AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON III EPISODE 08

Duherukanye Diane yibwiye ati”yooo,ndabona wowe uri intama nta n’amakuru na make wifitiye” Ese yaba yarumvise iki Papa wa Priscilla na Fifi baba baravuganye?
Priscilla se azagerageza kumva Jimmy wenda?

Dutangiriye episode ya 8 mu kigo cy’amashuri ya kaminuza,hari umukobwa mwiza cyane,mu kajipo kagufi kandi kabonerana, agashati kari simple(ntabwo nzi uko babyita) n’inkweto ishinze, arimo kugenda yerekeza ahari amashuri ndetse afite n’amakayi mu ntoki, ariko arimo no kumva indirimbo ya fireman yitwa UBUTO BWANJYE,ageze ahavuga ngo”Iyo nicaye ngafunga amaso,nkibuka ku ya 4 mutarama 1990,umuryango w’ijuru ufunguka, izabiriza agataha, God son nkigunga”,ahita apfukama hasi,ubundi atangira kurira arimo no gusakuza cyane,abari aho hafi baratungurwa,ndetse batinya no kumwegera ngo barebe icyo yabaye. Hashize akanya,umusore umwe ni we wagiye aramwegera, aramuhagurutsa, amubaza icyo abaye uwo mukobwa aramubwira ati”ndakwinginze nsindagiza ungeze ku icumbi ryanjye”
Ubwo umusore yaramutsindagije aramujyana, bageze mu nzira umusore aramubaza ati”ese ubundi witwa nde?”

Umukobwa aramubwira ati”nitwa Jovette,gusa ndakwinginze ntihagire ikindi umbaza tutaragera aho mba,kuko kirantera agahinda”
Umusore aramubwira ati”nanjye nitwa Sano,reka twihute nkugezeyo”

Sano ntibyatinze ageza Jovette ku icumbi rye,agiye kumusezera,Jovette aramubwira ati”mbabarira ugumane nanjye ikindi gihe gitoya”
Murabizi namwe abenshi muri geto nta ntebe bagira,ubwo Sano yicara ku buriri bwa Jovette,akomeza kumuguma iruhande.

Tuze kuri Rene,arimo gutaha avugira kuri phone,ati”Fifi,wowe uzabigenze kuriya twabivuganye,ubwo uzajya umpa amakuru y’ukuntu bimez”

Fifi ati”yego ariko utashye ntakwishimiye kubera ko wanze ko byibura tugumana basi iri joro ryonyine”(bisa nk’aho hari ibintu byinshi baziranyeho cyane)
Rene aratekerezaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa, maze aramubwira ati”ariko da,ubu sindanagera kure cyane,reka nkate imodoka ngaruke. Ndagusanga he?”
Fifi aramubwira ati”uransanga ku kazi,n’ubundi Priscilla ntawe uhari ngo aratubona.
Rene ati”ndaje mu gihe gito”

Rene amaze kwemerera Fifi ko agiye kumugarukira,ahita ahamagara nanone,aravuga ati”David,bibaye ngombwa ko ntataha,ubwo gahunda zindi nzazibaha ejo”.
David ati”ibyo turabyumvise boss”

Tugaruke ku bitaro,Jimmy amaze kugenda,Diane yongera kwinjira aho Priscilla aryamye,aramubaza ati”ese Jimmy umwanga bingana gute kuburyo wanga ko akuvugisha?”
Priscilla aramusubiza ati”Diane we,natanga buri kimwe cyose mfite kugira ngo Jimmy abe uwanjye….”

Diane ahita amuca mu ijambo,aramukabukira ati”nonese wa Gicucu we kuki utumye agenda ababaye bingana kuriya?(aza kwisama yasandaye)” Priscilla biramutungura cyane,uburyo Diane amubwiye nabi gutyo,n’uburyo abivuze arimo kurira.

Diane aramubwira ati”Jimmy ndamukunda,sinifuza kubona n’umunota n’umwe ababaye,cyakora intimba mbonye afite ku mutima we kubera wowe,birambabaje cyane. Gusa unyihanganire,kandi nukomeza kumufata kuriya,nzamugutwara”
Priscilla abura icyo avuga aricecekera.

Hashize akanya ntawe uvuga,maze Priscilla abwira Diane ati”papa ni umuntu wumugome cyane,”
Atarabirangiza,Diane aribwira mu mutima ati”ese burya na we arabizi?” Ahita ahaguruka arasohoka.

Priscilla yasigaye yibaza kubibaye ahongaho,Diane nawe ageze hanze ahagarara ku nkuta z’inzu atangira gutekereza,mu mutima akibwira ati”Mana ndakwinginze kuko nanjye ntayandi mahitamo mfite,abahungu bose twagiranaga umubano namaze kubasezeraho,mfasha Jimmy ntazance mu myanya y’intoki”. Ahita ajya gushakira Priscilla ibyo kurya.

Tugaruke kuri Sano na Jovette muri geto ya Jovette,amaze gutuza,abwira Sano ati”ngaho mbaza icyo ushaka cyose”
Sano na we ntiyaripfana,aramubaza ati”nonese ko wagendaga wambaye ecouter mu matwi,ni iki cyatumye uba kuriya?”
Jovette aramusubiza ati”iby’ubuzima bwanjye,ni amayobera kandi ni birebire cyane,gusa nubwo ntacyo bitwaye cyane,buri uko mbitekerejeho bintera agahinda no gucika intege”
Sano aramubaza ati”niba Atari ibanga byagenze ute?”
Jovette aramubwira ati”ntibiguhangayikishe cyane,ubundi njye ndi imfubyi ku babyeyi bombi,ndetse nkaba ndererwa no mu muryango wundi wankuye muri orpherinat ubwo badusezereraga bakadushyira mu miryango, buriya cyagihe nari ntekereje uburyo nabuze umuryango wanjye,cyane cyane bikambabaza iyo nibutse mukuru wanjye wapfuye kubera mu rugo twari twabuze amafranga yo kumuvuza. Papa na maman bo bishwe na SIDA,kuko buri wese yacaga undi inyuma birangira bose banduye”(ararira)

Sano yaramwegereye,amukora ku rutugu,amubwira kwihangana nyine ko bibaho.
Jovette aramubwira ati”ndagushimiye uburyo wambaye hafi mu bihe bibi nari ndimo byo kwibuka,kubera ko uyu munsi ni itariki mukuru wanjye yapfiriyeho. Nunabishaka,wazagaruka kunsura hano,nako mpa numero yawe ya telephone”

Sano yarazimuhaye,aramubwira ati”hari nubwo tuzajya duhurira mu kigo wenda, gusa ukomeze kwihangana,kuko buriya niko Imana yabishatse… Ariko mfite akabazo k’amatsiko”
Jovette ati”akahe?”
Sano aramubaza ati”uba muri iyi nzu wenyine?”
Jovette aramusubiza ati”oya. Hari undi mukobwa tubana,uretse ko we i wabo ni abakire,buri wa gatanu baza kumutwara akajya mu rugo. Ubwo azagaruka ku wa mbere”

Sano aramubwira ati”sawa,ku wa mbere dufite ibazwa,reka mbe nkuretse njye kwiga,ubwo tuzajya tubonana”
Jovette aramubaza ati”nonese ko utambwiye umwaka wigamo?”
Sano arawumubwira,ubundi asubira we mu kigo.

Ubwo Jimmy aho ari ku kazi agahinda ni kose,Fifi ahita amuhamagara mu biro bye,kugira ngo agire ibyo amubaza.
FIFI:amazina yawe yo turayazi,ese wavukiye he?
JIMMY:ntabwo nzi aho navukiye,gusa namenye ubwenge njye na papa na maman tubana.
FIFI(yikangamo gato):ufite ababyeyi bombi?
JIMMY:nta mubyeyi numwe ngira. Ariko rero njye ndumva ibyo uri kumbaza bitandukanye cyane n’ibyakazi,ntabwo nzi impamvu yabyo.

Fifi agiye kugira ibyo amubwira,yumva ku rugi rwe baramukomangiye,ukomanze kumbe ni Rene wari uhageze,yinjiye Fifi ahita yahura Jimmy aramubwira ati”ngaho sohoka vuba ubwo ninongera kugukenera nzagutumaho”

Jimmy mu gusohoka akubitana na Rene,bararebana,Jimmy akabona iyo sura hari aho yaba yarayibonye,kumbe ntan’ubwo yibuka Rene neza, RENE na we mu mutima akibwira ati”byanga byakunda wa muhungu ni uyu nguyu,ese yaba yararokotse ate ra?”

Jimmy ageze hanze y’ibiro bya Fifi akomeza kwibaza cyane ku isura amaze kubonaho,biramucanga maze arabyihorera,ajya gufata ikote rye aho akorera agiye kwitahira.

Ubwo Rene akimara kwicara,abwira Fifi ati”ni uyu nguyu nta kabuza!”
Fifi aramubwira ati”nta gushidikanya ni we,kuko ibyo ambwiye birahagije kubyemeza”
Rene ati”akubwiye iki?”
Fifi ati”ambwiye aho iwabo bari batuye, kandi ko papa na maman we bamaze kuburirwa irengero aribwo yaje kuza Ino aha”.

Diane avuye kugura ibyo agura,agenda yivugisha ati”ubwo nyine papa wa Priscilla yishe Jimmy ntiyapfa,yica ababyeyi be bose,afatanije na Fifi ugiye kutubera mabuja njye na Priscilla? Ubwo se koko yabajijije ko Jimmy akunda Priscilla gusa,n’ababyeyi be bakaba bamushyigikiye? Ntabwo ibyo byumvikana,kuko si impamvu yatuma umuntu apfa.? Ubwo se si byaba byiza byose mbibwiye Jimmy akamenya ukuri,akanaboneraho no kwanga Priscilla ubundi nanjye ngafatiraho?
Icyakora Priscilla,uzambabarire nanjye si njye,ni urukundo nkunda Jimmy rugiye gutuma njye nawe duhangana kandi turi inshuti”

Uko arimo agenda mu bitaro,ahura na muganga Henriette,maze aramusuhuza,aramubwira ati”ariko muko,ubanza njye nawe duhuje ibibazo!

Diane aratangara,aramubaza ati”twaba duhuje ibihe bibazo se,urabona njye nawe tumeze kimwe?”
Henriette aramusubiza ati”iyo uri ahantu Jimmy ari,mbona urimo kumureba bitandukanye cyane,kandi amarangamutima yawe akamwerekeraho yose,ntumukunda se?”
Diane ati”ndamukunda pe,wabibwiwe n’iki?”
Henriette aramusubiza ati”yewe,ushatse wakurayo amaso!”

Diane aramubwira ati”muga,cunga iryawe,iryanjye ndaricunga rincunga, ubwo tuzaba tureba” Ahita yigendera. Henriette asigara yivugisha ati”icyakora Jimmy ntawe utamukunda da,ni uko bitashoboka”

“nonese Priscilla tumwimure tumujyane gukorera ahandi,cyangwa Jimmy tumwirukane muri company?” Uko niko Fifi yabajije Rene barimo kuganira ninjoro baryamye kwa Fifi.
Rene aramusubiza ati”oya,bose bihorere,ndetse nta n’impamvu dufite yo kubatandukanya. Nibahura bakumva barahuje,bazikundanire ibyo ni ibyabo kandi ni bakuru,Fifi ibyo twakoze twarabikoze,birahagije,ahubwo reka twikomereze na business yacu,turebe aho izatugeza”

Fifi ati”nibyo koko wa mugani,abari batubangamiye muri business yacu,aribo babyeyi be,twarabarangije,nubwo kariya gahungu nako karokotse,nikibereho.(NGO ABABYEYI BA JIMMY BARI BABANGAMYE MURI BUSINESS YA FIFI NA RENE,NICYO CYATUMYE ABICA…gute?……………..ntimubyibagirwe)

Jimmy we aho aryamye,atangira kurota inzozi mbi cyane,abona azirikiye ku ntebe,barimo kumukubitagura,gusa isura y’uri kumukubita ikanga kuza neza mu maso he,ubwo uko bamukubita,nawe arimo gutakamba cyane,agira ati”mumbabarire ndahita muvaho we,ntabwo Priscilla nzongera kumukunda nimundeka,nukuri ndabibasezeranije ntabwo nzongera”
Ubwo uwarimo kumukubita afata umupanga kugira ngo amuteme,Jimmy ahita ashigukira hejuru,ari gusakuza ati”ndapfuye Priscilla we ntabara”

Ubwo Kevin yahise abyuka acana itara ngo arebe icyo Jimmy abaye,Jimmy na we yahagiye cyane kubw’inzozi mbi amaze kurota.
Kevin aramubaza ati”urumva umerewe ute Jimmy?”

Jimmy aramusubiza ati”ndumva meze neza,gusa inzozi ndose zari hatari”

Kevin aramubaza ati”nonese Jimmy,ubundi ubwo Priscilla uhoze uri kurota ni uriya uri kwa muganga? Mufitanye ayahe mateka mu buzima bwanyu? Kuko na we yagonzwe kubera wowe!”

Jimmy aramusubiza ati”Kevin, nubwo njye nawe tubanye igihe kitari gito,ariko ntabwo nigeze mbikubwira. Akenshi wanakundaga kumbaza impamvu uri kubona mfite agahinda ku mutima,ukambaza icyabiteye sinkubwire,ariko nk’inshuti yanjye ngira kandi mfata nk’umuvandimwe,reka mbikubwire nta kibazo. Byatangiye ubwo…” Jimmy atarakomeza ibyo yari agiye kuvuga,yumva hanze umuntu w’umukobwa arakomanze arimo gusakuza ati”Jimmy we,ntabara ndapfuye ndakwinginze”………………………EPISODE 9 LOADING.



NI AMAYOBERA MU RUKUNDO.
IMPAMVU RENE YISHE ABABYEYI BA JIMMY,NI UKO BARI BABANGAMYE MURI BUSINESS YABO.
Uyu mukobwa se ni inde urimo gutabaza Jimmy? Abaye iki?
Jimmy se araza kubwira Kevin byose?
Fifi na Rene,ni iyihe business yabo yatumye ababyeyi ba Jimmy bahasiga ubuzima?
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *