Twasize akram atandukanye ninshuti ze kubera kwizera ko bashaka kymwangisha nyina
Reka dutangirire aho twasoreje akram yaragiye ariko agahinda arikose aragenda umujinya wose awutura igiti cyari aho hafi agihondagura ingumi nyinshi kugeza nubwo atangiye kuva amaraso ariko kubera uburakari ntiyamenye ko yavuye amaraso abantu baramushungereye ariko bagatinya kumwegera muri iyo nzira niho landry yarari kunyura abonye umujinya wumuranduranzuzi uwo mwana afite yegera pharmacy yari aho hafi agura udupfuko maze araza afata ukuboko akram yakubitishaga igiti atangira kumupfuka gusa kugirango akram atuze byatwaye umwanya maze Landry amubwira amagambo akomeye agira ati:musore muto ndibaza kumyaka yawe nikibazo nyabaki ufite kiguteye kumera gutya gusa wamwana we uzirikane aya magambo ntanarimwe umujinya ujya ukemura ibibazo bibaho kurakara ariko gukabya biba bibi reba kubera kurakara niwowe ukomeretse jyenda utuze ufate umwanya wawe utekereze icyakubabaje maze ushake umuti wacyo ntiwongere kwiyangiza kuko igihe uwo mujinya uzashira uzababazwa numubiri wawe wabijyendeyemo wongere kandi ubabazwe nuko icyo kintu kitakabye cyarakubabaje kuko wasanze bitaringombwa
Akram ntakintu nakimwe yarari kuvuga uretse kwitegereza uwo mugabo uri kumwitaho mumbaga nyamwinshi yari yanze no kumwegera
Landry :harikibazo nkugejeje murugo?
Akram yazamuye umutwe nkuwemera
Maze bajyenda inzira yose ntakuvuga kugeza bageze aho akram atuye
Landry:nubwo ntajambo narimwe wambwiye ariko nitwa landry nizereko tuzongera tugahura
Akram yahise avuga ati:nanjye nitwa akram kandi wakoze wavamo umujyanama mwiza wabo wabyaye nabo utabyaye nubwo ntajambo nigeze nkubwira ariko uri umuntu mwiza ufite ubumuntu muriwe
Landry :narimfite ubwoba ko dutandukana ntumvise ijambo narimwe ryawe ariko ndishimye pe nonese tuzongera duhure? Ndumva nakwishimiye
Akram:ahubwo se wakwemera kumbera umujyanama?
Landry :cyane rwose uramutse ubikunze nabyemera
Akram:ubwo ubyemeye reka nkubaze ikibazo cyambere cyindi mumutwe hagati ya mama wawe ninshuti yawe ninde ukwiriye kwizera kurusha undi?
Landry:uko bigaragara bifitanye isano nibyakubabaje gusa ntabwo umubyeyi yaroha umwana we cyane cyane mama wawe niwe uzi imvune yahuye nazo agutwite aba aguhangayikiye cyane nubwo bamwe tutubaha ba mama ariko birakwiye ko tububaha ndetse nibo banyambaraga baduha ubuzima kabone nubwo abagabo bavugako aribo banyembaraga kurusha abagore ariko baba birengagije ko kugirango bagire izo mbaraga byavuye kuwababyaye akabaha ubuzima bakagaragara kuriyi si?
Akram:noneho nizere mama
Landry :sindarangiza gusa nanone ushobora gusanga iyo nshuti yawe ifite ukuri kuko nubwo habaye inshuti za fake habaho nizukuri zidukunda.
Landry :ooh wanyibagije ko harahantu naringiye
Landry yasezeye akram aragenda
Akram yageze murugo asanga ntamuntu numwe uhari yewe na vicky ntawuhari nawe ahita akata ajya mu isoko kuhagera yabonye vicky nawe ari mwisoko
vicky aba ari kugura akarabo
Vicky :ndashaka ko mama uyu munsi mushimisha amaze iminsi atakinyitaho yitaye kuri akram nanjye reka mushakire impano nyimuhe mutunguye
akram yakomeje kurebera kure vicky ngo arebe ibyo ari gukora
Vicky yakomeje guhaha maze yaka buji ndetse nikibiriti asohoka mwisoko arimumuhanda agenda yarabutswe nyina hari ahantu ari kwerekeza
maze aramukurikira yamukurikiye aziko agiye kumutungura akamuha impano
Mubyibuke ko na akram ari inyuma ya vicky gusa akram ntazi aho vicky arikujya we yiyemeje kumukurikira gusa ntaziko vicky nawe akurikiye nelly bazi nka mama wabo
Tuve aho tuze kuri landry yaragiye ndetse ahura na Bonheur arikumwe numugore we
Landry:ko muje mutunguranye koko?
Bonheur :umva sinatuza nyuma yuko mbonye iyi foto kandi numero yumukobwa wanjye ikaba ntayiriho ndacyeka ko nelly yantwariye umwana
Landry :ariko nigute nelly yifata agahangayikisha abantu magana angahe? Umukobwa wanyu niba koko yamutwaye yakosheje cyane
Benia:tubanze tujye kureba cupra ahubwo reka muhamagare mubaze aho ari
Benia yahamagaye cupra ndetse asanga bameze neza ndetse amenya ko na amelia ameze neza cyane nibwo babonye gutuza maze bashaka aho baba bacumbitse kuko ntibari guhita basubirayo
Kwamuganga corey araryamye ameze neza ariko ntibaramusezerera
Akokanya hinjiye milla
Corey:milla uje kunsura?
Milla:nakabaye naraje kera ariko ntibyankundiye Corey mbabarira kugutererana iyi myaka yose pe kuba umeze gutya ndumva arinjye wabigizemo uruhare
Corey :none ugiye gukoriki?
milla:wakwemerako tubana vuba kandi bishoboka
Corey:milla uravugisha ukuri nonese kane wamuretse
milla:namuretse pe kuko nasanze ariwowe wanjye
corey:milla iyo nkuru ninziza ngiye kuyigeza kumuryango wanjye
milla yasezeye corey maze ajya kureba kane
Kane yamwakiranye urukundo nkibisanzwe ndetse aramwacyira
kane:love uje ngukeneye cyane pe namenye ibyabaye kuri corey Cyagihe yavuye hano ajya mukabari arasinda nibwo haje umugore ntaramenya amuhereza byabinini akaba aribyo corey yanyweye ataziko aribiyobyabwenge ntuhangayike cyane na nelly maze kumenya umwana we naho ataha
milla:ntabwo bikiri ngombwa ko ubyirukamo, kane mbabarira pe ntabwo mbashije gusohoza ibyo nagusezeranyije.
kane:ntugire ikibazo nzagufasha muri buri kimwe ntacyo uzamburana
milla:ngiye gukorana ubukwe na corey
kane:ariko urikunkinisha mukorana ubukwe mutaranakundana?
milla:ibyo ntacyo bikurebaho umbabarire kandi niba unkunda unyumve ngiye kubana na Corey niwe wanjye kandi vuba ndizerako nawe uzabona uwo muhuza mukabana njye uzanyibagirwe ngiye kuba umugore wundi muntu.
Kane :ndambiwe ibiganiro bimeze uko love hindura ikiganiro ntabwo nkunda joke zirimo kukubura
milla yahise ahaguruka ngobajyende murwego rwo kumwereka ko ibyo avuga abihagazeho ageze kumuryango
yumvise ijwi ryuzuye ikiniga rimubaza ngo:ese ntukinkunda? basi we se uramukunda?
milla ntakintu yamusubije yasohotse nawe amarira ashoka kumatama aragenda mubyukuri milla ikigaragara aracyakunda kane ariko kubwumuryango yemeye gusanga corey
tugaruke kuri vicky uko yagakomeje gukurikira nyina yabonye yinjiye mukizu kiri ahantu hacyonyine kandi gishaje umwana nawe yinjiramo atungukira mucyumba cyarimo umwijima maze yibukako yaguze buji arayifata ngo ayicane ayimurikishe gusa kubera kutabona harikintu yagonze maze kikubita hasi
vicky yafashe ikibiriti acana umwambi akongeza kuri buje iraka kwakundi umwambi usigara waka umwana yawujugunye hasi maze vicky akomeza mukaryango kari imbere nyina yaciyemo maze ahita atungukira kuri nyina arikumwe na zampanga micha na nicha bashiki ba corey byasaga nkaho yabashimuse Kuko bari bahambiriye ahantu hose maze akokanya nelly yarahindukiye abona vicky arikanga
akram nawe yaraje agiye kwinjira muricyo Kizu cyahise Giturika kuburyo umuriro wamusanze hanze
burya cyagihe ikintu vicky yagonze yari ijerekani yuzuyemo essence rero yamenetse maze amaze gucana buji ata umwambi muri ya essence
ababana se bararokoka nelly se we?landry se arakora iki? Milla racyari mugihirahiro