AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON III EPISODE 10

Duherukanye Priscilla abwiye Jimmy ukuri kwe,ko atagishaka kumubona n’amaso ye. Jimmy arabyakira ate?
Jovette abonye papa wa Priscilla arikanga,ndetse anamuhamagara papa we,ni ukubera iki?

Dutangiriye kuri Jimmy aho ari mu kazi,gusa gasa nk’aho kagabanutse,arimo kuganira n’undi musore bakorana,uwo musore aramubaza ati”umaze iminsi utishimye na gato,kandi wari umaze iminsi umeze neza kubera ko wabonye akazi. Ese ni ukubera iki ngo ngufashe nk’inshuti?”
Jimmy aramusubiza ati”Danny,byihorere mwana kuko n’ubundi ntacyo wabikoraho,ubwo yabonye undi akunda,kandi ubwo ntabwo namusimbura,nzashakira ahandi kandi nanjye ngiye gukora ibishoboka byose mwivanemo ku buryo nzajya nanahura na we nkamera nk’aho tutaziranye,kandi nizeye neza ko uru rugendo ngiye gutangira ruzaba ruhire ntakimutekerezaho”

Jimmy yakomeje kwivugisha byinshi by’amaganya,ndetse arimo no kwivamo Danny arabyumva,aramubaza ati”ariko se wangu,ko nta kintu wigeze umpisha,ibyo ni ibiki urimo kuvuga,kandi uwo ni inde urimo kuvuga?”

Uko baganira,niko Priscilla ari hakurya, yakwitegereza Jimmy na we agahinda n’ikiniga bikamufata, akihanagura amarira ku maso,Fifi aba aramubonye,ahita amubwira ko bajya kuganirira mu biro bye.

Ntibyatinze,Priscilla ageze kwa Fifi mu biro,Fifi aramubaza ati”ariko,uriya musore ngo ni Jimmy muziranye he?”
Priscilla aramusubiza ati”Jimmy twigeze gukorana ahantu mu kazi mbere y’uko nza gukora hano” (ntabwo azi ko uwo ahisha byose abizi)
Fifi aramubaza ati”nonese kuki uhora umwitegereza ukarira?”
Priscilla aramusubiza ati”ni uko natumye abaho nabi igihe kimwe,nkaba narabuze n’uburyo namusaba imbabazi”
Fifi ati”ibyo nibyo bihora biguhangayikishije se?”
Priscilla ati”yego pe”

Fifi yabuze ibindi amubaza,aramubwira ati”humura utuze,ndaza gushaka uburyo muvugisha mugusabire imbabazi,ndakubwira uko yambwiye”
Priscilla aramubwira ati”ndakwinginze rwose ntubikore igihe nikigera nzabyikorera”
Fifi yumvise ntakundi,aramusezera asubira mu kazi.

Priscilla arimo gusohoka,ahura na Jimmy agiye kwinjira mu biro kwa Fifi,maze Jimmy aramubwira ati”ihangane gatoya,hari inkuru nziza nshaka kukubwira” Priscilla yahise agira amatsiko y’iyo nkuru Jimmy agiye kumubwira kandi yamukatiye, Jimmy ahita amusaba ko bajyana kwicara ku gatebe kari inyuma aho nta muntu uri bubabangamire,bajyayo,bagezeyo Jimmy atangira kureba Priscilla mu maso agaseka,Priscilla bikamucanga cyane,maze abwira Jimmy ati”ngaho mbwira vuba amatsiko aranyishe”

Jimmy yahise atangira ati”nibyo koko,ntabwo ari byiza guhatiriza umuntu gukora ibitamurimo. Naje gutekereza,nishyira mu mwanya wawe,numva uburyo naba merewe ari njye barimo guhatiriza. Bityo rero rwose,ndagusaba imbabazi kuba naraguhatirije ibitakurimo,kandi nanone uzambabarire kuba naratumye ukora impanuka kubwo guhura nawe ngutunguye,nubwo nanjye ntari mbizi ko twahura. Icyo nshaka kuvuga ni, namaze kubitekerezaho neza,mfata umwanzuro wo kukwikuramo burundu,kugira ngo nguhe amahoro,rwose ntabwo nzongera kukugendaho na rimwe kuva ubu tuvugana. Warakoze cya gihe tukiri batoya kumpa urukundo,nubwo rutageze kure,gusa ntan’umwe narenganya muri twe,kuko sitwe twashatse gutandukana. Icyakora byo sinabura kukubwira ngo uzasigare amahoro n’urukundo rundi rwansimbuye,kandi nkwibutsa ko wambereye inshuti nziza muri cya gihe” Ahita ahaguruka,ahereza Priscilla ikiganza,aramubwira ati”ibi nibyo bikwiriye,aho kugira ngo nkomeze kukugora no kukubangamira. Ukomeze ugubwe neza”

Ubwo Priscilla na we yamuhaye ikiganza,gusa yajya kumurekura,akabura imbaraga zo kumurekura, mu mutima akiburanya ati”Jimmy,ni ukuri si uko byagakwiye kugenda,nabikoze nzi ko ndi kwirengera none dore ingaruka ziraje we!” Gusa yajya kubumbura umunwa ngo abibwire Jimmy bikanga,yongeye kubura umutwe abona Jimmy arenga hakurya.

Jovette amaze kubona Rene papa wa Priscilla akikanga,ubwo rene yaramwegereye,aramubwira ati”tuza wa mukobwa we,ni njyewe papa wawe. Gusa nari nzi ko ubu uri ku ishuri,sinzi impamvu uri hano!”
Sano ahita yitanguranwa imbere,abwira Rene ati”njye na Jovette hari inshuti yacu twari tugiye gusura,niyo mpamvu utubonye hano. Naho ku ishuri,amasomo twe uyu munsi ntabwo twize,urumva tugomba kuruhukaho tunatembera!”
Rene aravuga ati”yego da,ibya kaminuza niko bimera” Ni ko guhita afata Jovette,amujyana ku ruhande,maze aramubwira ati”umva wa mwana we rwose ngusabe,ntuzigere ubwira maman wawe ko wambonyeho hano ,uzansabe icyo ushaka cyose nzakiguha ariko ntuzabimubwire”

Jovette azunguza umutwe,arabimwemerera, ubundi Rene afata amafranga mu mufuka w’ipantalo,arayamuha,amusezeraho,yinjira mu modoka acaho aragenda. KUMBE BISA NK’AHO RENE AFITE UNDI MUGORE YASHATSE KURE Y’AHO ATUYE.

Rene akimara kugenda,Sano abaza Jovette ati”uriya ni we papa wawe se?”
Jovette aramusubiza ati”mwita papa,kubera ko ari we wandeze nkiva muri orpherinat,ariko ntabwo ari papa wa nyawe. Gusa mubonyeho byinshi bintunguye cyane. Iyo ari mu rugo,aba yigize umuntu uciriritse,kuburyo ntarinzi ko ashobora no gutwara imodoka”

Sano aramubwira ati”ibyo abagabo benshi bakunze kubikora,ariko ababikora ni abafite abagore benshi,kuburyo buri mugore amwiyereka bitandukanye n’uko yiyereka undi”
Ntibabitinzeho cyane,bikomereza urugendo.

Ubwo Jimmy akimara kubwira Priscilla amagambo amusezera,ahita yinjira mu biro bya nyirabuja Fifi,amuha ibaruwa yanditse isezera ku kazi by’igitaraganya,ahita anasohoka vuba vuba,asubira aho yakoreraga,abwira Danny ati”mwana,ndagiye,kandi ningerayo ngasanga bimeze nk’uko tubitekereza,nzahita nguhamagara nkubwire uze”
Ahita asohoka,ageze ku marembo atega moto,imujyana aho acumbitse.

Jimmy akimara gufata moto ndetse imurengeje ikoni rimwe,Sano na Jovette bahita bagera aho ngaho avuye,bakubitanira na Priscilla hanze,Priscilla abonye Sano aramusuhuza,aramubaza ati”Sano,ko uri hano bimeze bite? Ni amahoro?”
Sano ahita amubwira ati”hari umuhungu w’inshuti yanjye wandangiye ko akora hano,niwe nje kureba” (BISA NK’AHO SANO NA PRISCILLA BAZIRANYE)
Priscilla aramubaza ati”uwo muhungu yitwa nde se ngo njye kumukurebera?”
Sano aramusubiza ati”yitwa Kwisanga Jimmy”. Priscilla arikanga,sano arabibona,aramubaza ati”ubaye iki se ko wikanze?”
Priscilla aramubwira ati”ntacyo pe,reka njye kumukurebera,ariko nimumara kuvugana uhite umbwira mbere yuko utaha,kugira ngo ngutume akantu gatoya”

Priscilla yahise yerekeza aho Jimmy yari akunze kuba ari,gusa ahageze aramubura,ahita yegera Danny amubaza aho yagiye,Danny aramubwira ati”n’ubundi bihuriranye ko nanjye nari ngiye kuza kukureba kugira ngo nguhe ubutumwa bwawe yansigiye”
Priscilla yumvise ngo yansigiye,ahita yumva ko Jimmy ashobora kuba yagiye ubutazagaruka,ahita amubaza ati”yagiye hehe?”
SINZI IBYO DANY YAMUBWIYE.

Hashize akanya,Priscilla asohoka hanze arimo kurira,gusa akiyumanganya agapfuka agatambaro ku maso kugira ngo hatagira umubona ko ari kurira,nuko ageze aho Sano ari,aramubwira ati”Jimmy ntawe uhari,kandi na numero ye ya phone ntabwo iri gucamo sinzi uko byagenze,ubwo uzagaruka kumureba undi munsi,mwavuganye neza” Ahita ahindukira kugira ngo agende,Sano aramubwira ati”nonese Priscilla,ko uhise ugenda utanambwiye n’amakuru yo mu rugo,cyangwa ngo untume nk’uko wari umaze kubimbwira?(UBANZA BATURANYE)”

Priscilla agiye guhindukira ngo amusubize,yumva Fifi aramuhamagaye,ati”Priscilla!” Ako kanya Fifi arebye ku ruhande,akubitana amaso na Sano,Sano amubonye arikanga,ndetse na fifi arikanga,bavugira icyarimwe bati”uri gukora iki hano?”

Fifi ahita yegera aho hafi,abwira Sano ati”ahubwo se wowe na Jovette muziranye hehe?” Jovette na we yarumiwe,kuko ntabwo yari azi Fifi,atungurwa no kumva we amuzi.
Sano aramubwira ati”noneho se hano niho waje gutekera imitwe wa ngirwa mubyeyi we?”

Fifi atangira guseba imbere y’abakozi be harimo na Priscilla. Sano aramubwira ati”nari umwana,none dore narakuze. Urabona hari icyo mbaye se? Ubwo iyo witekerejeho wumva warakoze igikorwa kizima,kubyara umwana ukamutana na se ubundi ugatorongera ukagenda?”

Fifi aramwegera,aramubwira ati”mwana wanjye rwose koko narahemutse,ariko tuza ngire icyo nkubwira”
Sano aramubwira ati”iyo uba umubyeyi wanjye mwiza,ntabwo mba nderwa na mukadata,ngo amfate nk’aho ntari umuntu kuri iyi si,ariko warakoze byose nabinyuzemo. Ahubwo nkubaze ikibazo cy’amatsiko, Jovette umuzi hehe?”

Jimmy akigera mu rugo,asanga Kevin ari kumwe na Sandra,maze arababwira ati”Priscilla maze kumubwiza ukuri,nubwo byari bikomeye ariko nta kundi nari kubigenza”
Sandra we byaramucanze,maze abaza Jimmy aho aziranye na Priscilla,Jimmy ahita aboneraho no kubwira Kevin inkuru yose kuva itangiye.

Sandra aramubwira ati”nyamara Jimmy,ushobora kuba wihuse cyane,kuko Priscilla kuba yarakubwiraga kuriya,wasanga atari uko atagukundaga,ahubwo ari ipfunwe yaterwaga n’ibyo papa we yagukoreye”
Jimmy aramusubiza ati”Nonese Sandra,uri njyewe,wari kwihanganira gukomeza gucibwa amazi bingana kuriya, kandi umubona na we akubona ntakibura kugira ngo urukundo rukomeze?”

Sandra aramubwira ati”kubera ko Diane turi inshuti,ndajya kumusura nimugoroba,mbonereho no kuganiriza Priscilla maze mubaze uko abifata,kuva ari umukobwa mugenzi wanjye ntabwo arampisha,ubwo nawe ndaza kukubwira uko bimeze,ndetse umpe na address z’aho ugiye kwerekeza kugira ngo nzazimuhe agusangeyo”
Kevin ati”ndumva icyo gitekerezo ari inyamibwa”

JIMMY ARAKOMEZA
Ati”nyamara,nubwo Priscilla namubwiye ariya magambo yose,ntabwo ari uko nari namwikuyemo,ahubwo byari amaburakindi no kwiha ndetse na we nkamuha amahoro,kuko natekerezaga ko ibyo yambwiraga ari ukuri kwe,bityo nkirinda kumubangamira.
Uwo mugoroba,Sandra yafashe urugendo ajya kumureba,ndetse afatanya na Diane kumuganiriza ngo bumve icyo abivugaho.
Ntacyantunguye cyane,nko kumva Sandra ambwira ko Priscilla ubwe yamubwiyeko ibyo yakoze byose yahubutse,ndetse ko arimo no kwicuza impamvu yabikoze,agatuma ncika intege mu rukundo namukundaga,ko ashobora kuba nta n’amahirwe yandi azagira yo kungira nk’umukunzi we.
Muby’ukuri,njye nta kindi nari nitayeho,nubwo nyuma yo kubwira Priscilla ariya magambo yose,nari namaze kwiyakira no kwakira ko nshobora kubaho ntamufite.
Ubwo Sandra aza kumbwira uko Priscilla yamubwiye,namubwiye ko rwose namaze kumwikuramo bya burundu ndetse ko nzashakira ahandi,nuko we na Kevin banyicaza hasi,banyigisha buryo ki ibyabaye kuri Priscilla nanjye byambaho,ngakora nk’uko na we yabigenje.
Urukundo nari narakunze Priscilla,ntabwo rwanyemereraga gutuma mureka bibaho.
Maze gusezera akazi uwo munsi,Priscilla we yaketse ko ari we utumye nsezera,nyamara nari maze kubona akandi kazi.
Priscilla uwo mugoroba naramuhamagaye kuri phone,gusa bwa mbere yanga kumfata,ubundi akajya amfata ntavuge kubera isoni,nanjye nta kindi namwibukije,namubwiye ko ashobora kwiruka,cyangwa se akihisha cyane,ariko ko adashobora gucika urukundo rwanjye.
Byaramurenze,mu ijwi rituje,arambwira ati”Jimmy,NDAGUKUNDA”
Maze kumva ko yangarukiye,nahise muha gahunda yo kuza kundeba muri icyo gitondo mbere yuko njya aho ngiye gutangira akazi gashya,ndetse mubwira ko ashobora no kuntuma ku inshuti ze,kuko aho nari ngiye gukora hari i wabo aho aturuka,hakaba no mu rugo aho namenye ubwenge nsanga dutuye……………………………EPISODE 11 LOADING.
….
….
….
NI AMAYOBERA MU RUKUNDO.
Urukundo rwa Jimmy na Priscilla ruragarutse nyuma y’imyaka myinshi kubera ibizazane by’ubuzima.
SANO,FIFI NA JOVETTE BAZIRANYE HEHE?
IYI NKURU UKURIKIJHE UKO TWAYITANGIYE,IRI KUGARAGARAMO AMAZINA MASHYA GUSA,ARIKO IZINA RYAYO NTIRIHINDUKE KANDI IKANAKOMEREZA AHO INDI YARANGIRIYE.
IBYO BIVUZE KO ARI YO IKOMEJE NTACYAHINDUTSE. BYAGENZE BITE?
Nubwo inkuru tuyigeze kure,ariko nibwo igitangira,nta gutegwa na gato.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *