SECRET VOICE EPISODE 32

Duherukana akram abaza micha niba uwo muntu uri mwifoto ariwe wabashimuse ?kenny na landry nabo bagiye kwamuganga gukoresha paternity test ngo barebe niba haba harimo papa wa akram

Reka dutangirire kuri micha ubwo bamwerekaga ifoto iri muri telephone

Micha:nonese ko unyereka telephone uzimye ubwo ndareba iki?

Akram:yooo nibagiwe kuyicomeka ariko nzagaruka reka mbe ntashye

Micha:ntakibazo

Micha nawe yinjiye munzu maze ahita afata umupira wimbeho arasohoka yerekeza kwa allan ahasanga milla na amelia

Milla:micha bite ko uri hano

micha:ntabwo nakwihanganira kureba umwicanyi wishe impanga yanjye akomeza kwidegembya? Ndashaka mumfashe

Tuze nyuma yicyumweru harabura iminsi 3 gusa ngo ubukwe bwa milla na corey bube

ni mumasaha yigitondo mama corey yabyutse ajya kureba corey mucyumba cye akomanze ntihagira uvuga maze afata umwanzuro wo kwinjira akinjira yatunguwe no kubona corey aryamye hasi amaze kwitera inshinge ngurwo urwego corey yaragezeho belyse yarikanze arebye kugitanda ahabona nizindi nyinshi yihutiye guhamagara umugabo we maze  bamujyana kwa muganga

kurundi ruhande milla nawe ari mumuhanda ajyenda akokanya imodoka imuparika imbere maze urimo arakingura ntawundi yari Kane

kane:injiramo tujyende

milla:tujye he se?

kane yabonye milla atari kwinjira arasohoka amwinjizamo kumbaraga maze amujyana ahantu bari bonyine

kane:umva milla ndabizi uracyankunda wisanga corey utazabyicuza ubuzima bwawe bwose

milla :ntabwo nzabyicuza narimwe ikindi kandi harabura iminsi 3 ngo dukore ubukwe ndetse na invitation yawe nayizanye akira

kane yafashe invitation ahita ayicira mumaso ya milla yose arayishwanyaguza

kane:ntabwo ubu bukwe buzaba kuberako uri uwanjye wowe uri uwanjye ntaho uzajya handi uretse kuri njye milla wipfusha urukundo naguhaye ubusa gusa umbabarire kukubwira ibi inshuro nyinshi nakubonanaga na corey nasomaga agahinda mumaso yawe ntanarimwe wigeze wongera guseka kuva wava mubuzima  bwanjye milla sinshaka ko ubaho ubabaye iyo kwa corey aba ariho ubonera ibyishimo nari kukureka ariko sinakureka mbonako aho uri ubabaye

milla yatanguye gushoka amarira maze kane nawe aramwegera gakegake nkugiye kumusoma ariko arabanza aramureka ngo arebe ko milla abyemera abona ntacyo milla akoze  bimwerekako milla nawe abishaka kane nawe afatiraho barasomana nyuma nibwo milla yibutse ko afite ubukwe ahita yiyaka kane ariko nubundi yari  yakererewe

Kane :kuba utampagaritse nikimenyetso cyuko unkunda milla reka kwihindura uwo utariwe ahubwo uhagarike ubukwe

Milla yahobereye cyane kane maze aramubwira ati:kane mubyukuri koko ntabyishimo nongeye kugira kuva nava mubuzima bwawe urukundo rwawe nirwo runyura rwonyine ngaho mpa akanya njye kureba corey

Kane:nguherekeze?

Milla:oya bishobora kuba bibi kurushaho wowe jya aho warugiye

Milla yamusezeyeho maze ajya kwa corey akihagera yarakomanze maze

Belyse arakingura

Belyse:milla naringiye kuguhamagara ngo tuvugane kubukwe bwanyu

Milla:mama umbabarire pe ntabwo ubukwe bwakomeza mama nanjye nicyo cyari kinzanye

Belyse :nonese ninde wakubwiye ibyabaye byatumye dushaka guhagarika ubukwe humura tuzabusubukura vuba

Milla:mama umbabarire nonese nicyi cyabaye ko numva njye nashakaga guhagarika ubukwe kumpamvu zanjye

Belyse :bivuzeko utaziko corey ari mubitaro?

Milla:oya ntabyonzi pe yabaye iki se?

Belyse:banza umbwire impamvu ushaka guhagarika ubukwe

Milla:aunt ndakwinginze unyumve pe nkubwije ukuri sindabasha kwibagirwa umukunzi wanjye wambere rero nkomeje ibi nyarangira carey mutuje munzu yuzuye ishavu nagahinda rero ndumva byaba byiza tubuhagaritse pe

Belyse:milla umbabarire kuguhatiriza gukunda Corey kumbaraga gusa ubu ntakigukwiye corey bamusanzemo ibiyobyabwenge byinshi cyane niyompamvu twafashe umwanzuro wo kumujyana muri rehab kugirango babanze bamwiteho sinzi uko byatangiye ndetse sinzi nicyabimuteye gusa ndasaba Imana ngo izangarurire corey Wanjye

milla:mama nanjye ntabwo numva ukuntu corey yagiye muribyo byose ariko najyerayo bazamugarura mumurongo muzima kandi urakoze kunyumva na corey nzakomeza kumuba hafi nkinshuti nonese njye kubimubwira nonaha

belyse:oya ba umuretse turamubwira icyerekeye guhagarika ubukwe gusa ibindi ube umuretse nzamuganiriza nitonze

tugaruke kuruhande noneho akram yacometse telephone ndetse iruzuye yagiye kwa micha kumureba kubwamahirwe ahura nawe asohoka

akram:micha turongeye turahura?

Micha :yego ko ugarutse nanone se bigenze bite?

akram:noneho mfite umuriro mbwira umugore wabashimuse ni uyu

micha:yego ni uyu gusa pe nonese uzi aho twamukura ngo tujye kuri police?

akram:oya aho twamukura ntaho nzi pe gusa urakoze

akram yatangiye gutekereza byinshi ndetse yibuka ukuntu yashwanye na dina na paccy aziko bashaka kumwangisha mama we yafashe inzira maze arataha akigera murugo yatunguwe no gusanga vicky yavuye muri coma

akram:vicky wakangutse mana we urakoze cyane kugaruka muvandimwe

vicky:nonese ko uri kurira?

akram:nuko nishimye cyane

vicky :akram umbabarire kandi warakoze ndabyibuka ko ari wowe wankuye hariya hantu gusa iyo utinda gato nashoboraga kuhapfira ariko kubera wowe ndiho noneho ubu wabaye mukuru wanjye kandi umbabarire kubwamakosa yose nagukoreye

akram:ntakibazo vicky ndabizi uri umwana mwiza no Kuba  ubasha gusaba imbabazi nikimenyetso cyiza

tuze kwa muganga hari kenny, landry ndetse dinna na paccy nabo barahabaye baje gufata ibisubizo byavuye  muri rya suzuma bose babasabye kwinjirira rimwe Kenny ndetse  na landry babahereza ibisubuzo byabo  buri wese yabifunguye afite ubwoba  kenny yasanze ntasano bafitanye ariko landry asanga ahuje na akram 99.9  bisobanuyeko ariwe se umubyara akokanya dinah yahise yihutira guhamagara akram

 akokanya akram telephone ye yarasonye maze asanga ni dina yakanze kuri yes ngo bavugane

dina:akram Umeze neza?

akram :sicyane ariko ndaho wowe se?

dina:nanjye meze neza akram ndabizi waraturakariye ariko tugomba guhura

Akram :nanjye ndabishaka milla haribyinshi mugomba kunsobanurira

Dinah noneho reka duhure

Dinah yamuhaye amerekezo yaho bagomba guhurira maze koko bidatinze barahahurira dinah yarari kumwe na paccy

Akram:ese koko murakundana mwanciye inyuma

Paccy:wafashe ibintu uko bitari njye na dina duhuje amateka ndetse dufite ibibazo bimwe ariko mugihe twabaga twiga uburyo bwo kubigusobanurira wabihinduyemo urukundo ese kuki utekereza ko twaguca inyuma koko  ntakizere nagito watugiriraga? Ese nibiki mama wawe yari yakubwiye cg yarafite ubwoba ko wavumbura ko yakubeshye?

Akram:mumbabarire namenye ukuri ntinze sinziko haricyo bikimaze kuko nicha yamaze kujyenda nari kumutabara nkamuvana munzara za mama

Paccy:what urupfu rwa nicha rwaturutse kuri nelly rata narabikekaga gusa nkabura ikibyemeza

Dina:honey ntarirarenga pe gusa nkuko twabisezeranye hari undi muntu turikumwe dushaka kukwereka

akokanya landry yaraje

Akrama akimubona arishima ahita amuhobera cyane ati:kuki wari waranze kunyitaba koko ese warusanzwe uzi mama wanjye cg nawe yaraguhemukiye basi ntuzampore amakosa ya mama kuko ndagukeneye cyane muri ibi bihe njyezemo urakoze kuzira igihe

paccy na dina barikanze bibaza uko bagiye gusobanurako burya Landry ari se umubyara

tuzasubire muri episode ikurikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *