Noneho inkuru yacu umva uburyo tuyitangiye!
Dutangiriye ahantu mu rugo rwiza cyane,ndetse muri salon hicaye umukobwa arimo akanda telephone ye,ndetse yubitse umutwe kuburyo utabasha kubona isura ye.
Ntibyatinze,uwo mukobwa yumva ku rugi rwo muri salon barakomanze,arahaguruka ngo ajye gukingura,kumbe ni Shamima,aho ni iwabo mu rugo.
Yarafunguye,asanga ni maman we warimo akomanga ndetse ari kumwe n’undi mugabo,maman Shamima abwira Shamima ati”Shamima,uyu mugabo turi kumwe ni padiri wo kuri paruwasi yacu” Arongera abwira uwo mugabo ati”Padi,uyu ni Shamima wa mukobwa wanjye nakubwiraga”
padiri yitegereza Shamima,maze aramwegera aramuhobera,ari nako abwira maman Shamima ati”Dative we,burya ufite umukobwa ungana gutya? Kuki se we utajya umuzana ku rusengero?”
Dative aramusubiza ati”urabona urusengero rwanyu ntangiye kurusengeramo vuba aho twimukiye ino aha,kandi muri iyi minsi umukobwa wanjye yari arwaye. Ariko ntugire ikibazo rwose ubutaha tuzajya tuzana”
padiri ati”ni byiza cyane Dati. Ubwo rero kuba ngeze hano biranshimishije cyane,gusa ntabwo ndi buhatinde,kuko mfite byinshi byo gukora,hari n’ahandi hantu ngiye kujya gusomera misa mukanya,ubwo rwose nzagaruka kubasura,tuganire neza,ndetse tunasengere uru rugo rwanyu” Gusa byose akabivuga arimo no kwitegereza Shamima cyane!
Dative abwira Shamima ati”reka mperekeze padiri gatoya,ndaje mukanya gato” Aramuherekeza.
Ubwo Dative avuye guherekeza padiri,abwira Shamima ati”mukobwa wanjye rero nuko utabizi,buriya kuba tubonye inshuti nk’iriya y’umupadiri mu rugo rwacu, ibibazo bigiye kujya kumukendero! Cyane ko aba padiri baba ari n’abakire,azajya adufasha buri kimwe!”
Shamima aramusubiza ati”maman,rwose njye uriya mugabo mbonye atari umu padiri. Kuko mbonye ko nta mpano yabwo afite. Ese ubwo ukuntu yandebaga n’uburyo yampobeye,ubwo koko umu padiri wasizwe amavuta yabikora? Maman n’ubwo usenga rwose,ubisengere urebe urasanga atari umu padiri pe!”
Dative ati”ariko wa mukobwa we warasaze? Ubwo se ntabwo tuzanye hano amaze kudusomera misa kuri paruwasi?”
Ku rundi ruhande,ubwo Jimmy na Priscilla bahuye,ndetse ibyishimo ni byose kubera ko urukundo rwabo rwagarutse,ndetse ibyishimo byabo byabagize ibiragi kuko buri wese yabuze icyo yavuga cg abwira mugenzi we. Nyuma y’akanya katari gato Priscilla ati”ugiye kugenda,ariko ni ukuri nzajya ngukumbura buri munsi,ese kuki aya mahirwe aje ugahita uncika koko?”
Jimmy aramusubiza ati”ubundi mu buzima niko bigenda. Ubwo se wibagiwe imyaka yose yari ishize nzi ko ntazongera kukubona,nkaswe ubu ngubu nzaba nzi aho uherereye,ndetse nkanakuvugisha tukavugana? Icyakora byo nanjye nzagukumbura cyane,gusa ninjya mbona umwanya nzajya nza kugusura.”
Priscilla ati”oya ntukigore,ahubwo kubera ko ugiye gukorera iwacu,nujya unkenera ujye untumaho njye nze kukureba. Sibyo se cheri?”
Jimmy aramusubiza ati”nonese njye si iwacu?”
Mbese muri make bari bishimye. Gusa ntibyatinze, Jimmy asezera kuri Priscilla,maze aragenda.
Ku rundi ruhande nanone,hari inzu iciriritse,ubwo bivuze ko idakaze cyane,hari umukobwa wicaye hanze mu mbuga ku mukeka,ndetse arimo no gukanda telephone,ako kanya mu nzu,umwana wuruhinja aba ararize,mu kanya gato nanone mu nzu hasohokamo undi mukobwa abwira uwo wicaye hanze ati”ariko se wowe ko uba wafunze ayo matwi,ntabwo uri kumva ko umwana wawe arimo kurira?” Gusa uwo mukobwa ntiyagira icyo amusubiza,yikomereza kwikandira telephone,wa wundi warimo amubwira ko umwana arimo kurira,ahita asubira mu nzu,aterura umwana aramumuzanira,gusa amumugejeje imbere,ahita ahaguruka ku mukeka arigendera,mbese uwo mwana bari kwita uwe akamwihunza nk’aho atari uwe.
Ako kanya Fifi aho yicaye mu biro bye ahita ashigukira hejuru,kumbe byose ni ibyo yatekerezaga,nuko arivugisha ati”yewe,koko kuri iyi si abagome babaho,iyo nibutse umwana wanjye uburyo namutayemo,hakaba hashize imyaka myinshi cyane,nkaba ntabona n’amahirwe ubu yo kumubona,ariko nta kibazo, Imana irabibona kandi nizeye ko yamundereye” [NTIMUKIBAGIRWE NAKO]
Tugaruke mu rugo kwa Shamima arikumwe na mama we Dative ndetse bari no kuganira
Shamima areba mama we aramubwira ati”maman,nibyo koko wenda njye ntabwo nsenga,ariko rwose nsigaye mbona uburyo uri kwitwara muri iyi minsi butandukanye cyane na mbere,ubanza ushatse wakongera amasengesho yawe”
Shamima ahita yakira phone ye,kumbe ni Henriette umuhamagaye,amubwira aho amusanga.
Ntibyatinze Henriete na Shamima barahura,Henriette abwira Shamima ati”birangiye uriya mukobwa ngo ni Priscilla yegukanye Jimmy,gusa ndakubwiza ukuri kose ko ntashobora kubyemera no kubyihanganira”
Shamima aramubaza ati”nonese urakora iki kugira ngo bitaba?”
Henriette aramusubiza ati”ndatanga buri kimwe cyose,ariko Jimmy mwigarurire!”
Shamima aramubwira ati”ndi kumva wowe ahubwo utazi aho inzira ziri kugana,ubu tuvugana Jimmy yavuye muri uyu mujyi,ndetse yagiye gukorera ahandi hakaba n’iwabo wa Priscilla. Uzamukura hehe? Uzata akazi ujye kumushaka se?”
Henriette aratekereza cyane,maze aravuga ati”ahubwo ibyo ni byiza cyane,kuba Jimmy agiye kure ya Priscilla nibwo gahunda zanjye zose zizacamo”
Tuze ahantu hamwe,ubwo hari umugabo wicaye mu ntebe,ndetse yubitse n’umutwe bigaragara ko afite agahinda gusa kuburyo utabasha kumubona isura,gusa intekerezo ze zikamwerekeza ku byamubayeho kera,ubwo yari umunyeshuri muri secondaire.
BYAGENZE UTE?
Ubwo ako kanya Fifi muri uniform aba araje,amusanga aho yari yicaye muri Jardin y’ikigo,bararamukanya maze aramubwira ati”Vincent(kumbe uwo yitwa Vincent),ni ukuri pe,nanjye ngira isoni zo kuza kukureba kubera ko abandi baba bari kutubona,ariko ndagukunda cyane” Ahita amwegera aramwongorera ati”nimugoroba ndaza kugusura iwanyu mu rugo.”
Ntibyatinze nimugoroba kwa Vincent mu rugo,ababyeyi be barimo kwitegura bambara neza,bisa nk’aho bagiye mu kirori. Baramubwira bati”Vicenti wa mwana we waje tukajyana ko turi butahe dukererewe? Ubwo saa sita za nijoro ziragera uri muri iyi nzu wenyine?”
Vicent arabasubiza ati”ubu se koko nifitiye imikoro yo mu rugo nzatanga kwa mwarimu ejo,ngo noneho tujyane gutaha ubukwe,murabona ko nitugenda ndaza kuyikora ryari? Cyangwa mu gitondo turaza kujyana kwa mwarimu mumusobanurire impamvu ntayikoze?”
Papa we ahita yumva iyo ngingo niyo,niko kubwira umugore we ati”umwana mwihorere hato atazatsindwa akabidushinja” Barigendera.
Ntihaciye ingahe,ababyeyi ba vincent bamaze kuva mu rugo,Fifi aba yahageze asanga Vincent yari amutegereje (mwibuke ko byose hari urimo kubyibuka)
Ubwo amaze kwinjira mu nzu,Fifi abwira Vincent ati”ninabyiza ko uri mu rugo wenyine,ngiye kuguha ibyishimo kuburyo ejo ku ishuri tuzirirwa tunezerewe”
Vincent yahise amufata ukuboko,amujyana mu cyumba araramo,ngaho baba barafunze,batangira imikino yabo.
Nyuma y’amezi 2 gusa,ubwo Vincent na Fifi bari ku ishuri,Fifi asanga Vincent aho yari yicaye,maze aramubwira ati”cheri,hari ikintu gikomeye nshaka kukubwira,kandi untege amatwi”
Vincent aramubwira ati”ntaguteze amatwi nayatega nde wundi?”
Fifi aramubwira ati”urabizi ko ari wowe muhungu nkunda,kandi nizeye nkamuha urukundo muri iki kigo cyacu cyose”
Vincent aramusubiza ati”ibyo nta n’impamvu yo kwirirwa ubimbwira,kuko na buri wese muri iki kigo arabibona. Ikindi kandi,nemera ko unkunda by’ukuri,ndetse tugikundana bwa mbere nakekaga ko wenda waba unca inyuma,ariko wa munsi mu mezi abiri ashize nasanze ibyo nakekaga ataribyo,kuko ubusugi bwawe ninjye wabufunguye”
fifi aramubwira ati”ibyo ndabigushimiye cyane kuba ubizi”
Vicente aramubaza ati”nonese ni iyihe mpamvu urimo kumbwira ibi byose?”
Fifi aramusubiza ati”kuva twaryamana cya gihe,imihango yanjye yarabuze,nagiye kwa muganga,basanga ntwite”
Vicent ahita yikanga,abwira Fifi ati”reka ibyo ntibishoboka Fifi,utambwira ko naguteye inda!”
Fifi aramubwira ati”ibyo nari niteguye kubyumva kuri wowe,ninayo mpamvu nagufashe amajwi y’ibyo twaganiriye byose,kugira ngo hato utazampakana kandi ugahakana ibyo wakoze. Ahubwo icyo nashakaga kukubaza,ni icyo twakora!”
Vicent aratekereza cyane,maze abwira Fifi ati”Cherie,waretse iyo nda tukayikuramo,sibyo byaba byiza?”
Fifi aramubwira ati”rwose ndaguhakaniye. Ubuse nyikuyemo ngapfa,cyangwa sinzongere kubyara ukundi?”
(MWIBUKE KO HARI URIMO KUBYIBUKA)
Nyuma y’amezi 7,nibwo Fifi yaje kubyara umwana,ndetse we na Vicent ubushuti burakomeza,ariko barangije secondaire Fifi ataha iwabo,kuko yari atuye kure yo kwa Vicent,ajya kubabwira ko agiye gushaka umugabo,mu kugaruka aje kureba Vicent,asanga iwabo barimutse,ndetse vicent we akimara kwiga yahise ajya mu gipadiri.
Kumbe urimo kubyibuka byose ni Padiri umwe twatangiranye ajya gusura Dative maman wa Shamima.
IBI BYOSE NI PADIRI VICENT WARI URIMO KUBIBARIRA RENE UBWO BARIMO KUGANIRA,PADIRI VICENT AHITA YUBURA UMUTWE, MAZE ABWIRA RENE ATI”ndi ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama,uriya muryango rwose narawuhemukiye. Uriya mugore nkimara kumushimuta ngo njye kumukoresha, nishe umugabo we babanaga,umwana umwe mukuru bari bafite aho namutaye ntabwo mpazi ubu mubonye sinanamumenya,undi muto yari afite namuherekeje mu ishyamba,mutegeka kumutamo,wasanga n’ibisimba byaramuriye,nyuma ndangije ndamuzana,munywesha imiti yo kumwibagiza ibyahise byose,ubundi mubwira ko umuntu uzajya amubaza amateka ye,azajya amubwira biriya byose maze kukubwira.(BIRIYA YASAGA NUWIBUKA ABIBWIRA RENE)
Namaranye nawe igihe gitoya cyane,nyuma na we aza kuncika ndamubura,sinamenya irengero rye,gusa narakosheje rwose pe,ndumva nanjye ndi kwigaya,kuko nanjye nibaza icyo nari ngamije kikanyobera.
Ubu tuvugana sinzi ngo Anet ibye byarangiye ute. Ubuse urumva koko ndi umu padiri mwiza?”
NIMUNYUMVIRE WE! MWUMVISE AYO MAGAMBO BAVANDIMWE?
UBWO IBYO BISHATSE KUVUGA NGO, URUPFU RWA LUC, NO GUSHIMUTWA KWA ANET, GUTABWA KWA BENJAMIN LUC NO KUBURA KWA KEVIN, MBESE GUTANDUKANA K’UMURYANGO WA LUC WOSE, PADIRI VICENT NI WE WABIGIZEMO URUHARE.
Mureke noneho turye isi. MURUMVA AMAYOBERA MU RUKUNDO? NONEHO TURAYITANGIYE SASA.
Uko padiri vicent arimo kuganiriza Rene ibyo yakoze byose kumuryango wa Luc,niko Fifi aho ari na we intekerezo zamutwaye cyane,amarira agashoka ku maso,akivugisha ati”byibura n’umwana wanjye iyo bareka simujugunye nkamugumana,mba mfite na bimwe mu binyibutsa amateka nagize mu buto bwanjye. None ubu wasanga yaranapfuye. Kuko iyo aba muzima ntabwo yari kumara imyaka ingana itya yose wenda tutaranabonana.
Ubuse ko namushyizeho n’ikimenyetso ku kibero ntihagire n’uwo mbibwira,ubu uwamumenya yabimenya ngo abimbwire koko?”
KUMBE FIFI UBWO YAJYAGA GUTA UMWANA WE,YAMUSHYIZEHO IKIMENYETSO KU KIBERO.
Tuze kuri Henriette,ubwo ari mu rugo iwabo wenyine,niko kwibwira ati”Jimmy ngiye kumuhamagara,maze mubwire ko nshaka kumusura aho ari,nahandangira nkajyayo,nzakora ibishoboka byose antere inda,maze nzarebe ko atazaba uwanjye bya burundu” Niko guhita afata phone,aramuhamagara.
Henriette ati”allo,bite Jimmy?”
Jimmy ati”bite Henriette,iminsi myinshi kabisa,ko ubuzeho se?”
Henriette ati”yewe,ni akazi kenshi niyo mpamvu. Ariko nawe wari ubuzeho!”
Jimmy ati”sha,kuva nagera ino aha muri uyu mugi ndacyari kwisuganya niyo mpamvu, gusa birenda gutungana”
Henriette ati”ese Jimmy,muri weekend urakora?’’
Jimmy ati”oya. Muri weekend nanjye ndaruhuka nk’abandi bakire bose” Mbese yikinira bisanzwe
Henriette ku mutima ati”ndagufite” Nuko aramubwira ati”nonese Jimmy,ko muri weekend mfite gahunda yo kuza Iyo ngiyo,wareka tukazabonana?”
Jimmy aramubwira ati”ibyo se hari ikibazo? Ahubwo uzaze ngutembereze umugi maze kuhamenya neza!”
Henriette ati”sawa ubwo ni umusibo ejo,nzaguhamagara ngiye guhaguruka hano”
Bakimara kuvugana,Henriette ajya kuri boutique ziri hafi aho ngaho,agura utuntu turi mugapfunyika,adushyira mu gikapu cye…………………..EPISODE 12 LOADING.
……
……
……
NI AMAYOBERA MU RUKUNDO.
SASA RERO MURABYIYUMVIYE BYOSE UKO BIMEZE. Nongere mbabwire?
Ubwo Anet yashimutwaga bari mu birori byo kwita izina umwana wabo Benjamin Luc muri EPISODE YA 1, ubwo Luc yicwaga ndetse Kevin umwana Anet yabyaranye na Jule agashimutwa, ubwo umugore Luc yari yahaye umwana Benjamin Luc ngo abe amumufashije mu gihe barimo gushakisha Anet, byose byose uyu padiri Vicent niwe wabigizemo uruhare rwose.
SASA,UYU PADIRI NI MUNTU KI?
Ahubwo se uyu Fifi we uhora atekereza iby’umwana we,uwo mwana ni inde?
NGAHO RERO!
Ko urukundo rwa Jimmy na Priscilla rwagarutse,Henriette azagera ku migambi ye yo kurusenya agamije kubaka urwe?
NONEHO WAHITA WIBAZA UTI,BITE BY’ABANA BENJAMIN LUC NA KEVIN, ESE BARACYABAHO?
Njye ndakubwiza ukuri kose ko ibintu noneho bigiye gusobanuka byose.
.