Twasize akram abwira nyina ko agiye kumufasha ariko ntazongere gusubira muri biriya byaha.
Reka dutangirire kuri kane ari kumarembo yo kwa belyse bisa nkaho hari umuntu ategereje akokanya micha yarasohotse maze Kane aramukurikira micha nawe yumvise ko yamukurikiye maze ahita ahindukira aravuga ati:ko wakomeje kunkurikira bite?
kane:micha ndashaka ko tuvugana?
Micha:tuvugana iki? Njye nawe turaziranye?
Kane:umva micha ndashaka kugufasha ndi inshuti ya milla na corey musaza wawe rero ntakibi ngushakira?
Micha:none niki ushaka?
Kane yamweretse ifoto nelly yambaye mask ariko micha arahakana gusa ahita yibuka ko hari undi muntu yabonye agenda hanze ya cyakizu usa gutyo?
micha:hari undi wadushimuse gusa nusa gutyo nigeze kumurabukwa umwanya muto
Noneho yamweretse ifoto ya nelly atambaye maske micha yemeza neza ko ariwe wabashimuse
Kane :urakoze micha ngiye gufungura ikirego kandi ntamuntu nelly azongera kubabaza
Tuze kuruhande amelia na milla bari mumuhanda bagenda sinzi ukuntu milla yahindukiye maze abona nelly yambaye ya mask maze ahita abwira amelia ati:Amelia ngize igitekerezo reka nelly tumufungishe nitwe agezeho kuva yatangiye kudukurikirana ahari aziko iriya mask tutayimenye ahubwo duhindukire
Amelia :nonese ugiye gukora iki?
milla:Amelia njye ndashaka kumenya icyo nelly ashaka kudukorera reka njye kumuvugisha
nonese ntuwambwiyeko hari umukobwa ukorana na kane usa kuriya ubwo se usanze ariwe?
milla:rata ndamuzi ntabwo nayoberwa kubatandukanya rero tuza wowe unshyigikire
barahindukiye maze bajyenda nasanga nelly
nelly nawe yahagaze ntacyo yikanga
milla:aahhh nitwa milla mugenzi wanjye ni amelia nonese usanzwe uba ino ko aribwo bwambere nkubonye?
nelly:nitwa anne nimukiye ino vuba
milla:niyompamvu tutakubonaga nonese twe turi abavandimwe twakifuza kugutumira nkinshuti yacu nshya hari ahantu dukunda kujya ariko iyo dutorotse murugo batabizi niho tujya tugasinda mbese dukora utuntu twinshi ababyeyi bacu batatwemerera gukora rero niba ubishaka nawe wazaza tukajyana tuzajyayo ejo dore address yaho ubwo uzabitekerezeho uze udusangeyo
Milla yamaze kuvuga gutyo maze arahindukira amelia nawe amenyako igikurikiye ari ukujyenda maze barajyenda
Amelia:biriya nibiki waruri gukora?koko urashaka kurema umubano hagati yawe na nelly?
Milla:rekareka nigute narema umubano numwanzi wanjye gusa mureke akomeze yishuke ko ntawumuzi muri uriya mwambaro yambara yiyoberanyije ndabizi azaza kuko niba atangiye kudukurikirana haricyo ari kudupangira rero ndabwira kane ibyo tuvuganye we Nkumupolice aramenya icyo gukora
Amelia :nonese gahunda yo kujya kureba corey uracyayifite?
Milla:shn ntuziko ubukwe bwagombaga kuba mucyumweru gishize niryo kosa rikomeye naringiye gukora kubana nuwo ntakunda ngo nunge imiryango gusa corey ni inzirakarengane muri ibi sinizeyeko antega amatwi ahubwo se wambabariye ukamperekeza?
Amelia:urabizi sinaguhakanira pe ndaguherekeza Ngufashe kumwumvisha
akrama nawe arikumwe na Paccy murugo kwa paccy
paccy:mama wawe amenyeko uri hano noneho yanyica
akram:ubanza mama rero anarenze urumva ukuntu mwamutinye mwese gusa paccy mama naraye muhaye amahitamo ariko sinzi niba abikora
Paccy:ayahe mahitamo se wamuhaye?
akram:mama namusabye ibintu bibiri najye gereza yitange ahanirwe ibyaha bye cg se atoroke ave mubuzima bwacu bwose ubwo ndaba ntakiri umwana we na vicky Akamwibagirwa gusa nimenya aho aherereye njye nzamwitangira
paccy :ese ntabwo utekereza ko nicha akeneye ubutabera? Gusa nanone ni mama wawe sinakurenganya wamufashaga nonese yahisemo iki?
akram:ntakintu yansubije gusa ndi sure ko atasubira gereza kubushake bwe gusa niyongera gukora ikindi cyaha sindibwihangane kuko nabimuteguje
uko bavuga kuri nelly nawe aracyitegereza address yahawe maze aravuga atu:aya ni amahirwe mbonye naba ngomba kubica kugirango kwihorera kwanjye kuzure maze mpite ntoroka nijyendere sinzagaruke yamaze kuvuga gutyo maze arazibika corey nawe aho yarari yabonye milla na amelia baza bamusatira maze yihutira guhobera milla nkumuntu badaherukanye maze abaha karibu mubusitani yari yicayemo iwabo
Corey :milla nari ngukumbuye nibwo tukibonana kuva nava mubitaro gusa umbabarire ndabizi waratunguwe gusanga meze kuriya
milla:corey twese icyo dushaka nuko utazabisubira pe gusa umbabarire ntabwo nabasha kugushimisha nanjye ntishimye pe sinaguha ibyishimo nanjye ntabifite
Corey :milla ushatse wansobanurira pe kuko ntakintu nakimwe ndi gukuramo
Milla:byaba byiza tutabanye pe mubyukuri nkuko nabikubwiraga nkukunda nkinshuti ntabwo ngukunda nkumuntu wambera umugabo ndakwinginze nyumva pe
Corey:ese nukubera biriya biyobyabwenge humura nzakira kandi tuzabana neza
Milla:gukira kwawe ndabishaka ndetse cyane pe gusa wikwishyiramo ko tuzabana naringiye gukora ikosa ntari kuzibabarira numunsi wa rimwe
Corey:nukuberako ugikunda kane narabobonaga nkabyirengagiza nkavugango buriya bizashira ariko ndabona bitazashira
amelia:corey ihangane pe rwose bohora milla nkuko wumva umushaka nawe niko ashaka kane kandi na kane amushaka humura ntuzabura abandi kandi nanjye ndahari ashatse yakunyihera nakinaga daa gusa nubwo ntazi ibyurukundo cyane nziko milla akunda kane rero mubohore agende
Corey :yeah ndabizi nubundi mugumanye icyo nabona ni umubabaro gusa wo kubana numuntu uziko atagukunda yewe atazanagukunda rero singiye kongera ibyaha kubindi reka mbanze nkire nibyambere
Milla:nonese uranyemereye koko ?
corey:jyenda ubeho ubuzima bwawe ntabwo nzakwangiriza ibyishimo gusa ntabukwe bwawe nzataha yewe sinzanagusura murugo rwawe ntarajya muri rehab
Milla:corey urakoze cyane gusa nanone dufite akazi ejo harahantu twatumiye nelly turabizi azaza yihinduye ndashaka ko uzaba uhari ndetse na police uvugane na kane muzazane ndabizi nelly azashaka kutwica maze naba agiye muzamufatire mugikorwa
corey:aho hantu ni hehe se?
milla:ndaza kukoherereza address kuri telephone reka njye na amelia tujye gutegura umunsi wejo
Nelly nawe ari gupanga ibintu byose ngo ahite acika akiri kuzinga akram yaraje
Akram:mama wahisemo kujyenda maze ugata umuryango wawe ubwose mama urumva uhisemo neza?
Nelly:ntabwo najya gereza pe rero ubwo aya niyo magitamo mfite kandi uzambabarire akram
akram yarakase ajya mucyumba cye araryama doreko bwari bwije
mugitondo umunsi wageze kuri milla na amelia wo kujya aho bagomba guhurira na nelly bapakira imyenda makeup nutundi tuntu duke maze bajya ahantu hari akazu gashaje katabamo abantu maze binjiramo batangira guterera ibintu hejuru bagura inzoga
maze batangira kunywa bidatinze hari uwabaturutse inyuma abasuhuza ati:hello ndabona mwatangiye ntaraza
Amelia :wooooow anne uraje koko ndishimye pe
milla :urakoze kuza Pe narinziko utaribuze
nelly mwibukeko yavuzeko yitwa anne maze aravuga ati:nanjye ndashaka inshuti rega ino ntabwo nareka kuza ahubwo nanjye reka nze tunywe
nelly yaraje aricara batangirara kunywa maze milla na amelia bigira nkabasinze bahagurutse bikubita hasi bose nelly yabibonye atyo maze arasohoka ajya hanze yako kazu atangira kuyizengurutsaho petrol maze arayishumika
ahita afata agakapu ke ngo atoroke inzu yatangiye gushya ndetse police nayo iri munzira ntirahagera.mbere yuko nelly agenda yabanje kureba niba koko milla na amelia bapfuye kuko hari idirishya ryari rifunguye maze arebeyemo yatunguwe no gusanga episode ya 16 ……loading
ubuse police iratabara milla na amelia nelly se ntabacika koko?dusubire kumunsi wejo