𝙈𝙧𝙨 𝘾𝙖𝙩𝙝𝙚𝙧𝙞𝙣𝙚
{𝐎𝐧 𝐥𝐢𝐧𝐞 𝐥𝐨𝐯𝐞}
•
°
•
°
•
•
𝐄𝐩𝐢𝐬𝐨𝐝𝐞 𝟐𝟖
•
°
•
°
•
•
Duheruka James yari abaye nkaho afashwe ni mugihe kandi Carine na Claire bafite inama yo kunoza imigambi yabo birarangira gute? Reka dukomeze…
∆
Jaque akiri kuri Facebook yagiye kubona abona request yahaye Divine irasubijwe maze ahita ahaguruka vuba cyane abyina ikimeze nk’ igisirimba ubundi ahinta apfuka hasi ako kanya atangira gusenga asenga iri isengesho.
” Mana ndabizi ndi umunyantege nke ndetse kuko sinjya nkukiranukira neza uko bikwiriye
Mbere ya byose ndakwinginze ngo umbabarire ibyaha byanjye unyeze ubanze wakire ubugingo bwanjye.
Ngerageza uko nshoboye kose ngo nkubere intungane ariko ibibi byo bikantanga imbere mbababarira rwose.
Nubwo ntagutunganira rero mana uko bikwiriye ndakwinginze ngo uno mukobwa rwose mbonye kuri facebook witwa umwiza Divine umugirire neza kandi rwose mwami umfashe azankunde kuko namukunze kandi cyane.
Nasaba ndetse nkasaba byinshi gusa icyo nifuzaga mwami nuko wagendana nanjye murugendo rwanjye rwo kumutereta kuko ijambo ryawe muri Zaburi ryarambwiye ngo tujye tukwikoreza urugendo rwacu.
Uzanyobore muri byose rero, mumagambo nzamubwira ntazabe arinjye ahubwo azabe ari wowe kuko nzi ko ushobora byose, unyigishe technique nyinshi zo kumutereta kandi rwose uzamfashe azankunde rwose.
Reka ibyo nzakora byose ntazabe arinjye ahubwo izina ryawe rizahabwe icyubahiro.
Mbisenze kandi nizeye ko ubikoze ni mwizina rya Yesu mbisabyemo Amen.
Akimara gusenga yahise atekereza icyo gukora muri ibyo byishimo cyangwa igitahiwe maze ahita yibwira ko ntakindi uretse kuryama kuko guhita amwandikira bitari kuba ari igitekerezo kiza cyane.
Ubundi ashimira lmana kubwigitekerezo kiza yari lmuhaye ubundi ahita yiryamira.
∆
Catherine akimara kuvugana na Joseph yagiye kubona abona ubutumwa buraje afunguye asanga buvuye kuri Gentil.
Bwaravugaga ngo:
“Umezute se mukobwa mwiza? Nagirango nkwibutse ko usigaranye umunsi umwe gusa ukaba wamaze kunyemerera ko ugomba kumbera umukunzi bitabaye ibyo ibyo nakubwiye nge ndi serie niba utabyemeye ziriya Video zose ndazishyira hanze.
Catherine umujinya waramwishe maze ahita amuhamagara Gentil nawe amwitaba vuba cyane yihuse.
Catherine: ariko Gentil ubu nyuma y’ ubugome bwose wankoreye ukajyera naho unsambanya kugahato urashaka kugerekaho no kunyandagaza koko?
Gentil: ntago ariko ari njyewe ushaka kukwandagaza ahubwo ni wowe ushaka kwiyandagaza pe , njyewe naguhaye amahitamo urahitamo ayo ushaka icyo uhitamo cyose nicyo ndi bukore kandi ndagikora nishimye cyane.
Catherine: harya ngo ubwo ngomba kugukunda kuneza cyangwa kunabi?
Gentil: yes, of course.
Catherine: ese ubundi washatse amahitamo yawe koko ko abakobwa bahari kandi benshi cyane gute utashaka igeno ryawe ko ngewe ntari igeno ryawe koko.
Gentil: wikwirirwa wigora erega kuko njyewe namaze guhitamo wowe, icyo wakora cyose rero ntago cyahindura umwanzuro nafashe wo kugukunda. Erega ndagukunda cyane.
Catherine: none se Gentil ninde wakubeshye ko urukundo rukoreshwa kugahato? Ubundi urukundo rujya aho rushatse ntago tugendera kuko waruhatirije. Ese ubwo byakumarira iki bwo ndamutse nje kungufu maze nagera iwawe ntugire nicyo umaza ukazajya umbona nirirwa ndira gusa byaba bikumariye iki?
Gentil: ibyo ntago bindeba njyewe icyo ndeba nukuba nkufite gusa waba urira waba wishimye ibyo ntibindeba ahubwo ntamwanya mfite wo gutongana nawe nokumva amagambo yawe yose mbwira ibyo nkusaba urabyemera cyangwa?
Catherine: oky sawa ntarb ndaza kuguha igisubizo kumugoroba.
Yahise amukupa Gentil nawe ahita yibuka ko agiye guhura na Joseph yahise avuga ati: “byanga byakunda agiye gusaba imbabazi rwose reka nkomeze mbikurikirane numve”
Catherine nawe akimara gukupa yahise avuga ati: “oky ibyo wigira byose sha uyu munsi byose birarangira. Ninde wakubeshye ko ngewe nabana n’ umuntu ntakunda. Aho kugirango njyewe mbane nawe byaruta nkapfa bikarangira kuko sinabasha kubaho meze nkumuntu uziritse udafite urenganzira n’ umunezero w’ urugo byaruta nk’ ipfira.
∆
Mubiro aho twagarukite Boss yahise amubaza ati: “ko wikanze musore ni iki kibyihishe inyuma?”
James: ntacyo boss, ntakibazo rwose reka nkuremo imyenda yanjye yose maze uhamagare nabo basore bawe basaka baze bakore iperereza ndetse nabo baza iwanjye nabo ubazane rwose tujyaneyo njyewe ntakibzo mfite.
Boss: oky ntakibazo.
James yahise akuramo imyenda yose ubundi arambika aho phone zose yari afite nuko Boss we ahita ahamagara abaza kumupima no kumusaka.
Baraje barapima byose ngo barebe ko ntatunu twikorana buhanga yaba yaranamize munda ngo tujye dufata amakuru ariko babura nakamwe dore ko no kumubiri we nta ninkovu yo mubwana basanzeho.
Bamaze kubura byose icyari gitahiwe ntakindi kwari ukwerekeza iwe maze bakajya gusakayo.
Haje abasore bane bibijeya bambaye costume zimikara nziza cyane baba bageze mubiro kureba neza bafite imbunda ntoya cyane za pistor kandi hariho slincer zimwe zituma umuntu arasa isasu ntiribe ryabasha kumvikana.
James rero wabonaga ntabwoba nabuke afite mugihe boss we yari yiteze ko ari bugire ubwoba kandi bwinshi siko yabisanze ibintu byatumye yumva akunze James cyane ndetse amugirira ikizere.
Boss yahise abwira ibyo bisore byose ati:
” Mugende uwo ni mugenzi wanyu mushya murabizi uko akazi gakorwa, mugende ntimugire ikimenyetso nakimwe musigaza inyuma kandi ako mubona kose muhite mumurangiza mutamusiga ari muzima nababa babiri inyuma bose mubakurikirane nabo bafatwe twebwe ntamuntu ujya utumenyera”
Ariko buretse gato mbere yo kugenda mumbwirire bamwe bahakinga amaphone baze hano babanze bandebere muri izi phone ze tumenye amakuru yandi tutazi.
Bahise bahamagara abahaka karahabutaka haza udusore tubiri tunanutse wabonaga ko dushobora kuba ari impanga.
Twari dufute mudasobwa nutundi tuntu njyewe ntabashije kumenya utwaritwo turahuza huza ubundi dufata phone ducomeka ho ubundi phone barayinjirira kurwego rwo hejuru gusa birangira ntakintu nakimwe babonyemo.
Boss abonye ko ntakintu nakimwe babonyemo yahise ategeka ibyo bisore gufata James bikamujyana iwe kureba niba ntakindi babonayo.
Yahise yambara imyenda ubundi barasohoka ibyo bisore ntanakimwe byavugaga wabonaga ko ari ibirakare koko.
Byamushyize mu modoka ubundi basohoka Company baragenda James nawe ukabona ntabwoba nabuke rwose afite.
∆
Catherine amaze kuvugana Na Joseph ko ahagurutse ndetse Joseph nawe amubwira ko yahagurutse ko hari hasigaye guhura gusa.
Catherine mugakanzu kumuhondo katari karekare cyane yahagurutse umurugo ubona ko aberewe rwose.
Mubyukuri Catherine yari umukobwa mwiza ntabasha kubona uko mugusobanurira rwose.
Yageze hanze rero akubitana na Mutesi
Mutesi nawe amubaza aho agiye ariko Catherine amubera ibamba amubeshya ko agiye kureba umwana bigana mutesi rero yarabiketse kuko yabonaga kuntu Catherine yambaye bidasanzwe maze ahita aza mucyumba yiruka Catherine nawe ahita asohoka yihuta kugirango Mutesi ataza no gutinyuka kuba yamukurikira.
Akigera munzu Mutesi yahise ahamagara Gentil ngo amurabure gusa asanga ayo makuru Gentil we yayamenye kare kuko yari yamwumvirije.
∆
Moise yibereye murugo yagiye kubona abona Sandra amuguyeho gusa Sandra yaje yarubiye kurwego rwo hejuru niba yari yabaye iki sinzi, kuko ntago nabasha gusobanura uburakari yari ahagaze.
Moise ngo amukubite amaso aba aramubwiye ati “ko ndeba se wowe waje umeze nkubwire bwije nabi wabaye iki wamukobwa we”
Sandra mu ijwi ryuzuye uburakari yahise amubwira ati: ” zibaho wandayawe, njyewe sinkeneye kongera kuvugana nawe ubugambo bwinshi witonde utuze ucishe make kuko nureba nabi ahubwo nurwo rutwe rwawe ndarumena cyangwa nguhe nyoko”
Moise ati: ” ese wabaye iki ko utanatobora ngo uvuge ndagirante mwokabyaramwe”
Sandra ati: “umva ibintu ni bibiri, urahitamo kimwe cyangwa ubireke ubone njyewe sandara uwo ndiwe”
Njyewe ndambiwe iyi mikino yose igihe wahigiye amafaranga kirahagije. Niba warayabonye cyangwa utarayabonye ngewe ibyo ntago bindeba ndaje ngo tubane cyangwa se uhitemo kureka ubukobwa bwose muvugana wabonye ibintu wankoreye ejo bundi? ntugirengo narakwihoreye rero cyangwa ngo iki niki ntago uyu munsi umva munzara uko kireba gusa nkigipede nsubiza vuba se nyine cyangwa ibyo byiso byawe mpite mbiturumburamo.
∆
Muka Jarde keza cyane ubona habereye kuba wahasohokana umukunzi wawe niho Catherine na Joseph basohokeye akakanya. Nubwo hari andi ma Couple ariko couple yabo niyo yari ihanzwe amaso cyane.
Wabonaga kuntu bishimye ukaba utabakuraho ijisho rwose ukabona ni ibyiza.
Urukumbuzi rusa naho bari bamaze kurutera ishoti kuko imikino bari bamaze gukina aho hantu yari gutuma nawe wifuza kujya murukundo kabone nubwo waba waburaye.
Ku iparato yuzuyeho brushete nibirayi bivanze n’ ibitoki ndetse na fanta hafi icyesi wagirango hari irindi tsinda banze bari kubikiniramo rwose ukabona ko bibereye ijishoo uvuze ko aba bana bakundana rwose ntiwaba ubeshye nagato.
Imikino nibiganiro birangiye rero nibwo batangiye kujya mucyabazanye.
Joseph: oky chr ngaho mbwira rero ikintu wampamagariye cyakubujije amahoro kigatuma ubaho gutyo ukandaza ijoro nkarara ntasinziriye mbwira rwose mfite amatsiko.
Catherine: hhhh ariko nawe rwose nuko nari nkukumbuye nyine nagirango nkubone tube wenda tunari kumwe.
Joseph: hoya wimbeshya rwose kuko ntago waba unkumbuye twari no kuvugana kuri Video call mbwira rero kandi ntundushye rwose sibyo?
Catherine: hhhh oky chr ngaho gifore ukintu nshaka kukubwira.
Joseph: sha rwose chr wintesha umutwe unjyana mubintu byinshi ntari kumva neza mbwira cyangwa nitahire ubwo uraba wakinnye n’ amarangamutima yanjye.
∆
Tugaruke kuri James we bagiye urugendo rutari ruto kugirango bahagere nuko bidatinze baba bagezeyo.
Bageze murugo inzu yose barajagajaga arinako imbunda zabo bazikuyeyo ngo icyo babona cyose bakimenagure.
Muruko gusaka rero ntago ari abaswa kuko babiri bari basigaranye na Jamese abandi babiri akaba aribo basaka.
Nubwo ibyo byari biri kuva kandi niko James bari bamwambitse amapingu kuko bacyekaga ko ashobora no kubacika.
Ubwo barasatse inzu yose barayeza babura ikintu nakimwe gusa hasigara icyumba cya James kandi ikirimo namwe murakizi.
Ubwo bahise bamubwira gufungura icyo cyumba ariko ababwira ko icyo cyumba atabasha kugikingura amaboko ye afunzwe kuko bakoresha password kandi ari ikiganza cye.
Ibisore byose byahise biza bimutunga imbunda ikindi kiramuhambura kugirango James afungure nuko James nawe ahita……………………… Loading part 29
𝐄𝐡𝐡𝐞𝐞 𝐊𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚𝐲𝐞 𝐤𝐚𝐫𝐚𝐛𝐚𝐲𝐞
•𝐉𝐚𝐦𝐞𝐬 𝐚𝐫𝐚𝐡𝐚𝐯𝐚 𝐚𝐭𝐞 𝐧𝐨𝐧𝐞𝐡𝐨?
•𝐂𝐚𝐭𝐡𝐞𝐫𝐢𝐧𝐞 𝐬𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐛𝐰𝐢𝐳𝐚 𝐮𝐤𝐮𝐫𝐢 𝐉𝐨𝐬𝐞𝐩𝐡?
- 𝐌𝐨𝐢𝐬𝐞 𝐚𝐫𝐚𝐯𝐚 𝐦𝐮𝐦𝐞𝐧𝐲𝐨 𝐲𝐚 𝐒𝐚𝐧𝐝𝐫𝐚 𝐬𝐞?
- 𝐈𝐦𝐢𝐩𝐚𝐧𝐠𝐮 𝐲𝐞 𝐢𝐫𝐚𝐦𝐮𝐡𝐢𝐫𝐚 𝐬𝐞?
𝐔𝐫𝐚𝐦𝐞𝐧𝐲𝐞 𝐮𝐭𝐚𝐳𝐚𝐜𝐢𝐤𝐰𝐚 𝐧’ 𝐢𝐠𝐢𝐜𝐞 𝐤𝐢𝐳𝐚𝐤𝐮𝐫𝐢𝐤𝐢𝐫𝐚
Nkwibutse ko iyinkuru itambuka kuri Website yitwa ” thentacostoriesp.com “
Niba uri umukunzi w’ inkuru ndende ukaba utarageraho uri gutinda cyane kuko hariho nizindi nyinshi cyane wowe uzatugaye ikindi naho irungu ryo wap ,
Wibuke niba iyi nkuru uyikunze ntuyihererane ukore shere kuri group ubamo usangize ninshuti zawe nazo zunguke ubumenyi wikunguka wenyine
Dusubire kumunsi wejo
𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐔𝐂𝐘𝐀, 𝐔𝐊𝐎 𝐁𝐈𝐑𝐘𝐎𝐇𝐀