Muri episode yubushije twasoreje kuri Bonheur waruri kumwe na ba Landry maze yabona ubutumwa bwa Sonia agahaguruka igitaraganya
Ubwo Bonheur yabonaga SMS ivuye kuri Sonia yibutse ko bagombaga guhura nibwo yarebye ku isaha abona amasaha bumvikanye yarenze maze ahita ajyenda yiruka afata moto ngo yihute kubwamahirwe ahagera atakererewe cyane maze ajya aho Sonia yamubwiye ari
Sonia:ariko Bonhe isaha yose nicaye ngutegereje watekerezaga iki?
Bonheur: mabuja wanjye urambabarira pe amakosa ndayemera gusa nubundi nakoraga akazi wampaye
Sonia: ngaho mbwira bigeze he?
Bonheur: shn rwose ibimenyetso turabifite nabatangabuhamya kandi ndacyeka Nelly twamuhabuye kuko bisa nkaho ntabantu nabake afite nabo yarafite ntibumvikana .
Sonia:njye mbwira igikenewe cyane
Bonheur: abatangabuhamya dukeneye kubarindira umutekano wabo nawe urabizi umuntu ni mugari ntituzi icyo Nelly yakora
Sonia:akira cheque ushake abarinda umutekano wabatangabuhamye mugihe tutarajya murukiko hanyuma wa mukobwa jesca we bite?
Bonheur: nabonye number akoresha gusa sindamuvugisha nawe ndamuvugisha
Sonia: nshimye ko wavuze ko umuntu ari mugari twizereko abo batangabuhamya batazaduhinduka?
Bonheur: ibyo bindekere nzi uburyo mbareshyareshya wibukeko aribintu narinzi kuva kera akaba ariyo mpamvu wampisemo ngo ngukorere akazi gusa njye sinzakwishyuza ndabikorera famille Wenda wajya untera inkunga yibikoresho dukenera twagize amahirwe urubanza barushyize hafi mubyumweru bibiri gusa
Sonia: koko ndakwizera mukazi nkaka urabona laissa muri gukorana neza?
Bonheur: cyane rwose aramfasha cyane pe ni numuhanga cyane nuko bwambere Atari yiteguye neza ariko ruriya rubanza yari kurutsinda
Tuvuye aho Becky ari kumwe na milla na Corey
Milla:tantine ubu koko papa azarekurwa na uncle breston?
Corey:milla tumaze imyaka itatu tutababona hano murugo njye namaze kwiyakira gusa simbura kubitekerezaho ariko mbona ntakundi arukwiyakira
Becky:milla nawe Corey muhumure harumuntu uri kurara amanywa nijoro akora kugirango barekurwe ahubwo musenge imbaraga ashyiramo zitazapfa ubusa maze ababyeyi banyu bazasohoke gereza
Milla: niba aribyo nanjye ngiye kurara amanywa nijoro nsengera ababyeyi bacu nuwomuntu ngo Imana ibahire.
Corey:milla nanjye nzagufasha wibukeko twahoze dufatanya muri byose .
Becky:murabana beza pe muzahore gutyo ngaho mwitegure mbageze murugo mwese ubu belyse na cupra bari hafi gutaha bavuye mukazi
Milla:banza utwemerereko ejo tuzajyana gusura Amelia?
Becky: cyane rwose tuzajyana nanjye ndamukumbuye.
Iyo byabaga ngombwa ko belyse na cupra bakorera rimwe muri A&B ni Becky wirirwanaga abana
Ni mumasaha yijoro Bon aratashye ndetse ahageze arakomanga benia aramukingurira nyuma yo kumusuhuza no kumubaza amakuru yumunsi doreko basigaye babana nkabatabana Bonheur ataha ananiwe ntamwanya wo kuganira bakigira
Benia:love ubu koko iyi ntambara izarangira nongere nkubone nka mbere umunaniro warakwishe ntusinzira neza kubera iperereza
Bonheur: Honey hasigaye igihe gito cyane wowe tegereza maze urebe ubu ndikugana kugasongero ngiye gusoza
Benia:nanjye ndifuza insinzi gusa uko byamera kose ndagukunda kandi cyane
Bonheur: ndabizi ko unkunda niyo mpamvu iyo ndaye nkora nawe udasinzira uba undi hafi muri byose nkora rero twese tuzaruhukira rimwe. ibyishimo byawe nibyo bimpa imbaraga yo gukomeza kuba muri ubu buzima
Benia:amazi ari muri douche banza ukarabe ibindi biraza nyuma
Nelly nawe rwose ari kumwe na Kenny ntumbaze ngo deny yagiye he
Nelly: chr ko ntigeze mbona deny arihe?
Kenny: muriyiminsi ntahari yagiye iwabo ntugire ikibazo ninge nawe gusa muriyi nzu urabikunze?
Nelly: cyane rwose ndabikunze kuko ubu nibwo numva nisanzuye ahubwo ngiye douche unsangeyo
Kenny:Nelly nubu sindemerako ari wowe wagirango bampinduriye pe.
Nelly: nabikubwiye ndashaka kwica amande yagahinda naguteye
sibwo yiciye amande yo kujya muburiri Kenny nawe nkuko yabipanze baraye bakora sex ijoro ryose gusa yakoresheje ubwirinzi nubwo Nelly we atabishakaga gusa nubundi Nelly wabonaga ko gukorana sex na Kenny ari kubyihingamo cyane ko atamukunda nuko barasinzira
Kenny yakangutse mugitondo asanga Nelly yagiye gusa yamusigiye ubutumwa bugira buti:Kenny ndagushimiye kubwirijoro umbabarire kuba nagiye ntavuze byihutirwaga gusa ndagukunda kandi rwose nzagaruka.
Kenny akibona ko nelly yagiye yahamagaye Belinda amusaba ko yamusanga aho atuye bakavugana ndetse amwoherereza amerekezo bidatinze Belinda na keza barahageze na Kenny ahita abwira Bonheur ko baje ngo nawe abanguke
Kenny: welcome murugo ndacyeka nubwambere muhaje?
Belinda: cyane rwose nubwambere gusa ntidutinda hano tubwire icyo waduhamagariye.
Keza:rwose rasa kuntego hari izindi gahunda dufite
Kenny: Belinda kuko wambwiyengo ngendere kure Nelly?
Belinda: nkuko nabicyekaga nicyo warugiye kumbaza Kenny natwe Nelly ntitukimuzi pe ibikorwa bye biraducanga ndacyeka ko ashaka kukugarukira gusa ntuzongere kwemera ko agukoresha wikwiyicira ubuzima kumukobwa udafite ahazaza
Kenny: ko muri kuncanga ariko murashaka gusobanuriki?ninde udafite ahazaza?
Keza:Nelly ibikorwa bye biramuyobora muri gereza ari kwifungurira amarembo ya gereza abishaka ndetse ubu natwe nubwo twari inshuti ze turabizi ari kuduhiga kugirango tugere hano twaciye murugo rwumuntu twasaga nabagiye mururwo rugo maze duca mugikari dufata Indi nzira kuko yadushyizeho ba maneko
Kenny:mwese kandi arabaziza iki?
Belinda: nibirebire byihorere gusa umwinde niba mushaka kubaho neza.
Kenny yarebye mumuryango abona Bonheur
Kenny: eeeh Bonheur burya watwumvaga waje ryari
Belinda na neza barahindukiye bagwa mukantu babonye Bonheur muburyo batatekerezaga ndetse babifashe nkamahirwe abasekeye yo kumuburira ibyenda kuba kumugore we
Bonheur: ndabona wabonye abashyitsi ariko wagirango haraho nababonye nibyo?
Keza:twahuriye muri hotel imwe ubwo twari kumwe na Nelly akagutesha umutwe.
Bonheur: murabahanga pe muhise muhibuka nonese muziranye na Kenny gute?
Belinda: eeeh Kenny ni inshuti yacu twari twamusuye
Bonheur: OK ubwo nanjye tubaye inshuti muzansure
Keza:amakuru yumugore wawe se?
Bonheur: mubiboneye he se ko mfite umugore?
Kenny: ntukigize nkana ariko ubwo se wibagiwe ko wambaye impeta
Belinda: cyane rwose nikimenyetso kibyerekana
Bonheur: ESE nibi sha ameze neza nagakobwa kacu pe
Keza:burya ufite n’umwana Nelly se mujya muhura?
Bonheur: rimwe na rimwe turahura tugasangira ahubwo se ko nje mubwira Kenny ngo yirinde Nelly byagenze bite ahubwo se baziranye bate?
Belinda:niba koko wabyumvisee sukubateranya pe ahubwo nuko tudashaka undi umuntu uzira ibyo atazi ujya muntambara atatangine Bonhe twagushatse igihe tutakubona Gusa numugisha kuba twaje aha.
Bonheur: karabaye ibi nibiki biri kubera aha ra njye se mwanshakiraga iki?
Keza :nushake utwite abanyamazimwe cg iki hari ushaka kwica umugore wawe kuko agukunda ashaka Ku kwegukana niba umukunda ndavuga umugore wawe murinde bihagije ntabindi bisobanuro dutanga ukore ibyo tukubwiye cg ubyihorere umuhombe , Belinda dutahe?
Belinda na keza barahagurutse bagiye kujyenda
Bonheur: mwansigiye numero zanyu se nabashaka nkabavugisha
Belinda na keza bamusigiye numero yashakaga maze barigendera
Aho Bonheur asigaye na Kenny
Bonheur: ntumbwireko Nelly ashaka kwica benia?
Kenny: Niki utumvise se?ahubwo shaka igisubizo kuko umukobwa yamaramaje ahubwo se ko utababajije niba badufasha?
Bonheur: sha mbonye ntabikora nonaha arubwa mbere tuvuganye sinahita mbizera gutyo ngaho Nelly nagerageza kugira icyo akora kumuryango wanjye azahita abona uruhande rwanjye rubi ubuse nkore iki mfate benia na Amelia se mbahungishe nkore iki?
Bonheur yabonye benia amuhamagaye amwitabye yumva benia ari gutabaza cyane asaba ko Bonheur yamutabara Bonheur agerageje kumubaza icyo abaye telephone ihita ivaho dore ngo arata umutwe .
Benia se abaye iki kandi ko atabaje?Bon se arakora iki niba harikibi kibaye kumugore we?
Ehhheee birabe ibyuya ntibibe amaraso p komeza dufite amatsikoenshi cyane