AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON III EPISODE 09

AMAYOBERA MU RUKUNDO
Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo.
SEASON III
EPISODE 09
:

:
Duherukanye Jimmy yenda kubwira Kevin ibye,bakamuhamagara.
Diane se intebwo ye izagerwaho?

Dutangiriye kwa FIFI mu rugo iwe,ni mu masaha ya mugitondo cya kare inyoni zivuga,ubwo ari muri salon we na Rene ndetse arimo no kumwambika karuvati ye agiye gutaha. Rene ati”ngiye kubanza nongere ngere ku bitaro ndebe uko Priscilla amerewe,mbone gutaha. Kandi ndagushimira cyane,iri joro wariryoheje kurusha uko wabikoraga mbere”

Fifi arisetsa,ati”nawe reka gukabya cyane. Ubwo nyine reka nanjye nitegure kujya mu kazi,kandi ibyo twavuganye nzabyubahiriza”
Rene aramusezera, aragenda.

Tugaruke kuri Jimmy muri icyo gitondo,amaze kubyuka ngo nawe ajye ku kazi,Kevin aramubwira ati”icyakora byo uriya mukobwa bari kumwica iyo tutahaba,ese we mwari musanzwe muziranye ko yaje ahamagara izina ryawe? Yanatumye utananyibwirira ibyo wari ugiye kumbwira! Ariko ntacyo twatabaye”

Jimmy aramusubiza ati”abajura byo basigaye bica da,iyo tutajyayo bari kumurangiza. Icyakora nanjye byantunguye kuko ntabwo nakekaga ko azi izina ryanjye,sinzi aho yarikuye. Naho ibyo nashakaga kukubwira byo,reka njye mu kazi k’abandi nzaba mbikubwira”

Arambara,aragenda.(KUMBE UWAMUHAMAGAYE CYA GIHE NINJORO NI UMUKOBWA W’UMUTURANYI WARI WATEWE N’ABAJURA).

JIMMY ARAKOMEZA
Ati”iminsi yakomeje kwicuma,akazi karakomeza,ndetse n’inshuti yanjye tunabana mu nzu Kevin afata umwanzuro wo gukunda Sandra,akabwiza ukuri Shamima kuko ari we wari waramukuruye kubera amafranga,byakubitiraho n’ubushomeri,agahita afatiraho.

Henriette bwa mbere namwiyumvagamo,ariko maze kubona ko Priscilla akiri mu Rwanda kandi nari nzi ko ari muri America,mpita mwikuramo,kandi mubwiza ukuri ko rwose gukundana na we bitashoboka,nubwo Priscilla na we yari yarankurijeho burundu.

Isura ya papa wa Priscilla wagerageje kunyica nkarokoka,buri gihe yashakaga kunza mu maso,ariko sinyibuke neza,kuburyo hari n’ubwo twahuraga kenshi ariko simumenye. Ntabwo nigeze menya ikijya mbere muri iyo minsi,kuko nubwo Priscilla yari ari kunyanga ku ngufu,ntabwo njye nari nitaye kubyo papa we yankoreye,kubera urukundo namukundaga.

Byageze aho Priscilla aza gukira neza,ndetse ava mu bitaro atangira akazi we na Diane nk’abakozi bashya,ariko nakora uko nshoboye kose ngo mwegere, akanyangira,ndetse akampungira kure.
Diane we yakundaga kumba hafi,ariko nkumva byo ntacyo bivuze,kuko atashoboraga gusimbura Priscilla iruhande rwanjye.
BYAGENZE BITE?

Ubwo Sano arimo kumesa imyenda ye aho acumbitse,aba yakiriye phone gusa abona numero ntayizi,ayitabye yumva ni ijwi ry’umukobwa umuhamagaye,aramubwira ati”ni Jovette,ndakwinginze banguka untabare mu rugo”

Sano nta kindi yakoze,yasize imyenda mu mazi,ubundi ahita ahaguruka vuba na bwangu,no kwa Jovette ngo baaaa.
Kugera hanze,ahasanga undi mukobwa wicaye hanze arimo kwifotora ama selfie kuri phone,aramubaza ati”Jovette ari hehe?” Uwo mukobwa ahita avuga ati”ese ni wowe mama? Injira mu nzu,uramusangamo”

Sano mu kwinjira mu nzu,asanga Jovette yicaye ku mukeka ndetse yateguye n’ibyo kurya byinshi,Sano aratungurwa,Jovette ahita ahamagara Ange ngo naze mu nzu,wa mukobwa wari hanze ahita yinjira kumbe ni we Ange,ubundi Jovette atanga karibu ku ifunguro,batangira kurya,gusa Sano we yumiwe,niko kubaza Jovette ati”ubwo se wabitewe n’iki kumpamagara umbeshya gutya?”

Jovette aramusubiza ati”aho kuza se uje mu bibazo,no kuba usanze ari ibyishimo,icyiza ni ikihe?”

Sano yumva iyo ngingo iramutsinze,niko kuvuga ati”nibyo cyakora da,ibi nibyo byiza”

Barariye ntan’umwe uvuga,bageze hagati,Jovette aravuga ati”Sano,nashakaga kukwereka wa mugenzi wanjye tubana hano,namukubwiyeho ambwira ko ashaka kukubona”

Ange amurya urwara,mbese amubwira ko ari kumuraburiza.
Jovette arakomeza ati”iyindi mpamvu,ni uko nabonye ko mukwiranye,mushobora guteretana bigakunda kuko muraberanye”
Sano kubera gutera brague,aramubaza ati”ndamutse se nteretanye nawe ntabwo byo byakunda,cyangwa wahise unyanga ukimbona?”
Jovette aramubwira ati”wowe umva ibyo nkubwiye,ibindi ubyihorere”
Sano yabonye Jovette akomeje,afata Ange ukuboko barasohoka hanze,maze aramubaza ati”Ange,Jovette afite ikihe kibazo?”
Ange biramucanga,aramubaza ati”kubijyanye ni ki se?”

Sano aramubwira ati”ni ukubera iki ari kuvuga amagambo nk’ariya?”

Ange aramusubiza ati”Jovette ni umuntu utajya witekerezaho na rimwe. Tekereza ko yiga kaminuza,ariko akaba atarakundana ho n’umusore na rimwe”

Sano aramubwira ati”ibyo bivuze ko akeneye umuntu umukura mu bwigunge,akamuba hafi”

Ange aramubwira ati”ubwo se nyine sindi kumva wahise umenya icyo gukora?”

Bahise bagaruka mu nzu,maze Sano abwira Jovette ati”Jove,ntabwo ndi kugukina ku mubyimba,ariko hari ikintu nshaka ko umfasha”

Jovette aramubaza ati”iki?”
Sano aramubwira ati”uribuka ko ubushize nagufashije,sibyo?”
Jovette ati”yego ndabyibuka,nawe mbwira icyo ngufasha”
Sano aramubwira ati”mukanya saa munani n’igice,tuze guhurira ku marembo y’ikigo,witeguye kugenda urugendo rurerure,kuko turajya ahantu urampera ubufasha bwawe. Urabyemera?”

Jovette ati”sawa ndabyemera,gusa ube utaramvuna cyane”

Sano yamaze kurya,ahita ajya kurangiza kumesa ya myenda ye,no kwitegura kujya guhura na Jovette.

Ubwo Ange na Jovette basigaye,Ange aramubwira ati”uyu munsi noneho urabona umuntu urakwemeza”

Jovette agwa mu rujijo,aramubaza ati”uranyemeza gute?”

Ange aramubwira ati”nta makuru nguhaye,ubwo wowe ahubwo uraza kumbwira nimugoroba nutaha”

Mu masaha y’ikiruhuko,Jimmy asanga Priscilla aho yari yicaye,Priscilla amubonye atangira kwiburanya mu mutima ati”genda umusange,umuyambire. Oya,umuryango wawe waramuhemukiye, ahubwo haguruka umuhunge” Guhunga Jimmy aba aribyo bifata umwanya munini mu mutima wa Priscilla,ahita ahaguruka ariruka,gusa Jimmy na we arabibona anyura mu ya bugufi,bakubitanira muri corridor y’inyuma,Priscilla amubonye agira isoni n’ipfunwe,arahagarara.
Priscilla aramubwira ati”Jimmy,gukundana nawe nari narayobye,ntabwo ubibona?”
Jimmy aramubwira ati”Prisci,gukundana nanjye,niyo nzira yawe yonyine,kandi nicyo cyerekezo cyawe,ntabwo ubibona? Ubundi se uzahora umpunga kugeza ryari,ko umpunga ariko bikarangira uhungira iwanjye?”
Priscilla aramubwira ati”Jimmy,reka iyi mikino tuyivemo…”

Atararangiza,Jimmy aramubaza ati”ese ubundi Prisci,ko wambonye ukiruka,wari ubaye iki ko n’ubundi atari wowe nari nje kureba?”
Priscilla ariburanya mu mutima ati”nuko ngukunda cyane. Nuko ngukunda cyane birenze,nuko mfite isoni zo kwitwa njye nibyo abiwacu bagukoreye”

Maze aramubwira ati”ibyo ntabwo bikureba,reka nkubwire ukuri kwa nyuma. Ntabwo nshaka kuzongera kukubona imbere yanjye ndakwinginze,kandi ubyumve neza” Ahita acaho aragenda.

Jimmy yasigaye aho abitekerezaho,biramubabaza cyane ukuntu Priscilla amuteye indobo,niko guhita asubira aho avuye yamanjiriwe.

Sano aho ari kumesa,abwira umuhungu wundi babana ati”uyu munsi ndataha ntinze cyane,kuko ngiye kureba Jimmy umwe twakinanaga umupira tukiri abana batoya,wihangane kabisa Joe” Kumbe uwo muhungu babana yitwa Joe.

Joe aramubwira ati”ngo ugiye kureba nde? Jimmy se aracyabaho man? Cyangwa nanjye nze tujyane?”
Sano aramubwira ati”Oya,tuzajyana ubutaha,hari undi muntu turi buze kujyana”

Saa munani n’igice zuzuye,ku marembo y’ikigo Jovette yari yahageze,yambaye neza cyane,ako kanya Sano na we ahita ahagera,aramusuhuza,maze aramubwira ati”turagiye, ndabizi ntabwo ukunze kugenda n’amaguru,ariko urihangana turagenda n’amaguru igihe gitoya,ubundi nitugera aha ngombwa turaza gutega. Hari icyo bitwaye?”
Jovette aramusubiza ati”ntacyo bitwaye,kugenda n’amaguru ndabikunda cyane,n’ubundi se ko ndi umwana w’umukene,nabuzwa niki kuba ngenda n’amaguru?”
Ubwo batangiye urugendo,Sano agafata Jovette akaboko bakihuta,bageze Mu nzira,Sano arahagarara,abwira Jovette ko baba bicayeho gatoya,bakaganira.
Sano ati”ni ukubera iki wandebye,ugasanga nkwiranye na Ange?”
Jovette aramusubiza ati”ni uko nabonye uri umusore mwiza,kandi Ange na we nkaba narumvise azi iby’urukundo”

Sano aramubaza ati”nonese,ndamutse nkunze umukobwa,noneho we akaba atari kunyiyumvamo,cyangwa se atanabishaka kubyumva,wangira iyihe nama y’icyo nakora?”
Jovette aratekereza cyane,maze aramusubiza ati”ari nkanjye ngakunda umuhungu,bikagenda gutyo,namwihambiraho mpaka kugeza igihe yemereye”
Sano araseka,maze aramubaza ati”ese koko utekereza ko ushobora kumwihambiraho cyane,bikaza kurangira agukunze?”
Jovette aramubwira ati”ibyo byoroshye? Ahubwo ninawe ugukunda cyane”
Sano na we aramubwira ati”umpaye icyizere cy’uko umukobwa nakunze nimbimubwira azankunda?”
Jovette aramusubiza ati”ahubwo gira vuba cyane,wasanga abandi bari hafi yo kugutangayo”

Jovette ntabwo yigeze amenya amakuru y’uko ari we Sano yarimo kuvuga,maze Sano aramubwira ati”ndagukunda” Jovette ntiyabyumva neza,akomeza kwigendera,maze Sano aramubaza ati”ko ntacyo unsubije ku byo nkubwiye se?”
Jovette aramusubiza ati”sinakubwiye ngo ubimubwire hakiri kare abandi batagutangayo?” Sano ahita amufata ukuboko,aramubwira ati”Jovette,va mu bwigunge,njye ndagukunda!!”

Kubyumva byaranze, Jovette aramubaza ati”ni njye urimo kubwira?”
Sano aramubwira ati”ni wowe ndimo kubwira Jovette,kandi ntabwo ndimo gutebya”

Jovette yatangiye gushoka amarira ku maso,bakiri aho hahita haparika imodoka,havamo Rene papa wa Priscilla,abwira Jovette ati”niko sha,urimo gukora iki aho ngaho?”
Jovette ubwoba bwaramwishe,gusa asa n’utunguwe cyane,maze aravuga n’igihunga cyinshi ati”papa wowe utwaye imodoka?”

Ahita yegera Sano,aramufata aramukomeza aramubwira ati”ndi kurota,cyangwa ni umuzimu? Papa nzi ntabwo agira imodoka,ntazi no kuyitwara,ibi ndi kubona nawe uri kubibona ra?”
Rene yakomeje guhamagara Jovette,gusa Jovette akamuhunga,avuga ati”papa aranyica we,azi ko ndi ku ishuri none reba ahantu ansanze!!”………………….EPISODE 10 LOADING.



NI AMAYOBERA MU RUKUNDO
NGAHO RERO.
Jovette se na Rene papa wa Priscilla bahurira he?
Jimmy araza kwakira amagambo Priscilla amubwiye?
Biracyari urusobe rwose,ariko birasobanuka uko byamera kose.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *