IRIBA RY’IBYISHIMO EPISODE 2

Reka  dukomereze aho Rocket yarasohotse muri company agasanga umukobwa umutegerereje ku modoka ye ubwo bakomeje kuganira ariko rocket amubaza icyo akora ahongaho

Darling:nje kukureba ubundi se uretse kwijijisha urumva arinde wundi unzanye hano?

Rocket: ariko darling uziko mfite umugore cyangwa warabyibagiwe?ESE urumva ukeneye kunsenyera?menya neza ko Amyra ariwo mwanzura wanyuma nafata WO kumureka kuko nawufata nashizemo umwuka rero urarushywa nubusa byiza wagenda ndetse ukamvira mubuzima.

Darling: uribeshya rocket amyra siwe mwanzuro wawe wanyuma kuko mutanasezeranye rero mfite amahirwe yo kuba nakugeraho nanjye ndahari ntaho ngiye igihe cyange kizagera kandi ibi umbwiue nzabikwibutsa(Ahita yicara mumodoka ya rocket?banza ungeze murugo nibwo mva mu modoka yawe.

Rocket yaramutwaye maze amugeza aho acumbitse nawe ajya murugo vuba doreko amyra yari yamubwiye ko amukeneye byihutirwa yaramusuhuje maze bicara muruganiriro batangira kubazanya amakuru y’umunsi nibwo amyra yaje kumwerurira ko burya atwite nyuma yigihe kinini batarabona umwana gusa amyra yahise yijima mu maso abonye izina ryumuntu uhamagaye umugabo we

Rocket kubibona yihutiye gusobanurira umugore we ko burya darling ntarindi sano ribahuza ko ahubwo ari inshuti ye ya cyera kandi ko amazina ye ari darling bamwise kandi amubwirako atatinyuka kujya mubandi asize umugore we rukumbi

Darling: ndumva rero wamwitaba wasanga byihutirwa.

Rocket: oya cher simwitaba pe cyangwa wowe umwitabe

Amyra yarayitabye maze kumva amagambo darling amubwiye arumirwa

Darling: hello my love

Amyra:ndacyeka wibeshye kuwo uhamagaye kandi wibukeko rocket afite umugore ugabanye uko umwitwaraho.

Darling: hhhhese niwowe amyra ntibigutungure kuko ndi hafi gusezerana na rocket nkumugore numugabo ikindi ntuzongere kwiyaba  telefone ye kuko ntamugore muzima uneka umugabo we .

Amyra:nibyo warumuhamagariye se?

Darling: nashakaga kumwifuriza ijoro ryiza

Amyra:saw ndamubwira ibyo ashakaga kumubwira

Darling: nawe urakoze

Bakupye telephone ariko byasaga naho amyra atangiye gushidikanya kumugabo we

mugihe rocket yibazaga ibibaye maze abaza Amyra ati:hanyuma se ko mbona wijimye mumaso Niki darling akubwiye?

Amyra:ngo mukazi harikibazo kibaye ngo Hari umushoramari wagiye .

Rocket:uuuh cher kuva ryari umbeshya ko darling tudakorana  ibyo bije bite?

Amyra:ariko Cher nawe wambeshye ni gute umbwirako unkunda kandi numva na darling  mufitanye undi mubano?

Rocket:yego Koko sinakubwije ukuri ndabyemera ariko uretse ko ari ex wanjye kandi nkaba mbona ashaka knsenyera ntakindi dupanga woe nyizera gusa ndagukunda.

Amyra:Cher urakoze kumbwiza ukuri ubu noneho ndabyumva gusa haricyo anyibukije

Rocket:igiki x?

Amyra:anyibukije ko njye nawe tutasezeranye?

Rocket:niba ubishaka nejo twabikora gusa wibukeko twifujeko ababyeyi bacu ariba badusinyira gusa nubu ntibaratwemerera.

Iminsi yarahise indi irataha maze nyuma yamezi 7 Amyra yatangiye kwakira amafoto yumugabo we yasohokanye nundi mugore yumvaga rocket atabikora cyane ko yamwizeraga cyane gusa yakubita agatima uburyo rocket asigaye amwitwaraho akumva bimuteye urujijo byatumye ashaka kumenya ukuri kwihishe inyuma yayo mafoto  gusa umunsi kuwundi yarayakiraga yagirango arashaka kubiganirizaho rocket akamwima umwanya rimwe Amyra yaramutakambiye amubwirako aribyingenzi gusa yatunguwe nuko rocket yamusubije agira ati:gira vuba ibyo umbwira niryamire .

Amyra: Rocket wongeye urasinda Koko?

Rocket:usigaranye iminota 4 urambwira cyangwa ntumbwira?

Amyra:basi se uransubiza? rocket ko wahindutse cyane koko kuki mbona wanteye umugongo usigaye ugenda ugataha igicuku kinishye urampangayikisha cyane pe?

Rocket:harya ngomba kuguha raporo yibyo niriwe mo umva Amyra tubana munzu ariko wibukeko tutasezeranye yego urantwitiye ndanabikubahira gusa niba ushaka amahoro gabanya ku ngenzura turabyumvikanye kandi nagiye ndumva ntagishaka kuguma muriyi nzu

Amyra agahinda karamwishe ndetse murako kanya ibise byaramufashe ahamagara umuturanyi amufasha kujya kwa muganga.

Mukanya katarambiranye Amyra yibarutse umwana w’umuhungu yarateye ubwuzu pe maze bahamagara se ngo amuterure gusa muganga yamubwiye ko ubuzima bwumugore we butameze neza gusa bakora ibishoboka akamera neza rocket yagiye kureba umugore we ndetse amubaza nuko ameze maze Amyra amwenyura ati:nyuma yigihe nongeye kumva umbaza uko meze nahoze mbibona nkinzozi ariko birabaye.

Rocket:Amyra mbabarira kubwa burikimwe ariko ubeho kubwumwana wacu twasezeranye kuzamwita king  rero baho kugirango uyu mwana azakurire mubiganza byacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *