twasize Nelly acitse gereza kandi yari yahaye isezerano Bon ko uwatumye wese ajya gereza azabyishyura kandi ntazaza afungisha ahubwo azaza yica
Teka dutangire
Dutangiriye ahantu mugaturage hari umwana wimyaka 8 ari gukina agapira akokanya hari uwasohotse munzu ntawundi Ni Nelly yiyegereje uwo mwana aba aramuhamagaye agira ati:Vicky ko utajyiye Ku Ishuri
Vicky:mama rwose njye ririya shuri sinkirishaka pe birirwa bannyuzura
Nelly:Vicky ntugire ikibazo ejo papa wawe azatwimurira mumugi nzagushakirayo Ishuri ryiza kandi ntawuzongera kugukoraho
Vicky:mama urabinsezeranyije?
Nelly:yego muhungu wanjye kuko ntacyo ntakora kubwawe
Nelly yatangiye kwibuka mumyaka 17 ishize
Ubwo yarari muri gereza yatangiye gutekereza uburyo yacika gereza yaje kwiga umugambi WO gukundana numucunga gereza kugeza igihe amutereye Inda maze akazamusaba kumucikisha
Niko yatangiye kwigira inshuti kumucungagereza witwaga Kevin nibintu bitamworoheye ngo amugushe mumutego baryamane gusa yaje kubigeraho ndetse aratwita akimara kumenya ko atwite yegereye Kevin amubwirako yamuteye India
Kevin: nonese Nelly turabigenza gute koko?urumva nagufasha iki?
Nelly:Kevin urabizi neza ko njye ntacyo byantwara ahubwo niwowe byakoraho OK bagushinja gusambanya imfungwa cg kuzifatirana nibindi byaha byinshi bishobora kuziraho
Kevin: Nelly ntumbwireko ushaka kumfungisha?
Nelly:oya icyo nshaka nuko uncikisha sinzi uburyo uzabikoramo ariko umwana wanjye agomba gukurira hanze ya gereza nako umwana wacu rero shaka uburyo ubikoramo mve hano
Kevin:icyaha unsaba gukora kirakomeye. ese baramutse badufashe ?
Nelly:ugomba gutuma bitaba rero kuko nicyo nkeneye ko wankorera
Ntibyatinze Kevin yaramucikishije amujyana mucyaro kugeza igihe Nelly arekeye guhigwa
Nibwo yafashe umwanzuro WO kubagarura mumugi we na Vicky umuhungu wabo cyane ko yahise amugira umugore
Nelly yakomeje kwibuka yibuka undi umunsi ubwo hari hashize igihe gito afunzwe yigeze kubyarira umwana muri gereza nawe wumuhungu umwana agize imyaka ibiri yahise ajya kurererwa iwabo wa nelly ntibyatinze Nelly yimuriwe muyindi.gereza akaba ariho yahuriye na Kevin akimara kubyibuka ahuta avuga ati:akram muhungu wanjye nyihanganira pe kuba ntarabashije kukwitaho gusa sinagutaye nizereko papa na mama bakwitaho gusa nubwo nifuza kwihorera kuri so niba ari Landry niba ari Kenny simuzi kuko Bose twaryamanye igihe kimwe kandi sitwikingiye gusa vuba ndaje ngushake maze twongere tubane ubu ugize hafi imyaka 17 umaze kuba mukuru kandi haribyinshi uzamfasha
Tuve kuri Nelly tuze ahandi hantu hari umwana wumukobwa iri kuvugana na mama we gusa mama we ntitumubona kuko we aravugira mucyumba umwana we agiye Ku Ishuri maze mama we abwira umukobwa we ati:umva Dinah ntiwongete gutindana na akram pe uziko MBA nagize ubwoba ,ubwo hagize ikibi kikubaho
dinah:mama ntamusore mwiza ubaho nka akram pe rero ntukagire impungege
Nyina Ahita asohoka oh my god Ni jesca bisobanuyeko jesca nawe afite umwana mukuru
Jesca: umva Dinah ubwo iyo uza kundatira umusore imbere ntasoni uba ufite?
Dinah:Niko nziko uri mama mwiza Kandi unyizera rero ntakibazo nabigiraho kuri wowe keretse papa niwe wanyica
Jesca:jya kwishuri ntuze gutinda dore uba wansigiye irungu rikabije
Dinah:yego mama sintinda kandi ugire umunsi mwiza
Dinah yarasohotse nyina aramupepera kugeza arenze
Tuze mumasaha yumugoroba hari umukobwa mukuru ufute nkimyaka 25 ari munzira mumodoka Ahita afata telefone ahamagara mama we agura ari:mama ngiye kwishuri rya paccy ngiye kumuzana ntuwigore ucayo ahubwo duhurire murugo
Uwo mukobwa tutaramenya izina hari ikigo cyamashuri yegezeho maze arahagarara umusore ubona ko akuze yinjiramo mumwambaro wishuri
Umukobwa: Paccy natinze se
Paccy:ariko milla urabona amasaha wampagaritse hano ubundi kuki mutareka ngo ntahe na bus yikigo?
Milla:oooh sorry pe ntabwo mushiki wawe azongera gukererewa ahubwo se ko utari kumwe na akram byagenze bite?
Paccy:yatahanye numukunzi we rero urumva ko nari njyenyine
Milla:reka tujye murugo ubu mama yahageze baratashye binzira munzu nziza ariko maze bageze munzu muri salon basanga mama wabo yahabatanze
Milla:mama nsanze yivumbuye ngo arashaka bus yikigo raa
M.milla: musaza wawe se ko ubizi ntajya yihangana pe habe na gato ahubwo papa wanyu araza atinze hari contract zabakozi agitegura kuri A&B Company uko mama wabo nakamwitegereje Ni cupra nubwo amaze gukura cyane mbese atangiye gusaza ubwo milla nikakana twaherukaga ari gato karinshuti na Corey ubwo ngize amatsiko yo kureba uko Corey angana nyuma baje kubyara undi mwana ariwe Paccy
Bon na benia murabizi ko batabaga mugihugu cyimwe na ba cupra gusa naho aho bari bari bari bameze neza cyane
Murugo kwa belyse nawe arikumwe nabakobwa babiri bimpanga we na breston babyaranye nyuma Nazo ziri mukigero nkicya Paccy imiryango yari ibanye neza pe ndetse batakibuka Nelly kuko hari haciyeho imyaka myinshi ntawumva amakuru ye
Tugaruke kuri Nelly ari kuzinga nkuwitegura kwimuka koko ndetse bwarakeye berekera mumugi bari bimukiye munzu nini koko maze Nelly aragenda afata icyumba kimwe ashyiramo.igikapu yarafite atangira gukuramo amafoto ayareba maze acomeka ibyuma ndetse na za machine afata ifoto nini cyane iriho A&B Company, ayegeranya niya Allan na breston umunsi hajyaho Bonheur, jesca, Landry na Kenny
Maze aravuga ati hagati ya Landry na Kenny ntitaye ko hari uwo twabyaranye ntambabazi nzabagirira arangije kurundi ruhande ahashyira ifoto ya milla, na Paccy ahamanika nindi foto yundi umusore tutaramenya Gus ndabona afite ishusho nkiya Corey ubanza ariwe wakuze maze yasoreje kumafoto yimpanga ebyiri zabakobwa nazo tutarabona
Munsi yazo ashyiraho akabazo Ku ifoto iriho ubusa maze aravuga ati:MWe nurubyaro rwanyu nzabababaza uko bishoboka kose Bonheur wowe aha hari akabazo vuba hazajya ifoto yumwana wanyu kuko ntanumwe murimwe nzatuma yongera guseka nagarutse Nelly wa kera ndabibuka kandi cyane .
Nelly aragarutse nsuhuje abantu mwese Mwari mumukumbuye😂😂 ubuse afite gahunda yihe kuri uyu muryango.