Duherukana corey ameze nabi mubitaro
Ntagutinda reka dukomeze Corey yakomeje kumererwa nabi
akokanya milla yaje yiruka no kwamuganga mubyukuri milla yarahangayitse cyane yamenyeko corey ari muri condition mbi cyane kuburyo ashobora no gupfa yarabibwiwe na mushiki wa corey witwa micha umwe mumpanga zavutse nyuma ya corey milla yageze kwamuganga yiruka maze ageze aho corey arwariye kumuryango agiye kwinjira akubitana na belyse maze belyse akimukubita amaso yahise amukubita urushyi
Belyse:ntasoni uratinyutse uza hano koko ariko milla niki corey atakoze kubwawe none umwana ageze aho atangira kunywa ibiyobyabwenge hejuru yawe uku siko ushaka kumubona ngaho ishime ugeze kucyo wifuje
Milla :aunt ndarengana pe ntacyo nakoze kuri corey we wizeye urukundo rudahari kandi sinahatiriza umutima wanjye kumukunda pe
Belyse :hm wamukunda ute se mugihe we yakwimariyemo icyimubamo ari milla gusa niwowe si ye ariko ntushaka kuyibanamo nawe uzi nikindi sinshaka kongera kukubona hafi ya corey narimwe rirenze sinzi aho ujya gusa kuva akakanya niba hari nubushuti mwari mufitanye mubuhagarike sinkeneye guhomba imfura yanjye
Milla:aunt ariko ndarengana pe erega namwe nzi amateka wanyu nkuko utabashije gukunda data ukamureka kubera uncle Breston nanjye sinabashije gukundana na corey kuko nkunda Kane cyane
belyse :wigereranya ibidahura kuko amateka yacu aratandukanye rero mfasha uve hano ntuzanagaruke
Milla agahinda karamwishe ndetse atangira kurira
Akokanya cupra yaturutse hirya we na amelia bigaragara ko bahereye kare babyumva maze abwira belyse ati:umwana wanjye ntakosa na rito afite ntampamvu yo gukunda corey kumbaraga ahubwo wowe nka nyina ubuze umuhungu wawe kwizirika kumukobwa wanjye amuhe amahoro niba atazi kwi control ngo yakire ibyamubayeho amakosa si ayumwana wanjye
Belyse :niba buri wese areb inyungu zumwana we nawe sinshaka kongera kukubona uwitwa ko wese aturuka mumuryango wanyu sinzongere kumubona
Cupra:aho kugirango untotereze umwana gutyo sha sinzagaruka iwawe rwose
Cupra yakuruye milla amusohora kumbaraga
Amelia yajyanye milla mumodoka ndetse na cupra araza ahita atahana umukobwa we
Bageze murugo maze milla ahita aryama
Amelia:sha milla ihangane pe wihangayika bigeze aho dore mama wawe arahangayitse cyane ngaho ibaze papa wawe we uko amera ntakosa ufite pe
Milla:ndabizi ntakosa nakoze kuba ntarakunze corey si icyaha nahanirwa kandi ikibazo mfite ndabona bigiye gutera urwango mumuryango none ndibaza nkore iki ntabwo corey yajyaga anywa ibiyobyabwenge nanjye birampangayikishije pe kandi ejo yiriwe ampamagara ariko kuko nari namurakariye sinamwitabye
Amelia :milla wibabara pe kuko nubwo naje sinaje ngo mbasure gusa byuka dufite akazi gakomeye milla
Milla:akazi bwoko ki se?
Amelia :Nelly niwe kibazo dufite si corey uduteye ikibazo ahubwo ikibazo dufite gikomeye nelly yagarutse kandi arashaka famille yacu rero tugomba gushaka umuti
Milla:amelia nanjye nelly anteje ikibazo kandi ntitwarabukwa aho atuye ndetse namakuru amwerekeyeho gusa paccy ni inshuti magara ya yumwana wa nelly wimfura gusa yanze kugira icyo amumbwiraho pe
Amelia :niba koko afite umwana winshuti na paccy dushake uko dukurikirana iyo nshuti ya paccy maze niba ari umwana we bajya bahura mwibanga rero wowe uzajya ujya gutora paccy nzajya mba ndi hafi nshunga uwo mwana nibiba ngombwa mukurikirane
Milla:icyo gitekerezo nicyiza gusa nanone ntiwibagirweko na corey nawe arinjye wamuteje ikibazo
Amelia :muvandi niba we ubwe atabasha gu control amarangamutima ye wowe niwowe uzabasha kuyamucungira? Niba atishoboye siwowe ugiye kumushobora ahubwo ndashaka ko ababyeyi banjye nabo baza bakadufasha muri uru rugamba ndashaka guhuriza imiryango hamwe kugirango bahuze imbaraga gusa ndabona urukundo rwawe na corey rugiye kubivanga ahubwo se ibi bintu ko tutabikora twenyine
milla:kane aradufasha cyane ko ari umu police haribyinshi yadufasha
tuze kuri kane nawe ari mukazi gusa akazi arimo ari gukora iperereza kuri corey ari muri kakabari corey yararimo nijoro yavuganye na nyirako areba amashusho yose uko byagenze umuntu bari kumwe gusa ntiyamenye icyo uwo mukobwa yamuhaye maze kane aravuga ati: ruth ibibintu wabikoreye iki?
yafashe flash maze ashyiraho ako ka video ahita ajya murugo rumwe arakomanga neza neza hakinguye umukobwa ufite ishusho nkiyaya mask nelly ajya akoresha
tuvuye aho tuze ahantu hamwe hari Landry na kenny
Ndabizi ntitwabaherukaga
Landry :umva kenny wikomeza kumpatiriza ibyo ntateze kuzakora ntagahunda yo gushaka mfite
kenny:nonese urashaka kuzapfa utabyaye kweli reba njye na becky nubwo Twabyaye dutinze ariko dufite umwana nawe rwose gira ushake umwana
Landry :sha keretse mbonye umukobwa umbyarira gusa ariko ntambwire kumushaka kuko nazinutswe urukundo
Kenny :bro narenze uwo murongo twese twahemukiwe numukobwa umwe rero nawe va muri uwo mwijima
Landry :bro urabizi ntanarimwe abantu bazakira ibintu kimwe rero ndacyafite icyo gikomere ntawe nshaka kubeshya urukundo ntafite
kenny:ejobundi becky yarambwiye ngo nelly yaragarutse
tugaruke ku ishuri aho akram yiga nkibisanzwe arikumwe na paccy
akram:muvandi nsigaranye umunsi wejo gusa maze ngahindura ikigo nkuko nabisabwe mama gusa bro urabizi inama zawe ziranyubaka ndashaka ungire inama
paccy:iyihe nama se nkugira
akram :naniyi saha ntabwo vicky aranyakira nkumuvandimwe we kandi sha nabuze icyo namukorera gusa mbabazwa nuko arwaye zimwe mundwara zubuhumekero yavukanye ntabwo abasha guhumeka neza mba numva mugiriye impuhwe cyane
paccy :ndumva umuvandimwe wacu ababaje gusa tangira ushake utuntu akunda kurya nujya utaha umuzanire kamwe ejo akandi icyo adashoboye umufashe azagera aho akwiyumvemo kandi uce bugufi imbere ye
akram:eeeh mwana barasonnye twinjire
bonheur nawe arikumwe numugore we amelia yamwoherereje ifoto arikumwe na milla maze mama we agikubita amaso umuntu wasaga nuri inyuma yabo ahita yiyamira ati:Bonheur ni nelly ubari inyuma yadushimutiye umwana wee tujye kumutabara
bonheur :tuza haney ntacyo yabatwaye reka tumuhamagare
bahamagaye amelia telephone ntiyacamo bahamagaye milla biba uko bahamagaye cupra nawe Ntiyacamo dorengo barahangayika bahise bakatisha iyihuse nabo bajya gushaka umukobwa wabo
ku kigo ni amasaha yo gutaha arageze ndetse dina na akram baratahanye nkibisanzwe
Dinah:ese ntakibazo uragira murugo?
Akram:sha nkubeshye nakubwira ko gihari papa arankunda cyane kurusha nuko akunda vicky mama nawe arankunda mbese ntakibazo gihari na vicky azanyiyumvamo pe ahubwose uriya si mama raa
Dina:sha azankubita pe ko namutwariye umuhungu umutima ,burigihe asanga turikumwe?
Akram:azabanza akubite umuhungu we kugirango akugereho
Nelly yabagezeho maze arabasuhuza
Nelly:sha nibutse ko nagiye ntabonanye na mama wawe ndumva nifuza ko duhura
Dina byaramushimishije nuko ahiota abajyana iwabo
Dina:mama ntakibazo dore turahageze ahubwo ni kalibu
Nelly yinjiye kwa jesca ndetse basanze jesca yicaye muri salon
Dina:mama wiriwe neza? Nkuzaniye abashyitsi uyu ni mama wa akram
Jesca:dinah jyana na akram natwe dusigare tuganira nkabantu bakuru mujye muri jardin
dina:ntakibazo niba ariko mubishaka twe turagiye
dinah na akrama baragiye maze nelly aricara ateganye na jesca
Jesca :Nelly uranshakira iki ku mwana?
Nelly:ahubwo wowe numukobwa wawe murashaka iki ku mwana wanjye ese ntiwishimiye kumbona? Njye naringukumbuye nizere ko amafaranga yanjye ukiyabitse neza
jesca:uje kuntera ubwoba se? Umva Nelly hashize imyaka myinshi naribagiwe ikintu bita ubwoba
nelly:ndacyeka ukunda dinah cyane kuberako ariwe mwana gusa ufite?rero kubera we ubwo bwoba buzagaruka
jesca:umva nelly nushaka gukoresha umwana wawe nanjye nzabwira akram nyina uwo ariwe ndacyeka ataramumenya?
nelly:tugiranye ibiganiro byiza reka tujyende
nelly yafashe akram aramujyana bageze kurugi aramubwira ati:akrama mfura yanjye niwowe mfite wumva uburibwe nanyuzemo ese witeguye kumfasha
akram:mama nditeguye ninayo mpamvu nafashe umwanzuro wa guhindura ikigo nkuko wabishakaga
nelly:nuko nuko mwana wanjye nonese icyo nzagusaba cyose uzagikora
akram:mama nabikubwiye uri mama unkunda nanjye ngomba kugushimisha nonese mama kiriya cyumba kibamo iki?
nelly:ejo nzaguhishurira ibya ririya banga riba muri kiriya cyumba ndetse kuko nkwizeye niwowe wa2 uzaba winjiyemo ngaho jya kuruhuka
akrama yarahindukiye asanga papa we yarari inyuma
papawe yakuruye nyina amujyana mucyumba barakinga batangira gutongana akram yaguze amatsiko aza inyuma yurugi ngo yumve ibyo bavuga
Kevin cg papa akram muri kano kanya:umva nelly bijyemo wenyine wibiba urwango muri akranm utagize ucyo azi kubyabayec
nelly:uzi inshuti ye magara?ni uwo mubanzi umukunzibwe nawe nuko none urumva natuza nte wowe ntiwabyumva kuko utari papa we umubyara niyo mpamvu nkanjye rero nyina ngomba kymujyana kure yabanzi
kane nawe aracyari kumwe nawa mukobwa
kane:ruth uravuga iki kuriyo video uwo ninde?
ruth:ariko kane uri kunkekera ibi koko urizera uyu arinjyewe?
kane:nonese ninde koko Ndibaz umupolice dufatanya akazi agakora icyaha nkakiriya?
Ruth :niba wumva koko utanyizeye mfunga
kane:tuza ariko ndabizi siwowe ahubwo nigute uriya muntu abikora mugasa kuko ndabizi ko atari wowe na style zimisatsi yanyu ziratandukanye umva ruth dukeneye gushaka umuntu ukora ibyaha akakwiyitirira nutamushaka vuba abandi batari njye bazagufunga nakomeza gukora ibindi byinshi
ruth:ngiye gusukura izina ryanjye nashake abe impanga yanjye naba ntazi ngomba kumumenya kane aracyakataje mukumenye ukuri? Corey nawe aracyameze nabi nubwo nyina atoroheye milla? akram yumvise ko kevine atariwe Umubyara