nkwereke yashyize agafu muri yamazi maze ashyira amazi rocket yewe aranamunywesha ibintu Atari asanzwe akora.
King nawe ari munzira haramakuru yumvise ko hari umuganga wabonetse uvura indwara z’ubwonko ubwo yagiye yihuta cyane ngo atabaze bajyane se Ku ivuriro ndetse yaraherekejwe nabarimu be 2 kuko yabatekerereje ikibazo cya se biyemeza ku mufasha mururwo rugendo yarashyize agera iwabo maze king yirukira mu cyumba kuhagera basanze rocket ari kurwana na kuka ka nyuma burya koko uko byagenda kose uwawe ntiwamuyoberwa umwe muri baba rimu yahise asakuza ari:rocket we ntiwagenda gutyo aribwo nkikibona mfite byinshi nakubaza ambabarira ntunsige twabonye umuganga kandi arakuvura ukire
Rocket: (mukajwi gato) saavi urakoze kuza kumunota wanyuma haricyo nifuzaga ko umenya saavi ndagukunda kandi ababyeyi bacu uzabashyikirize abuzukuru babo babarebe nubwo nzaba ntahari kandi umbwirire abana banjye ko mbakunda cyane akivuga gutyo umutima urahagarara ibya rocket naho byagarukiye
Agahinda numubabaro nibyo byiganje aho hantu uretse darling bitari bigize icyo bimubwiye.
Igihe cyo kumushyingura cyarageze baramushyingura ndetse byose birangiye buriwese ajya aho aba gusa disi niala yaje kwihanganisha mucuti we mbese ntiyamutaye muri ibyo bihe wenyine
King: niala kuki mpora mbabara ESE naremewe kubabara?
Niala: oya king ni amateka umuntu aba yarandikiwe kandi atahindura na gato niyo mpamvu ugomba gukomera kandi ukabicamo
King: niala sinzi ikizambaho ngiye kubana na mukadata gusa ndagushimira kubwa burikimwe ntayandi mahitamo mfite nukwakira ibyambayeho nzihangana kuko nzineza ko ninanirwa uzanyongerera imbaraga nkakomeza guhatana
Niala: yego mwana wanjye kandi ujye wubaha mama wawe sibyo Reba sha urongeye uraseka Uzi ukuntu aribyiza
King: niala erega utuma nseka no mubihe bigoye mfite amahirwe kuba mfite mama nkawe.
Nyuma yamezi 3
King yicaranye na niala nkibisanzwe
Niala: (nagahinda)yebaba wee king ninde wakugize uku koko uziko ibi ari ihohotera wowe mbwira uwo ariwe tujye kumurega yakwangirije akaboko
King:oya se kandi wirira niala ubuse koko nukomeza kurizwa naburi kintu nkubwiye amaherezo azaba ayahe dore kandi abanyeshuri batangiye kutwibazaho mbabarira uceceke cyangwa njye nceceka singire icyo nkubwira?
Niala:oya shn king wivuga gutyo pe nanjye Sinzi uko biba bije gusa mbabazwa nawe pe ubuse uriga nubu buribwe urimo?
King:nonese nakoriki kindi ngomba kwiga mugihe ngifite ayo mahirwe .
Tuze kwamuganga aho Darling aba aherereye ndetse aba yamaze kubyara umwana mwiza w’umukobwa pe ibyishimo byamurenze rwose ndetse yanorohewe kuko bamusezereye ibitaro gusa akimara kugera murugo haje secretary we mukazi (company yasigiwe na Rocket)
Darling: ooooh Brad yambii Niki kikuzanye hano ko udasanzwe uhagenda?
Brad:nonese mabuja darling ni ikosa nkoze ryo kuza kureba Niba umugore wanjye yabyaye neza?
Darling: ko utaje kumureba kubitaro se? ko aribwo yaragukeneye kurushaho?
Brad:noneho ntankeneye nisubirireyo ubwo uranyirukanye
Darling: shn icara tuvugane nari ngukumbuye shn singe uzabona maze gukira neza maze tukisubirirra muri wa munyenga
Brad: darling ibyo bihe nanjye ndabitegereje hagati aho nari nzanye amakuru Atari meza
Darling: ayahe se kandi?
Brad:company itangiye guhomba bikabije cyane dukeneye kuvugurura kandi ningombwa ko tugabanya nabakozi kuko amafaranga yabaye make
Darling: ibyo byose mbishize mubiganza byawe nziko uzabikemura wowe gusa upfa kujya umfata neza kandi nyuma yibi nziko tuzabana.
Brad: uwo munsi ndumva utazagera kuko ndumva nubu nakugira uwanjye kumugaragaro.
Brad atekereza(komeza ubinyegurire byose ko nanjye ntoroshye raa nzakomeza nsindire umutima wawe kugeza byose mbikumazeho ntuzamenya aho nyuze nubundi ngo ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na Bose).
Ku ishuri ho king yicaranye kukabaraza kari hafi yishuri baganira stone aza abegera
King: stone urakoriki hano hejuru yibyo wowee na mama wawe munkorera?
Stone:king uretse kuba ikigwari Wenda simbashe kukurwanirira ariko nanjy simba nshyigikiye mama pe nukuri mbabarira ngukeneye nkumuvandimwe tubana kuko nundekera hafi ya mama nzafata imico ye ntagaruriro nzaba nkifite .
Niala :ngaho jya kwiga twakubabariye.
Stone:king nawe wambabariye?
King: icyo niala yavuze ntacyo narenzaho gusa nyine nawe ugomba kunyerekako imbabazi usabye uzikwiye ngaho jya kwiga.
Stone: icyizere umpaye uyu umunsi nzagikoresha ibyagaciro kuburyo kizabyara ikindi kinshi kandi gikomeye kuko nzakurwanirira muvandi ubu mpari kubwawe kandi murakoze
King:shn niala byibagirwe nyine darling yantwitse intoki NGO yasanze ndya ibyo ntahashye nukuri nari nshonje pe .
Niala:Kign reka darling tumujyane kuri polisi
King se aremera kurega darling?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *